Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwirinde ibirangaza kuri uyu ‘munsi w’inkuru nziza’

Mwirinde ibirangaza kuri uyu ‘munsi w’inkuru nziza’

Mwirinde ibirangaza kuri uyu ‘munsi w’inkuru nziza’

ABABEMBE bane baratekereje maze basubira ku mwanzuro bari bafashe. Aho bari bari ku marembo y’umugi, nta muntu wari wigeze abafasha. Ingabo z’Abasiriya zari zagose Samariya zibuza abantu kwinjiza ibyokurya mu murwa, kugira ngo abarimo bicwe n’inzara. Kwinjira mu murwa nta cyo byari bimaze; ibiciro by’ibyokurya byari byarazamutse. Hari amakuru yavugaga ko abantu bari batangiye kurya abandi.—2 Abami 6:24-29.

Ba babembe baribajije bati ‘ko nta cyo turi buhombe, kuki tutajya mu rugerero rw’Abasiriya?’ Bigeze mu kabwibwi nta wushobora kubabona, barahaguruka bajya mu rugerero rw’Abasiriya, bahageze basanga nta wukoma. Nta barinzi bari bahari, amafarashi n’indogobe byari biziritse, ariko nta ngabo zihari. Abo babembe bane bareba mu ihema babura umuntu, ariko bahasanga ibyokurya n’ibyokunywa byinshi, maze bararya kandi baranywa. Nanone abo babembe babonye izahabu, ifeza, imyambaro n’ibindi bintu by’agaciro. Bafashemo ibyo bifuzaga, barabijyana barabihisha, barongera baragaruka batwara ibindi. Nta muntu n’umwe wari wasigaye muri urwo rugerero. Yehova yari yatumye, mu buryo bw’igitangaza, Abasiriya bumva amajwi y’ingabo nyinshi, batekereza ko bagabweho igitero, nuko bariruka barahunga. Ibintu byose babisize aho, ku buryo uwo ari we wese yashoboraga kuza agatwara ibyo abashije!

Abo babembe bafashe ibintu by’agaciro barabihisha. Icyakora, batekereje kuri bagenzi babo bari basigaye muri Samariya bicwaga n’inzara, maze imitima yabo itangira kubacira urubanza. Barabwiranye bati “ibyo tugira ibi si byiza, kuko uyu munsi ari umunsi w’inkuru nziza.” Abo babembe bihutiye gusubira i Samariya, maze bavuga inkuru nziza y’ibyo bari babonye.—2 Abami 7:1-11.

Natwe turiho mu gihe cyakwitwa “umunsi w’inkuru nziza.” Igihe Yesu yavugaga ikintu cy’ingenzi cyari kuba mu bigize ‘ikimenyetso cy’imperuka y’isi,’ yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Mat 24:3, 14). Ibyo byagombye gutuma dukora iki?

Ibintu biduhangayikisha bishobora kuturemerera

Ibyishimo byinshi ba babembe batewe n’ibintu bari babonye, byatumye mu gihe runaka bibagirwa abari muri Samariya. Bashishikajwe n’ibyo bari gutwara. Ese natwe ibintu nk’ibyo bishobora kutubaho? “Inzara” ni kimwe mu bigize ikimenyetso cyari kuranga iherezo ry’iyi si mbi (Luka 21:7, 11). Yesu yahaye abigishwa be umuburo ugira uti “mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa no kurya no kunywa birenze urugero hamwe n’amaganya y’ubuzima” (Luka 21:34). Kubera ko turi Abakristo, twagombye kuba maso kugira ngo ibyo duhangayikira buri munsi bitatwibagiza ko turi mu gihe cy’“umunsi w’inkuru nziza.”

Umukristokazi witwa Blessing ntiyigeze yemera ko guhangayikira inyungu ze bimurangaza. Akiri umunyeshuri yabaye umupayiniya, arangije kwiga ashakana n’umukozi wa Beteli, maze nyuma yaho na we yemererwa kuba umukozi wa Beteli yo muri Bénin. Yagize ati “nshinzwe gukora isuku, kandi nishimira rwose inshingano yanjye.” Iyo muri iki gihe Blessing ashubije amaso inyuma, akibuka imyaka 12 amaze mu murimo w’igihe cyose, ashimishwa no kuba yarakomeje kuzirikana ko turi mu gihe cy’“umunsi w’inkuru nziza.”

Mujye muba maso mwirinde ibintu bibatwara igihe

Igihe Yesu yoherezaga abigishwa 70, yarababwiye ati “rwose, ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Nuko rero, musabe cyane Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye” (Luka 10:2). Nk’uko gukerererwa gusarura bishobora gutuma hagira imyaka yangirika, ni ko kwirengagiza kubwiriza bishobora gutuma hagira abantu babura ubuzima. Ni yo mpamvu Yesu yakomeje agira ati ‘ntimutinde mu nzira muramukanya’ (Luka 10:4). Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo ‘kuramukanya’ rishobora kugira ibisobanuro birenze ibyo kuvuga gusa ngo “muraho.” Iryo jambo rishobora no gusobanura ikiganiro kirekire tugirana n’incuti zacu tumaze kuramukanya. Ni cyo cyatumye Yesu aha abigishwa be amabwiriza abasaba kwirinda ibintu bitari ngombwa byashoboraga kubarangaza, bigatuma badakoresha neza igihe cyabo. Ubutumwa bagombaga kubwiriza bwarihutirwaga.

Tekereza igihe ibirangaza bishobora kugutwara. Hashize imyaka myinshi televiziyo yarabaye igikoresho abantu bo mu duce twinshi tw’isi bamaraho igihe kinini birangaza. Bite se ku bihereranye na telefoni zigendanwa, hamwe na za orudinateri? Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu 1.000 bakuze bo mu Bwongereza, bwagaragaje ko “ugereranyije, buri munsi Umwongereza amara iminota 88 kuri telefoni zo mu mazu, iminota 62 kuri telefoni igendanwa, iminota 53 yohereza ubutumwa bwanditse kuri interineti, n’iminota 22 yohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni.” Igiteranyo cy’iyo minota yose gisaga iminota umupayiniya w’umufasha amara mu murimo wo kubwiriza buri munsi uyikubye kabiri! None se wowe ukoresha igihe kingana iki muri iryo tumanaho?

Ernst n’umugore we Hildegard Seliger, bakoreshaga igihe cyabo mu buryo burangwa n’ubwenge. Bombi bamaze imyaka isaga 40 mu bigo bya Nazi byakoranyirizwagamo imfungwa no muri za gereza z’Abakomunisiti. Bamaze kurekurwa, bakoze umurimo w’ubupayiniya kugeza igihe barangirije urugendo rwabo rwo ku isi.

Abantu benshi bifuzaga kwandikirana n’uwo mugabo n’umugore we. Uwo mugabo n’umugore we bashobora kuba baramaraga amasaha menshi basoma amabaruwa, ari na ko bandika andi. Icyakora, umurimo wa Yehova ni wo wafataga umwanya wa mbere mu mibereho yabo.

Birumvikana ko twese twishimira guhora dushyikirana n’abo dukunda, kandi ibyo nta kibi kirimo. Kumenya gutoranya ibyo dukora buri munsi kandi tukabisimburanya neza ni ingirakamaro. Icyakora, muri iki gihe cyo kubwiriza ubutumwa bwiza, twagombye kuba maso ku bihereranye n’igihe tumara mu bintu bitwara igihe.

Jya ubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye

Mbega ukuntu kubaho muri iki gihe cy’“umunsi w’inkuru nziza” bishimishije! Nimucyo ntituzigere turangara nk’uko byabanje kugendekera ba babembe bane. Ibuka ko bageze ku mwanzuro ugira uti “ibyo tugira ibi si byiza.” Kimwe n’abo babembe, natwe inyungu zacu cyangwa ibindi bintu bidutwara igihe ntibyagombye kutubuza kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza.

Ku birebana n’ibyo, dufite urugero ruhebuje rwo kwigana. Igihe intumwa Pawulo yasubizaga amaso inyuma, maze agatekereza ku myaka 20 ya mbere mu murimo we, yaranditse ati “nabwirije ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo mu buryo bunonosoye” (Rom 15:19). Nta kintu na kimwe Pawulo yigeze yemera ngo gitume ishyaka yari afite ricogora. Nimucyo natwe tugire ishyaka nk’irye mu gihe dutangaza ubutumwa bw’Ubwami muri iki gihe cy’“umunsi w’inkuru nziza.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Blessing ntiyigeze areka ngo gukurikirana inyungu ze bibangamire umurimo w’igihe cyose

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Umuryango wa Seliger wakoresheje neza igihe cyawo