Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigana Yesu, wigishe ubigiranye urukundo

Jya wigana Yesu, wigishe ubigiranye urukundo

Jya wigana Yesu, wigishe ubigiranye urukundo

“Nta wundi muntu wigeze avuga nka we.”—YOH 7:46.

1. Abantu babonaga bate uburyo bwa Yesu bwo kwigisha?

TEKEREZA ukuntu kumva inyigisho za Yesu bigomba kuba byari bishimishije! Muri Bibiliya harimo inkuru zigaragaza ukuntu abantu bazakiraga. Urugero, umwanditsi w’Ivanjiri Luka avuga ko abaturage bo mu mugi Yesu yakomokagamo ‘batangajwe n’amagambo meza yavaga mu kanwa ke.’ Matayo yavuze ko abantu bumvise Yesu igihe yatangaga Ikibwiriza cyo ku Musozi, ‘batangajwe n’uburyo bwe bwo kwigisha.’ Naho Yohana we, yavuze ko abarinzi b’urusengero bari boherejwe gufata Yesu bagarutse batamuzanye bavuga bati “nta wundi muntu wigeze avuga nka we.”—Luka 4:22; Mat 7:28; Yoh 7:46.

2. Ni ubuhe buryo Yesu yakoreshaga yigisha?

2 Abo barinzi b’urusengero ntibibeshye. Nta gushidikanya, Yesu yari Umwigisha ukomeye kuruta abandi bose. Yigishaga mu buryo bwumvikana, bworoshye, kandi yakoreshaga ibitekerezo bihuje n’ubwenge mu buryo budasubirwaho. Yakoreshaga ingero n’ibibazo abigiranye ubuhanga. Yahuzaga inyigisho ze n’ababaga bamuteze amatwi, baba abakomeye cyangwa abo muri rubanda. Gusobanukirwa ukuri yigishaga byari byoroshye, nubwo kwari kwimbitse. Ariko kandi, ibyo bintu si byo byonyine byatumaga Yesu aba Umwigisha ukomeye kuruta abandi bose.

Umuco we w’ingenzi ni urukundo

3. Ni gute Yesu yari umwigisha utandukanye n’abayobozi b’amadini bo mu gihe cye?

3 Birashoboka ko mu banditsi n’Abafarisayo hari harimo ab’abahanga, bafite ubumenyi, ndetse n’ubuhanga bwo kugeza ku bandi ubwo bumenyi. Ni iki cyatumaga uburyo bwa Yesu bwo kwigisha butamera nk’ubw’abanditsi n’Abafarisayo. Abayobozi b’amadini b’icyo gihe ntibakundaga abantu bo muri rubanda, ahubwo barabasuzuguraga, bakabafata nk’‘abantu bavumwe’ (Yoh 7:49). Yesu we yabagiriraga impuhwe, kubera ko bari “bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye” (Mat 9:36). Yagiraga urugwiro, yari azi kwishyira mu mwanya w’abandi, kandi yagiraga neza. Ikindi kandi, abayobozi b’amadini ntibakundaga Imana by’ukuri (Yoh 5:42). Icyakora, Yesu we yakundaga Se, kandi akishimira gukora ibyo ashaka. Abo bayobozi b’amadini bagorekaga amagambo y’Imana kugira ngo bagere ku ntego zabo, ariko Yesu we yakundaga “ijambo ry’Imana.” Ibyo byatumaga aryigisha, akarisobanura, akarivuganira, kandi akabaho mu buryo buhuje n’amahame arikubiyemo (Luka 11:28). Koko rero, urukundo ni rwo rwaranze imibereho ya Kristo, ni rwo rwagengaga ibyo yigishaga n’imishyikirano yagiranaga n’abandi. Nanone kandi, ni rwo rwagize uruhare rukomeye mu buryo bwe bwo kwigisha.

4, 5. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko twigisha tubigiranye urukundo? (b) Kuki ubumenyi n’ubuhanga na byo ari iby’ingenzi mu kwigisha?

4 Bimeze bite kuri twe? Kubera ko turi abigishwa ba Kristo, twifuza gukurikiza urugero rwe mu murimo dukora wo kubwiriza no mu mibereho yacu (1 Pet 2:21). Bityo, intego yacu si iyo kugeza ku bandi ubumenyi bwo muri Bibiliya gusa, ahubwo nanone twifuza kwigana imico ya Yehova, by’umwihariko urukundo rwe. Twaba dufite ubumenyi bwinshi cyangwa buke, twaba dufite ubuhanga bwinshi bwo kwigisha cyangwa tutabufite, urukundo tugaragaza ruzatuma tugera ku mitima y’abantu tubwiriza. Kugira ngo tugire icyo tugeraho kigaragara mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, tugomba gukurikiza urugero rwa Yesu, twigisha tubigiranye urukundo.

5 Birumvikana ko kugira ngo tube abigisha beza, tugomba kugira ubumenyi ku bihereranye n’ibyo twigisha, n’ubuhanga bwo kugeza ubwo bumenyi ku bandi. Yesu yafashije abigishwa be kugira ubwo bumenyi n’ubwo buhanga, kandi natwe muri iki gihe Yehova adufasha kubigira binyuze ku muteguro we. (Soma muri Yesaya 54:13; Luka 12:42.) Ariko kandi, ntitwifuza kwigishanya ubuhanga gusa, ahubwo tunifuza kubikora tubikuye ku mutima. Iyo dufite ubumenyi, ubuhanga n’urukundo, dushobora kugera ku bintu byinshi cyane mu gihe twigisha. None se, ni gute twagaragaza urukundo mu gihe twigisha? Yesu n’abigishwa be babigenzaga bate? Reka tubisuzume.

Tugomba gukunda Yehova

6. Ni gute tuvuga ibihereranye n’umuntu dukunda?

6 Dukunda kuvuga ibintu dukunda. Iyo tuvuga ibintu bitunejeje tubivuga twishimye kandi duhimbawe, ku buryo n’abandi bashobora kubibona. Ibyo bigaragara cyane cyane iyo tuvuga ibihereranye n’umuntu dukunda. Buri gihe tuba twifuza kubwira abandi ibyo tumuziho. Turamushimagiza, tukamwubaha kandi tukamuvuganira. Ibyo byose tubikora dushaka ko abandi bamubona nkatwe, bakumva bamukunze kandi bakishimira imico ye.

7. Urukundo Yesu yakundaga Se rwatumye akora iki?

7 Mbere yo gufasha abandi gukunda Yehova, twe ubwacu tugomba kumumenya kandi tukamukunda. N’ubundi kandi, ugusenga k’ukuri gushingiye ku rukundo dukunda Imana (Mat 22:36-38). Yesu yatanze urugero ruhebuje. Yakundaga Yehova n’umutima we wose, n’ubwenge bwe bwose, n’ubugingo bwe bwose n’imbaraga ze zose. Kubera ko Yesu yamaze imyaka ibarirwa mu mamiriyari mu ijuru ari kumwe na Se, yari amuzi neza. Ibyo byamugiriye akahe kamaro? Yesu yaravuze ati “nkunda Data” (Yoh 14:31). Urwo rukundo rwagaragariraga mu bintu byose Yesu yakoraga no mu byo yavugaga. Urwo rukundo rwatumaga buri gihe akora ibishimisha Imana (Yoh 8:29). Ni rwo rwatumye ashyira ahabona uburyarya bw’abayobozi b’amadini, bihandagazaga bavuga ko bahagarariye Imana. Nanone kandi, rwatumaga avuga ibihereranye na Yehova, kandi agafasha abandi kumenya Imana no kuyikunda.

8. Urukundo abagishwa ba Yesu bakundaga Imana rwatumye bakora iki?

8 Kimwe na Yesu, abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere bakundaga Yehova. Urwo rukundo rwatumye babwiriza ubutumwa bwiza babigiranye ubutwari n’ishyaka. Nubwo barwanywaga n’abakuru b’amadini bari bafite ububasha, bujuje i Yerusalemu inyigisho zabo. Abo bigishwa ntibashoboraga kureka kuvuga ibintu babonye kandi bumvise (Ibyak 4:20; 5:28). Bari bazi ko Yehova yari kumwe na bo, kandi ko yari kubaha imigisha. Kandi koko yarayibahaye. Mu by’ukuri, mu myaka itageze kuri 30 nyuma y’urupfu rwa Yesu, intumwa Pawulo yashoboraga kwandika ko ubutumwa bwiza bwabwirijwe “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.”—Kolo 1:23.

9. Ni gute dushobora kongera urukundo dukunda Imana?

9 Niba twifuza kuba abigisha bagira icyo bageraho by’ukuri, natwe tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo urukundo dukunda Imana rukomeze kwiyongera. Ibyo twabigeraho dute? Twabigeraho dushyikirana n’Imana kenshi binyuze mu isengesho. Nanone kandi, twabigeraho twongera urukundo dukunda Imana. Ibyo twabikora twiga Ijambo ryayo, dusoma ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya kandi tujya mu materaniro ya gikristo. Uko tuzarushaho kumenya Imana, ni na ko tuzarushaho kuyikunda. Hanyuma, uko tugaragaza urukundo dukunda Yehova mu magambo no mu bikorwa, abandi bazabibona, kandi bashobora kuzagirana imishyikirano na we.—Soma muri Zaburi ya 104:33, 34.

Tugomba gukunda ibyo twigisha

10. Ni iki gituma umuntu aba umwigisha mwiza?

10 Ikintu gituma umuntu aba umwigisha mwiza ni uko akunda ibyo yigisha. Agomba kwemera ko ibyo yigisha ari ukuri, ko bifite akamaro kandi ko bifite agaciro. Iyo umwigisha yita ku byo yigisha, abantu babona ko yigisha abishishikariye, kandi bikagira ingaruka zikomeye ku bo yigisha. Ibinyuranye n’ibyo se, umwigisha adahaye agaciro ibyo yigisha, yakwitega ate ko abo yigisha baha agaciro ibyo biga? Ntuzigere na rimwe upfobya umurimo ukora wo kwigisha Ijambo ry’Imana. Yesu yaravuze ati “umuntu wese wigishijwe neza azamera nk’umwigisha we.”—Luka 6:40.

11. Kuki Yesu yakundaga ibyo yigishaga?

11 Yesu yakundaga ibyo yigishaga. Yari azi ko yari afite ikintu cy’agaciro kenshi yagombaga kugeza ku bandi, ni ukuvuga ukuri ku bihereranye na Se wo mu ijuru, ari ko kuri kw’“amagambo y’Imana” n’“amagambo y’ubuzima bw’iteka” (Yoh 3:34; 6:68). Nk’uko urumuri rubonesha neza rumera, ni na ko ukuri Yesu yigishaga kwashyiraga ahabona ikibi kandi kukerekana icyiza. Uko kuri kwatumye abantu bicishaga bugufi bari baraciwe intege n’abayobozi b’amadini y’ibinyoma kandi bakaba barakandamizwaga na Satani, bagira ibyiringiro kandi babona ihumure (Ibyak 10:38). Urukundo Yesu yakundaga ukuri ntirwagaragariye gusa mu nyigisho ze, ahubwo nanone rwagaragariye mu byo yakoraga byose.

12. Ni gute intumwa Pawulo yabonaga ukuri?

12 Kimwe na Yesu, abagishwa be bakundaga cyane ukuri ku bihereranye na Yehova na Kristo kandi bakaguha agaciro, ku buryo ababarwanyaga batashoboraga kubaca intege ngo bababuze kukugeza ku bandi. Pawulo yandikiye Abakristo bagenzi be bari i Roma ati ‘nifuza cyane kubatangariza ubutumwa bwiza. Kuko ubutumwa bwiza butankoza isoni; mu by’ukuri, ni bwo mbaraga z’Imana zihesha agakiza umuntu wese ufite ukwizera’ (Rom 1:15, 16). Pawulo yabonaga ko gutangaza ukuri byari igikundiro. Yaranditse ati ‘jyewe nahawe ubwo buntu butagereranywa kugira ngo ntangarize amahanga ubutumwa bwiza bwerekeye ubutunzi butarondoreka bwa Kristo’ (Efe 3:8). Ntibigoye kwiyumvisha ukuntu Pawulo yashishikariraga kwigisha abandi ibihereranye na Yehova n’imigambi Ye.

13. Ni izihe mpamvu zagombye gutuma dukunda ubutumwa bwiza?

13 Ubutumwa bwiza buboneka mu Ijambo ry’Imana budufasha kumenya Umuremyi no kugirana na we imishyikirano myiza. Ubwo butumwa bwiza bukubiyemo ibisubizo bishimishije by’ibibazo by’ingenzi duhura na byo mu buzima, kandi bufite imbaraga zo guhindura imibereho yacu, bugatuma tugira ibyiringiro kandi bukadukomeza mu gihe turi mu bihe bigoye. Byongeye kandi, butwereka icyo twakora kugira ngo tugire ubuzima bufite intego kandi butazashira. Nta bundi bumenyi burusha agaciro ubutumwa bwiza, cyangwa bufite akamaro kuburusha. Ni impano y’agaciro katagereranywa twahawe; butuma tugira ibyishimo byinshi. Ikindi kandi, iyo tubugejeje ku bandi, bituma turushaho kugira ibyishimo.—Ibyak 20:35.

14. Ni gute twakongera urukundo dukunda ibyo twigisha?

14 Ni iki wakora kugira ngo urukundo ukunda ubutumwa bwiza rurusheho kwiyongera? Mu gihe usoma Ijambo ry’Imana, ujye unyuzamo utuze, maze utekereze ku byo usomye. Urugero, sa n’uwireba wajyanye na Yesu kubwiriza igihe yari ku isi, cyangwa ujyanye n’intumwa Pawulo mu ngendo ze. Sa n’uwireba uri mu isi nshya, maze wiyumvishe uko ubuzima buzaba butandukanye cyane n’ubwa none. Tekereza ku migisha wabonye bitewe no kuba warumviye ubutumwa bwiza. Nukomeza gutuma urukundo ukunda ubutumwa bwiza rukomera, abo wigisha bazabibona. Ku bw’ibyo rero, dufite impamvu zumvikana zagombye gutuma dutekereza twitonze ku byo twize, kandi tukitondera ibyo twigisha.—Soma mu 1 Timoteyo 4:15, 16.

Tugomba gukunda abantu

15. Kuki umwigisha yagombye gukunda abo yigisha?

15 Umwigisha mwiza atuma abo yigisha bumva bisanzuye, bityo bakumva bashaka kwiga no gutanga ibitekerezo. Umwigisha urangwa n’urukundo aha ubumenyi abo yigisha kubera ko abitaho by’ukuri. Ahuza inyigisho ze n’ibyo bakeneye, ndetse n’ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu. Azirikana ubushobozi abo yigisha bafite n’imimerere barimo. Iyo abigisha bafite urukundo nk’urwo, abo bigisha barabibona maze kwiga no kwigisha bikaba ibintu bishimishije.

16. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ko akunda abantu?

16 Yesu yagaragaje urukundo nk’urwo. Uburyo buruta ubundi yarugaragajemo ni uko yemeye gupfa, agatanga ubuzima bwe butunganye kugira ngo abandi babone agakiza (Yoh 15:13). Igihe Yesu yakoraga umurimo we wo kubwiriza, yahoraga yiteguye kwita ku bantu mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Aho kugira ngo yitege ko abantu bamusanga aho ari, yagendaga ibirometero bibarirwa mu magana n’amaguru kugira ngo abagezeho ubutumwa bwiza (Mat 4:23-25; Luka 8:1). Yarihanganaga kandi akishyira mu mwanya w’abandi. Igihe byabaga ari ngombwa ko akosora abigishwa be, yabikoraga mu rukundo (Mar 9:33-37). Yabateraga inkunga abizeza ko bari kuba abigisha b’ubutumwa bwiza bagira icyo bageraho. Nta muntu n’umwe wigeze aba umwigisha urangwa n’urukundo kurusha Yesu. Urukundo yakundaga abagishwa be rwatumye na bo bamukunda, kandi bubahiriza amategeko ye.—Soma muri Yohana 14:15.

17. Ni iki kigaragaza ko abigishwa ba Yesu bakundaga abandi?

17 Kimwe na Yesu, abigishwa be bakundaga abo babwirizaga cyane. Kubera ko bihanganiraga ibitotezo kandi bakemera gushyira ubuzima bwabo mu kaga, byatumye babwiriza abandi, kandi bagira icyo bageraho mu gutangaza ubutumwa bwiza. Mbega ukuntu bakundaga abemeraga ubutumwa bwiza! Koko rero, intumwa Pawulo yanditse amagambo agera ku mutima agira ati “twabitagaho twiyoroheje, nk’uko umubyeyi agaburira abana be kandi akabakuyakuya. Bityo rero, kubera ko twari tubafitiye urukundo rwinshi, twishimiye kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo twabahaye n’ubugingo bwacu kuko mwatubereye inkoramutima.”—1 Tes 2:7, 8.

18, 19. (a) Kuki twemera kugira ibyo twigomwa tubikunze kugira ngo dukore umurimo wo kubwiriza? (b) Tanga urugero rugaragaza ko abandi babona urukundo rwacu.

18 Muri iki gihe na bwo, Abahamya ba Yehova babwiriza ku isi hose bashaka abantu bifuza kumenya Imana no kuyikorera. Kandi koko, buri mwaka mu myaka 17 ishize, twagiye tumara amasaha arenga miriyari imwe mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, kandi uwo murimo turacyakomeza kuwukora. Tubigenza dutyo nubwo kubwiriza bidusaba kwigomwa igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu. Kimwe na Yesu, tuzi ko Data wo mu ijuru udukunda yifuza ko abantu bunguka ubumenyi buzatuma babona ubuzima bw’iteka (Yoh 17:3; 1 Tim 2:3, 4). Urukundo rutuma dufasha abantu b’imitima itaryarya kumenya Yehova no kumukunda nk’uko bimeze kuri twe.

19 Urukundo dukunda abandi ruragaragara. Urugero, hari mushiki wacu w’umupayiniya wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ujya yandika amabaruwa yo guhumuriza abantu batakaje abo bakundaga. Hari umugabo wanditse amusubiza agira ati “ikintu cya mbere cyantangaje ni imihati washyizeho wandikira umuntu utazi na mba, kugira ngo umufashe kwihanganira ibihe bigoye yarimo. Navuga ntashidikanya ko ukunda abandi, kandi ko ukunda Imana ibayobora mu nzira y’ubuzima.”

20. Kwigisha tubigiranye urukundo ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki?

20 Hari umuntu wavuze ko kugira ngo umuntu akore ikintu cyiza cyane, bimusaba kugikorana urukundo n’ubuhanga. Mu murimo dukora wo kwigisha, tuba twifuza gufasha abo twigisha kumenya Yehova no kumukunda. Koko rero, kugira ngo tube abigisha bagira icyo bageraho, tugomba gukunda Imana, tugakunda ukuri kandi tugakunda abantu. Nidukomeza kwihatira kugira urukundo nk’urwo kandi tukarugaragaza mu murimo wacu wo kubwiriza, tuzagira ibyishimo bizanwa no gutanga kandi tunyurwe, kubera ko tuzaba tuzi ko turimo tugera ikirenge mu cya Yesu kandi tukaba dushimisha Yehova.

Ni gute wasubiza?

• Mu gihe twigisha abandi, kuki ari iby’ingenzi ko . . .

dukunda Imana?

dukunda ibyo twigisha?

dukunda abo twigisha?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ni iki cyatumaga uburyo bwa Yesu bwo kwigisha butandukana n’ubw’abanditsi n’Abafarisayo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Kugira ngo umuntu yigishe neza agomba kuba afite ubumenyi n’ubuhanga, ariko ikiruta byose akagira urukundo