Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mujye mwumvira nka Kristo kandi mugire ubutwari nk’ubwe

Mujye mwumvira nka Kristo kandi mugire ubutwari nk’ubwe

Mujye mwumvira nka Kristo kandi mugire ubutwari nk’ubwe

“Nimugire ubutwari! Nanesheje isi.”—YOH 16:33.

1. Ni gute Yesu yumviye Imana mu buryo bwuzuye?

YESU KRISTO yakoraga ibyo Imana ishaka buri gihe. Nta na rimwe yigeze agira igitekerezo cyo gusuzugura Se wo mu ijuru (Yoh 4:34; Heb 7:26). Ariko ibyamubayeho igihe yari ku isi, byatumye ashyiraho imihati myinshi kugira ngo akomeze kumvira. Uhereye mu ntangiriro z’umurimo wa Yesu, abanzi be, hakubiyemo na Satani ubwe, bagerageje kumwemeza no kumuhatira gukora ibintu bibi, cyangwa kumugusha mu mitego kugira ngo areke kuba uwizerwa (Mat 4:1-11; Luka 20:20-25). Abo banzi be bamuteje imibabaro myinshi haba mu bwenge, mu byiyumvo ndetse no ku mubiri. Amaherezo bamwishe urupfu rwo ku giti cy’umubabaro (Mat 26:37, 38; Luka 22:44; Yoh 19:1, 17, 18). Nubwo Yesu yahuye n’ibyo bintu byose, kandi akagerwaho n’imibabaro myinshi, yakomeje ‘kumvira kugeza ku rupfu.’—Soma mu Bafilipi 2:8.

2, 3. Kuba Yesu yarumviye nubwo yagezweho n’imibabaro, bitwigisha iki?

2 Kubera ko Yesu atari yarigeze ahura n’imimerere igoranye, ibyamubayeho igihe yari hano ku isi ari umuntu, byamwigishije kumvira mu mimerere nk’iyo (Heb 5:8). Bisa n’aho iyo ari yo mimerere yari ikwiriye kuruta iyindi yari gufasha Yesu kwitoza gukorera Yehova. N’ubundi kandi, yari yaramaranye na Yehova igihe kirekire bafitanye imishyikirano ya bugufi, kandi yari yaramubereye “umukozi w’umuhanga” mu gihe cy’irema (Imig 8:30). Ariko kandi, kuba igihe yari umuntu yarihanganye agakomeza kugira ukwizera nubwo yababazwaga, byagaragaje ko ari indahemuka mu buryo bwuzuye. Ibyo byatumye Yesu, Umwana w’Imana, arushaho kugirana imishyikirano na Se. Ni iki ibyamubayeho bitwigisha?

3 Nubwo Yesu yari umuntu utunganye, ntiyishingikirije ku bushobozi bwe bwite, kugira ngo akomeze kumvira mu buryo bwuzuye. Yasengaga Imana ayisaba kumufasha gukomeze kumvira. (Soma mu Baheburayo 5:7.) Kugira ngo dukomeze kumvira, natwe dukeneye gusenga Imana buri gihe tuyisaba kudufasha. Kubera iyo mpamvu, intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama agira ati “mukomeze kugira iyi mitekerereze Kristo Yesu na we yari afite,” we ‘wicishije bugufi kandi akumvira kugeza ku rupfu’ (Fili 2:5-8). Imibereho ya Yesu igaragaza ko abantu bashobora kumvira, nubwo bari mu isi mbi. Ni iby’ukuri ko Yesu yari atunganye, ariko se bite ku bantu nkatwe badatunganye?

Dushobora kumvira nubwo tudatunganye

4. Kuba dufite umudendezo wo kwihitiramo byumvikanisha iki?

4 Imana yaremye Adamu na Eva ari ibiremwa bifite ubwenge, kandi ibaha umudendezo wo kwihitiramo. Kubera ko twabakomotseho, natwe dufite uwo mudendezo. Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko dushobora kwihitiramo gukora icyiza cyangwa ikibi. Mu yandi magambo, Imana yaduhaye umudendezo wo kwihitiramo kuyumvira cyangwa kutayumvira. Kuba dufite umudendezo usesuye nk’uwo, bituma tuzagira ibyo tubazwa n’Imana. Koko rero, uko duhitamo kubaho bishobora gutuma tuzabona ubuzima, cyangwa tukagerwaho n’urupfu. Nanone kandi, bigira ingaruka ku bo dushyikirana na bo.

5. Ni iyihe ntambara twese turwana, kandi se ni gute twayitsinda?

5 Kubera ko twarazwe kudatungana, kumvira ntibipfa kwizana. Kumvira amategeko y’Imana si ko bitworohera buri gihe. Pawulo yarwanaga intambara kugira ngo yumvire. Yaranditse ati “mu ngingo zanjye mbona irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye, rinjyana ndi imbohe rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha riri mu ngingo zanjye” (Rom 7:23). Birumvikana ko kumvira bitworohera iyo bitadusaba kugira ibyo twigomwa, ntibiduteze imibabaro cyangwa ngo bigire izindi ngaruka bidukururira. Ariko se twitwara dute iyo dufite icyifuzo cyo kumvira ariko tukaba tunafite ‘irari ry’umubiri, n‘irari ry’amaso?’ Ibyo byifuzo bibi biterwa no kuba tudatunganye hamwe n’ingaruka z’“umwuka w’isi” udukikije, bifite imbaraga nyinshi (1 Yoh 2:16; 1 Kor 2:12). Kugira ngo tubyirinde, tugomba ‘gutegura umutima wacu’ mbere yuko tugera mu mimerere itugerageza cyangwa mu bishuko, maze tukiyemeza kumvira Yehova uko byagenda kose (Zab 78:8). Dufite ingero nyinshi zo muri Bibiliya z’abantu batsinze ibigeragezo bitewe n’uko bateguye umutima wabo.—Ezira 7:10; Dan 1:8.

6, 7. Tanga urugero rugaragaza uko icyigisho cya bwite gishobora kudufasha guhitamo neza.

6 Uburyo bumwe bwo gutegura imitima yacu, ni ukwiga Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo tubishishikariye. Tekereza uri mu mimerere ikurikira. Reka tuvuge ko ari umugoroba wawe wo kwiyigisha. Umaze gusenga Yehova umusaba umwuka we ngo ugufashe gushyira mu bikorwa ibyo uri bwige mu Ijambo rye. Urateganya kuzareba filimi ishishikaje izahita kuri televiziyo ku mugoroba uzakurikiraho. Wumvise abantu bayishimagiza, ariko nanone uzi ko irimo ibice bigaragaza ubwiyandarike cyangwa urugomo.

7 Utekereje ku nama ya Pawulo iboneka mu Befeso 5:3 igira iti “ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose cyangwa umururumba ntibikigere binavugwa rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera.” Nanone wibutse inama ya Pawulo iboneka mu Bafilipi 4:8. (Hasome.) Mu gihe ugitekereza kuri iyo nama yahumetswe, uribajije uti “ese nintegeza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye porogaramu nk’izo, nzaba nkurikiza urugero rwa Yesu rwo kumvira Imana maramaje?” Uzakora iki? Ese uzakomeza ya gahunda wari ufite yo kureba ya filimi?

8. Kuki tugomba gukomeza kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru arebana n’iby’umuco hamwe n’iby’umwuka?

8 Twaba dukoze amakosa turamutse tudohotse ku mwanzuro twafashe wo kugendera ku mahame ya Yehova, wenda twibwira ko dukuze mu buryo bw’umwuka ku buryo nta ngaruka mbi zatugeraho twifatanyije n’incuti mbi, hakubiyemo n’izo dusanga mu myidagaduro irimo urugomo cyangwa ubwiyandarike. Ahubwo tugomba kwirinda ingaruka mbi ziterwa n’isi ya Satani yangiritse, kandi tukazirinda n’abana bacu. Abahinzi barinda imyaka yabo udukoko tuyangiza bashyiramo imiti yica udukoko kugira ngo iyirinde kononekara. Ese niba umuntu ashyiraho imihati ingana ityo kugira ngo arinde imyaka ye, twe ntidukwiriye kurushaho kuba maso kugira ngo twirinde “amayeri ya Satani”?—Efe 6:11.

9. Kuki tugomba kwiyemeza kumvira Yehova buri gihe?

9 Hafi buri munsi, mu rugero runaka tuba tugomba guhitamo niba turi bukore ibintu nk’uko Yehova abishaka, cyangwa niba tutari bubikore dutyo. Kugira ngo tuzabone agakiza, tugomba kumvira Imana, kandi imibereho yacu ikagengwa n’amahame yayo akiranuka. Iyo dukurikije urugero rwa Kristo wumviye “kugeza ku rupfu,” tuba tugaragaje ko dufite ukwizera gukomeye. Yehova azaduha imigisha kubera ko twabaye abizerwa. Yesu yatanze isezerano rigira riti “uzihangana akageza ku mperuka ni we uzakizwa” (Mat 24:13). Uko bigaragara, ibyo bidusaba kwitoza kugira ubutwari nk’ubwo Yesu yagaragaje.—Zab 31:25.

Yesu yatanze urugero ruhebuje mu kugaragaza ubutwari

10. Ni ibihe bigeragezo dushobora guhura na byo, kandi se ni gute twabyitwaramo?

10 Kubera ko dukikijwe n’imyitwarire iranga iyi si, dukeneye kugira ubutwari kugira ngo twirinde kwanduzwa na yo. Abakristo bahanganye n’amoshya ashingiye ku by’umuco, ku mibanire y’abantu, ku by’ubukungu no ku by’idini, ashobora gutuma batandukira inzira za Yehova zikiranuka. Abenshi barwanywa n’abo mu miryango yabo. Mu bihugu bimwe na bimwe, amashuri agenda arushaho kwigisha inyigisho y’ubwihindurize, kandi kutemera Imana biragenda birushaho kwiyongera. Kubera ko duhanganye n’ayo moshya yose, ntituzaterera iyo. Kugira ngo tuyirinde, tugomba kugira icyo dukora kikadufasha guhangana na yo. Urugero rwa Yesu rutwereka uko dushobora kubigeraho.

11. Ni mu buhe buryo gutekereza ku rugero rwa Yesu bituma turushaho kugira ubutwari?

11 Yesu yabwiye abigishwa be ati “mu isi mugira imibabaro, ariko nimugire ubutwari! Nanesheje isi” (Yoh 16:33). Yahoraga arwanya amareshyo y’iyi si. Ntiyigeze yemerera isi ngo imubuze gusohoza inshingano ye yo kubwiriza, cyangwa ngo itume akerensa amahame arebana n’ugusenga k’ukuri n’imyifatire myiza. Natwe ni ko twagombye kubigenza. Mu isengesho Yesu yasenze, yavuze ibihereranye n’abigishwa be agira ati “si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yoh 17:16). Iyo twize ibihereranye n’ukuntu Kristo yatanze urugero mu kugaragaza ubutwari kandi tukabitekerezaho, bituma tugira ubutwari dukeneye kugira ngo dukomeze kutaba ab’isi.

Mujye mureka Yesu abigishe kugira ubutwari

12-14. Tanga ingero zerekana ukuntu Yesu yagaragazaga ubutwari.

12 Yesu yagaragaje ubutwari bwinshi mu murimo we. Kubera ko yari Umwana w’Imana, yakoresheje ububasha yari afite maze “yinjira mu rusengero [ashize amanga], yirukana abantu bose bacururizaga mu rusengero n’abaguriragamo, maze yubika ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma” (Mat 21:12). Igihe abasirikare bazaga gufata Yesu mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe ku isi, yagize ubutwari arabegera kugira ngo arinde abigishwa be, maze arababwira ati ‘niba ari jye mushaka, nimureke aba bagende’ (Yoh 18:8). Nyuma yaho, yabwiye Petero gusubiza inkota ye mu rwubati, bityo agaragaza ko atari yishingikirije ku ntwaro zo ku isi, ko ahubwo yari yishingikirije kuri Yehova.—Yoh 18:11.

13 Yesu yagaragaje ubutwari ashyira ahagaragara abigisha b’ibinyoma batarangwaga n’urukundo bariho mu gihe cye, hamwe n’inyigisho zabo z’ibinyoma. Yesu yarababwiye ati ‘muzabona ishyano, banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe! Kuko mukinga imiryango y’ubwami bw’ijuru ngo abantu batinjira. Mwirengagiza ibintu by’ingenzi byo mu Mategeko, ari byo ubutabera, imbabazi n’ubudahemuka. Musukura inyuma y’igikombe n’isahani, ariko imbere byuzuye ubwambuzi no kudashyira mu gaciro’ (Mat 23:13, 23, 25). Abigishwa ba Yesu bari bakeneye kugira ubutwari nk’ubwo, kubera ko abayobozi b’amadini y’ibinyoma bari kubatoteza, kandi bakica bamwe muri bo.—Mat 23:34; 24:9.

14 Yesu yagize n’ubutwari bwo kurwanya abadayimoni. Hari igihe yahuye n’umuntu wari ufite abadayimoni ku buryo nta muntu washoboraga kumuboha naho yakoresha iminyururu, bitewe n’uko yari afite imbaraga nyinshi. Nyamara Yesu ntiyamutinye, ahubwo yirukanye abadayimoni benshi bari baramugize imbata (Mar 5:1-13). Muri iki gihe, Imana ntiha Abakristo ubushobozi bwo gukora ibitangaza nk’ibyo. Icyakora, mu murimo dukora wo kubwiriza no kwigisha, natwe tugomba kurwana intambara yo mu buryo bw’umwuka turwanya Satani, we ‘wahumye ubwenge bw’abatizera’ (2 Kor 4:4). Kimwe na Yesu, natwe ‘intwaro turwanisha si izo mu buryo bw’umubiri, ahubwo Imana ni yo iziha imbaraga kugira ngo zisenye ibintu byashinze imizi.’ Ibyo bintu ni inyigisho z’amadini y’ibinyoma (2 Kor 10:4). Mu gihe dukoresha izo ntwaro Imana yaduhaye, twigira byinshi ku rugero rwa Yesu.

15. Ubutwari bwa Yesu bwari bushingiye ku ki?

15 Ubutwari bwa Yesu ntibwari bushingiye ku kwigaragaza, ngo abantu babone ko ari intwari binyuze mu byo akora, ahubwo bwari bushingiye ku kwizera. Ubutwari bwacu na bwo ni aho bugomba gushingira (Mar 4:40). Ni gute dushobora kugira ukwizera nyakuri? Nanone urugero rwa Yesu ruradufasha. Yesu yagaragaje ko yari asobanukiwe neza Ibyanditswe, kandi ko yabyemeraga mu buryo bwuzuye. Yesu ntiyakoresheje inkota isanzwe, ahubwo yakoresheje inkota y’umwuka, ari yo Jambo ry’Imana. Yakundaga gushimangira inyigisho ze yifashishije Ibyanditswe. Incuro nyinshi, yatangizaga amagambo ye interuro igira iti “handitswe ngo,” ni ukuvuga mu Ijambo ry’Imana. *

16. Ni gute dushobora kugira ukwizera gukomeye?

16 Kugira ngo tugire ukwizera kwadufasha guhangana n’ibigeragezo by’ubwoko bwose bigomba kugera ku bigishwa ba Kristo, tugomba gusoma no kwiga Bibiliya buri munsi, tukajya mu materaniro ya gikristo, kandi tugashyira mu bwenge bwacu ukuri, kuko ari ko rufatiro rwo kwizera kwacu (Rom 10:17). Nanone kandi, tugomba gutekereza cyane ku byo twiga, kugira ngo bishobore gucengera mu mitima yacu. Ukwizera gukomeye ni ko konyine gushobora gutuma dukora ibikorwa birangwa n’ubutwari (Yak 2:17). Ikindi kandi, tugomba gusenga dusaba umwuka wera, kubera ko ukwizera ari imbuto y’umwuka.—Gal 5:22.

17, 18. Ni gute mushiki wacu ukiri muto yagaragaje ubutwari ku ishuri?

17 Mushiki wacu ukiri muto witwa Kitty, yiboneye ukuntu kugira ukwizera gukomeye bituma umuntu agira ubutwari. Kuva akiri muto, yari azi ko kubwiriza “ubutumwa bwiza” ku ishuri bitagombye ‘kumukoza isoni,’ kandi mu by’ukuri yifuzaga kubwiriza abanyeshuri bagenzi be (Rom 1:16). Buri mwaka yiyemezaga kugeza ku bandi ubutumwa bwiza, ariko akabura ubutwari bwo kubigeraho. Imyaka runaka nyuma yaho, yagiye kwiga ku kindi kigo. Yaribwiye ati “ubu bwo ngiye kwishyura igihe cyose natakaje.” Kitty yasenze asaba kugira ubutwari n’ubwenge nk’ibya Kristo, no kubona uburyo bukwiriye bwo kubigeraho.

18 Ku munsi wa mbere wo gutangira ishuri, buri munyeshuri yasabwe kwibwira abandi. Abenshi bavuze amadini bakuriyemo, ariko bakongeraho ko batajya bashishikazwa n’iby’amadini. Kitty yabonye ko ubwo ari bwa buryo yari yarasenze asaba. Igihe cye cyo kuvuga kigeze, yahagurutse afite icyizere, maze aravuga ati “ndi Umuhamya wa Yehova, kandi Bibiliya ni yo inyobora mu bijyanye no gusenga no mu birebana n’iby’umuco.” Igihe yari agikomeje kuvuga, abanyeshuri bamwe batangiye kwicirana amaso bamukwena. Ariko hari abandi bakurikiraga ibyo avuga, kandi nyuma baza kumubaza ibibazo. Mwarimu na we yavuze ko Kitty yatanze urugero rwiza ku bihereranye no kuvuganira ukwizera kwe. Kitty ashimishwa no kuba yariganye Yesu mu kugaragaza ubutwari.

Mujye mugaragaza ukwizera n’ubutwari nk’ibya Kristo

19. (a) Kugira ukwizera nyakuri bisaba iki? (b) Ni gute twashimisha Yehova?

19 Intumwa na zo zari zizi ko kugira ukwizera ari byo byari gutuma zikora ibikorwa bigaragaza ubutwari. Zinginze Yesu zigira ziti “twongerere ukwizera.” (Soma muri Luka17:5, 6.) Kugira ukwizera nyakuri bisaba ibirenze kwemera ko Imana ibaho. Bisaba kurushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova no kumwiringira, nk’uko umwana ukiri muto agirana imishyikirano ya bugufi na se umukunda. Salomo yarahumekewe arandika ati “mwana wanjye, umutima wawe nugira ubwenge, uwanjye na wo uzanezerwa. Ni ukuri umutima wanjye uzanezerwa, nuvuga ibitunganye” (Imig 23:15, 16). Natwe iyo tugaragaje ubutwari dushyira mu bikorwa amahame akiranuka ya Yehova, biramushimisha kandi ibyo bituma turushaho kugira ubutwari. Ku bw’ibyo, nimucyo tujye duhora twigana urugero rwa Yesu, tugire ubutwari bwo guharanira gukiranuka.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

Ese wasobanura?

• Ni iki kizadufasha gukomeza kumvira nubwo tudatunganye?

• Ukwizera nyakuri gushingiye ku ki, kandi se kwadufasha gute kugira ubutwari?

• Ni iki tuzageraho bitewe n’uko twumvira kandi tukagaragaza ubutwari nk’ubwa Kristo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Ese ‘utegurira umutima wawe’ kunanira ibishuko?

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Kimwe na Yesu, ukwizera gushobora gutuma tugira ubutwari