Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Idini ry’ukuri rifasha abantu kubaha Ijambo ry’Imana

Idini ry’ukuri rifasha abantu kubaha Ijambo ry’Imana

YESU yagaragaje ko Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya, rigomba kubahwa. Ibyo bigaragazwa n’igisubizo yahaye Satani igihe yamugeragezaga (Matayo 4:4-11). Reka dufate urugero: Yesu yabyifashemo ate, igihe Satani yageragezaga kumushuka kugira ngo ahindure amabuye imigati? Yesu yamaganiye kure icyo kigeragezo asubiramo amagambo ya Mose yahumetswe dusanga mu Gutegeka kwa Kabiri 8:3. None se Yesu yabyifashemo ate igihe Satani yamwizezaga ko namuramya, ari bumuhe ubwami bwose bw’isi? Yarabyanze, maze asubiramo ihame rishingiye ku Byanditswe riboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 6:13.

Tekereza nawe! Nubwo Yesu yari Umwana w’Imana, ibyo yigishaga byabaga bishingiye ku Byanditswe. Nta gushidikanya kandi ko atigeze na rimwe yirengagiza Ijambo ry’Imana, ngo arisimbuze imigenzo y’abantu (Yohana 7:16-18). Ariko abenshi mu bayobozi b’amadini bo mu gihe cya Yesu, ntibubahaga Ijambo ry’Imana. Babiterwaga n’iki? Bari barahaye agaciro imigenzo y’abantu, bayirutisha Ibyanditswe Byera. Yesu yababwiye yeruye ati “uko ni ko ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa bitewe n’imigenzo yanyu. Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye neza ibyanyu igihe yagiraga ati ‘aba bantu banyubahisha iminwa yabo, ariko imitima yabo iri kure yanjye. Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’”—Matayo 15:6-9.

Amenshi mu madini ari mu isi, yaba amadini ya gikristo cyangwa atari aya gikristo, yihandagaza avuga ko yubaha Bibiliya. Ariko se ni ayahe madini uzi yanga gukurikiza imigenzo y’abantu, mu gihe iyo migenzo idahuje n’inyigisho zisobanutse neza ziboneka mu Ijambo ry’Imana? Reka dufate ingero ebyiri.

INGINGO: Amazina y’icyubahiro ahabwa abayobozi b’amadini.

ICYO BIBILIYA YIGISHA: Yesu yamaganiye kure abayobozi b’amadini bo mu gihe cye, kubera ko bakundaga amazina y’icyubahiro, kandi bakifuza kuba abantu bakomeye. Yavuze ko abo bagabo bakundaga “imyanya y’abakuru mu birori, n’intebe z’icyubahiro mu masinagogi, no kuramukirizwa mu maguriro, no kwitwa n’abantu Rabi.” Hanyuma Yesu yabwiye abigishwa be ati “mwebweho ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe. Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data, kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru.”—Matayo 23:1-10, Bibiliya Yera.

IBAZE UTI: Ese abayobozi b’iri dini bakunda kwitwa amazina y’icyubahiro, no kuba abantu bakomeye mu gace batuyemo, cyangwa bubahiriza itegeko rya Yesu ryo kubyirinda?

INGINGO: Gukoresha amashusho mu gusenga.

ICYO BIBILIYA YIGISHA: “Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere.”—Kuva 20:4, 5, Bibiliya Yera.

Intumwa Yohana yandikiye Abakristo agira ati “nimwirinde ibigirwamana.”—1 Yohana 5:21, Bibiliya Ntagatifu.

IBAZE UTI: Ese iri dini rikurikiza itegeko risobanutse neza riboneka muri Bibiliya, ryo kwirinda gukoresha amashusho n’ibishushanyo mu gusenga Imana?

Ushobora kubona inzira y’ukuri

Nubwo muri iki gihe hari amadini menshi atera urujijo, ushobora kubona idini rimwe rikuyobora ku buzima. Hari ibintu byinshi biranga “idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana” (Yakobo 1:27, Bibiliya Yera). Imirongo y’Ibyanditswe yavuzwe muri izi ngingo, imeze nk’ibyapa bikuyobora byagufasha kumenya iryo dini.

Turagutera inkunga yo gusaba Abahamya ba Yehova kugufasha gusobanukirwa ibisubizo by’ibibazo byabajijwe muri izi ngingo. Mu gihe uzaba usuzuma ibisubizo baguha, uzakurikize urugero rwiza rw’abantu b’i Beroya babayeho mu kinyejana cya mbere. Igihe bari bamaze kumva ibyo intumwa Pawulo yababwiye, ‘bagenzuye mu Byanditswe babyitondeye, kugira ngo barebe niba ibyo bintu ari ko biri koko’ (Ibyakozwe 17:11). Nawe numera nk’abantu b’i Beroya, ukubaha Ijambo ry’Imana kandi ukaryiga ushishikaye, uzabona inzira ikuyobora ku buzima. Hanyuma ni wowe uzifatira umwanzuro wo kureba niba uzagendera muri iyo nzira, cyangwa utazayigenderamo.

Ni irihe dini ritera abantu inkunga yo kwiga Ibyanditswe kugira ngo barebe niba ibyo biga ari ukuri koko?