Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Ese iyo umwana utarageza igihe cyo kuvuka apfuye, aba ashobora kuzazuka?

Ubuzima bw’umuntu butangira kubaho agisamwa. Yehova ashobora kuzura abantu, uko ikigero baba barimo cyaba kiri kose, kubera ko “ku Mana ibintu byose bishoboka” (Mar 10:27). Icyakora, Bibiliya ntivuga mu buryo bweruye niba Yehova azazura abana bapfiriye mu nda.—15/4, ipaji ya 12, 13.

• Kuki dushobora kugirirwa umumaro no kwitegereza ibimonyo, impereryi, inzige n’imiserebanya?

Izo ngero enye z’ibyaremwe zigaragaza ubwenge kamere. Ku bw’ibyo, ibyo byaremwe bigaragaza ubwenge bw’Imana (Imig 30:24-28).—15/4, ipaji ya 16-19.

• Ni iki cyatumye mu mwaka wa 2009 Abahamya ba Yehova bizihiza isabukuru y’imyaka ijana?

Mu mwaka wa 1909, ibiro bikuru by’umuryango wo mu rwego rw’amategeko Abahamya ba Yehova bakoresha mu gusohora ibitabo (Watch Tower Bible and Tract Society) byarimutse biva mu mugi wa Pittsburgh muri Leta ya Pennsylvania, bijya i Brooklyn mu Leta ya New York. Aho ni ho bikiri na n’ubu.—1/5, ipaji ya 22-24.

• Kuki Bibiliya ivuga ko guceceka ari byiza?

Bibiliya igaragaza ko guceceka bishobora kugaragaza icyubahiro, bikaba byafasha umuntu gutekereza, kandi bikaba byagaragaza ubwenge no gusobanukirwa (Zab 37:7; 63:7; Imig 11:12).—15/5, ipaji ya 3-5.

• Ni iki John Wycliffe, William Tyndale, Robert Morrison na Adoniram Judson bahuriyeho?

Bose bakundaga Ijambo ry’Imana Bibiliya, kandi bayihinduye mu ndimi abantu bo muri rubanda rusanzwe bashoboraga gusoma. Babiri ba mbere bayihinduye mu Cyongereza, Morrison ayihindura mu Gishinwa, naho Judson ayihindura mu Kinyabirimaniya.—1/6, ipaji ya 8-11.

• Ni abami bangahe b’u Buyuda bagaragarije inzu y’Imana ishyaka ridasanzwe?

Ubwami bw’amajyepfo bw’u Buyuda bwategetswe n’abami cumi n’icyenda, ariko bane muri bo ni bo bagaragaje ishyaka nk’iryo. Abo bami ni Asa, Yehoshafati, Hezekiya na Yosiya.—15/6, ipaji ya 7-11.

• Ese Abakristo basutsweho umwuka bose bari ku isi, bagira uruhare mu gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka?

Oya. Nubwo Abakristo bose basutsweho umwuka bari mu itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, abari mu Nteko Nyobozi ni bo bashinzwe gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka.—15/6, ipaji ya 22-24.

• Ni iki cyatumye abasirikare b’Abaroma bakunda ikanzu ya Yesu?

Igihe Yesu yicwaga, abasirikare bari bahari ntibatanyuye ikanzu ye. Ubusanzwe ikanzu nk’iyo yadodwaga hafatanyijwe ibitambaro bibiri. Ariko ikanzu ya Yesu yo ntiyari ifite uruteranyirizo, kandi ibyo ni byo byatumaga igira agaciro kenshi.—1/7, ipaji ya 22.

• Kuki umuntu yavuga ko urukundo ari cyo kintu cy’ingenzi Yesu yari atandukaniyeho n’abayobozi b’amadini bo mu gihe cye?

Abayobozi b’amadini b’icyo gihe ntibakundaga abantu bo muri rubanda, ahubwo barabasuzuguraga. Uretse n’ibyo kandi, ntibakundaga Imana. Yesu we yakundaga Se, kandi yagiriraga abantu impuhwe (Mat 9:36). Yagiraga urugwiro, akishyira mu mwanya w’abandi, kandi akabagirira neza.—15/7, ipaji ya 15.

• Kuki gukoresha amafaranga bishobora guteza ibibazo mu muryango, kandi se ni iki cyafasha abashakanye kubyirinda?

Akenshi, impaka abashakanye bagirana ku bihereranye n’amafaranga ziterwa no kutizerana. Ikindi kandi, abashakanye bashobora kuba barakuriye mu mimerere itandukanye. Hari ibintu bine by’ingenzi byafasha abashakanye kwirinda ibyo bibazo: kwitoza kuganira ku bihereranye n’amafaranga batuje, kumvikana uko bazajya bakoresha amafaranga, kwandika ibyo bateganya kuyakoresha no kugabana inshingano.—1/8, ipaji ya 10-12.