Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Babonye ‘mu maso ha Yehova’ harabagirana

Babonye ‘mu maso ha Yehova’ harabagirana

Babonye ‘mu maso ha Yehova’ harabagirana

MU MASO h’umuntu haba imikaya irenga 30. Kugira ngo useke, bisaba ko imikaya 14 yose yo mu maso hawe ikora! Tekereza ukuntu ibiganiro ugirana n’abandi byamera uramutse udafite iyo mikaya. Ese byaba bishimishije? Ntibishoboka. Ariko ku bantu batumva bo, imikaya yo mu maso ikora ibirenze ibyo gutuma ibiganiro bishyuha. Iyo iyo mikaya ijyaniranye n’ibimenyetso by’umubiri, bigira uruhare rw’ingirakamaro mu kumvikanisha ibitekerezo. Abantu benshi batangazwa n’ukuntu abantu bakoresha ururimi rw’amarenga bashobora kugeza ku bandi ibitekerezo mu buryo byumvikana neza, ndetse n’ibitekerezo bikomeye.

Mu bihe bya vuba aha, abantu batumva bo hirya no hino ku isi babonye mu maso hasobanura ibintu byinshi, kandi hagaragara kurusha ah’undi muntu uwo ari we wese. Mu buryo bw’ikigereranyo, babonye “imbere y’Uwiteka [“mu maso ha Yehova,” NW]” (Amag 2:19). Ibyo ntibyabayeho mu buryo bw’impanuka. Kuva kera Yehova yagiye agaragariza urukundo rwinshi abantu batumva. Ibyo ndetse yabikoze kera cyane, mu gihe cy’ishyanga rya Isirayeli (Lewi 19:14). No muri iki gihe, urukundo Yehova akunda abantu batumva ruragaragara cyane. Bibiliya igira iti “[Imana] ishaka ko abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:4). Iyo abantu benshi batumva bagize ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana, mu by’ukuri baba babonye mu maso hayo. Ariko se ibyo babishoboye bate kandi batumva? Mbere y’uko dusubiza icyo kibazo, nimucyo dusuzume impamvu ururimi rw’amarenga ari ingirakamaro ku bantu batumva.

Kureba ni ko kumva

Abantu benshi ntibasobanukiwe neza ibirebana n’abantu batumva, hamwe n’ururimi rw’amarenga. Reka turebe ukuri ku birebana n’ibyo. Abantu batumva bashobora gutwara imodoka. Kureba ku minwa bakamenya ibyo umuntu avuze birabagora cyane. Ururimi rw’amarenga rutandukanye n’inyandiko y’impumyi. Ururimi rw’amarenga ruhuriweho n’ibihugu byose ntirubaho. Byongeye kandi, ururimi rw’amarenga rwo mu gace runaka rugira ibintu bike rutandukaniraho n’urwo mu kandi gace.

Ese abantu batumva bashobora gusoma? Nubwo hari abasoma neza, biragaragara ko abenshi mu bantu batumva gusoma bibagora. Kubera iki? Impamvu ni uko ibiba byanditse biba byanditswe mu rurimi ruvugwa. Reka turebe ukuntu umwana wumva yiga ururimi. Kuva uwo mwana akivuka, aba akikijwe n’abantu bavuga ururimi rwo mu gace k’iwabo. Nyuma y’igihe gito, aba ashobora guterateranya amagambo agakora interuro. Ibyo birizana gusa kubera ko yumvise bavuga urwo rurimi. Ku bw’ibyo, iyo abana bumva batangiye gusoma, icyo bakora ni uguhuza amagambo yanditse n’amagambo baba basanzwe bazi.

Noneho tekereza uramutse uri mu gihugu cy’amahanga, mu cyumba kitageramo amajwi kandi cyubakishijwe ibirahuri. Nanone kandi, ukaba utarigera wumva ururimi ruvugwa muri icyo gihugu. Noneho, buri munsi abantu bo muri icyo gihugu bakajya baza kukureba, bakagerageza kukuvugisha bari inyuma y’ibirahuri. Ntushobora kumva ibyo bavuga, ahubwo ubona gusa ko iminwa yabo inyeganyega. Abo bantu bamara kubona ko ibyo bakubwiraga utarimo ubyumva, bakabyandika ku rupapuro, maze bakarukwerekera inyuma y’ikirahuri, batekereza ko ushobora gusobanukirwa ibyo bakubwira. Urumva wakora iki? Ushobora kubona ko gushyikirana muri iyo mimerere bitashoboka. Kubera iki? Kubera ko baba banditse ibintu mu rurimi utigeze wumva ruvugwa. Mu by’ukuri, iyo ni yo mimerere abantu benshi batumva baba barimo.

Ururimi rw’amarenga ni bwo buryo bwiza cyane abantu batumva bakoresha bashyikirana. Umuntu ukoresha ururimi rw’amarenga agaragariza ibitekerezo bye ahantu ari. Ibintu byose ibice by’umubiri we bikoreye aho hantu, hamwe n’uko isura ye yo mu maso imeze, bikurikiza amategeko y’ikibonezamvugo cy’ururimi rw’amarenga. Ni muri ubwo buryo habaho ururimi rugaragarira abantu, rutuma bashobora kumenya igitekerezo gitanzwe binyuze mu kureba.

Mu by’ukuri, hafi buri kintu cyose umuntu utumva akoresheje amaboko ye, umubiri we no mu maso he mu gihe aca amarenga, kiba gifite icyo gisobanura. Ibimenyetso byo mu maso uwo muntu akora, ntabikora agira ngo abantu bamutangarire. Ibyo bimenyetso ni ingenzi mu kibonezamvugo cy’ururimi rw’amarenga. Urugero, iyo umuntu ukoresha ururimi rw’amarenga azamuye ibitsike abaza ikibazo, bishobora kugaragaza ko abajije ikibazo gifasha umuntu gutekereza ariko adakeneye igisubizo, cyangwa ko abajije ikibazo gisaba ko umuntu asubiza yemera cyangwa ahakana. Iyo amanuye ibitsike ashobora kuba arimo abaza ati “nde?, iki?, hehe?, ryari?, cyangwa abaza ati gute?” Hari igihe anyeganyeza iminwa mu buryo runaka agira ngo agaragaze uko ikintu kingana, cyangwa imbaraga igikorwa gikoranywe. Uko umuntu utumva anyeganyeza umutwe, azamura intugu, anyeganyeza amatama, ahumiriza cyangwa areba, byose bituma umuntu arushaho gusobanukirwa igitekerezo cye.

Ibyo bintu byose bikorwa, bifasha ubireba gusobanukirwa neza ibyo abona kandi bikamushimisha. Iyo abantu batumva bazi neza ururimi rw’amarenga bakoresheje ubwo buryo butandukanye bwo gushyikirana, baba bashobora gusobanura ibitekerezo byose, byaba ari imvugo y’abasizi cyangwa amagambo yihariye akoreshwa mu mirimo itandukanye, byaba ari amagambo y’urukundo cyangwa ashekeje, byaba kuvuga ibintu bigaragara cyangwa ibitagaragara.

Imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rw’amarenga zigera ku bintu byihariye

Iyo ubumenyi ku bihereranye na Yehova butanzwe hakoreshejwe ururimi rw’amarenga, bituma umuntu utumva ashobora kumva neza ubutumwa, maze ‘akizera’ uwabutanze. Ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova bashyizeho imihati myinshi kugira ngo babwirize abantu batumva bari hirya no hino ku isi, kandi bateganye imfashanyigisho zibafasha (Rom 10:14). Ubu ku isi hose hari amatsinda 58 ahindura imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rw’amarenga, kandi izo mfashanyigisho ziboneka kuri DVD mu ndimi z’amarenga 40. Ese iyo mihati yose hari icyo yagezeho?

Uwitwa Jeremy, ufite ababyeyi bombi batumva, yagize ati “ndibuka ko hari igihe papa yamaze amasaha n’amasaha mu cyumba cye, ashishikajwe no kwiga ingingo nke zo mu Munara w’Umurinzi, agerageza kuziyumvisha. Nagiye kumva numva ariyamiriye, maze asohoka yishimye cyane aca amarenga ati ‘ndabyumvise! Ndabyumvise!’ Hanyuma yatangiye kunsobanurira ibyo yari asomye. Icyo gihe nari mfite imyaka 12 gusa. Nahise nsoma iyo ngingo, maze mubwira mucira amarenga nti ‘papa, ndabona atari cyo bisobanura. Ahubwo. . ..’ Yakoze ikimenyetso cyo kumbuza gukomeza kuvuga, maze asubira mu cyumba kugira ngo we ubwe ashakishe amenye icyo ayo magambo yari yasomye asobanura. Sinzigera nibagirwa ukuntu yasubiyeyo bigaragara ko yacitse intege, ndetse n’ukuntu numvise nishimye ubwo namubonaga asubira mu cyumba cye. Icyakora, kuba ubu afite imfashanyigisho zo mu rurimi rw’amarenga ziboneka kuri DVD bituma yumva neza ubutumwa bukubiyemo. Iyo mbonye ibyishimo aba afite mu gihe avuga ibyerekeye Yehova, mbiha agaciro cyane.”

Reka turebe nanone ibyabaye igihe umugabo n’umugore we b’Abahamya baganiraga n’umukobwa ukiri muto utumva witwa Jessenia wo muri Chili. Nyuma y’aho nyina wa Jessenia abahereye uburenganzira bwo kwereka Jessenia DVD iriho Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya mu rurimi rw’amarenga rwo muri Chili, baravuze bati “igihe Jessenia yatangiraga kureba ibiri kuri iyo DVD yarasetse, nyuma yaho ararira. Nyina amubajije impamvu arize, yamushubije ko ari uko yari yishimiye ibyo yarebaga. Bityo, nyina amenya ko umukobwa we yumvaga ibintu byose byari kuri iyo DVD.”

Hari umugore utumva uba mu gace k’igiturage ko muri Venezuwela wari ufite umwana umwe, maze atwita inda ya kabiri. We n’umugabo we bumvaga badakwiriye kubyara undi mwana bitewe n’ibibazo by’ubukungu, bityo batangira gutekereza ibyo gukuramo iyo nda. Nubwo Abahamya ba Yehova batari bazi ikibazo abagize uwo muryango bari bafite, barabasuye maze babereka videwo y’agatabo Ni iki Imana idusaba?, mu rurimi rw’amarenga rwo muri Venezuwela, ku isomo rya 12. Iryo somo risobanura uko Imana ibona ibihereranye no gukuramo inda no kwica. Nyuma yaho, umugore yabwiye abo Bahamya ukuntu ashimira kubera ko yize iryo somo. Yavuze ko ibyo byatumye bareka umwanzuro bari bafashe wo gukuramo inda. Iyo DVD yari mu rurimi rw’amarenga yatumye ubuzima bw’umwana burokoka.

Umuhamya utumva witwa Lorraine yasobanuye agira ati “kwiga Bibiliya byambereye nko guterateranya udupande twinshi kugira ngo haboneke ishusho runaka. Numvaga hari udupande mbura kugira ngo ngire ishusho yuzuye. Ariko igihe ukuri kwa Bibiliya kwabonekaga mu rurimi rw’amarenga, byazibye icyo cyuho.” Uwitwa George utumva kandi akaba amaze imyaka 38 ari Umuhamya wa Yehova, yaravuze ati “birumvikana ko iyo ushoboye kwiyumvisha ibintu, bituma wumva wiyizeye mu rugero runaka. Numva za DVD zo mu rurimi rw’amarenga zaramfashije gukura mu buryo bw’umwuka.”

“Amateraniro mu rurimi rwanjye!”

Uretse kuba Abahamya ba Yehova barateguye imfashanyigisho zo mu rurimi rw’amarenga, banashyizeho amatorero, aho amateraniro yose ayoborwa muri urwo rurimi. Ubu ku isi hose hari amatorero akoresha ururimi rw’amarenga arenga 1.100. Abantu batumva bigishwa mu rurimi rwabo, kandi bigishwa ukuri kwa Bibiliya hakoreshejwe uburyo batekerezamo, ni ukuvuga mu rurimi rwabo. Uko kuri kubageraho hubahirijwe imico yabo n’uburyo bwabo bwo kubaho.

Ese kuba harashyizweho amatorero akoresha ururimi rw’amarenga hari icyo byagezeho? Reka turebe ibyabaye kuri Cyril, Umuhamya utumva wabatijwe mu mwaka wa 1955. Yamaze imyaka myinshi akora uko ashoboye ngo yige ibitabo byanditse, kandi ajye mu materaniro ya gikristo buri gihe. Rimwe na rimwe, yabonaga abantu bamusemurira ubundi akababura. Igihe abamusemurira babaga badahari, yegeraga Umuhamya akagerageza kumufasha amwandikira ibyavugirwaga kuri platifomu. Mu mwaka wa 1989, amaze imyaka 34 ari Umuhamya, ni bwo itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’amarenga ryashinzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu mugi wa New York City. Kuba Cyril ari umwe mu bagize iryo torero bituma agira ibihe byiyumvo? Yaravuze ati “mbega ukuntu kujya mu materaniro aba mu rurimi rwanjye byabaye nko gusohoka mu mwobo w’icuraburindi, ukinjira ahantu hari umucyo!”

Amatorero y’Abahamya ba Yehova akoresha ururimi rw’amarenga, ni ahantu abantu batumva bashobora guhurira buri gihe kugira ngo bige ibihereranye n’Imana, kandi bayisenge. Ni ahantu abantu bagize ubwoko bw’Imana bashobora gushyikiranira, kandi bagaterana inkunga. Muri iyi si aho abantu batumva badashobora gushyikirana mu buryo bworoshye n’abantu bumva kandi ngo babisanzureho, ayo matorero ababera ahantu ho kubonera ibyo byose. Abantu batumva bashobora kuhigira, bagakura mu buryo bw’umwuka kugeza ubwo bakorera Yehova. Hari Abahamya batumva benshi bashoboye kuba ababwiriza b’igihe cyose. Bamwe bimukiye mu bindi bihugu kugira ngo bafashe abatumva kwiga ibihereranye na Yehova. Abagabo batumva b’Abakristo bitoza kuba abigisha beza, kugira gahunda no kuragira umukumbi. Ku bw’ibyo, hari benshi buzuza ibisabwa ku buryo babona inshingano mu itorero.

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hari amatorero akoresha ururimi rw’amarenga asaga 100, n’amatsinda agera kuri 80. Muri Brezili hari amatorero akoresha ururimi rw’amarenga hafi 300 n’amatsinda arenga 400. Muri Megizike ho hari amatorero agera kuri 300, naho mu Burusiya hari amatorero arenga 30 n’amatsinda 113. Izo ni ingero nke zigaragaza ukwiyongera kugenda kubaho hirya no hino ku isi.

Nanone kandi, Abahamya ba Yehova bagira amakoraniro mu rurimi rw’amarenga. Mu mwaka ushize, amakoraniro arenga 120 yabereye hirya no hino ku isi mu ndimi zitandukanye z’amarenga. Ibihe nk’ibyo by’amakoraniro bituma Abahamya batumva bumva ari bamwe mu bagize umuryango wa gikristo w’abavandimwe ku isi hose, wungukirwa n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bizira igihe.

Uwitwa Leonard ntiyumva, kandi amaze imyaka irenga 25 ari Umuhamya wa Yehova. Yaravuze ati “nari nzi ko Yehova ari Imana y’ukuri. Ariko sinigeze nsobanukirwa neza impamvu yaretse imibabaro igakomeza kubaho. Hari igihe ibyo byatumaga numva murakariye. Ariko, amaherezo nasobanukiwe icyo kibazo binyuriye muri disikuru yatambutse mu ikoraniro ry’intara ryo mu rurimi rw’amarenga. Iyo disikuru irangiye, umugore wanjye yanshinze inkokora maze arambaza ati ‘noneho uranyuzwe?’ Namubwije ukuri nti ‘yego!’ Nshimira Yehova kuba ntarigeze mureka muri iyo myaka 25. Naramukundaga, ariko sinari musobanukiwe mu buryo bwuzuye. Ubu bwo ndamusobanukiwe!”

Bamushimira babivanye ku mutima

Ese iyo abantu batumva bize ibihereranye na Yehova, bagasa n’abamubona mu maso, ni iki babona? Babona arangwa n’urukundo, impuhwe, gukiranuka, ubudahemuka, ineza yuje urukundo n’indi mico myiza myinshi.

Abahamya batumva bo ku isi hose babona mu maso ha Yehova, kandi bazakomeza kuhabona neza kurushaho. Kubera urukundo Yehova akunda abantu batumva, yatumye babona ‘mu maso he harabagirana’ (Kub 6:25NW). Mbega ukuntu abo bantu batumva bashimira bitewe no kuba baramenye Yehova!

[Amafoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]

Hirya no hino ku isi hari amatorero akoresha ururimi rw’amarenga arenga 1.100

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Abantu batumva babonye ‘mu maso ha Yehova harabagirana’