Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

1. Saba umwanditsi wayo agufashe

1. Saba umwanditsi wayo agufashe

Uko wasobanukirwa Bibiliya

1. Saba umwanditsi wayo agufashe

Ninfa wo mu Butaliyani yaravuze ati “hari igihe nasomaga Bibiliya mbere yo kuryama. Ibyo nabikoraga kubera ko nari nsobanukiwe ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Nubwo kuyisoma bitanshishikazaga, nifuzaga kumenya icyo Imana yanditse muri Bibiliya, kandi nari nariyemeje kuyisoma yose. Ngitangira kuyisoma nabonaga byoroshye, ariko naje kugera ku bice bikomeye, maze mpita mbireka.”

ESE ibyabaye kuri Ninfa nawe byaba byarakubayeho? Abantu benshi bishobora kuba byarababayeho. Ariko kandi nk’uko twabibonye mu ngingo ibanziriza iyi, Umwanditsi wa Bibiliya ari we Yehova Imana, ashaka ko usobanukirwa Ijambo rye. Ariko se wakora iki kugira ngo urisobanukirwe? Ikintu cya mbere wakora, ni ugusaba Umwanditsi wayo kubigufashamo.

Abantu babonaga ko intumwa za Yesu zari abantu “batize bo muri rubanda rusanzwe,” kubera ko batigeze biga inyigisho z’idini mu mashuri ya ba rabi (Ibyakozwe 4:13). Icyakora Yesu yazijeje ko zashoboraga gusobanukirwa Ijambo ry’Imana. Ni gute ibyo byari gushoboka? Yesu yabisobanuye agira ati “umufasha, ari wo mwuka wera Data azaboherereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha ibintu byose” (Yohana 14:26). Imana yakoresheje umwuka wera, ari zo mbaraga zayo, mu kurema isi n’ibintu biyiriho byose bifite ubuzima (Itangiriro 1:2). Nanone yarawukoresheje ihumekera abanditsi 40, kugira ngo bandike ibitekerezo byayo muri Bibiliya (2 Petero 1:20, 21). Uwo mwuka ni na wo ufasha abantu bifuza gusobanukirwa Bibiliya.

Wakora iki kugira ngo ubone umwuka wera w’Imana? Kugira ngo uwubone ugomba kuwusaba ufite ukwizera. Koko rero, hari igihe bishobora kuba ngombwa ko uwusaba ubudasiba. Yesu yaravuze ati “mukomeze musabe muzahabwa.” Yunzemo ati “none se niba muzi guha abana banyu impano nziza, . . . So wo mu ijuru we ntazarushaho guha umwuka wera abawumusaba?” (Luka 11:9, 13). Yehova yiteguye guha umwuka wera abantu bose bawusaba babivanye ku mutima. Uwo mwuka wera ushobora kugufasha gusobanukirwa amagambo yahumetswe amaze imyaka ibarirwa mu bihumbi yanditswe muri Bibiliya. Nanone, umwuka w’Imana ushobora kugufasha kumenya uko washyira mu bikorwa ubutumwa bufite imbaraga buboneka muri Bibiliya.—Abaheburayo 4:12; Yakobo 1:5, 6.

Ku bw’ibyo rero, igihe cyose ugiye gusoma Bibiliya, ujye ubanza usenge Imana uyisaba umwuka wera, kugira ngo ugufashe gusobanukirwa Ijambo ryayo.