Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yavumbuye ubutunzi bwari buhishwe

Yavumbuye ubutunzi bwari buhishwe

Yavumbuye ubutunzi bwari buhishwe

ESE wigeze uvumbura ikintu cy’agaciro ahantu utari witeze? Uko ni ko byagendekeye Umuhamya wa Yehova wo muri Esitoniya witwa Ivo Laud, ku itariki ya 27 Werurwe 2005. Icyo gihe yafashaga Alma Vardja, Umuhamya mugenzi we ugeze mu za bukuru, gusenya akazu kari gashaje kabikwagamo ibintu. Igihe basenyaga urukuta rw’inyuma, babonye urubaho runini rwari rwometse ku ruhande rumwe rw’inkingi. Bamaze gukuraho urwo rubaho, babonye umwobo ufite santimetero 10 z’ubugari, metero 1,2 z’uburebure na santimetero 10 ugana imbere muri iyo nkingi. Uwo mwobo wari upfundikiwe n’urubaho ruwukwiriyeho neza. (1) Aho hantu hari hahishwe ubutunzi. Ubwo butunzi bwari ubuhe? Ni nde wari warabuhahishe?

Aho hantu hakuwe amapaki menshi apfunyitse neza mu rupapuro rukomeye. (2) Ayo mapaki yari arimo ibitabo by’Abahamya ba Yehova, ibyinshi muri byo bikaba byari ibice byo kwigwa by’Umunara w’Umurinzi, ndetse harimo n’ibyo kuva mu mwaka wa 1947. (3) Byari byandikishijwe intoki neza mu rurimi rw’Ikinyesitoniya. Amwe muri ayo mapaki yarimo ibintu umuntu yashoboraga guheraho akamenya uwayahishe. Izo zari inkuru zavugaga iby’ibibazo Villem Vardja, ari we mugabo wa Alma yabajijwe. Nanone harimo amakuru agaragaza imyaka Villem Vardja yamaze muri gereza. Ni iki cyatumye afungwa?

Villem Vardja yari afite inshingano mu itorero ry’Abahamya ba Yehova rya Tartu, nyuma yaho akomeza iyo nshingano mu itorero rya Otepää muri Esitoniya. Esitoniya ni kimwe mu bihugu byari bigize icyahoze ari Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, kikaba cyari igihugu cy’Abasosiyalisiti. Villem Vardja ashobora kuba yaramenye ukuri kwa Bibiliya mbere gato y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Imyaka mike nyuma yaho, ku itariki ya 24 Ukuboza 1948, ubutegetsi bw’Abakomunisiti bwafashe Umuvandimwe Vardja, bitewe n’imirimo y’iby’idini yakoraga. Abapolisi bashinzwe ubutasi bamubajije ibibazo byinshi, kandi bamukorera ibikorwa bibi bagira ngo bamuhatire kubabwira amazina y’abandi Bahamya. Bamaze kumwangira kwiregura mu rukiko, bamukatiye igifungo cy’imyaka icumi, mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cyo mu Burusiya.

Villem Vardja yakomeje kubera Yehova uwizerwa kugeza apfuye ku itariki ya 6 Werurwe 1990. Umugore we ntiyari azi ko ibyo bitabo byari bihishe aho. Birashoboka ko impamvu umugabo we yanze kubimubwira, ari uko yagira ngo amurinde, wenda nko mu gihe byari kuba ngombwa ko agira ibyo abazwa. Kuki byabaye ngombwa ko ahisha ibyo bitabo? Byatewe n’uko incuro nyinshi abasirikare bo mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti cyari Gishinzwe Iperereza (KGB) bajyaga basaka amazu y’Abahamya ba Yehova mu buryo butunguranye, bashaka ibitabo byabo. Birashoboka ko Umuvandimwe Vardja yahishe ibyo bitabo agira ngo abo basirikare nibaramuka bafashe ibindi byose, abavandimwe ntibazabure ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Mbere yaho, mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1990, hari ahandi hantu hari haravumbuwe ibitabo. Bimwe byavumbuwe mu mugi wa Tartu, mu majyepfo ya Esitoniya. Ibyo bitabo na byo ni Villem Vardja wari warabihishe.

Kuki tuvuga ko ibyo bitabo ari ubutunzi? Ni ukubera ko imihati yashyizweho kugira ngo byandukurwe n’intoki, n’iyashyizweho kugira ngo bihishwe mu buryo bwitondewe, igaragaza neza ukuntu Abahamya bahaga agaciro ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangirwa igihe cyabyo (Mat 24:45). Ese nawe uha agaciro ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka ushobora kubona aho utuye? Muri byo harimo Umunara w’Umurinzi uboneka mu rurimi rw’Ikinyesitoniya no mu zindi ndimi zirenga 170.