Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Idini ry’ukuri rifasha abantu gukurikiza amahame yo mu rwego rwo hejuru arebana n’iby’umuco

Idini ry’ukuri rifasha abantu gukurikiza amahame yo mu rwego rwo hejuru arebana n’iby’umuco

IDINI ry’ukuri ritwigisha icyo twakora kugira ngo duhore dutekereza ku bintu byiza, kandi rikatwereka uko twagira imyifatire myiza. Ridufasha kwihatira gukora ibyiza, kandi rikadufasha kuba abantu beza uko bishoboka kose. Ni iki kigaragaza ko idini ry’ukuri ari uko ribigenza?

Reka turebe ibyo intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bari batuye mu mugi w’i Korinto, mu Bugiriki. Uwo mugi wa kera wari uzwi cyane kubera ko warangwaga n’ubwiyandarike. Pawulo yatanze umuburo ugira uti “abasambanyi, abasenga ibigirwamana, abahehesi, abagabo bakoreshwa ibyo imibiri yabo itaremewe, abagabo baryamana n’abandi bagabo, abajura, abanyamururumba, abasinzi, abatukana, n’abanyazi ntibazaragwa ubwami bw’Imana.” Hanyuma Pawulo yongeyeho ati “nyamara uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze. Ariko mwaruhagiwe muracya, mwarejejwe kandi mwabazweho gukiranuka mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo hamwe n’umwuka w’Imana yacu” (1 Abakorinto 6:9-11). Zirikana ko iyo mirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko idini ry’ukuri ryatumye abantu bamwe na bamwe bahoze barataye umuco bahinduka, maze bakaba abagaragu b’Imana batanduye kandi bakiranuka.

Ibinyuranye n’ibyo, Bibiliya itanga umuburo ugira uti “igihe kizaza abantu bamwe be kwihanganira inyigisho zishyitse, ahubwo bakurikize ibyifuzo byabo bwite. Bityo bazikoranyirizaho abigisha benshi bababwira ibihuje n’ibyo bashaka kumva.”—2 Timoteyo 4:3, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

None se amadini uzi yitwara ate ku bihereranye n’ibyo? Ese yaba yubahiriza amahame ya Bibiliya yo mu rwego rwo hejuru arebana n’iby’umuco? Cyangwa akerensa inama zumvikana neza ziboneka mu Ijambo ry’Imana, abwira abantu “ibihuje n’ibyo bashaka kumva?”

Kugira ngo ushobore kumenya niba idini runaka ryera imbuto nziza, fata akanya maze usuzume ibibazo bikurikira.

INGINGO: Ishyingiranwa.

ICYO BIBILIYA YIGISHA: “Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya, kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’abahehesi.”—Abaheburayo 13:4.

IBAZE UTI: Ese iri dini risaba ko abagabo n’abagore baririmo babana batarasezeranye, basezerana imbere y’amategeko?

INGINGO: Gutana kw’abashakanye.

ICYO BIBILIYA YIGISHA: Igihe babazaga Yesu niba hari impamvu iyo ari yo yose yatuma umuntu atana n’uwo bashakanye, yarabashubije ati “umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye.”—Matayo 19:9.

IBAZE UTI: Ese iri dini ryubahiriza amabwiriza ya Yesu, rikemera ko abantu batana kandi bakongera gushakana n’undi muntu, ari uko gusa umwe muri bo akoze icyaha cy’ubusambanyi?

INGINGO: Ubusambanyi.

ICYO BIBILIYA YIGISHA: “Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.”—1 Abakorinto 6:18, Bibiliya Yera.

Nanone Bibiliya iravuga iti “abagore babo bakoresha imibiri yabo ku buryo bunyuranye nubwo yaremewe. Abagabo na bo biba bityo, bareka kubana n’abagore bashakanye uko Imana yabigennye, ahubwo barararikirana ubwabo, bigeza aho bakora ibizira, umugabo ku wundi, maze babona mu mibiri yabo ingaruka ikwiranye n’ubuyobe bwabo.”—Abaroma 1:26, 27, Inkuru nziza ku muntu wese.

IBAZE UTI: Ese iri dini ryigisha ko ubusambanyi ubwo ari bwo bwose, ndetse niyo bwaba bukozwe n’abahuje ibitsina, ari icyaha?

INGINGO: Gushyigikira amahame ya Bibiliya nta kujenjeka.

ICYO BIBILIYA YIGISHA: ‘Nababujije kugenderana n’umuntu wiyita umuvandimwe, kandi ari umusambanyi, umunyabugugu, usenga ibigirwamana, usebanya, umusinzi, cyangwa umwambuzi ndetse n’umuntu nk’uwo nguwo ntimukanasangire’ (1 Abakorinto 5:11, Bibiliya Ntagatifu). Ni gute byagombye kugendekera abantu bavuga ko ari Abakristo, ariko bakaba ari abanyabyaha badashaka kwihana? Ijambo ry’Imana rigira riti “nimuvane inkozi z’ibibi muri mwe rwagati.”—1 Abakorinto 5:13, Bibiliya Ntagatifu.

IBAZE UTI: Ese iri dini ryirukana umuyoboke waryo uwo ari we wese, mu gihe yaba yarenze ku mahame ya Bibiliya kandi ntiyihane?

Ni irihe dini rizwiho gushyigikira amahame ya Bibiliya yo mu rwego rwo hejuru arebana n’iby’umuco?