Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

2. Ntukayisome winangiye umutima

2. Ntukayisome winangiye umutima

Uko wasobanukirwa Bibiliya

2. Ntukayisome winangiye umutima

Ese incuti yawe yaba yarigeze ikubwira ibintu bibi ku muntu utazi? None se igihe wahuraga n’uwo muntu, waba waributse ibibi yamuvuzeho, bigatuma utabona ubuhanga afite n’imico ye myiza? Ibyo ni na ko bishobora kugenda ku bihereranye na Bibiliya.

INTUMWA Pawulo yagaragaje akaga gashobora kutugeraho turamutse dusomye Bibiliya dufite umutima unangiye. Pawulo yavuze ibihereranye n’Abayahudi bo mu gihe cye agira ati “ndahamya ko bafite ishyaka ry’Imana, ariko ridahuje n’ubumenyi nyakuri.”—Abaroma 10:2.

Bamwe mu Bayahudi bo mu kinyejana cya mbere ntibari biteguye kwemera ko Yesu ari we Mesiya, kandi Ibyanditswe bya Giheburayo byarabigaragazaga neza. Ubuhanuzi bwose bwo mu Byanditswe bwavugaga uko Mesiya yari kuba ameze n’ibyo yari gukora, bwasohoreye kuri Yesu w’i Nazareti. Nyamara kubera ko Abayahudi bo mu gihe cye bari barinangiye imitima, byatumye batemera Ijambo ry’Imana.

Ni irihe somo twavana kuri iyo nkuru ya Bibiliya? Mu gihe dusoma Bibiliya, ni iby’ingenzi ko twirinda kwinangira umutima. Gusoma Bibiliya uyishidikanyaho cyangwa barayikubwiye uko itari, bishobora gutuma utamenya ukuri kuyirimo.

Dore nk’ubu hari umwarimu wigisha iyobokamana muri kaminuza, uba muri Caroline du Nord ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wasobanuye ko Bibiliya “ari igitabo cyanditswe n’abantu, kirimo ibitekerezo by’abantu, ibyinshi muri byo bikaba bivuguruzanya, kandi ko nta na kimwe muri byo kiduha ubuyobozi bwiringirwa butwereka uko twagombye kubaho.” Ubwo se koko umuntu aramutse asomye Bibiliya yumva ko ari “igitabo cyanditswe n’abantu,” ntiyajya yirengagiza ubuyobozi cyangwa amahame biyirimo mu gihe byaba bidahuje n’ibyo yifuza?

Ibinyuranye n’ibyo, Bibiliya idutera inkunga yo kuyiga tubigiranye umwete. Ibyanditswe byagize icyo bivuga ku bantu b’i Beroya bo mu gihe cya Pawulo, bigira biti “bakiriye ijambo barishishikariye cyane, kandi buri munsi bakagenzura mu Byanditswe babyitondeye, kugira ngo barebe niba ibyo bintu ari ko biri koko” (Ibyakozwe 17:11). Kimwe n’abo bantu, tugomba kwirinda ibitekerezo byose bishobora gutuma tudasobanukirwa Bibiliya. Muri byo harimo ibyo dusanzwe tuyiziho ariko bitari ukuri, hamwe n’ibyo bayivugaho bayijora. Mu gihe usoma Ijambo ry’Imana ntukinangire umutima, ahubwo ujye urisoma ushishikariye kumenya ubutumwa bushimishije cyane bw’Umwanditsi wayo.