Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Ni gute umuntu watangiye kunywa itabi na marijuana akiri muto, yabonye imbaraga zo kureka iyo ngeso? Ni iki cyatumye umuntu wahoze ari mu gatsiko k’insoresore z’abanyarugomo ashobora kujya yifata ntarakazwe n’ubusa, kandi akikuramo urwango rushingiye ku moko? Reka twumve uko buri wese abyivugira.

UMWIRONDORO

AMAZINA: HEINRICH MAAR

IMYAKA: 38

IGIHUGU: KAZAKHSTAN

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI NARABASWE N’ITABI NA MARIJUANA

IBYAMBAYEHO: Navukiye mu majyepfo ya Kazakhstan, ku birometero bigera ku 120 uvuye mu mugi wa Tashkent. Mu gihe cy’impeshyi, aho hantu habaga hashyushye ku buryo ubushyuhe bwazamukaga bukagera kuri dogere 45, naho mu itumba bukamanuka bukagera kuri dogere 10 munsi ya zeru, ibyo bikaba bituma ako karere kaberana no guhingwamo imizabibu na marijuana.

Ababyeyi banjye bakomokaga mu Budage. Bombi bari mu idini ry’Abakristo (Église évangélique), ariko ntibakoraga ibihuje n’idini ryabo. Icyakora, banyigishije gufata mu mutwe isengesho rya Data wa Twese, maze nkajya ndisubiramo. Igihe nari mfite imyaka 14, mama na mushiki wanjye mukuru bamaze igihe runaka bigishwa Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Igihe kimwe, numvise Abahamya babiri bigishaga mama Bibiliya bamwereka izina ry’Imana ari ryo Yehova, muri Bibiliya ye ishaje. Ibyo byarantangaje cyane. Mama yahagaritse kwiga Bibiliya, bityo nkomeza kwiberaho ntashishikazwa n’ibintu by’Imana. Nubwo byari bimeze bityo ariko, nyuma yaho ubwo nari ku ishuri, mwarimu yavuze ibinyoma ku bo yitaga agatsiko k’ingirwadini k’Abahamya ba Yehova. Kubera ko nari narigeze kujyana na mushiki wanjye mu materaniro amwe n’amwe y’Abahamya ba Yehova, nabwiye mwarimu ko ibyo yavugaga bitari byo.

Maze kugira imyaka 15, nagiye kwiga imyuga i Leningrad, ubu akaba ari mu mugi wa St. Petersburg mu Burusiya. Nabwiraga abo twabanaga mu cyumba ibintu bike nari naramenye kuri Yehova. Icyakora, natangiye kunywa itabi. Iyo nabaga nasuye iwacu muri Kazakhstan, kugura ikiyobyabwenge cya marijuana byaranyoroheraga, nubwo bitari byemewe. Nanone, nanywaga inzoga bita vodka n’izindi nzoga zengerwaga mu gace k’iwacu.

Ndangije kwiga mu ishuri ry’imyuga, nabaye umusirikare mu ngabo z’Abasoviyeti maramo imyaka ibiri. Ariko kandi, sinigeze nibagirwa bimwe mu bintu nari narize muri Bibiliya igihe nari nkiri umwana. Iyo nabonaga uburyo, nabwiraga abasirikare bagenzi banjye ibyerekeye Yehova, kandi bavuga Abahamya ba Yehova nabi, nkababuranira.

Mvuye mu gisirikare, nagiye mu Budage. Igihe nari mu nkambi y’abimukira, nabonye agatabo k’imfashanyigisho ya Bibiliya kanditswe n’Abahamya. Nagasomye nshishikaye cyane, kandi nza kubona ko ibyo nasomaga ari ukuri. Icyakora, sinashoboye kureka itabi na marijuana. Nyuma yaho, nagiye kuba mu nkengero z’umugi wa Karlsruhe. Aho nahahuriye n’Umuhamya wa Yehova, maze duhita dutangira kwigana Bibiliya.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Kuva na mbere hose, nemeraga ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Kandi maze gusoma ka gatabo k’imfashanyigisho ya Bibiliya bampaye, nahise nemera ntashidikanya ko Bibiliya isubiza ibibazo byose by’ingenzi umuntu yibaza mu buzima. Icyakora, kugira ngo ndeke ingeso nari mfite byansabye igihe. Amaherezo, natekereje ku nama ya Bibiliya iboneka mu 2 Abakorinto 7:1, maze niyemeza kwiyezaho “umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka,” ibyo bikaba byarasobanuraga ko nagombaga kureka marijuana n’itabi.

Urebye kureka kunywa marijuana ntibyangoye, ariko kureka itabi byantwaye amezi atandatu yose. Umunsi umwe Umuhamya wanyigishaga Bibiliya yarambajije ati “wumva ufite iyihe ntego?” Icyo kibazo yambajije cyatumye ntekereza ukuntu nari narabaswe n’itabi. Nari naragerageje incuro nyinshi kureka kunywa itabi. Icyakora, icyo gihe niyemeje noneho kujya nsenga mbere yo kunywa itabi, aho kugira ngo nsenge nsaba Imana imbabazi maze kurinywa. Mu mwaka wa 1993, nishyiriyeho umunsi ntarengwa wo kurireka. Yehova yaramfashije, maze kuva icyo gihe sinongera kurinywa.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Kubera ko naretse kunywa itabi na marijuana, ubu mfite ubuzima bwiza. Ibyo biyobyabwenge byari byaranyangije, kandi byantwaraga amafaranga menshi. Ubu nitangiye gukora imirimo ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova mu Budage. Nanone, nshimishwa cyane no kuba naritoje gushyira mu bikorwa inama za Bibiliya mu mibereho yanjye. Kumenya icyo Bibiliya yigisha, byatumye ngira intego mu buzima.

UMWIRONDORO

AMAZINA: TITUS SHANGADI

IMYAKA: 43

IGIHUGU: NAMIBIYA

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI MU GATSIKO K’INSORESORE Z’ABANYARUGOMO

IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu giturage cyo mu karere ko mu majyaruguru ya Namibiya kitwa Ohangwena. Abantu bo mu gace k’iwacu barakubiswe kandi baricwa mu gihe cy’intambara yabereye muri ako karere mu myaka ya za 80. Muri ako gace k’iwacu, kugira ngo bemere ko umuhungu amaze kuba umugabo, ni uko yabaga azi kurwana ku buryo anesha bagenzi be. Ubwo rero nize kurwana.

Ndangije amashuri, nagiye kubana na marume mu mugi wa Swakopmund ukora ku nyanja. Hashize igihe gito mpageze, nagiye mu gatsiko k’insoresore z’ibyigomeke. Twajyaga mu mugi ahantu abirabura babaga batemerewe kugera, urugero nko mu mahoteri no mu tubari, maze tukiyenza ku bantu kugira ngo turwane. Twajyaga turwana n’abapolisi ndetse n’abandi bantu bashinzwe umutekano. Buri joro nitwazaga umupanga utyaye cyane, kugira ngo mbone uko ngirira nabi umuntu uwo ari we wese twari guhura.

Icyakora ijoro rimwe ubwo narwanaga n’undi mugizi wa nabi, yari agiye kunyica habura gato. Umugizi wa nabi twari duhanganye, yanturutse inyuma ashaka kunca umutwe, maze mugenzi wanjye twari mu gatsiko kamwe k’insoresore amukubita ikintu ahita ata ubwenge. Nubwo narusimbutse, nakomeje kuba umunyarugomo. Iyo natonganaga n’umuntu uwo ari we wese, yaba umugabo cyangwa umugore, buri gihe ni jye wabanzaga kumukubita.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Ubwo nahuraga n’Umuhamya wa Yehova ku ncuro ya mbere, yansomeye imirongo yo muri Zaburi ya 37, hanyuma ambwira ko igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe kirimo andi masezerano ahebuje arebana n’igihe kizaza. Icyakora kubera ko atanyeretse aho ayo masezerano aboneka muri icyo gitabo, nafashe Bibiliya maze iryo joro ndara nsomye igitabo cyose cy’Ibyahishuwe. Nashimishijwe cyane n’isezerano riboneka mu Byahishuwe 21:3, 4, rigira riti “urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.” Igihe Abahamya bagarukaga, nabemereye kunyigisha Bibiliya.

Guhindura imitekerereze n’ibikorwa byanjye ntibyanyoroheye. Icyakora maze gusoma mu Byakozwe 10:34, 35, namenye ko ‘Imana itarobanura ku butoni, ahubwo [ko] muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka imwemera.’ Nanone nakoze uko nshoboye kugira ngo nshyire mu bikorwa inama iboneka mu Baroma 12:18, igira iti “niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.”

Uretse kwirinda kurakara, nagombaga no kureka itabi ryari ryarambase bikabije. Akenshi nasengaga Yehova amarira anzenga mu maso musaba kumfasha. Ariko kandi, birumvikana ko mbere nasengaga mu buryo butari bwo, kubera ko nasengaga Yehova mubwira ko iryo ari ryo tabi rya nyuma nyweye, nyamara nyuma yaho nkongera nkarinywa. Umuhamya wanyigishaga Bibiliya yamfashije kubona ko ari iby’ingenzi gusenga mbere yo kunywa itabi. Nanone, nagombaga kwitarura abantu babaga banywa itabi. Ikindi kandi, nashyize mu bikorwa inama yo kujya mbwira abo dukorana ububi bw’itabi. Mu by’ukuri ibyo byaramfashije cyane, kuko byatumye nta wongera kumpa itabi, kubera ko abanywi b’itabi twakoranaga batashoboraga kongera kurimpa.

Amaherezo naretse kunywa itabi, kandi mpindura imibereho yanjye. Nyuma y’amezi atandatu niga amahame ya Bibiliya kandi nyashyira mu bikorwa, nujuje ibisabwa ndabatizwa, maze mba Umuhamya wa Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Naje kwemera neza ko Abahamya ba Yehova ari bo bari mu idini ry’ukuri, ubwo nabonaga urukundo rubaranga kandi badahuje ubwoko n’ibara ry’uruhu. Na mbere yuko mbatizwa nkaba Umuhamya, hari umuzungu twateraniraga hamwe wantumiye iwe ngo dusangire ifunguro. Numvaga ari nzozi! Sinari narigeze nicarana n’umuzungu ngo tuganire twishimye, nkanswe gusangira na we ifunguro mu rugo rwe! Icyo gihe noneho, nari ngeze mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe bakundana by’ukuri.

Mu gihe cyashize, abapolisi n’abandi bantu bashinzwe umutekano bagiye bampatira guhindura imitekerereze n’ibikorwa byanjye, ariko byarabananiye. Bibiliya ni yo yonyine yashoboye kumfasha kureka ingeso zanjye mbi, no kugira imibereho irangwa n’ibyishimo.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 29]

“Nasengaga Yehova amarira anzenga mu maso musaba kumfasha”