Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigisha abana bawe

Rahabu yumvise inkuru z’ibyo Imana yakoze

Rahabu yumvise inkuru z’ibyo Imana yakoze

REKA turebe ibyabaye, ubu hakaba hashize imyaka 3.500. Mu mugi wa Yeriko, aho akaba ari mu gihugu cya Kanani, habaga umukobwa witwaga Rahabu. Yavutse nyuma y’aho Mose avaniye Abisirayeli mu bubata bwo muri Egiputa, akabambutsa inyanja itukura banyuze ku butaka bwumutse. Icyo gihe nta radiyo, televiziyo na interineti byabagaho, ariko Rahabu yamenye iby’icyo gitangaza nubwo cyabereye kure cyane y’aho yabaga. Ese waba uzi uko yabimenye?— *

Nta gushidikanya ko abagenzi ari bo bavuze iby’ibyo bitangaza. Rahabu yakuze azirikana ibyo Yehova yakoreye ubwoko bwe. Nyuma yaho, yumvise izindi nkuru zitangaje zavugaga iby’Abisirayeli. Nyuma y’imyaka 40 bamaze bazerera mu butayu, bageze mu gihugu cya Kanani, kandi Imana yagiye ibafasha kunesha ababarwanyaga bose. Hanyuma, Rahabu yaje kumenya ko Abisirayeli bakambitse hakurya y’umugezi wa Yorodani hafi ya Yeriko.

Umunsi umwe ari nimugoroba, abantu babiri baje basanga Rahabu kubera ko bari bazi ko yakoraga ahantu hacumbikaga abagenzi. Ku bw’ibyo, yarabakiriye. Bumaze kwira, umwami w’i Yeriko yamenye ko abatasi b’Abisirayeli baje i Yeriko, kandi ko bagiye gucumbika aho Rahabu yakoreraga. Kubera iyo mpamvu, yatumye kuri Rahabu, maze amusaba gusohora abo bagabo yari acumbikiye. Ese waba uzi icyo Rahabu yari yamenye kuri abo batasi, n’icyo yakoze?—

Mbere yuko intumwa zoherejwe n’umwami zihagera, Rahabu yari yamenye ko abo bagabo bari baje iwe bari abatasi b’Abisirayeli. Bityo rero, yabahishe hejuru y’inzu, maze abwira intumwa zari zoherejwe n’umwami ati “ni koko iwanjye haje abagabo . . . nuko bumaze kwira igihe cyo kugarira kigeze, abo bagabo baragenda.” Rahabu yabagiriye inama agira ati “nimubakurikire n’ingoga.”

None se utekereza ko ari iyihe mpamvu yatumye Rahabu ahisha abo batasi?—Yabasobanuriye impamvu yabahishe, agira ati “nzi yuko Uwiteka abahaye igihugu . . . kuko twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva muri Egiputa.” Nanone, yari yarumvise bavuga ukuntu Imana yari yarafashije Abisirayeli kunesha abandi banzi babo.

Nk’uko Bibiliya ibigaragaza mu Baheburayo 11:31, nta gushidikanya ko Yehova yashimishijwe n’uko Rahabu yahishe abo batasi. Nanone Yehova yarishimye igihe Rahabu yabwiraga abo batasi ati ‘dore mbagiriye neza, none ndabiginze nimunsezeranye ko igihe muzafata Yeriko muzarokora data na mama, na basaza banjye na barumuna banjye.’ Abatasi basezeranyije Rahabu ko bari kumurokora, ari uko gusa akurikije amabwiriza bari kumuha. Uzi icyo bamusabye gukora?—

Abo batasi baramubwiye bati ‘uzazirike aka kagozi gatukura ku idirishya, ariko uzateranirize bene wanyu bose iwawe. Nubigenza utyo, uzaba ari iwawe wese azarokoka.’ Rahabu yabigenje neza neza nk’uko abatasi bari babimusabye. Ese uzi uko byagenze nyuma yaho?—

Abisirayeli bagose inkuta za Yeriko. Buri munsi bazengurukaga uwo mugi incuro imwe gusa kandi badasakuza, bamara iminsi itandatu babigenza batyo. Ku munsi wa karindwi, bazengurutse uwo mugi incuro zirindwi zose, maze barangije basakuriza icyarimwe. Inkuta zahise ziriduka hasigara gusa aho ka kagozi gatukura kari kamanitse ku idirishya, nuko Rahabu n’umuryango we barokoka batyo!—Yosuwa 2:1-24; 6:1-5, 14, 15, 20-25.

Ibyo Rahabu yakoze bitwigisha iki?—Uko bigaragara, Rahabu ntiyateze amatwi gusa inkuru zivuga ibyo Imana yakoreye abagize ubwoko bwayo, ahubwo yaranabafashije igihe yabonaga uburyo bwo kubikora. Koko rero, Rahabu yahisemo gukorera Yehova yifatanyije n’abagize ubwoko bwe. Ese nawe uzabigenza utyo?—Dusenga dusaba ko ari uko wabigenza.

^ par. 3 Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.