Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ushobora kubona amahoro muri iyi si ivurunganye?

Ese ushobora kubona amahoro muri iyi si ivurunganye?

Ese ushobora kubona amahoro muri iyi si ivurunganye?

ESE wumva ufite amahoro? Abantu benshi, basubiza bavuga ko nta yo bafite. Basubiza batyo kubera ko baba mu turere twazahajwe n’intambara, amakimbirane ashingiye kuri politiki, urugomo rushingiye ku ivangura ry’amoko n’iterabwoba. Niba wenda ibyo bitakugeraho, ushobora kuba ubuzwa amahwemo n’ubugizi bwa nabi, abantu bagutesha umutwe cyangwa guhora utongana n’abo mufatanyije imishinga y’ubucuruzi ndetse n’abaturanyi. Nanone kandi, usanga mu ngo nyinshi ibintu bicika, kandi ari ho umuntu yagombye kugera akumva aruhutse.

Abantu benshi barashakisha amahoro yo mu mutima. Bagerageza kuyashakira mu madini, mu myiherero cyangwa bakayashakisha bakora imyitozo runaka (yoga). Abandi bo bumva ko bazagira amahoro nibasura ahantu nyaburanga, bagatembera, bagasura imisozi, uturere tw’ubutayu cyangwa bagasura amashyuza. Nubwo abo bantu baba basa n’aho babonye amahoro, bagera aho bakabona ko ayo mahoro atari nyakuri kandi ko ari ay’igihe gito.

None se ni he wabona amahoro nyakuri? Yehova Imana Umuremyi wacu, ni we soko y’amahoro. Kubera iki? Ni uko ari “Imana itanga amahoro” (Abaroma 15:33). Mu gihe cy’Ubwami bwayo buri hafi gutegeka hano ku isi, hazabaho “amahoro menshi” (Zaburi 72:7; Matayo 6:9, 10). Ayo ni amahoro arenze ya yandi adafatika, abantu bageraho babanje gusinya amasezerano. Ayo masezerano nta kindi azana kitari ugutuma habaho agahenge mu gihe cy’imirwano. Icyakora, amahoro y’Imana azavanaho ibintu byose biteza intambara n’amakimbirane. Koko rero, nta wuzongera kwiga kurwana (Zaburi 46:9, 10). Abantu bose bazashyira bagire amahoro nyakuri.

Nubwo ibyo byiringiro bihebuje ariko, nta gushidikanya ko muri iki gihe wifuza kugira amahoro mu rugero runaka. None se hari icyo wakora kugira ngo ugire amahoro yo mu mutima yagufasha guhangana n’ibi bihe by’umuvurungano? Birashimishije kuba Bibiliya itwereka uko twabigenza. Reka dusuzume inama ziboneka mu gice cya 4 cy’urwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abafilipi. Byaba byiza usomye umurongo wa 4 kugeza ku wa 13 muri Bibiliya yawe.

“Amahoro y’Imana”

Umurongo wa 7, ugira uti “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda ubushobozi bwanyu bwo gutekereza binyuze kuri Kristo Yesu.” Umuntu ntashobora kubona amahoro nk’ayo binyuze mu kwiherera agatekereza ku bintu runaka, cyangwa agerageza kuba umuntu mwiza. Ahubwo ayo mahoro atangwa n’Imana. Ayo mahoro agira imbaraga ku buryo “asumba cyane ibitekerezo byose.” Ashobora rwose kuburizamo imihangayiko yacu, nko mu gihe tutazi icyo twakora cyangwa dufite ibitekerezo bidakwiriye. Dushobora kubona ibibazo byacu bidashobora gukemuka, ariko amahoro y’Imana ashobora gutuma tugira ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya, by’uko ibintu byose biduhangayikisha bizavaho.

Ese wumva ibyo bishoboka? Ku bantu ntibishoboka, ariko ‘ku Mana ibintu byose birashoboka’ (Mariko 10:27). Iyo twizeye Imana kandi tukayiringira, bituma dutuza ntiduheranwe n’imihangayiko. Tekereza nk’umwana ukiri muto waburiye mu isoko. Uwo mwana aba azi neza ko icyo agomba gukora ari ugushakisha nyina, yamubona ntiyongere guhangayika. Kimwe n’uko bigenda iyo uwo mwana abonye nyina, natwe dushobora kwizera ko Imana izatwitaho bikamera nk’aho iduteruye mu biganza byayo. Izaturuhura kandi ituvanireho imihangayiko yacu yose.

Abagaragu ba Yehova benshi babonye amahoro y’Imana mu gihe bari bahanganye n’ibigeragezo bikaze cyane. Reka dufate urugero rwa Nadine wari utwite maze inda ikavamo. Yaravuze ati “kuvuga uko merewe byarangoraga, kandi buri gihe nageragezaga gushinyiriza nkagaragaza ko nta cyo bintwaye, ariko imbere nabaga nshenguka. Nasengaga Yehova hafi buri gihe, ngasuka imbere ye ibindi ku mutima mwinginga kugira ngo amfashe. Niboneye ko isengesho rifite imbaraga. Igihe cyose numvaga nihebye, ngatangira kwibwira nti ‘noneho kwihangana birananiye,’ narasengaga maze nkumva ngize amahoro n’umutuzo.”

Arinda umutima wawe n’ubwenge bwawe

Nimucyo twongere dusuzume ibivugwa mu Bafilipi 4:7. Aho havuga ko amahoro y’Imana azarinda ubushobozi bwacu bwo gutekereza. Kimwe n’uko umurinzi arinda aho ashinzwe kurinda, amahoro y’Imana arinda imitima yacu kugira ngo gukunda ubutunzi, imihangayiko itari ngombwa n’imyifatire yo kutubaha Imana, bitinjira mu bwenge bwacu maze bikaturangaza. Reka dufate urugero.

Muri iyi si ivurunganye, abantu benshi bumva ko kwigwizaho amafaranga n’ubutunzi ari byo bituma bishima kandi bakumva bafite umutekano. Bashobora gukurikiza inama bahabwa n’abahanga mu by’ubucuruzi, maze bagashora amafaranga yabo mu mishinga ibyara inyungu. Ariko se ibyo bituma noneho bagira amahoro? Si ko bigenda byanze bikunze. Bashobora guhangayika, bagahora bagenzura niba imishinga bashoyemo amafaranga yunguka, bakibaza niba bari bugurishe imigabane yabo, bari buyongere cyangwa se niba bari bugumishemo iyo bari bafitemo. Iyo imishinga bashoyemo amafaranga ihombye, bashobora guhangayika cyane. Bibiliya nticiraho iteka ishoramari, ariko kandi iduha inama irangwa n’ubwenge igira iti “ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza n’ukunda kunguka byinshi na we ni uko. Ibyo na byo ni ubusa. Ibitotsi by’umukozi bimugwa neza, n’iyo ariye bike cyangwa byinshi, ariko guhaga k’umukire kumubuza gusinzira.”—Umubwiriza 5:9, 11.

Mu Bafilipi 4:7, hasoza havuga ko amahoro y’Imana arinda ubushobozi bwacu bwo gutekereza “binyuze kuri Kristo Yesu.” None se ni iyihe sano iri hagati ya Kristo Yesu n’amahoro y’Imana? Yesu afite uruhare rukomeye mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Yesu yatanze ubuzima bwe kugira ngo tuve mu bubata bw’icyaha n’urupfu (Yohana 3:16). Nanone yarimitswe aba Umwami w’Ubwami bw’Imana. Kumenya uruhare Yesu afite, bishobora kudufasha kugira amahoro yo mu mutima. Mu buhe buryo?

Iyo twicujije ibyaha byacu tubivanye ku mutima, tugasaba imbabazi dushingiye ku gitambo cya Yesu, Imana iratubabarira bityo tukagira amahoro yo mu mutima (Ibyakozwe 3:19). Iyo tumaze kubona ko Ubwami bwa Kristo ari bwo bwonyine buzatuma twishimira ubuzima mu buryo bwuzuye, twirinda kubaho nk’aho ubuzima ari ubu gusa (1 Timoteyo 6:19). Yego ntibizatuma tutagerwaho n’imibabaro, ariko dushobora guhumurizwa n’ibyiringiro bihamye by’uko tuzagira ubuzima bwiza mu gihe kizaza.

Uko wabona amahoro y’Imana

None se ni gute wabona amahoro y’Imana? Mu Bafilipi 4:4, 5, tuhasanga inama igira iti “buri gihe mujye mwishimira mu Mwami. Nongere mbivuge, nimwishime! Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose. Dore Umwami ari hafi.” Pawulo yandika ayo magambo, yari afungiwe i Roma azira akarengane (Abafilipi 1:13). Aho kugira ngo yinubire kuba yari afashwe nabi, yateye bagenzi be bahuje ukwizera inkunga yo guhora bishimira mu Mwami. Biragaragara ko ibyishimo yagiraga bitaterwaga n’imimerere yabaga arimo, ahubwo byabaga bishingiye ku mishyikirano yari afitanye n’Imana. Natwe dukeneye kwitoza gukorera Imana twishimye, uko imimerere turimo yaba imeze kose. Uko turushaho kumenya Yehova kandi tukarushaho gukora ibyo ashaka, ni na ko tuzarushaho kumukorera twishimye. Ibyo bizatuma twumva tunyuzwe, kandi dutuje.

Ikindi kandi, duterwa inkunga yo gushyira mu gaciro. Nitwitoza gushyira mu gaciro, ntituzitega kugera ku bintu birenze ubushobozi bwacu. Tuzi ko tudatunganye, kandi ko tudashobora gukora buri kintu cyose neza kurusha abandi. None se kuki twahangayika dushaka ko ibyo dukora byose byaba bitunganye, cyangwa se tugashaka gukora ibintu neza cyane kurusha abandi? Nanone ntituzitega ubutungane ku bandi. Ubwo rero, tuzakomeza gutuza nibadukorera ikintu kiturakaza. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “gushyira mu gaciro” nanone rishobora guhindurwa ngo “kuva ku izima.” Iyo tuvuye ku izima tukemera amahitamo y’abandi, bituma twirinda intonganya akenshi zitagira icyo zitugezaho. Ahubwo usanga ibyo bishobora gutuma tutabana amahoro n’abandi, kandi natwe tukamara igihe duhangayitse.

Amagambo asoza umurongo wo mu Bafilipi 4:5, ashobora gusa n’aho ntaho ahuriye n’imirongo iyakikije. Ayo magambo aragira ati “dore Umwami ari hafi.” Koko rero, vuba aha Imana izakuraho iyi si mbi iyisimbuze isi nshya izaba iyoborwa n’Ubwami bwayo. Icyakora no muri iki gihe, Imana ishobora kuba hafi y’umuntu wese uyegera (Ibyakozwe 17:27; Yakobo 4:8). Kumenya ko iri hafi yacu bidufasha kugira ibyishimo, gushyira mu gaciro no kudahangayikishwa n’ibibazo duhura na byo muri iki gihe, cyangwa ngo duhangayikishwe n’igihe kizaza, nk’uko umurongo wa 6 ubigaragaza.

Iyo dusomye umurongo wa 6 n’uwa 7, tubona ko isengesho rituma umuntu agira amahoro y’Imana. Bamwe babona ko isengesho ari bumwe mu buryo bufasha umuntu kwiherera agatekereza ku kintu runaka, bakumva ko uko wasenga kose bishobora gutuma wumva utuje. Icyakora, Bibiliya ivuga ko umuntu ashobora gushyikirana na Yehova akamubwira ibiri ku mutima, nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we umukunda akamubwira ibimushimishije n’ibimuhangayikishije. Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko dushobora kubwira Imana ibintu “byose”! Dushobora kubwira Data wo mu ijuru icyo dutekereza cyose cyangwa ikiri ku mutima wacu.

Umurongo wa 8 udutera inkunga yo kurangwa n’icyizere. Icyakora, kurangwa n’icyizere ubwabyo ntibihagije. Nk’uko umurongo wa 9 ubisobanura, tugomba gushyira mu bikorwa inama nziza dusanga muri Bibiliya. Nitubigenza dutyo, tuzagira umutimanama ukeye.

Nk’uko tubibonye, ushobora kubona amahoro yo mu mutima. Aturuka kuri Yehova Imana, we uyaha abamwegera kandi bifuza gukurikiza amabwiriza ye. Nusuzuma Ijambo rye Bibiliya, uzagenda umenya neza uko abona ibintu. Birumvikana ko gushyira mu bikorwa ibyo agusaba bitoroshye, ariko birakwiriye ko ushyiraho imihati, kubera ko nubigenza utyo, ‘Imana itanga amahoro izabana nawe.’—Abafilipi 4:9.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 10]

“Amahoro y’Imana . . . azarinda ubushobozi bwanyu bwo gutekereza.”​—ABAFILIPI 4:7

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 12]

Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko dushobora kubwira Imana ibintu “byose”!