Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mugume mu rukundo rw’Imana”

“Mugume mu rukundo rw’Imana”

“Mugume mu rukundo rw’Imana”

“Mugume mu rukundo rw’Imana, mutegereje imbabazi z’Umwami wacu Yesu Kristo, mwiringiye kuzabona ubuzima bw’iteka.”—YUDA 21.

1, 2. Yehova yatugaragarije ate urukundo, kandi se tuzi dute ko dusabwa kugira icyo dukora kugira ngo tugume mu rukundo rwe?

YEHOVA IMANA yatugaragarije urukundo mu buryo bwinshi cyane. Nta gushidikanya, ikimenyetso kiruta ibindi kigaragaza ko Yehova adukunda, ni igitambo cy’incungu yatanze. Yehova akunda abantu cyane, ku buryo yohereje Umwana we akunda hano ku isi kugira ngo adupfire (Yoh 3:16). Yehova yakoze ibyo kubera ko ashaka ko tubaho iteka, kandi akaba ashaka ko twungukirwa n’urukundo rwe iteka ryose.

2 Ariko se, dushobora gutekereza ko Yehova azatuma tuguma mu rukundo rwe, uko ibyo twahitamo gukora byaba biri kose? Oya. Kubera ko muri Yuda umurongo wa 21 dusangamo inama igira iti “mugume mu rukundo rw’Imana, mutegereje imbabazi z’Umwami wacu Yesu Kristo, mwiringiye kuzabona ubuzima bw’iteka.” Imvugo ngo “mugume mu rukundo rw’Imana,” igaragaza ko hari icyo tugomba gukora. Bityo se, ni iki tugomba gukora kugira ngo tugume mu rukundo rw’Imana?

Ni gute twaguma mu rukundo rw’Imana?

3. Ni ikihe kintu cy’ingenzi Yesu yavuze ko cyamufashije kuguma mu rukundo rwa Se?

3 Igisubizo cy’icyo kibazo tugisanga mu magambo Yesu yavuze mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe hano ku isi. Yagize ati “nimwubahiriza amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nubahirije amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe” (Yoh 15:10). Uko bigaragara, Yesu yari azi ko kubahiriza amategeko ya Yehova byari ngombwa kugira ngo akomeze kugirana imishyikirano myiza na Se. None se, niba Umwana w’Imana wari utunganye yarabigenzaga atyo, twe ntitwagombye kubigenza dutyo?

4, 5. (a) Ni ubuhe buryo bw’ibanze dushobora kugaragazamo ko dukunda Yehova? (b) Kuki nta mpamvu n’imwe dufite yo kwanga kumvira amategeko ya Yehova?

4 Mbere na mbere, tugaragaza ko dukunda Yehova tumwumvira. Intumwa Yohana yabigaragaje agira ati “kuko gukunda Imana ari uku: ni uko twitondera amategeko yayo; kandi amategeko yayo si umutwaro” (1 Yoh 5:3). Ni iby’ukuri ko muri iyi si ya none kumvira byabaye ingume. Ngaho zirikana aya magambo agira ati “amategeko yayo si umutwaro.” Yehova ntadusaba gukora ibintu birenze ubushobozi bwacu.

5 Reka dufate urugero: ese wasaba incuti yawe magara kwikorera ikintu uzi neza ko kiremereye cyane, ku buryo itashobora no kugiterura? Birumvikana ko utabikora. Yehova agwa neza kuturusha, kandi azi neza aho ubushobozi bwacu bugarukira. Bibiliya itwizeza ko Yehova “yibuka ko turi umukungugu” (Zab 103:14). Ntiyigera adusaba gukora ibirenze ubushobozi bwacu. Bityo rero, nta mpamvu n’imwe dufite yo kwanga kumvira amategeko ya Yehova. Aho kubigenza dutyo, tubona ko kumvira Yehova ari uburyo bwiza cyane bwo kugaragariza Data wo mu ijuru ko tumukunda by’ukuri, kandi ko dushaka kuguma mu rukundo rwe.

Impano yihariye twahawe na Yehova

6, 7. (a) Umutimanama ni iki? (b) Tanga urugero rugaragaza ukuntu umutimanama wadufasha kuguma mu rukundo rw’Imana.

6 Muri iyi si igoranye tubamo, tuba tugomba gufata imyanzuro myinshi, kandi mu gihe tuyifata tuba dusabwa kumvira Imana. Ni iki cyatwizeza ko iyo myanzuro dufata ihuje n’ibyo Imana ishaka? Yehova yaduhaye impano ishobora kudufasha cyane mu birebana no kumvira. Iyo mpano ni umutimanama. Umutimanama ni iki? Ni ubushobozi bwihariye bwo kwimenya. Ni nk’umucamanza w’imbere, utuma dushobora kumenya imyanzuro dufata mu buzima bwacu, cyangwa gutekereza ku bikorwa twamaze gukora, tukamenya niba ari byiza cyangwa ari bibi.—Soma mu Baroma 2:14, 15.

7 Ni gute twakoresha neza umutimanama wacu? Reka dufate urugero rwa mukerarugendo uri mu butayu bunini. Nta mayira, nta mihanda nta n’ibyapa birimo. Icyakora, akomeje urugendo rwe. Ni iki gitumye abishobora? Ni uko afite busole. Busole ni igikoresho kiriho amerekezo ane y’ingenzi, n’urushinge rukoreshwa na rukuruzi rwerekana amajyaruguru. Uwo mukerarugendo adafite busole nta byiringiro na mba byo kugera iyo ajya yagira. N’umuntu aramutse adafite umutimanama, incuro nyinshi yafata imyanzuro itari myiza mu birebana n’umuco, n’imyifatire, ndetse ntiyagira amahitamo meza mu buzima.

8, 9. (a) Kuki tugomba kuzirikana ko ubushobozi bw’umutimanama wacu bufite aho bugarukira? (b) Ni iki twakora kugira ngo twizere neza ko umutimanama wacu udufitiye akamaro?

8 Ariko kimwe na busole, ubushobozi bw’umutimanama bufite aho bugarukira. Mukerarugendo aramutse ashyize rukuruzi hafi ya busole ye, urushinge rwamwereka ahandi hatari mu majyaruguru. Mu buryo nk’ubwo se, turamutse turetse ibyifuzo by’umutima wacu bikaba ari byo bituyobora mu gufata imyanzuro, byatugendekera bite? Ibyifuzo byacu bishingiye ku bwikunde bishobora kuyobya umutimanama wacu. Bibiliya iduha umuburo ugira uti “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana” (Yer 17:9; Imig 4:23). Byongeye kandi, mukerarugendo aramutse adafite ikarita ikwiriye, busole ye nta cyo yamumarira. Natwe turamutse tutishingikirije ku buyobozi bwiringirwa kandi budahinduka bw’Ijambo ry’Imana Bibiliya, umutimanama wacu nta cyo watumarira (Zab 119:105). Ikibabaje ni uko muri iyi si abantu benshi bashyira mu mwanya wa mbere ibyifuzo by’imitima yabo, bagaha amahame yo mu Ijambo ry’Imana agaciro gake, cyangwa ntibanayahe agaciro. (Soma mu Befeso 4:17-19.) Ni yo mpamvu abantu benshi bakora ibintu bibi cyane nubwo baba bafite umutimanama.—1 Tim 4:2.

9 Twagombye kwiyemeza kutazigera tumera dutyo! Ahubwo, twagombye kureka Ijambo ry’Imana rigatoza umutimanama wacu, bityo ugashobora kutugirira akamaro. Tugomba kumvira umutimanama wacu watojwe na Bibiliya, aho kuwureka ngo uganzwe n’ibyifuzo byacu bibogamira ku bwikunde. Nanone kandi, twagombye kwihatira kwita ku mitimanama ya bagenzi bacu b’Abakristo. Twagombye gukora uko dushoboye kose tukirinda kubagusha, tuzirikana ko umutimanama w’umuvandimwe wacu ushobora kutagira ubushobozi bwo kwihanganira ibintu nk’uko bimeze ku wacu.—1 Kor 8:12; 2 Kor 4:2; 1 Pet 3:16.

10. Ni ubuhe buryo butatu tugaragazamo ko dukunda Yehova tugiye gusuzuma?

10 Reka noneho dusuzume uburyo butatu tugaragazamo ko dukunda Yehova tumwumvira. Birumvikana ko ubwo buryo bwose umutimanama ubugiramo uruhare, ariko ugomba kuyoborwa mbere na mbere n’amahame yo muri Bibiliya agenga imyifatire. Ubwo buryo butatu ni ubu bukurikira: (1) gukunda abo Yehova akunda, (2) kumvira abatuyobora no (3) kwihatira gukomeza kuba abantu batanduye mu maso y’Imana.

Tujye dukunda abo Yehova akunda

11. Kuki twagombye gukunda abo Yehova akunda?

11 Uburyo bwa mbere tugaragazamo ko dukunda Yehova ni ugukunda abo Yehova akunda. Ku bihereranye n’abo twifatanya na bo, tumeze nk’icyangwe. Nk’uko iyo icyangwe kigeze mu mazi gihita kiyanyunyuza, natwe tubangukirwa no kwigana ibintu byose abadukikije bakora. Kubera ko abantu badatunganye, Umuremyi wacu azi neza ko abo bifatanya na bo bashobora kubagiraho ingaruka mbi, cyangwa bakabafasha. Ku bw’ibyo, aduha iyi nama irangwa n’ubwenge igira iti “ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa [“bizamugwa nabi” NW]” (Imig 13:20; 1 Kor 15:33). Nta n’umwe muri twe wifuza ‘kugubwa nabi.’ Twese twifuza ‘kuba abanyabwenge.’ Nta muntu ushobora kungura Yehova ubwenge cyangwa ngo amuyobye. Nubwo ari uko bimeze, atubera urugero rwiza mu birebana no guhitamo incuti. Ibaze uti “abantu badatunganye Yehova atoranya ngo bamubere incuti baba bameze bate?”

12. Ni abantu bameze bate Yehova ahitamo ko baba incuti ze?

12 Yehova yise umukurambere Aburahamu ‘incuti ye’ (Yes 41:8). Uwo mugabo yari intangarugero mu birebana n’ubudahemuka, gukiranuka no kumvira. Mbese yarangwaga n’ukwizera mu mibereho ye (Yak 2:21-23). No muri iki gihe, abantu nk’abo ni bo Yehova atoranya ngo bamubere incuti. None se niba abantu nk’abo ari bo Yehova agirana na bo ubucuti, si iby’ingenzi cyane ko natwe dutoranya neza incuti, tukagendana n’abanyabwenge, maze natwe tukaba abanyabwenge?

13. Mu gihe bibaye ngombwa ko duhitamo incuti, ni iki cyadufasha guhitamo inziza?

13 Ni iki cyagufasha guhitamo incuti nziza? Gusuzuma ingero zo muri Bibiliya bishobora kubigufashamo. Reka dufate urugero rw’ubucuti bwari hagati ya Rusi na nyirabukwe Nawomi, ubwari hagati ya Dawidi na Yonatani, n’ubwari hagati ya Timoteyo na Pawulo (Rusi 1:16, 17; 1 Sam 23:16-18; Fili 2:19-22). Kugira ngo abo bose babe incuti nyancuti, babifashijwemo n’ikintu kimwe cy’ingenzi cyane. Icyo kintu ni urukundo rwimbitse bakundaga Yehova. Ese ushobora kubona incuti zikunda Yehova nk’uko umukunda? Iringire udashidikanya ko ushobora kubona incuti nk’izo mu itorero rya gikristo. Izo ncuti ntizizagutera inkunga yo gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma ubabaza Yehova. Ahubwo, zizagufasha kumwumvira, kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka no kubibira umwuka. (Soma mu Bagalatiya 6:7, 8.) Nanone kandi, zizagufasha kuguma mu rukundo rw’Imana.

Tujye twumvira abatuyobora

14. Ni ibihe bintu bituma kumvira ubuyobozi bitugora?

14 Uburyo bwa kabiri tugaragazamo ko dukunda Yehova bufitanye isano n’ubuyobozi. Tugomba kumvira abatuyobora. Kuki hari igihe bitugora? Impamvu ya mbere ni uko abantu batuyobora badatunganye. Impamvu ya kabiri, natwe ubwacu ntidutunganye. Duhora turwana na kamere twavukanye yo gushaka kwigomeka.

15, 16. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko twumvira abo Yehova yahaye inshingano yo kwita ku bagize ubwoko bwe? (b) Ni irihe somo ry’ingenzi twigira ku kuntu Yehova yafashe ibikorwa byo kwigomeka Abisirayeli bakoreye Mose?

15 Ushobora kwibaza uti “none se niba kumvira ubuyobozi bigoye, kuki tugomba kubikora?” Igisubizo cy’icyo kibazo gifitanye isano n’ubutegetsi bw’ikirenga. Ni nde wahitamo ko akuyobora akakubera umutegetsi w’ikirenga? Niba duhisemo ko Yehova ari we utubera Umutegetsi w’Ikirenga, tugomba kugandukira ubutware bwe. Ese turamutse tutagandukiye ubutware bwe, mu by’ukuri twavuga ko ari we Mutegetsi wacu? Byongeye kandi, akenshi Yehova atuyobora akoresheje abantu badatunganye yahaye inshingano yo kwita ku bagize ubwoko bwe. None se turamutse twigometse kuri abo bantu, Yehova yabibona ate?—Soma mu 1 Abatesalonike 5:12, 13.

16 Urugero, igihe Abisirayeli bitotomberaga Mose kandi bakamwigomekaho, Yehova yabonye ko ibyo bakoze ari nk’aho ari we ubwe babikoreye (Kub 14:26, 27). Imana ntihinduka. Turamutse twigometse ku batware yashyizeho, icyo gihe ni yo twaba twigometseho.

17. Twagombye guharanira kwitwara dute ku bantu bafite inshingano mu itorero rya gikristo?

17 Intumwa Pawulo yagaragaje uko twagombye kwitwara ku bantu bafite inshingano mu itorero rya gikristo. Yaranditse ati “mwumvire ababayobora kandi muganduke, kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu nk’abazabibazwa, kugira ngo babikore bishimye, aho kubikora basuhuza umutima, kuko ibyo ari mwe byagiraho ingaruka mbi” (Heb 13:17). Ni iby’ukuri ko kumvira no kuganduka muri ubwo buryo bidusaba gushyiraho imihati myinshi. Ariko rero, wibuke ko duharanira kuguma mu rukundo rw’Imana. Ese ntitwagombye gukora uko dushoboye kose kugira ngo tugere kuri iyo ntego?

Tujye dukomeza kuba abantu batanduye mu maso ya Yehova

18. Kuki Yehova ashaka ko dukomeza kuba abantu batanduye?

18 Uburyo bwa gatatu tugaragazamo ko dukunda Yehova ni uko twihatira gukomeza kuba abantu batanduye mu maso ye. Akenshi ababyeyi bakora uko bashoboye kugira ngo abana babo babe bafite isuku. Kuki ababyeyi babigenza batyo? Impamvu ya mbere, ni uko isuku igira uruhare rw’ingenzi mu gutuma umwana agira ubuzima bwiza, kandi akamererwa neza. Byongeye kandi, umwana ufite isuku ahesha ishema umuryango we, kuko bigaragaza ko ababyeyi be bamukunda kandi bakamwitaho. Impamvu nk’izo ni zo zituma Yehova ashaka ko tuba abantu batanduye. Azi ko isuku igira uruhare rw’ingenzi mu gutuma tumererwa neza. Nanone kandi, azi ko iyo dukomeje kuba abantu batanduye bimuhesha icyubahiro, kuko ari Data wo mu ijuru. Iyo tubaye abantu batanduye bigira akamaro cyane. Bishobora gushishikariza abandi bantu kwifatanya natwe mu gukorera Imana yacu, bitewe n’uko babona ko dutandukanye n’abantu bo muri iyi si yanduye.

19. Tuzi dute ko isuku ari ingenzi?

19 Twagombye gukomeza kuba abantu batanduye mu biki? Mu by’ukuri, ni mu bintu byose bigize imibereho yacu. Muri Isirayeli ya kera, Yehova yagaragaje neza ko abari bagize ubwoko bwe bagombaga kugira isuku (Lewi 15:31). Mu Mategeko ya Mose harimo n’ayagaragazaga uko bagombaga kwikiza imyanda, gusukura ibikoresho, gukaraba intoki n’ibirenge no kumesa imyenda (Kuva 30:17-21; Lewi 11:32; Kub 19:17-20; Guteg 23:13, 14). Abisirayeli bibukijwe ko Imana yabo Yehova ari iyera, ni ukuvuga ko “itanduye,” kandi ko “itagira ikizinga.” Abagaragu b’Imana yera na bo bagomba kuba abera.—Soma mu Balewi 11:44, 45.

20. Ni mu biki dukeneye gukomeza kuba abantu batanduye?

20 Bityo rero, tugomba kuba abantu batanduye, haba imbere muri twe ndetse n’inyuma. Tugomba kwihatira kugira ibitekerezo bitanduye. Nubwo turi mu isi yishoye mu ngeso y’ubusambanyi, dukurikiza mu budahemuka amahame ya Yehova arebana no kuba abantu batanduye mu by’umuco. Icy’ingenzi kurushaho, dukomeza kwirinda icyakwanduza ugusenga kwacu, twirinda kwanduzwa n’amadini y’ibinyoma. Dukomeza kuzirikana umuburo wahumetswe uboneka muri Yesaya 52:11 ugira uti ‘nimugende, nimugende musohokemo ntimukore ku kintu cyose gihumanye, muve muri Babuloni hagati, murajye mwiyeza.’ Muri iki gihe, dukomeza kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka twirinda ikintu cyose gifitanye isano n’ugusenga kw’ikinyoma. Iyo ni yo mpamvu twirinda iminsi mikuru yogeye muri iki gihe ifitanye isano n’idini ry’ikinyoma. Mu by’ukuri, gukomeza kuba abantu batanduye ntibyoroshye. Ariko abagaragu ba Yehova bihatira gukomeza kuba abantu batanduye, kubera ko bibafasha kuguma mu rukundo rw’Imana.

21. Ni iki twakora kugira ngo twizere ko tuzaguma mu rukundo rw’Imana?

21 Yehova ashaka ko tuguma mu rukundo rwe iteka ryose. Ariko buri wese muri twe agomba kwisuzuma, akareba niba akora uko ashoboye kose kugira ngo agume mu rukundo rw’Imana. Ibyo twabikora twigana Yesu, kandi tukagaragaza ko dukunda Yehova twumvira amategeko ye. Nitubigenza dutyo, tuzizera ko nta kintu na kimwe ‘kizashobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.’—Rom 8:38, 39.

Mbese uribuka?

• Ni gute umutimanama wacu wadufasha kuguma mu rukundo rw’Imana?

• Kuki twagombye gukunda abo Yehova akunda?

• Kuki ari iby’ingenzi ko twumvira abatuyobora?

• Kuba abantu batanduye bimariye iki abagize ubwoko bw’Imana?

[Ibibazo]

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 20]

IGITABO KIDUFASHA KUGIRA IMYIFATIRE MYIZA

Mu ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 2008/2009 hasohotse igitabo cy’amapaji 224, gifite umutwe uvuga ngo “Mugume mu rukundo rw’Imana.” Intego y’icyo gitabo gishya ni iyihe? Cyandikiwe gufasha Abakristo kumenya amahame ya Yehova no kuyakunda, bita mbere na mbere ku myifatire ya gikristo. Kwiga tubyitondeye igitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana,” bizadufasha kurushaho kwiringira ko kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Yehova ari bwo buryo bwiza kuruta ubundi bwo kubaho muri iki gihe, kandi ko mu gihe kizaza bizatuma tubona ubuzima bw’iteka.

Uretse n’ibyo kandi, icyo gitabo cyandikiwe kudufasha kubona ko kubaha Yehova atari umutwaro, ko ahubwo ari uburyo bwo kumugaragariza ko tumukunda. Ku bw’ibyo, icyo gitabo kizatuma twibaza tuti “kuki numvira Yehova?”

Muri rusange, impamvu zituma abantu bamwe bafata umwanzuro ubabaje wo kuva mu rukundo rwa Yehova, ntizishingiye ku myizerere, ahubwo zishingiye ku myifatire. Bityo, ni iby’ingenzi ko turushaho gukunda amategeko n’amahame Yehova aduha kugira ngo atuyobore mu mibereho yacu, kandi tukarushaho kuyaha agaciro. Twiringiye ko icyo gitabo gishya kizafasha abagize intama za Yehova bo ku isi hose gukomeza gukora ibyiza, bakagaragaza ko Satani ari umubeshyi, ariko ko ikiruta byose kizabafasha kuguma mu rukundo rw’Imana!—Yuda 21.

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

“Nimwubahiriza amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nubahirije amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe”