Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Ni iki cyatumye umugore wari warazinutswe idini, ubu asigaye amara igihe kinini afasha abandi kumenya Imana? Ni iki cyatumye umugabo wahoze akunda imikino y’urugomo ahinduka akaba umunyamahoro? Ni gute umuntu wari warasabitswe n’ibiyobyabwenge, ari umusinzi kandi akunda kurwana, yakoze uko ashoboye agahindura imibereho ye? Reka twumve uko babyivugira.

UMWIRONDORO

AMAZINA: PENELOPE TOPLICESCU

IMYAKA: 40

IGIHUGU: OSITARALIYA

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI NARAZINUTSWE IDINI

IBYAMBAYEHO: Navukiye i Sydney muri Ositaraliya, ariko maze kugira imyaka ibiri, iwacu bimukiye muri Nouvelle Guinée. Twamaze hafi imyaka ibiri i Rabaul hanyuma tumara indi myaka umunani i Bougainville. Kubera ko icyo gihe nta televiziyo zabaga muri Nouvelle Guinée, jye na musaza wanjye twamaraga igihe cyacu dutembera, tukajya koga, tugakora siporo yo kwibira mu mazi cyangwa tukajya mu biruhuko maze tugakambika ku gasozi.

Igihe nendaga kugira imyaka icumi, natangiye gushishikazwa n’iby’idini. Kubera ko mama yari Umugatolika, yanteye inkunga yo gukurikirana amasomo y’ibya Bibiliya yatangwaga n’umwe mu babikira bo mu gace twabagamo. Nabaye Umugatolika, maze mbatizwa mfite imyaka icumi.

Nyuma y’aho dusubiriye muri Ositaraliya, icyo gihe nkaba nari maze kuba umwangavu, natangiye gushidikanya ku myizerere y’idini ryanjye. Igihe nari mu mashuri yisumbuye, nize amateka kandi jye na papa twakundaga kuganira ku bihereranye n’inkomoko y’amadini hamwe n’icyo twitaga inkuru z’impimbano ziri muri Bibiliya. Amaherezo, navuye mu idini Gatolika.

Ababyeyi banjye batandukanye mfite imyaka 16. Kubera ko Mama yari afite ibibazo bitamworoheye, nagiye kubana na papa n’undi mugore yari agiye gushaka. Musaza wanjye yagumanye na mama, maze bimukira mu kandi gace ko muri Ositaraliya. Icyo gihe numvaga ndi mu bwigunge. Byasabye imyaka ibiri kugira ngo nongere kugirana ubucuti na mama nk’uko byahoze. Natangiye kunywa inzoga nyinshi, ntangira kunywa ibiyobyabwenge no kugira imibereho yo kwinezeza gusa. Naretse ishuri, nshaka akazi, kandi igihe nari ngeze mu kigero cy’imyaka 20 nishoye mu bwiyandarike.

Maze kugira imyaka 25, nongeye gutekereza kuri Bibiliya. Nabonye akandi kazi, maze mpura n’umukobwa w’umutima witwaga Liene wubahaga umukoresha we, nubwo uwo mukoresha yavuganaga agasuzuguro kenshi. Nabajije Liene impamvu na we atamwihimuragaho, maze ansobanurira ko yiganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, bityo akaba yarageragezaga gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mibereho ye. Liene yansabye ko twakwigana Bibiliya. Jye nabyumvise nabi, numva ko nashoboraga kwiga ibyo yari azi byose muri Bibiliya mu gihe cy’isaha imwe gusa. Uwo mugoroba, Liene yamaze amasaha atatu ansubiza ibibazo nari mfite ku bihereranye na Bibiliya. Natangajwe n’uko ibisubizo byose yampaga byabaga bishingiye ku mirongo y’Ibyanditswe.

Ndibuka ko muri iryo joro maze kuganira na Liene, nafashe imodoka nkerekeza mu rugo. Ubwo nari mu nzira ntwaye imodoka, numvise ndakariye Imana kubera ko itaretse ngo nyimenye mbere hose. Kubera ko nari nzi ko Abahamya batiyandarika, natekerezaga ko kuri jye igihe cyari cyararenze ngo mpindure imyifatire yanjye. Nanone numvaga ntazigera na rimwe njya kubwiriza ku nzu n’inzu nk’uko Abahamya babigenzaga. Ku bw’ibyo, nakomeje kwiga Bibiliya mbifashijwemo n’Abahamya ariko ngamije kubona amakosa mu nyigisho zabo, kugira ngo mbone impamvu ituma mpagarika kuganira na bo. Gusa naje kubona ko nta kinyoma nari kubona mu byo banyigishaga.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Uko nagendaga ndushaho kumenya amahame ya Bibiliya arebana n’iby’umuco, ni ko umutimanama wanjye warushagaho kuncira urubanza. Ku bw’ibyo naretse ibiyobyabwenge kugira ngo umutimanama wanjye utuze. Ariko maze kwimukira mu kindi gihugu, nongeye kugwa mu mutego wo kwiberaho mu binezeza no kunywa inzoga nyinshi. Urebye, uko nageragezaga kugira amajyambere nshaka kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya, ni ko nasubiraga inyuma nkongera gukora ibyo nahozemo. Nasengaga Yehova mfite ikimwaro, ariko ni hahandi numvaga mbabaye.

Kumenya ibyo Umwami Dawidi yakoranye na Batisheba ndetse n’uburyo Yehova yabababariye abigiranye impuhwe, byaramfashije cyane. Dawidi yagize ubutwari maze yemera amakosa ye, ntiyagerageza kwisobanura. Nanone yemeye igihano yahawe yicishije bugufi (2 Samweli 12:1-13). Iyo nasubiraga inyuma, natekerezaga kuri iyo nkuru maze nkumva gusaba Yehova imbabazi binyoroheye. Ku bw’ibyo, niyemeje kujya nsenga mbere yo kugwa mu gishuko, aho gusenga namaze kukigwamo, kandi ibyo byaramfashije cyane.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Nari umunyamahane. Icyakora amagambo aboneka mu Befeso 4:29-31, yamfashije kubona ko ari ngombwa kwirinda “gusharira kose n’uburakari n’umujinya.” Nitoje kutarakazwa n’ubusa kandi nitoza kurinda ururimi rwanjye. Byongeye kandi, inama ya Yesu igira iti “ahubwo Yego yanyu ijye iba Yego,” yamfashije kurushaho kuba umuntu ukomera ku byo niyemeje.—Matayo 5:37.

Mama yari yarabanje kwanga ko mba Umuhamya, ariko nyuma yambwiye ko aterwa ishema n’uko ndi umwana we. Yageze nubwo ambwira ati “nzi ko kuba warabaye umugore mwiza bitatewe n’uburere wahawe, ahubwo byatewe n’uko wamenye Yehova.” Kumva avuga ayo magambo byaranshimishije cyane.

Ubu noneho numva nishimiye kubaho, kandi numva ubuzima bwanjye bufite intego. Jye n’umugabo wanjye tumaze imyaka icyenda twigisha abantu Bibiliya buri gihe. Koko rero, njya kubwiriza ku nzu n’inzu kandi numva ari wo murimo uhesha ingororano kurusha iyindi yose nakoze.

UMWIRONDORO

AMAZINA: DENIS BUSIGIN

IMYAKA: 30

IGIHUGU: U BURUSIYA

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NAKUNDAGA GUKINA KARATE

IBYAMBAYEHO: Navukiye mu mugi wa Perm’ hanyuma nkurira i Furmanov, uwo akaba ari umugi wo mu Burusiya utuwe n’abaturage hafi 40.000 uri mu karere ka Ivanovo. Furmanov ni umugi nyaburanga ufite ibiti byiza cyane bihinduka umuhondo cyangwa umutuku mu gihe cy’urugaryi. Hagati y’imyaka ya 1980 na 1990, muri uwo mugi ubwicanyi bwariyongereye. Umuryango wanjye wabagaho bigoranye ubeshwaho n’udufaranga duke. Nabanaga n’ababyeyi banjye na murumuna wanjye mu nzu y’icyumba kimwe, ku buryo twabaga tubyigana.

Igihe nari mfite imyaka irindwi, natangiye kwiga karate. Nakundaga uwo mukino ku buryo ari ho ubuzima bwanjye bwari bushingiye. Kubera ko namaraga igihe cyanjye cyose mu nzu y’imyitozo ngororangingo, abo twakoranaga siporo ni bo bari incuti zanjye. Mfite imyaka 15 nahawe umukandara w’umutuku muri karate, maze nyuma y’umwaka mbona umukandara w’igihogo. Nari mu ikipi ya karate, kandi nagiye mu marushanwa yabereye mu Burusiya, njya no mu yahuje Abanyaburayi n’Abanyaziya. Nabonaga nzagira icyo ngeraho, ariko igihe nagiraga imyaka 17 ubuzima bwanjye bwarahindutse.

Jye na zimwe mu ncuti zanjye twakoze igikorwa cy’ubugizi bwa nabi maze turafatwa. Nakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri. Ubuzima bwo muri gereza ntibwari bunyoroheye. Nyamara icyo gihe, ni bwo nabonye Bibiliya bwa mbere. Nasomye igitabo cy’Itangiriro, icya Zaburi n’Isezerano Rishya. Nageze nubwo mfata mu mutwe isengesho rya Data wa Twese, nkarisubiramo buri joro mbere yo kuryama nibwira ko hari icyo bizamarira.

Naje gufungurwa mu mwaka wa 2000, ariko numvaga ubuzima bwanjye ntaho bugana; nkumva kubaho nta cyo bimaze. Natangiye kunywa ibiyobyabwenge, kandi mama yapfuye muri icyo gihe. Naramukundaga cyane, ku buryo kwihanganira urupfu rwe byangoye. Icyakora, nakoze uko nshoboye kose kugira ngo ndeke ibiyobyabwenge ariko nongera gusubira muri siporo. Nanone nimukiye mu mugi wa Ivanovo. Ngezeyo nabonye akazi mu iduka ricuruza ibiribwa. Uwari wungirije umuyobozi w’iryo duka yari Umuhamya wa Yehova. Yansobanuriye inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya, maze anshakira undi Muhamya wa Yehova kugira ngo ajye anyigisha Bibiliya.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Igihe nigaga Bibiliya, nashimishijwe cyane no kumenya umugambi Imana ifite wo guhindura isi paradizo, kandi nifuzaga kuzuza ibisabwa kugira ngo nzayibemo. Ntibyatinze maze menya ko Yehova Imana yifuza ko abamusenga bakurikiza amahame ye yo mu rwego rwo hejuru. Namaze igihe kinini nitekerezaho, ariko namenye ko Yehova ashaka ko ntekereza no ku bandi ari na ko nitoza kugira imico ntari mfite icyo gihe. Muri iyo mico harimo kuba umugwaneza no kuba umunyamahoro.

Natangiye gutekereza ibyo Yehova yankoreye byose, urugero nko gutanga Umwana we ho igitambo kubera ibyaha byanjye. Ibyo byatumye numva ngomba gushimira Yehova kubera urukundo yankunze, maze bimpa imbaraga zo guhindura imibereho yanjye. Urugero, nasomye ibivugwa muri Zaburi 11:5, maze mbona ko Yehova yanga urugomo. Ibyo byatumye ndeka kureba porogaramu za televisiyo zishyigikira urugomo n’urwangano. Naretse siporo z’urugomo nubwo byabanje kungora. Ihame rikubiye mu 1 Abakorinto 15:33, ryamfashije kubona ko abantu nifatanyaga na bo bari kungiraho ingaruka zikomeye. Kuba nari narafunzwe ubwabyo, byari ikimenyetso kigaragaza ko ibikubiye muri iryo hame ari ukuri. Kubera iyo mpamvu, nafashe umwanzuro wo kureka kwifatanya n’abantu bakundaga siporo zishyigikira urugomo.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Kwifatanya n’Abahamya ba Yehova no kwiga Bibiliya, byamfashije kuba umuntu w’inyangamugayo. Urugero, nasomye mu Baheburayo 13:5, maze menya ko ngomba kunyurwa, kandi nkirinda gukunda amafaranga. Gushyira iyo nama mu bikorwa, byamfashije kwirinda kubeshya no kwiba.

Mu mibereho yanjye, nahaga agaciro ubucuti nagiranaga n’abandi. Mu gihe cyahise nagiye mbona ubucuti abantu bafitanye busenyuka kubera kwishishanya cyangwa umururumba. Nubwo Abahamya ba Yehova badatunganye, nabonye ko bubaha amahame y’Imana kandi bakihatira gukurikiza inama zayo mu mibanire yabo n’abandi. Ubu nsigaye mfite incuti nyancuti mu Bahamya ba Yehova.

Ubu njya nibaza uko mba meze iyo ntaza gukurikiza amahame ya Bibiliya mu mibereho yanjye. Birashoboka ko mba narongeye gufungwa cyangwa nkakora ibikorwa by’urugomo biteza abandi agahinda n’imibabaro. Ariko ubu mfite umugore mwiza n’abahungu babiri, kandi umuryango wacu wishimira gufasha abandi kumenya Imana.

UMWIRONDORO

AMAZINA: JOSÉ CARLOS PEREIRA DA SILVA

IMYAKA: 31

IGIHUGU: BUREZILI

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI UMURWANYI

IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu gace k’utujagari kitwa Americana mu mugi wa São Paulo. Muri ako gace twabagamo, ntitwagiraga amazi meza, kandi nta suku yaharangwaga. Nanone ako gace karangwaga n’urugomo n’ubugizi bwa nabi.

Nakuze ndi umunyarugomo n’umunyamahane. Kubera ko nakundaga kurwanira mu mihanda, abo twari duturanye barantinyaga. Imyambarire yanjye, imyirimbishirize ndetse n’imyitwarire yanjye byagaragazaga ko ndi umurakare. Akenshi nanywaga inzoga kugeza ntaye ubwenge. Jye na bakuru banjye twanywaga ibiyobyabwenge. Twarabinywaga bikabije, ku buryo umwe muri bakuru banjye yishwe na byo.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Igihe nahuraga n’Abahamya ba Yehova, bakoresheje Bibiliya maze banyereka ko Imana izahindura isi Paradizo (Luka 23:42, 43; Ibyahishuwe 21:3, 4). Nanone namenye ko abapfuye nta cyo bazi, bityo menya ko Imana itazahanira abantu mu muriro utazima (Umubwiriza 9:5, 6). Ibyo byarampumurije cyane. Ubumenyi nagiraga ku byerekeye Imana bwatumaga numva ngomba guhindura imibereho yanjye. Icyakora ntibyanyoroheye guhindura imyifatire yanjye, urugero nko kureka kunywa ibiyobyabwenge, gusinda, kurwana hamwe no gukoresha imvugo itameshe yari yaranyokamye.

Nubwo byari bimeze bityo ariko, natewe inkunga n’amagambo ya Pawulo aboneka mu 1 Abakorinto 6:9-11. Iyo mirongo igaragaza ko bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bigeze kugira imyifatire mibi nk’iyo nari mfite. Nanone muri iyo mirongo hari ahavuga ngo “uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze. Ariko mwaruhagiwe muracya, mwarejejwe kandi mwabazweho gukiranuka mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo hamwe n’umwuka w’Imana yacu.” Ayo magambo yampaye icyizere cy’uko nanjye nshobora kugira icyo mpindura ku mibereho yanjye, kugira ngo nshimishe Imana.

Ngitangira kwifatanya n’Abahamya ba Yehova, nemeye ntashidikanya ko ari bo bari mu idini ry’ukuri. Nubwo bari bazi ko nahoze ndi umunyarugomo kandi ndi umunyamahane, banyakiranye urugwiro kandi bangaragariza urukundo.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Birashoboka ko iyo ntaza kwiga Bibiliya ngo mpindure imibereho yanjye ubu mba narapfuye, ariko si uko byagenze. Ahubwo nashimishijwe no gufasha umwe muri bakuru banjye kwiga Bibiliya, maze aca ukubiri n’ibiyobyabwenge. Nanone nateye bene wacu bandi inkunga yo gutangira kwiga Bibiliya. Nshimira Imana cyane kuba narashoboye kuyegurira ubuzima bwanjye kugira ngo nyikorere, kuko itwitaho cyane.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 24]

“Niyemeje kujya nsenga mbere yo kugwa mu gishuko aho gusenga namaze kukigwamo, kandi ibyo byangiriye akamaro cyane”