Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uha agaciro icyo Yehova yakoze kugira ngo akurokore?

Ese uha agaciro icyo Yehova yakoze kugira ngo akurokore?

Ese uha agaciro icyo Yehova yakoze kugira ngo akurokore?

“Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe, kuko yitaye ku bwoko bwe kandi akaburokora.”—LUKA 1:68.

1, 2. Ni uruhe rugero rugaragaza imimerere ibabaje turimo muri iki gihe, kandi se ni ibihe bibazo turi busuzume?

TEKEREZA urwaye uri mu bitaro. Icyumba urwariyemo kirimo n’abandi barwayi barwaye indwara nk’iyawe, kandi iyo ndwara ntirabonerwa umuti. Uramutse umenye ko hari umuganga ushyiraho imihati kugira ngo abonere iyo ndwara umuti, wakumva ugize icyizere. Wajya ushishikazwa no kumenya aho uwo muganga agejeje ubwo bushakashatsi. Reka tuvuge ko umunsi umwe ugiye kumva ukumva umuti wabonetse! Uwo muganga wavumbuye uwo muti, yigomwe byinshi kugira ngo uboneke. Wakumva umeze ute? Nta gushidikanya, ushobora kumva wubashye uwo muganga ubikuye ku mutima, kandi ukamushimira kubera ko yatumye wowe n’abandi mubona uburyo bwo kurokoka urupfu.

2 Urwo rugero rushobora gusa n’ururimo amakabyankuru, ariko rugaragaza neza imimerere turimo. Buri wese muri twe ari mu mimerere mibi cyane kuruta iyavuzwe muri urwo rugero. Dukeneye umukiza cyane. (Soma mu Baroma 7:24.) Yehova yigomwe byinshi kugira ngo aducungure. Umwana we na we yigomwe byinshi. Reka dusuzume ibibazo bine by’ingenzi. Kuki dukeneye gucungurwa? Ni iki Yesu yigomwe kugira ngo aducungure? Yehova we byamusabye iki? Ni gute twagaragaza ko duha agaciro igikorwa Imana yakoze kugira ngo iducungure?

Impamvu dukeneye gucungurwa

3. Ni gute icyaha cyagereranywa n’icyorezo?

3 Dukurikije uko igereranya riherutse gukorwa ryabigaragaje, kimwe mu byorezo bibi kurusha ibindi byabayeho mu mateka ni indwara y’icyorezo (Grippe Espagnole) yateye mu mwaka wa 1918, maze ikica abantu babarirwa muri za miriyoni. Hari izindi ndwara zica abantu benshi kurushaho. Nubwo zishobora gufata abantu bake, zica umubare munini w’abazanduye. * Ariko se byagenda bite tugereranyije icyaha n’icyorezo nk’icyo? Zirikana amagambo ari mu Baroma 5:12 agira ati ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.’ Kubera ko abantu badatunganye bose bakora ibyaha, nta we icyo cyorezo kitagezeho. (Soma mu Baroma 3:23.) None se abantu bapfa bitewe n’icyaha bo bangana iki? Pawulo yanditse avuga ko urupfu rugera “ku bantu bose.”

4. Ni iki Yehova yari yarateganyije ku birebana n’igihe ubuzima bwacu bwagombaga kumara, kandi se ni gute uko abona ibintu bitandukanye n’uko abantu benshi bo muri iki gihe babibona?

4 Muri iki gihe, abantu benshi babona icyaha n’urupfu nk’ibintu bisanzwe. Bahangayikishwa no gupfa imburagihe, ariko iyo umuntu apfuye ashaje bumva ko ari ibintu “bisanzwe.” Abantu bibagirwa umugambi w’Umuremyi mu buryo bworoshye cyane. Turama igihe gito cyane ugereranyije n’uko Yehova yari yarabiteganyije. Mu by’ukuri, dukurikije uko Yehova abona ibintu, nta muntu n’umwe wigeze amara nibura “umunsi umwe” (2 Pet 3:8). Ku bw’ibyo, Ijambo ry’Imana rivuga ko ubuzima bwacu ari bugufi, ko bwagereranywa n’igihe ubwatsi bumara, cyangwa n’igihe umwuka umara usohoka mu bihaha (Zab 39:5; 1 Pet 1:24). Twagombye gukomeza kubona ibintu dutyo. Kubera iki? Nituramuka dusobanukiwe ukuntu icyo “cyorezo” kitubabaza cyane, tuzarushaho guha agaciro “umuti” wacyo, ni ukuvuga gucungurwa kwacu.

5. Ni iki icyaha cyatumye dutakaza?

5 Kugira ngo dusobanukirwe imbaraga z’icyaha n’ingaruka zacyo, tugomba kugerageza gusobanukirwa ibyo cyadukururiye. Kubyumva bishobora kudahita bitworehera kubera ko ibyo icyaha cyatumye dutakaza tutari twarigeze tubigira. Kubera ko mu mizo ya mbere Adamu na Eva bari batunganye mu bwenge no mu mubiri, bashoboraga gutegeka neza ibitekerezo byabo, ibyiyumvo byabo n’ibikorwa byabo. Ku bw’ibyo, bari kugenda barushaho kugira imico myiza ari abagaragu ba Yehova Imana. Aho kubigenza batyo, banze iyo mpano y’agaciro kenshi y’ubuzima butunganye. Kuba barahisemo gucumura kuri Yehova, byatumye bo hamwe n’ababakomotseho batakaza ubuzima Yehova yari yarabateganyirije (Itang 3:16-19). Nanone kandi, banduye ya “ndwara” mbi twigeze kuvuga, kandi natwe barayitwanduza. Yehova yabaciriyeho iteka, kandi koko bari babikwiriye. Icyakora, yatumye twe tugira ibyiringiro byo gucungurwa.—Zab 103:10.

Ni iki Yesu yigomwe kugira ngo aducungure?

6, 7. (a) Mu mizo ya mbere ni gute Yehova yagaragaje ko gucungura abantu byari gusaba ko habaho kwigomwa gukomeye? (b) Ni iki twigishwa n’ibitambo byatambwe na Abeli n’abakurambere babayeho mbere y’uko Amategeko atangwa?

6 Yehova yari azi ko gucungura abakomoka kuri Adamu na Eva byari kumusaba kwigomwa cyane. Ubuhanuzi bwo mu Itangiriro 3:15, butugaragariza icyo gucungura abantu byasabaga. Yehova yari gutanga “urubyaro,” ni ukuvuga umucunguzi wari kuzarimbura Satani, akamukuraho burundu. Ariko kandi, kugira ngo uwo mucunguzi abigereho yari kubabazwa, agakomeretswa agatsinsino mu buryo bw’ikigereranyo. Turumva ko gukomeretswa agatsinsino bibabaje kandi byatuma umuntu ananirwa gukora ibintu runaka, ariko se bisobanura iki? Ni ibiki Uwatoranyijwe na Yehova yari kwihanganira?

7 Kugira ngo umucunguzi abature abantu mu cyaha, yari gutanga impongano, akaba ari bwo buryo bwo guhuza abantu n’Imana binyuriye mu gukuraho ingaruka z’icyaha. Ibyo byari kuba bikubiyemo iki? Hari ibintu byari byarabayeho byagaragazaga ko igitambo cyari ngombwa. Igihe umuntu wa mbere wizerwa ari we Abeli yatambiraga Yehova igitambo cy’inyamaswa, yaramwemeye. Nyuma yaho abakurambere batinyaga Imana ari bo Nowa, Aburahamu, Yakobo na Yobu batambye ibitambo nk’ibyo, maze bishimisha Imana (Itang 4:4; 8:20, 21; 22:13; 31:54; Yobu 1:5). Nyuma y’ibinyejana byinshi, Amategeko ya Mose yatumye abantu barushaho gusobanukirwa ko ibitambo byari ngombwa.

8. Ni iki umutambyi mukuru yakoraga ku Munsi w’Impongano wabaga buri mwaka?

8 Bimwe mu bitambo by’ingenzi byasabwaga n’Amategeko ya Mose, ni ibyatambwaga ku Munsi w’Impongano wabaga buri mwaka. Kuri uwo munsi, umutambyi mukuru yakoraga ibikorwa by’uruhererekane byari bifite icyo byashushanyaga. Yaturaga Yehova ibitambo kugira ngo mbere na mbere atangire itsinda ry’abatambyi impongano y’ibyaha, hanyuma akanayitangira abatari mu muryango w’abatambyi. Uwo mutambyi mukuru wenyine ni winjiraga Ahera Cyane h’ihema ry’ibonaniro cyangwa h’urusengero rimwe mu mwaka kuri uwo munsi gusa. Aho ni ho yaminjagiriraga amaraso y’igitambo imbere y’isanduku y’isezerano. Hari igihe hejuru y’iyo sanduku yera habonekaga igicu cyera, kirabagirana, cyagaragazaga ko Yehova Imana ahari.—Kuva 25:22; Lewi 16:1-30.

9. (a) Ku Munsi w’Impongano umutambyi mukuru yagereranyaga nde, kandi se ibitambo yatambaga byasobanuraga iki? (b) Kuba umutambyi mukuru yarinjiraga Ahera Cyane byagereranyaga iki?

9 Intumwa Pawulo yarahumekewe, maze agaragaza icyo ibyo bikorwa by’ikigereranyo byasobanuraga. Yagaragaje ko umutambyi mukuru yagereranyaga Mesiya, ari we Yesu Kristo, naho gutamba ibitambo bigasobanura ko Kristo yagombaga gupfa, akaba igitambo (Heb 9:11-14). Icyo gitambo gitunganye cyari kuba impongano ikwiriye ku matsinda abiri y’abantu, ni ukuvuga itsinda ry’abatambyi rigizwe n’abavandimwe ba Kristo basutsweho umwuka 144.000, hamwe n’“izindi ntama” (Yoh 10:16). Igihe umutambyi mukuru yinjiraga Ahera Cyane, yabaga agereranya uko Yesu yari kujya mu ijuru kugira ngo ashyikirize Yehova Imana agaciro k’igitambo cy’incungu.—Heb 9:24, 25.

10. Ni iki ubuhanuzi bwa Bibiliya bwagaragaje ko cyari kuzagera kuri Mesiya?

10 Uko bigaragara, kugira ngo urubyaro rwa Adamu na Eva rucungurwe, byasabaga ukwigomwa gukomeye. Mesiya yagombaga gutanga ubuzima bwe ho igitambo. Abahanuzi bo mu Byanditswe bya Giheburayo basobanuye neza ibyo bintu. Urugero, umuhanuzi Daniyeli yavuze adaca ku ruhande ko “Mesiya Umutware” yagombaga ‘kuzakurwaho,’ cyangwa kwicwa, kugira ngo “gukiranirwa gutangirwe impongano” (Dan 9:24-26). Yesaya yahanuye ko Mesiya yari kwangwa, agatotezwa, akicwa cyangwa agaterwa icumu, kugira ngo yishyireho ibyaha by’abantu badatunganye.—Yes 53:4, 5, 7.

11. Ni mu buhe buryo Umwana wa Yehova yagaragaje ko yashakaga gutanga ubuzima bwe ho igitambo kugira ngo aducungure?

11 Mbere y’uko Umwana w’ikinege w’Imana aza ku isi, yari azi neza ibyo yagombaga kwigomwa kugira ngo acungure abantu. Yari kubabazwa cyane, hanyuma akicwa. Ese igihe Se yamwigishaga uko kuri yaba yarigometse? Aho kugira ngo abigenze atyo, yumviye amabwiriza yahabwaga na Se abikunze (Yes 50:4-6). Mu buryo nk’ubwo, igihe Yesu yari ku isi yakoraga ibyo Se ashaka. Kuki yabigenzaga atyo? Yatanze igisubizo cy’icyo kibazo agira ati “nkunda Data.” Nanone yarashubije ati “nta wufite urukundo ruruta uru: ko umuntu ahara ubugingo bwe ku bw’incuti ze” (Yoh 14:31; 15:13). Ku bw’ibyo, gucungurwa kwacu ahanini tubikesha urukundo rw’Umwana wa Yehova. Nubwo ibyo byamusabye gutanga ubuzima bwe butunganye, yari yishimiye kubikora kugira ngo aducungure.

Ni iki Yehova yigomwe kugira ngo aducungure?

12. Ni nde washatse ko incungu itangwa, kandi se kuki yayitanze?

12 Yesu si we wateganyije ko hagombaga gutangwa igitambo cy’incungu. Ahubwo ubwo buryo bwo gucungura abantu bwari ikintu cy’ingenzi mu mugambi wa Yehova. Intumwa Pawulo yagaragaje ko igicaniro baturiragaho ibitambo mu rusengero cyagereranyaga ibyo Yehova ashaka (Heb 10:10). Ku bw’ibyo, gucungurwa binyuze ku gitambo cya Kristo tubikesha mbere na mbere Yehova (Luka 1:68). Ni uburyo Yehova yagaragajemo ko ibyo ashaka bikiranuka, kandi ko akunda abantu cyane.—Soma muri Yohana 3:16.

13, 14. Ni gute urugero rwa Aburahamu rudufasha gusobanukirwa ibyo Yehova yadukoreye no kubiha agaciro?

13 Ni iki Yehova yigomwe kugira ngo atugaragarize urukundo muri ubwo buryo? Kubyiyumvisha ntibyatworohera. Ariko kandi, hari inkuru ya Bibiliya ishobora kudufasha kurushaho kubyumva. Yehova yasabye umuntu wizerwa Aburahamu gukora ikintu cyari kimukomereye cyane. Yamusabye gutanga umwana we Isaka ho igitambo. Kandi Aburahamu yari umubyeyi wuje urukundo. Yehova yamubwiye yerekeza kuri Isaka agira ati “umwana wawe w’ikinege ukunda” (Itang 22:2). Icyakora, Aburahamu yabonye ko gukora ibyo Yehova ashaka byari iby’ingenzi cyane kuruta urukundo yakundaga umwana we Isaka. Aburahamu yarumviye, maze abigenza atyo. Icyakora, Yehova ntiyemereye Aburahamu gukora icyo We yageze igihe agakora. Imana yohereje umumarayika kugira ngo abuze Aburahamu gutamba umwana we. Aburahamu yari yiyemeje kumvira Imana amaramaje muri icyo kigeragezo gikomeye, ku buryo yumvaga yiringiye ko umuzuko ari wo wonyine wari kuzatuma yongera kubona umwana we ari muzima. Ariko yari yizeye neza ko Imana yari kumuzura. Koko rero, Pawulo yavuze ko Aburahamu yagaruriwe Isaka binyuze ku muzuko “mu buryo bufite icyo bushushanya.”—Heb 11:19.

14 Kwiyumvisha akababaro Aburahamu yari afite igihe yiteguraga gutanga umwana we ho igitambo, ntibyatworohera. Mu buryo runaka, ibyabaye kuri Aburahamu bidufasha gusobanukirwa uko byagendekeye Yehova igihe yatambaga ‘Umwana we akunda’ ho igitambo (Mat 3:17). Ariko wibuke ko Yehova ashobora kuba yarababaye cyane kurushaho. We n’Umwana we bari baramaranye igihe kitarondoreka. Uwo mwana yishimiraga gukorana na Se ari “umukozi w’umuhanga” kandi ari Umuvugizi we, ni ukuvuga “Jambo” (Imig 8:22, 30, 31; Yoh 1:1). Uko Yehova yihanganye igihe Umwana we yababazwaga, agakobwa, hanyuma akicwa nk’umugizi wa nabi, ntidushobora kubyiyumvisha. Yehova yigomwe byinshi kugira ngo aducungure. Ku bw’ibyo se, ni gute twagaragaza ko duha agaciro icyo gikorwa twakorewe cyo gucungurwa?

Wagaragaza ute ko uha agaciro igikorwa cyo gucungurwa?

15. Ni gute Yesu yashohoje igikorwa gikomeye cyo gutanga impongano, kandi se cyatumye habaho iki?

15 Yesu amaze kuzuka akajya mu ijuru, yashohoje igikorwa gikomeye cyo gutanga impongano. Yongeye guhura na Se yakundaga, amushyikiriza agaciro k’igitambo cye. Ibyo byakurikiwe n’imigisha myinshi. Byatumye kubabarirwa ibyaha mu buryo bwuzuye bishoboka. Aba mbere babibabariwe ni abavandimwe ba Kristo basutsweho umwuka, hanyuma hakurikiraho kubabarira ibyaha ‘by’isi yose.’ Muri iki gihe, icyo gitambo gishobora gutuma abantu bose bihana ibyaha byabo babikuye ku mutima bakaba abigishwa nyakuri ba Kristo, bashobora kugirana imishyikirano myiza na Yehova Imana (1 Yoh 2:2). Ibyo se bikumariye iki?

16. Ni uruhe rugero rugaragaza impamvu dukwiriye gushimira Yehova kubera ko yatumye ducungurwa?

16 Reka twongere tugaruke kuri rwa rugero twatanze tugitangira. Reka tuvuge ko wa muganga wavumbuye wa muti abasanze aho murwariye, maze akababwira ati “umurwayi wese uri bwemere uyu muti, kandi agakurikiza amabwiriza arebana n’imirire hamwe n’atuma agira ubuzima bwiza, nta gushidikanya azakira.” Byagenda bite abenshi mu barwayi muri kumwe banze gukurikiza amabwiriza ya muganga, bavuga ko gufata uwo muti no gukurikiza ayo mabwiriza bikomeye? Ese nawe ni ko wabigenza, nubwo waba wemera udashidikanya ko uwo muti ushobora gukiza? Birumvikana ko atari ko wabigenza. Nta gushidikanya ko washimira uwo muganga kubera ko yavumbuye uwo muti, hanyuma ugakurikiza neza amabwiriza aguhaye, wenda ukaba wabwira n’abandi ibihereranye n’amahitamo wagize. Mu buryo burenze kure cyane ubwo, buri wese muri twe yagombye kwihatira kugaragariza Yehova ukuntu amushimira cyane, bitewe n’uko yatumye ducungurwa binyuze ku gitambo cy’Umwana we.—Soma mu Baroma 6:17, 18.

17. Wagaragaza ute ko ushimira Yehova bitewe n’ibyo yakoze kugira ngo agucungure?

17 Niba dushimira bitewe n’ibyo Yehova n’Umwana we bakoze kugira ngo batubature mu cyaha n’urupfu, tuzabigaragaza (1 Yoh 5:3). Tuzarwanya kamere yacu ituma duhora dushaka gukora icyaha. Ntituzigera tugambirira gukora icyaha cyangwa ngo tube indyarya tugira imibereho y’amaharakubiri ijyanirana na byo. Turamutse tugize imibereho nk’iyo, twaba tugaragaje ko tudaha agaciro na mba igitambo cy’incungu. Aho kubigenza dutyo, tuzagaragaza ko dushimira dukora uko dushoboye kugira ngo dukomeze kuba abantu batanduye mu maso y’Imana (2 Pet 3:14). Tuzabigaragaza tugeza ku bandi ibyiringiro bihebuje dufite byo gucungurwa, kugira ngo na bo bashobore kwemerwa na Yehova kandi bagire ibyiringiro byo kuzabaho iteka (1 Tim 4:16). Nta gushidikanya, igihe cyose n’imbaraga zose dukoresha kugira ngo dusingize Yehova n’Umwana we, barabikwiriye (Mar 12:28-30). Tekereza nawe! Dushobora gutegerezanya amatsiko igihe tuzaba twakuriweho icyaha n’urupfu burundu. Tuzashobora kubaho iteka ryose nk’uko Imana yabishakaga, dufite ubuzima butunganye. Ibyo byose bizaterwa n’icyo Yehova yakoze kugira ngo aducungure!—Rom 8:21.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Abantu bavuga ko ya ndwara y’icyorezo (Grippe Espagnole) yafashe hagati y’abantu 20 na 50 ku ijana by’abari batuye isi muri icyo gihe. Hari aho virusi itera iyo ndwara yishe hagati y’umuntu 1 n’abantu 10 ku ijana by’abo yafashe. Ibinyuranye n’ibyo, Ebola ni indwara idakunze kubaho, ariko hari aho yageze yica abantu hafi 90 ku ijana by’abo yafashe.

Ni gute wasubiza?

• Kuki ukeneye gucungurwa mu buryo bwihutirwa?

• Ni gute igikorwa Yesu yakoze cyo gutanga ubuzima bwe kikugiraho ingaruka?

• Ni ibihe byiyumvo ugira ku birebana n’impano y’incungu Yehova yatanze?

• Ni iki washishikarijwe gukora kugira ngo ugaragaze ko ushimira bitewe n’ibyo Yehova yakoze ngo ucungurwe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Ku Munsi w’Impongano, umutambyi mukuru wo muri Isirayeli yagereranyaga Mesiya

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Ubushake Aburahamu yari afite bwo gutanga umwana we ho igitambo, butwigisha byinshi ku bihereranye n’igitambo kirushijeho gukomera Yehova yatanze