Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese nagombye gutanga amaturo angana iki?

Ese nagombye gutanga amaturo angana iki?

Ibibazo by’abasomyi

Ese nagombye gutanga amaturo angana iki?

“Imana ikunda utanga yishimye” (2 Abakorinto 9:7). Ayo magambo azwi n’abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi. Icyakora, bamwe mu bayoboke b’amadini bashobora kumva bahatirwa gutura ibirenze ubushobozi bwabo. Kandi koko, hari amadini amwe n’amwe asaba abayoboke bayo gutanga umubare uzwi w’amafaranga. Ayo mafaranga bayita icya cumi. Ibyo bishatse kuvuga ko umuntu aba agomba gutura 10 ku ijana by’amafaranga yinjiza.

Ariko se koko Bibiliya idusaba gutura umubare uzwi w’amafaranga? Buri wese muri twe yagombye kwibaza ati ese nagombye gutanga amaturo angana iki?”

Amaturo yatangwaga ku bushake, n’ayabaga ari itegeko

Bibiliya irimo amabwiriza asobanutse neza, yafashaga Abisirayeli kumenya uko amaturo Imana yabasabaga gutanga yagombaga kuba angana (Abalewi 27:30-32; Kubara 18:21, 24; Gutegeka kwa Kabiri 12:4-7, 11, 17, 18; 14:22-27). Ayo maturo basabwaga, ntiyari arenze ubushobozi bwabo. Yehova yari yarasezeranyije abagize iryo shyanga ko iyo bumvira amategeko ye, yari ‘kubagwiriza ibyiza.’—Gutegeka kwa Kabiri 28:1, 2, 11, 12.

Nanone, Abisirayeli bashoboraga gutanga amaturo ku bushake, bagatanga menshi cyangwa make bitewe nuko buri wese yabaga abyifuza. Urugero, igihe Umwami Dawidi yagambiriraga kubakira Yehova urusengero, abantu batanze “italanto z’izahabu ibihumbi bitanu” * (1 Ibyo ku Ngoma 29:7). Noneho, gereranya izo talanto ibihumbi bitanu n’ikintu Yesu yabonye igihe yari ku isi. Yabonye ‘umupfakazi w’umukene ashyira uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane’ mu masanduku y’amaturo yabaga mu rusengero. Iryo turo rye ryanganaga iki? Ryanganaga na 1/64 cy’ibihembo umukozi yahabwaga ku mubyizi. Nyamara Yesu yavuze ko iryo turo ryari ryemewe, nubwo ryari rito.—Luka 21:1-4.

Ese hari umubare uzwi w’amafaranga Abakristo basabwa gutanga?

Abakristo ntibagengwa n’isezerano ry’Amategeko yari yarahawe Abisirayeli. Ku bw’ibyo, ntibasabwa gutura Imana umubare uzwi w’amafaranga. Ariko kandi, Abakristo b’ukuri bashimishwa no gutanga impano. Yesu Kristo ubwe yaravuze ati “gutanga bihesha ibyishimo byinshi kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.

Abahamya ba Yehova bashyigikira umurimo bakora wo kubwiriza ku isi hose, batanga impano ku bushake. Izo mpano zikoreshwa mu gucapa inyandiko zitandukanye, urugero nk’iyi gazeti urimo usoma, kandi zigakoreshwa mu kubaka amazu bakoreramo gahunda zabo zo gusenga no kuyitaho. Ayo mazu bayita Amazu y’Ubwami. Impano batanga ntizikoreshwa mu kwishyura imishahara y’abakozi. Icyakora, hari Abahamya bamara igihe kinini mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Abo Bahamya bafashwa kwishyura amafaranga bakoresha mu ngendo no mu bindi bintu bakenera. Ariko kandi, ntibumva ko bagomba guhabwa ubwo bufasha byanze bikunze. Abenshi mu Bahamya ba Yehova ntibahabwa amafaranga yo kubafasha mu murimo wo kubwiriza. Ahubwo benshi muri bo bakora akazi kabahesha amafaranga kugira ngo babone ikibatunga, nk’uko Pawulo yabigenzaga aboha amahema.—2 Abakorinto 11:9; 1 Abatesalonike 2:9.

None se niba umuntu yifuza gutanga impano zo gushyigikira umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya ba Yehova, yatanga izingana iki? Intumwa Pawulo yaranditse ati “buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye.”—2 Abakorinto 8:12; 9:7.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Mu mwaka wa 2008, amagarama 28,35 ya zahabu yaguraga amadolari 871. Ubwo rero ayo maturo batuye yari afite agaciro k’amadolari agera kuri 4.794.855.000, ugereranyije akaba ahwanye n’akayabo k’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miriyari 3000.