Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi byongera kumenyekana

Ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi byongera kumenyekana

Ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi byongera kumenyekana

“Nuko Daniyeli, bumba igitabo . . . kugeza igihe cy’imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge [“ubumenyi nyakuri,” NW] buzagwira.”—DAN 12:4.

1, 2. Ni ibihe bibazo biri busuzumwe muri iki gice?

MURI iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni basobanukiwe neza ibirebana n’ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo bashingiye ku Byanditswe (Ibyah 7:9, 17). Kuva abantu baremwa, Imana yahishuye ko umuntu ataremewe kubaho imyaka mike gusa hanyuma ngo apfe, ahubwo ko yagombaga kubaho iteka ryose.—Itang 1:26-28.

2 Kuba abantu bazongera gusubirana ubutungane Adamu yatakaje byari kimwe mu byiringiro Abisirayeli bari bafite. Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bisobanura uburyo Imana izakoresha kugira ngo abantu bazabeho iteka muri Paradizo ku isi. Ku bw’ibyo se, kuki byabaye ngombwa ko ibyiringiro by’abantu byongera kumenyekana? Ni gute byaje kumenyekana kandi bikamenyeshwa abantu babarirwa muri za miriyoni?

Ibyiringiro bipfukiranwa

3. Kuki kuba ibyiringiro by’abantu byo kubaho iteka ku isi byarapfukiranwe bidatangaje?

3 Yesu yari yarahanuye ko abahanuzi b’ibinyoma bari kugoreka inyigisho ze, maze bakayobya abantu benshi (Mat 24:11). Intumwa Petero yaburiye Abakristo agira ati “no muri mwe hazaba abigisha b’ibinyoma” (2 Pet 2:1). Intumwa Pawulo yavuze iby’‘igihe abantu batari kwihanganira inyigisho nzima, ahubwo bahuje n’irari ryabo, bakigwiriza abigisha bababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva’ (2 Tim 4:3, 4). Satani agira uruhare mu kuyobya abantu, kandi yagiye akoresha abahakanyi bari mu madini yiyita aya gikristo kugira ngo bapfukirane ukuri gushimishije kuvuga ibihereranye n’umugambi Imana ifitiye abantu n’isi.—Soma mu 2 Abakorinto 4:3, 4.

4. Ni ibihe byiringiro by’abantu abayobozi b’amadini b’abahakanyi banze kwemera?

4 Ibyanditswe bisobanura ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi bwo mu ijuru, buzamenagura ubutegetsi bwashyizweho n’abantu kandi bukabutsembaho (Dan 2:44). Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo bw’imyaka igihumbi, Satani azafungirwa ikuzimu, abapfuye bazuke, kandi abantu bazaba bari ku isi bagezwe ku butungane (Ibyah 20:1-3, 6, 12; 21:1-4). Icyakora, abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo b’abahakanyi bashyize ibindi bitekerezo mu nyigisho zabo. Urugero, Origène d’Alexandrie wabayeho mu kinyejana cya gatatu, akaba ari umwe mu batangije inyigisho za Kiliziya Gatolika, yahanaga abantu bizeraga ko Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi buzazana imigisha ku isi. Hari igitabo kivuga ko umuhanga mu bya tewolojiya w’Umugatolika witwa Augustin d’Hippone, (wabayeho hagati y’umwaka wa 354 n’uwa 430), “yashyigikiye igitekerezo cy’uko hatazabaho ubutegetsi bw’imyaka igihumbi.”—The Catholic Encyclopedia. *

5, 6. Kuki Origène na Augustin barwanyije inyigisho y’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi?

5 Kuki Origène na Augustin barwanyaga ubutegetsi bw’imyaka igihumbi? Origène yari umunyeshuri wa Clément d’Alexandrie, wemeraga inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo yakomokaga mu migenzo y’Abagiriki. Hari umuhanga mu bya tewolojiya witwa Werner Jaeger wavuze ko bitewe n’uko Origène yemeraga cyane inyigisho za Platon zivuga iby’ubugingo, “yazanye mu nyigisho za gikristo ibitekerezo bya Platon bivuga iby’ubugingo.” Ibyo byatumye Origène yigisha ko imigisha y’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi itari kuba ku isi, ko ahubwo yari kuba mu ijuru.

6 Mbere y’uko Augustin aba umuyoboke wa rimwe mu madini yiyita aya gikristo afite imyaka 33, yemeraga ibitekerezo bya Platon byigishwaga na Plotinus mu kinyejana cya gatatu. Nyuma y’aho Augustin abereye umuyoboke w’iryo dini, yagumanye ibitekerezo bya Platon. Hari igitabo cyavuze ko Augustin ari we “wagize uruhare rukomeye mu kuvanga inyigisho zo mu Isezerano rishya n’iza Platon” (The New Encyclopædia Britannica). Hari ikindi gitabo kivuga ko Augustin yasobanuye Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi buvugwa mu Byahishuwe igice cya 20 avuga ko ari “imvugo y’ikigereranyo.” Icyo gitabo cyakomeje kigira kiti “ibyo bisobanuro . . . byaje kwemerwa n’abahanga mu bya tewolojiya bo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abaroma n’Abagiriki, maze inyigisho y’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi ntiyongera kwemerwa nk’uko yari izwi mu mizo ya mbere.”—The Catholic Encyclopedia.

7. Ni iyihe myizerere y’ikinyoma yatesheje agaciro ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi, kandi se byagenze bite?

7 Ibyiringiro by’abantu byo kubaho iteka ku isi byateshejwe agaciro n’igitekerezo cyari cyogeye muri Babuloni ya kera, hanyuma kikaza gukwira ku isi hose. Icyo gitekerezo kivuga ko umuntu afite ubugingo budapfa. Igihe amadini yiyita aya gikristo yemeraga icyo gitekerezo, abahanga mu bya tewolojiya bagoretse Ibyanditswe, kugira ngo imirongo ivuga ibihereranye n’ibyiringiro by’ijuru, ise n’igaragaza ko abantu beza bose bazajyayo. Icyo gitekerezo cyumvikanisha ko umuntu yagenewe kubaho mu gihe runaka ku isi kugira ngo ageragezwe, maze agaragaze ko akwiriye kujya mu ijuru. Hari ibintu nk’ibyo byabaye ku byiringiro Abayahudi bari bafite byo kubaho iteka ku isi. Uko Abayahudi bagendaga bemera inyigisho y’Abagiriki yo kudapfa k’ubugingo, ibyiringiro bari basanganywe byo kubaho iteka ku isi byagendaga bipfukiranwa. Mbega ukuntu ibyo bitandukanye n’ukuntu umuntu avugwa muri Bibiliya! Umuntu afite umubiri, si ikiremwa cy’umwuka. Yehova yabwiye umuntu wa mbere ati “uri umukungugu” (Itang 3:19). Umuntu agomba kuba iteka ku isi, si mu ijuru.—Soma muri Zaburi ya 104:5; 115:16.

Umucyo w’ukuri ubonekera mu mwijima

8. Ni iki intiti zo mu myaka ya 1600 zavuze ku bihereranye n’ibyiringiro by’abantu?

8 Nubwo amadini menshi yiyita aya gikristo ahakana iby’ibyiringiro byo kubaho iteka ku isi, Satani ntiyashoboye gupfukirana uko kuri mu bihe byose. Uko imyaka yagendaga ihita, hari abantu bake basomaga Bibiliya mu buryo bwitondewe, babonye umucyo w’ukuri binyuze mu gusobanukirwa ibintu bimwe na bimwe bigaragaza uko Imana izatuma abantu bongera kugera ku butungane (Zab 97:11; Mat 7:13, 14; 13:37-39). Mu myaka ya 1600, guhindura Bibiliya no kuyicapa byatumye Ibyanditswe Byera birushaho kugera ku bantu benshi. Mu mwaka wa 1651, hari intiti yanditse ko bitewe na Adamu, abantu “batakaje Paradizo n’Ubuzima bw’Iteka ku Isi.” Iyo ni yo mpamvu binyuze kuri Kristo “abantu bose bazaba bazima kugira ngo babe ku isi. Naho ubundi bitabaye ibyo, iryo gereranya ntiryaba rikwiriye.” (Soma mu 1 Abakorinto 15:21, 22.) John Milton, umwe mu basizi bazwi cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (wabayeho hagati y’umwaka wa 1608 n’uwa 1674), yanditse ibya paradizo yazimiye (Paradise Lost), nyuma yaho yandika ibya paradizo yongeye gushyirwaho (Paradise Regained). Muri ibyo bitabo Milton yerekeje ku ngororano abantu bizerwa bazabona mu isi yahindutse paradizo. Nubwo Milton yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwe yiga Bibiliya, yabonye ko ukuri ko mu Byanditswe kutari gusobanuka mu buryo bwuzuye mbere yo kuhaba kwa Kristo.

9, 10. (a) Ni iki Isaac Newton yanditse ku bihereranye n’ibyiringiro by’abantu? (b) Kuki Newton yabonaga ko kuhaba kwa Kristo kwari kuzaba nyuma y’igihe kirekire?

9 Umuhanga mu mibare witwa Isaac Newton (wabayeho hagati y’umwaka wa 1642 n’uwa 1727), na we yashishikazwaga cyane na Bibiliya. Yasobanukiwe ko abera bari kuzazukira ubuzima bwo mu ijuru bagategekana na Kristo batagaragara (Ibyah 5:9, 10). Naho ku bihereranye n’abayoboke b’ubwo Bwami yaranditse ati “nyuma y’umunsi w’urubanza, isi izakomeza guturwaho n’abantu, kandi ibyo ntibizamara imyaka 1000 gusa, ahubwo bizahoraho iteka ryose.”

10 Newton yabonaga ko ukuhaba kwa Kristo kwari kuzabaho nyuma y’ibinyejana byinshi. Hari umuhanga mu by’amateka witwa Stephen Snobelen wavuze ati “impamvu imwe yatumaga Newton abona ko Ubwami bw’Imana bwari kuzaza kera, ni uko yacibwaga intege no kubona abahakanyi bemeraga Ubutatu bariho muri icyo gihe.” Ubutumwa bwiza bwari butaramenyekana. Ikindi kandi, Newton yabonaga ko mu madini yiyita aya gikristo, nta na rimwe ryashoboraga kububwiriza. Yaranditse ati “ubu buhanuzi bwa Daniyeli n’ubwa Yohana [bwaje kwandikwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe] buzasobanuka gusa mu gihe cy’iherezo.” Newton yasobanuye agira ati “Daniyeli yavuze ko ‘benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubumenyi bukagwira.’ Kubera ko Ivanjiri igomba kubwirizwa mu mahanga yose mbere y’uko habaho umubabaro ukomeye n’iherezo ry’iyi si, iramutse itabwirijwe mbere yaho, imbaga y’abantu benshi ifite amashami y’imikindo, ivuye mu mubabaro ukomeye, ntiyava mu mahanga yose ari umubare umuntu atabasha kubara.”—Dan 12:4, gereranya na NW; Mat 24:14; Ibyah 7:9, 10.

11. Kuki ibyiringiro by’abantu byakomeje gupfukiranwa ku bantu benshi bo mu gihe cya Milton na Newton?

11 Mu gihe cya Milton na Newton, gutanga ibitekerezo binyuranye n’inyigisho zemewe za Kiliziya Gatolika byari biteje akaga. Ku bw’ibyo, abo bagabo barinze bapfa inyandiko nyinshi banditse zihereranye na Bibiliya zitaracapwa ngo zikwirakwizwe. Ivugurura ryabayeho mu kinyejana cya 16 ntiryashoboye guhindura inyigisho zihereranye no kudapfa k’ubugingo, kandi amadini menshi akomeye y’Abaporotesitanti yakomeje kwigisha inyigisho ya Augustin ivuga ko Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwatangiye, ko butari bugitegerejwe. Ese mu gihe cy’imperuka ubumenyi bwaragwiriye?

“Ubumenyi nyakuri buzagwira”

12. Ni ryari ubumenyi nyakuri bwari kugwira?

12 Dukurikije ibyo Daniyeli yahanuye, mu ‘gihe cy’imperuka’ hari kuzabaho ibintu byiza. (Soma muri Daniyeli 12:3, 4, 9, 10.) Yesu na we yaravuze ati “icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba” (Mat 13:43). Ni gute ubumenyi nyakuri bwagwiriye mu gihe cy’imperuka? Reka dusuzume ibintu bimwe na bimwe byabayeho mu myaka ibarirwa muri za mirongo yabanjirije umwaka wa 1914. Muri uwo mwaka ni bwo ibihe by’iminsi y’imperuka byatangiye.

13. Ni iki Charles Taze Russell yanditse amaze gusuzuma ingingo ivuga ibyo gusubirana ubutungane?

13 Mu mpera z’imyaka ya 1800, abantu benshi b’imitima itaryarya bashakishaga uko basobanukirwa “icyitegererezo cy’amagambo mazima” (2 Tim 1:13). Umwe muri abo ni Charles Taze Russell. Mu mwaka wa 1870, we n’abandi bantu bake bashakaga ukuri bashinze ishuri rya Bibiliya. Mu mwaka wa 1872, basuzumye ingingo irebana n’ukuntu abantu bazasubirana ubutungane nk’ubwo Adamu yari afite. Nyuma yaho, Russell yaranditse ati “kugeza icyo gihe, twari twarananiwe kubona neza itandukaniro rinini riri hagati y’ingororano abagize itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka ubu barimo bageragezwa bategereje, n’ingororano abantu bizerwa muri rusange bazabona.” Igihembo cy’abantu bizerwa kizaba “gusubizwa ubuzima butunganye nk’ubwo Adamu, uwo abantu bakomokaho kandi akaba n’umutware wabo yari afite igihe yari muri Edeni.” Russell yemeraga ko hari abandi bamufashije kwiga Bibiliya. Abo bari ba nde?

14. (a) Henry Dunn yumvaga ate amagambo yo mu Byakozwe 3:21? (b) Dunn yavuze ko ari ba nde bazabaho iteka ku isi?

14 Umwe muri abo bantu yari Henry Dunn. Yanditse ibihereranye n’uko Imana ‘izasubiza mu buryo ibintu byose yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bayo bera ba kera’ (Ibyak 3:21). Dunn yari azi ko uko gusubiza ibintu mu buryo byari bikubiyemo kugeza abantu bo ku isi ku butungane mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Nanone Dunn yasuzumye ikibazo cyari cyarayobeye abantu benshi. Icyo kibazo cyari icyo kumenya neza abazaba iteka ku isi abo ari bo. Yasobanuye ko abantu babarirwa muri za miriyoni bari kuzuka, bakigishwa ukuri, bityo bagahabwa uburyo bwo kwizera Kristo.

15. Ni iki George Storrs yasobanukiwe ku bihereranye n’umuzuko?

15 Mu mwaka wa 1870, George Storrs, na we yageze ku mwanzuro w’uko abakiranirwa bazazuka bagahabwa uburyo bwo kubona ubuzima bw’iteka. Nanone yifashishije Ibyanditswe, maze amenya ko umuntu uzazuka ariko ntiyitabire ubwo buryo azaba ahawe “azapfa,” ndetse ko ‘umunyabyaha azapfa atamaze imyaka ijana’ (Yes 65:20). Storrs yabaga i Brooklyn, muri leta ya New York, kandi yandikaga akanyamakuru kasuzumaga Bibiliya (Bible Examiner).

16. Ni iki cyatandukanyaga Abigishwa ba Bibiliya n’amadini yiyita aya gikristo?

16 Russell yifashishije Bibiliya maze asobanukirwa ko igihe cyari kigeze ngo ubutumwa bwiza bubwirizwe mu buryo bwagutse. Ni yo mpamvu mu mwaka wa 1879, yatangiye gucapa igazeti (Le Phare de la Tour de SionMessager de la Présence de Christ) muri iki gihe yitwa Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova. Mu mizo ya mbere, abantu bake ni bo bari basobanukiwe ukuri ku bihereranye n’ibyiringiro by’abantu, ariko icyo gihe mu bihugu byinshi hari amatsinda menshi y’Abigishwa ba Bibiliya yabonaga Umunara w’Umurinzi kandi akawiga. Kuba Abigishwa ba Bibiliya baremeraga ko abantu bake gusa ari bo bazajya mu ijuru, na ho ababarirwa mu mamiriyoni bakazabaho batunganye ku isi, byatumaga batandukana cyane n’amadini menshi yiyita aya gikristo.

17. Ni gute ubumenyi nyakuri bwagwiriye?

17 “Igihe cy’imperuka” cyari cyarahanuwe cyatangiye mu mwaka wa 1914. None se ubumenyi nyakuri buhereranye n’ibyiringiro by’abantu bwaragwiriye (Dan 12:4)? Kuva mu mwaka wa 1913, disikuru za Russell zasohokaga mu binyamakuru 2.000, kandi zigasomwa n’abantu 15.000.000. Mu mpera z’umwaka wa 1914, abantu barenga 9.000.000 bo mu migabane itatu y’isi bari baramaze kubona “Photo-Drame de la Création,” iyo ikaba yari filimi yasobanuraga Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Kuva mu mwaka wa 1918 kugeza mu mwaka wa 1925, hatanzwe disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa.” Iyo disikuru yasobanuraga ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi, yatanzwe n’abagaragu ba Yehova ku isi hose mu ndimi zirenga 30. Mu mwaka wa 1934, Abahamya ba Yehova bamenye ko abantu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi bagombaga kubatizwa. Gusobanukirwa ibyo byiringiro byatumye barushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Muri iki gihe, ibyiringiro byo kubaho iteka ku isi bituma abantu babarirwa mu mamiriyoni bashimira Yehova.

“Umudendezo uhebuje” uregereje!

18, 19. Muri Yesaya 65:21-25 hahanuye ko abantu bazagira imibereho imeze ite?

18 Umuhanuzi Yesaya yarahumekewe maze yandika ibihereranye n’imibereho abagize ubwoko bw’Imana bazabamo ku isi. (Soma muri Yesaya 65:21-25.) Hari ibiti byariho igihe Yesaya yandikaga ayo magambo, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 2.700, n’ubu bikiriho. Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu waba umeze ubayeho igihe kingana gityo, kandi ufite imbaraga n’amagara mazima?

19 Aho kugira ngo tubeho igihe gito hanyuma dupfe, kubaho iteka bizatuma dushobora kubaka, gutera ibiti no kwiga. Tekereza ku bucuti uzashobora kugirana n’abandi. Ubwo bucuti bwuje urukundo buzakomeza kwiyongera ubuziraherezo. Mbega ‘umudendezo uhebuje abana b’Imana’ bo ku isi bazagira!—Rom 8:21.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Augustin yavugaga ko Ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana bw’Imyaka Igihumbi butari kuzabaho mu gihe kizaza, ahubwo ko bwatangiye gutegeka igihe Kiliziya Gatolika yashingwaga.

Mbese ushobora gusobanura?

• Ni gute ibyiringiro by’abantu by’ubuzima bw’iteka ku isi byaje gupfukiranwa?

• Ni iki abasomyi bamwe ba Bibiliya basobanukiwe mu myaka ya 1600?

• Ni gute ibyiringiro nyakuri by’abantu byagendaga bisobanuka uko umwaka wa 1914 wegerezaga?

• Ni gute ubumenyi ku bihereranye n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi bwagwiriye?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 13]

Umusizi John Milton (ibumoso) n’umuhanga mu mibare Isaac Newton (iburyo) bari bazi ibihereranye n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Abigishwa ba Bibiliya ba kera bifashishije Ibyanditswe basobanukirwa ko igihe cyo kumenyekanisha ku isi hose ibyiringiro nyakuri by’abantu cyari kigeze