Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki Yehova adusaba?

Ni iki Yehova adusaba?

Egera Imana

Ni iki Yehova adusaba?

Gutegeka kwa Kabiri 10:12, 13

KUMENYA niba turi bwumvire cyangwa tutari bwumvire, si ko buri gihe bitworohera. Iyo umuntu atwaza igitugu abo ayobora cyangwa akaba ari nta munoza, abantu bashobora kumwumvira ariko bagononwa. Icyakora, abasenga Yehova Imana, bo bamwumvira batagononwa. Kubera iki? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, nimucyo dusuzume amagambo ya Mose aboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 10:12, 13. *

Igihe Mose yavugaga ibyo Imana isaba, yabajije ikibazo gishishikaje agira ati “Uwiteka Imana yawe igushakaho iki” (Umurongo wa 12)? Imana ifite uburenganzira bwo kudusaba gukora icyo ishaka cyose. N’ubundi kandi, ni Umwami w’ikirenga, akaba Isoko y’ubuzima kandi ni we utubeshaho (Zaburi 36:10; Yesaya 33:22). Yehova afite uburenganzira bwo kudusaba kumwumvira, ariko ntiyifuza ko tumwumvira ku gahato. Ku bw’ibyo se, ni iki adusaba? Icyo adusaba ni ‘ukumwumvira tubikuye ku mutima.’—Abaroma 6:17.

Ni iki cyadufasha kumvira Imana tubikuye ku mutima? Mose avuga ikintu cyabidufashamo agira ati ‘wubahe Uwiteka Imana yawe’ * (Umurongo wa 12). Niba twubaha Imana cyane, tuzirinda kuyibabaza.

Ariko se, ni iyihe mpamvu y’ibanze yagombye gutuma twumvira Imana? Mose yaravuze ati ‘ukunde [Yehova], ukorere Uwiteka Imana yawe [n’] umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose’ (Umurongo wa 12). Gukunda Imana birenze ibi byo kumva uyikunze gusa. Hari igitabo cyagize kiti “inshinga z’Igiheburayo zumvikanisha uko umuntu yumva ameze, rimwe na rimwe ziba zerekeza no ku bikorwa akora bitewe n’uko kuntu yiyumva.” Icyo gitabo gikomeza kivuga ko gukunda Imana bisobanura “kugira icyo uyikorera ubigiranye urukundo. Mu yandi magambo, niba dukunda Imana by’ukuri, tuzakora ibiyishimisha.—Imigani 27:11.

Twagombye kumvira Imana mu rugero rungana iki? Mose yagize ati ‘gendera mu nzira [Imana] ikuyoboye zose” (Umurongo wa 12). Yehova yifuza ko dukora icyo adusabye cyose. Ese kumvira Imana muri ubwo buryo, byaba bibangamira inyungu zacu? Ibyo ntibishoboka.

Nitwumvira tubivanye ku mutima, bizatuzanira imigisha. Mose yaranditse ati ‘itondere amategeko . . . ngutegekera uyu munsi kukuzanira ibyiza’ (umurongo wa 13). Koko rero, buri tegeko rya Yehova, ni ukuvuga buri kintu cyose adusaba gukora, ni twe rigirira akamaro. Kandi se koko, ibyo si byo twagombye kwitega? Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Ku bw’ibyo, yaduhaye amategeko yari gutuma tugira imibereho myiza, kandi mu gihe kirekire (Yesaya 48:17). Gukora ibyo Yehova adusaba byose bizaturinda ibintu byinshi bishobora gutuma tumanjirwa muri iki gihe, kandi biduheshe imigisha yo mu gihe kizaza, ubwo Ubwami bwe buzaba butegeka. *

Ntitwagombye kujya twibaza niba tugomba kumvira Yehova cyangwa kutamwumvira. Nta yandi mahitamo arangwa n’ubwenge twagira, uretse kumwumvira mu buryo bwuzuye, kandi tubikuye ku mutima. Imibereho nk’iyo irangwa n’ubudahemuka, ituma turushaho kwegera Yehova, we Mana irangwa n’urukundo, kandi itwifuriza ibyiza buri gihe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Nubwo amagambo ya Mose yarebaga Abisirayeli, amahame akubiyemo areba abantu bose bifuza gushimisha Imana muri iki gihe.—Abaroma 15:4.

^ par. 3 Mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri, Mose agaragaza ko abagaragu b’Imana bagombye kurangwa no kuyubaha.—Gutegeka kwa Kabiri 4:10; 6:13, 24; 8:6; 13:4; 31:12, 13.

^ par. 6 Niba wifuza ibisobanuro birambuye, reba igice cya 3 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? gifite umutwe uvuga ngo “Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?” cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.