Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubuzima bw’iteka ku isi ni ibyiringiro twahawe n’Imana

Ubuzima bw’iteka ku isi ni ibyiringiro twahawe n’Imana

Ubuzima bw’iteka ku isi ni ibyiringiro twahawe n’Imana

‘Ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro, ariko hariho n’ibyiringiro.’—ROM 8:20.

1, 2. (a) Kuki ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi bidufitiye akamaro cyane? (b) Kuki abantu benshi bashidikanya ku byiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi?

WENDA ushobora kuba wibuka ibyishimo wagize ubwo wamenyaga bwa mbere ko vuba aha abantu batazongera gusaza cyangwa ngo bapfe, ko ahubwo bazabaho iteka ryose ku isi (Yoh 17:3; Ibyah 21:3, 4). Ushobora kuba warishimiye kugeza ku bandi ibyo byiringiro bishingiye ku Byanditswe. N’ubundi kandi, ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize ubutumwa bwiza tubwiriza. Bigira uruhare runini ku birebana n’uko tubona ubuzima n’uko tubukoresha, ndetse n’uko duhangana n’ibibazo duhura na byo.

2 Muri rusange, amadini yiyita aya gikristo yirengagije ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi. Mu gihe Bibiliya yigisha ko ubugingo bupfa, amadini menshi yigisha inyigisho idashingiye ku Byanditswe ivuga ko umuntu afite ubugingo budapfa, bukomeza kubaho iyo apfuye, kandi ko buba mu buturo bw’imyuka (Ezek 18:20). Ibyo bituma abantu benshi bashidikanya ku byiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi. Ku bw’ibyo, dushobora kwibaza tuti “ese koko ibyo byiringiro bishingiye kuri Bibiliya? Niba ari uko biri, ni ryari Imana yabwiye abantu ku ncuro ya mbere ko bazabaho iteka ku isi?”

‘Byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro, ariko hariho n’ibyiringiro’

3. Ni gute umugambi Imana ifitiye abantu wamenyekanye bakimara kuremwa?

3 Umugambi Yehova afitiye abantu wamenyekanye bakimara kuremwa. Imana yagaragaje neza ko iyo Adamu yumvira, yari kubaho iteka (Itang 2:9, 17; 3:22). Nta gushidikanya ko abakomotse kuri Adamu babayeho nyuma gato y’uko acumura, bamenye ibihereranye n’ukuntu umuntu yatakaje ubutungane, bakaba barabyemezwaga n’ibintu babonaga. Nta washoboraga kwinjira mu busitani bwa Edeni, kandi abantu barasazaga ndetse bagapfa (Itang 3:23, 24). Uko igihe cyagendaga gihita, imyaka abantu barama yagendaga igabanuka. Adamu yaramye imyaka 930. Shemu warokotse Umwuzure yaramye imyaka 600 gusa, naho umuhungu we Arupakisadi arama imyaka 438. Tera se wa Aburahamu yaramye imyaka 205. Imyaka Aburahamu yaramye ni 175, umuhungu we Isaka arama imyaka 180, na ho Yakobo arama imyaka 147 (Itang 5:5; 11:10-13, 32; 25:7; 35:28; 47:28). Abantu benshi bagomba kuba baramenye icyo uko kugabanuka kw’imyaka yo kubaho kwasobanuraga: ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka byari byatakaye! Ese hari ikintu cyari kubemeza ko bari kongera kugira ibyo byiringiro?

4. Ni iki abantu b’indahemuka ba kera bari guheraho bizera ko Imana izagarura imigisha Adamu yatakaje?

4 Ijambo ry’Imana rigira riti ‘ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro, ariko hariho n’ibyiringiro’ (Rom 8:20). Ibyo byiringiro ni ibihe? Ubuhanuzi bwa mbere bwo muri Bibiliya bwavuze ibihereranye n’“urubyaro” rwari ‘gukomeretsa [“kumena,” NW] umutwe’ w’inzoka. (Soma mu Itangiriro 3:1-5, 15.) Isezerano ry’uko hari kubaho Urubyaro, ryatumye abantu b’indahemuka biringira ko Imana itari kureka umugambi ifitiye abantu. Ryatumye abantu nka Abeli na Nowa bizera ko Imana yari kuzagarura imigisha Adamu yatakaje. Abo bagabo bashobora kuba baramenye ko ‘gukomeretsa agatsinsino’ urubyaro byari gutuma hameneka amaraso.—Itang 4:4; 8:20; Heb 11:4.

5. Ni iki kigaragaza ko Aburahamu yizeraga umuzuko?

5 Reka turebe urugero rwa Aburahamu. Igihe Aburahamu yageragezwaga, ‘yabaye nk’aho rwose atambye Isaka, umwana we w’ikinege’ (Heb 11:17). Kuki yemeye kubikora? (Soma mu Baheburayo 11:19.) Yizeraga umuzuko! Kuba Aburahamu yarizeraga umuzuko byari bifite ishingiro. N’ubundi kandi, Yehova yari yaratumye Aburahamu n’umugore we Sara bongera kugira ubushobozi bwo kubyara, maze babyara umuhungu bageze mu za bukuru (Itang 18:10-14; 21:1-3; Rom 4:19-21). Nanone kandi, Aburahamu yazirikanaga isezerano Yehova yari yaramuhaye. Imana yari yaramubwiye iti ‘kuri Isaka ni ho urubyaro ruzakwitirirwa’ ruzakomoka (Itang 21:12). Ku bw’ibyo, Aburahamu yari afite impamvu zumvikana zo kwitega ko Imana yari kuzura Isaka.

6, 7. (a) Ni irihe sezerano Yehova yagiranye na Aburahamu? (b) Ni gute ibyo Yehova yasezeranyije Aburahamu bituma abantu bagira ibyiringiro?

6 Kubera ko Aburahamu yari afite ukwizera gukomeye, Yehova yagiranye na we isezerano rirebana n’uwari kumukomokaho, cyangwa “urubyaro.” (Soma mu Itangiriro 22:18.) Amaherezo Yesu Kristo ni we wabaye igice cy’ingenzi kigize “urubyaro” (Gal 3:16). Yehova yari yarabwiye Aburahamu ko “urubyaro” rwe rwari kugwira rugahwana ‘n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi rugahwana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja,’ ni ukuvuga umubare Aburahamu atari azi (Itang 22:17). Icyakora, nyuma yaho uwo mubare waramenyekanye. Yesu Kristo n’abantu 144.000 bazafatanya gutegeka mu Bwami bwe, ni bo bagize urwo ‘rubyaro’ (Gal 3:29; Ibyah 7:4; 14:1). Ubwami bwa Mesiya ni bwo buryo buzakoreshwa kugira ngo ‘amahanga yose yo mu isi ahabwe umugisha.’

7 Aburahamu ashobora kuba atari asobanukiwe neza isezerano Yehova yari yaragiranye na we. Nyamara, Bibiliya ivuga ko “yari ategereje umugi wubatse ku mfatiro z’ukuri” (Heb 11:10). Uwo mugi ni Ubwami bw’Imana. Kugira ngo Aburahamu azahabwe imigisha mu gihe cy’ubwo Bwami, bizaba ngombwa ko yongera kubaho. Azabaho iteka ku isi binyuriye ku muzuko. Abandi bantu bazabaho iteka, ni abazarokoka Harimagedoni hamwe n’abazazuka.—Ibyah 7:9, 14; 20:12-14.

“Umwuka urampata”

8, 9. Kuki igitabo cya Yobu kitagizwe gusa n’inkuru ivuga iby’ibigeragezo byabaye ku muntu umwe?

8 Umugabo witwa Yobu yabayeho hagati y’igihe umwuzukuru wa Aburahamu Yozefu n’umuhanuzi Mose babereyeho. Igitabo cya Yobu gishobora kuba cyaranditswe na Mose, gisobanura impamvu Yehova yemeye ko Yobu agerwaho n’imibabaro, n’ukuntu byaje kumugendekera. Ariko kandi, icyo gitabo ntikigamije kutubwira inkuru y’ibigeragezo byabaye ku muntu umwe, ahubwo kivuga ibirebana n’ikibazo cy’ingenzi kireba ibiremwa by’Imana byose bifite ubwenge. Icyo gitabo gituma dusobanukirwa ko Yehova ategeka mu buryo bukiranuka. Nanone kandi, gihishura ko ubudahemuka bw’abagaragu b’Imana bo ku isi bose n’ibyiringiro byabo, bifitanye isano n’ikibazo cyavutse muri Edeni . Nubwo Yobu atari asobanukiwe iby’icyo kibazo, ntiyigeze yemera ko bagenzi be batatu batuma atekereza ko yari yarananiwe gukomeza kuba indahemuka (Yobu 27:5). Ibyo byagombye gukomeza ukwizera kwacu kandi bikadufasha kubona ko twakomeza kuba indahemuka, kandi tugashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova.

9 Igihe abantu batatu basuye Yobu bitwa ko baje kumuhumuriza barangizaga kuvuga, ‘Elihu mwene Barakeli w’Umubuzi yaravuze.’ Ni iki cyatumye avuga? Yaravuze ati “kuko amagambo anyuzuyemo; umwuka urampata mu nda yanjye” (Yobu 32:5, 6, 18, gereranya na NW). Nubwo ibyo Elihu yavuze ahumekewe byasohoye igihe ibigeragezo bya Yobu byarangiraga, binafitiye akamaro abandi bantu. Bituma abantu bose bakomeza kuba indahemuka ku Mana bagira ibyiringiro.

10. Ni iki kigaragaza ko hari igihe Yehova ashobora guha ubutumwa umuntu ku giti cye, ariko bukaba bunareba abantu bose muri rusange?

10 Hari igihe Yehova aha ubutumwa umuntu ku giti cye, ariko bukaba bunareba abantu muri rusange. Ibyo bishobora kugaragarira ku buhanuzi bwa Daniyeli buvuga iby’inzozi z’Umwami Nebukadinezari wa Babuloni, wabonye igiti kinini gitsindwa (Dan 4:7-24). Nubwo isohozwa ry’izo nzozi ryerekezaga kuri Nebukadinezari, ryanerekezaga ku kindi kintu kirushijeho gukomera. Izo nzozi zagaragazaga ko ubutegetsi bw’Imana ku isi, bwari buhagarariwe n’abami bo mu muryango w’Umwami Dawidi bwari kuzongera kubaho nyuma y’imyaka 2.520. Iyo myaka yari kubarwa uhereye mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. * Ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana bwatangiye gahunda yo kongera gutegeka isi igihe Yesu Kristo yimikwaga akaba Umwami utegekera mu ijuru mu mwaka wa 1914. Sa n’utekereza ukuntu vuba aha ubwo Bwami buzasohoza ibyo abantu bose bumvira bategereje!

“Murokore kugira ngo atamanuka akajya muri rwa rwobo”

11. Ni iki amagambo ya Elihu agaragaza ku birebana n’Imana?

11 Igihe Elihu yasubizaga Yobu yavuze iby’“intumwa, umuvugizi umwe mu gihumbi, yo kubwira [umuntu] uko yakora ibyo gukiranuka.” Byari kugenda bite se iyo iyo ntumwa ‘yinginga Imana kugira ngo imwishimire?’ Elihu yagize ati ‘[Imana] yamutonesha ikavuga iti “mureke ye kumanuka ngo ajye muri rwa rwobo! Nabonye incungu! Reka umubiri we ugwe itoto riruta iryo mu busore bwe, asubirane imbaraga zo mu minsi y’ubusore bwe”’ (Yobu 33:23-26NW). Ayo magambo yagaragaje ko Imana yari yiteguye kwemera “incungu” ku bw’inyungu z’abantu bihana.—Yobu 33:24.

12. Ni ibihe byiringiro amagambo ya Elihu aha abantu muri rusange?

12 Nk’uko byagenze ku muhanuzi Daniyeli wabayeho imyaka myinshi nyuma ya Elihu, birashoboka ko Elihu atari asobanukiwe mu buryo bwuzuye ibihereranye n’incungu (Dan 12:8; 1 Pet 1:10-12). Icyakora, amagambo ya Elihu agaragaza ko hariho ibyiringiro by’uko hari igihe Imana yari kwemera incungu, maze igakura abantu mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Amagambo ya Elihu yagaragaje ibyiringiro bihebuje by’ubuzima bw’iteka. Nanone kandi, igitabo cya Yobu kigaragaza ko hazabaho umuzuko.—Yobu 14:14, 15.

13. Gusobanukirwa amagambo ya Elihu bifitiye akahe kamaro Abakristo?

13 Muri iki gihe, gusobanukirwa amagambo ya Elihu bifitiye akamaro Abakristo babarirwa muri za miriyoni bafite ibyiringiro byo kuzarokoka irimbuka ry’iyi si mbi. Abazaba bashaje bazaba bari muri abo bazarokoka, bazasubirana imbaraga zo mu busore bwabo (Ibyah 7:9, 10, 14-17). Byongeye kandi, abantu bizerwa bakomeje gushimishwa n’ibyiringiro byo kuzabona abazutse barongeye gusubirana imbaraga zo mu busore bwabo. Birumvikana ko kwizera igitambo cy’incungu cya Kristo ari byo bituma Abakristo basutsweho umwuka bagire ubuzima budapfa mu ijuru, ndetse n’abagize “izindi ntama” za Yesu bakazabaho iteka ku isi.—Yoh 10:16; Rom 6:23.

Urupfu ruzamirwa bunguri rukurwe ku isi

14. Ni iki kigaragaza ko Abisirayeli bari bakeneye kuvanwa mu mimerere Amategeko ya Mose yabashyiragamo, kugira ngo bishimire ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka?

14 Abakomotse kuri Aburahamu babaye ishyanga ryigenga igihe bagiranaga n’Imana isezerano. Igihe Yehova yabahaga Amategeko yarababwiye ati ‘mujye mwitondera amategeko yanjye n’amateka yanjye, ibyo uzabikora azabeshwaho na byo’ (Lewi 18:5). Icyakora, kubera ko Abisirayeli bananiwe kubaho mu buryo buhuje n’amahame atunganye yari mu Mategeko, ayo Mategeko yabaciriyeho iteka. Ku bw’ibyo, bari bakeneye kuvanwa muri iyo mimerere yo gucirwaho iteka.—Gal 3:13.

15. Ni iyihe migisha yo mu gihe kizaza Dawidi yavuze ahumekewe n’Imana?

15 Nyuma ya Mose, Yehova yahumekeye abandi banditsi ba Bibiliya kugira ngo bagaragaze ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (Zab 21:5; 37:29). Urugero, Dawidi umwanditsi wa zaburi yashoje zaburi ivuga ibihereranye n’ubumwe bw’abasengera Yehova by’ukuri kuri Siyoni agira ati ‘aho ni ho Uwiteka yategekeye umugisha, ari wo bugingo bw’iteka ryose.’—Zab 133:3.

16. Binyuriye kuri Yesaya, ni iki Yehova yasezeranyije ku bihereranye n’ibizaba “ku isi hose?”

16 Yehova yahumekeye Yesaya kugira ngo ahanure ibihereranye n’ubuzima bw’iteka ku isi. (Soma muri Yesaya 25:7, 8.) Kimwe n’uko “igitwikirizo” cyangwa ikiringiti cyapfukirana umuntu kikamubuza guhumeka, ni ko icyaha n’urupfu byagiye bitsikamira abantu. Yehova yizeza abagize ubwoko bwe ko azamira bunguri icyaha n’urupfu, ibyo bikaba bishatse kuvuga ko azabikura “ku isi hose.”

17. Ni iki ubuhanuzi bwavuze ku bihereranye n’uruhare rwa Mesiya mu gutuma abantu babona ubuzima bw’iteka?

17 Nanone reka dusuzume gahunda yagombaga gukurikizwa ku bihereranye n’ihene ya Azazeli nk’uko bivugwa mu Mategeko ya Mose. Incuro imwe mu mwaka ku Munsi w’Impongano, umutambyi mukuru ‘yarambikaga ibiganza bye byombi mu ruhanga rw’ihene nzima, akaturira hejuru yayo gukiranirwa kw’Abisirayeli kose akagushyira mu ruhanga rw’iyo hene. Iyo hene ikajya ahatagira abantu, yikoreye gukiranirwa kwabo kose’ (Lewi 16:7-10, 21, 22). Yesaya yahanuye ibyo kuza kwa Mesiya wari kugira uruhare nk’urwo, maze akikorera “intimba” cyangwa uburwayi, “imibabaro” n’“ibyaha bya benshi,” bityo agatuma abantu babona uburyo bwo kubona ubuzima bw’iteka.—Soma muri Yesaya 53:4-6, 12.

18, 19. Ni ibihe byiringiro bigaragara muri Yesaya 26:19 no muri Daniyeli 12:13?

18 Yehova yabwiye abari bagize ubwoko bwe bwa Isirayeli binyuze ku muhanuzi Yesaya ati “abawe bapfuye bazaba bazima, intumbi z’abantu banjye zizazuka. Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe kuko ikime cyawe kimeze nk’igitonda ku byatsi, kandi ubutaka buzajugunya abapfuye” (Yes 26:19). Ibyanditswe bya Giheburayo bigaragaza neza ko hariho ibyiringiro by’umuzuko n’iby’ubuzima bw’iteka ku isi. Urugero, igihe Daniyeli yari hafi kugira imyaka 100, Yehova yamwijeje ko ‘azaruhuka kandi akazahagarara mu mugabane we iyo minsi nishira.’—Dan 12:13.

19 Kubera ko Marita yari afite ibyiringiro by’umuzuko, yabwiye Yesu iby’urupfu rwa musaza we agira ati “nzi ko azazuka ku muzuko wo ku munsi wa nyuma” (Yoh 11:24). Ese inyigisho za Yesu n’inyandiko zahumetswe z’abigishwa be, byahinduye ibyo byiringiro? Ese Yehova aracyizeza abantu kuzabaha ubuzima bw’iteka ku isi? Ibisubizo by’ibyo bibazo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Reba igice cya 6 cy’igitabo Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!

Ese ushobora gusobanura?

• Abantu ‘bashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro’ kubera ibihe ibyiringiro?

• Ni iki kigaragaza ko Aburahamu yizeraga umuzuko?

• Amagambo Elihu yabwiye Yobu atuma abantu bagira ibihe byiringiro?

• Ni gute Ibyanditswe bya Giheburayo bigaragaza neza ko hariho ibyiringiro by’umuzuko n’ubuzima bw’iteka ku isi?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Amagambo Elihu yabwiye Yobu atuma abantu biringira ko bazakurwa mu bubata bwo gusaza no gupfa

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Daniyeli yijejwe ko ‘azahagarara mu mugabane we iyo minsi nishira’