Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ushobora kwizera ko hariho Umuremyi?

Ese ushobora kwizera ko hariho Umuremyi?

Ese ushobora kwizera ko hariho Umuremyi?

HARI umuntu utaremeraga ko Imana ibaho wapfushije bamwe mu bagize umuryango we mu itsembabwoko ry’Abayahudi, wavuze ati “iyo natekerezaga ko hashobora kuba hariho Umuremyi, narakazwaga cyane no kumenya ko hashobora kuba hariho umuntu ufite ubushobozi bwo kurinda abantu imibabaro, ariko akaba adashaka kubukoresha.” Uwo muntu si we wenyine watekerezaga atyo.

Iyo abantu benshi bakorewe ibikorwa by’ubugome bukabije, kwemera Imana birabagora, cyangwa bakishyira mu mutuzo bakavuga ko nta Mana ibaho. Ni izihe mpamvu z’ingenzi zituma abantu batizera Imana? Ese nk’uko bamwe babitekereza, abantu bamererwa neza baramutse babayeho batemera Imana n’amadini? Ese birashoboka ko umuntu utemera Imana yagera ubwo yizera ko hariho Umuremyi wuje urukundo?

Amadini yarananiwe

Birababaje kuba amadini ari yo ari ku isonga mu gutuma abantu batemera Imana. Umuhanga mu by’amateka witwa Alister McGrath yaravuze ati “impamvu y’ibanze ituma abantu batemera Imana, ni ukubera ko bazinutswe imyitwarire mibi y’amadini, no kuba ayo madini nta cyo yigeze ageraho.” Akenshi abantu babona ko idini ari ryo nyirabayazana w’intambara n’ibikorwa by’urugomo. Umuhanga mu bya filozofiya utemera Imana witwa Michel Onfray, yibaza ukuntu bishoboka ko igitabo kimwe cy’idini cyereka abantu “icyo bakora kugira ngo babe abantu b’intungane,” kandi “kikanabashishikariza gukora ibikorwa [by’iterabwoba] birangwa n’ubugome bukabije.”

Hari abantu benshi bibuka ibintu bibi bakoze babishyigikiwemo n’abanyamadini. Igihe umusore wo muri Suwede witwa Bertil yari akiri umusirikare, yiyumviye umupadiri w’abasirikare agaragaza ko kurwana byemewe yifashishije umuburo Yesu yatanze w’uko ufata inkota na we azayicishwa. Uwo mupadiri yasobanuye ko abantu bafata inkota bagomba kubaho, bityo umusirikare akaba ari umukozi w’Imana!—Matayo 26:52. *

Bernadette, ufite se wiciwe mu Bufaransa mu ntambara ya kabiri y’isi yose, yibuka ko yagize umujinya awutewe n’amagambo yavuzwe n’umupadiri igihe bashyinguraga umwana w’imyaka itatu bavaga inda imwe kwa nyina wabo. Uwo mupadiri yaravuze ati “Imana yahamagaye aka kana kugira ngo kajye kuba umumarayika.” Nyuma yaho, Bernadette yabyaye umwana avuka amugaye, kandi icyo gihe na bwo abo mu idini rye ntibamuhumurije.

Ciarán wakuriye muri Irilande y’Amajyaruguru, igihe icyo gihugu cyari cyiganjemo urugomo, yangaga urunuka inyigisho y’umuriro utazima. Yakundaga kuvuga ko yanga Imana iyo ari yo yose irangwa n’ubugome nk’ubwo, akajya avuga ati “niba ibaho izanyice.” Ciarán si we wenyine wazinutswe inyigisho z’idini nk’izo zirimo ubugome. Inyigisho z’amadini zishobora kuba ari na zo zatumye havuka inyigisho y’ubwihindurize. Dukurikije ibyo Alister McGrath yavuze, kuba Darwin yarashidikanyije ko Imana ibaho, ntibyatewe nuko yizeraga ubwihindurize, ahubwo byatewe nuko “yangaga urunuka” inyigisho y’umuriro w’iteka. Nanone, McGrath yagaragaje ko byatewe n’“intimba [Darwin] yatewe n’urupfu rw’umukobwa we.”

Hari abantu bumva ko umuntu ujya mu idini atagira ubwenge, cyangwa ko ari umuntu w’umufana gusa. Irina wari warazinutswe inyigisho z’abanyamadini zitagize icyo zimaze, n’amasengesho yabo y’urudaca, yaravuze ati “jye nabonaga abanyamadini badatekereza.” Uwitwa Louis amaze kuzinukwa ibikorwa birangwa n’ubugome bwa kinyamaswa byakorwaga n’abayoboke b’amadini, we yarushijeho gufata umwanzuro utajenjetse, agira ati “nyuma y’imyaka myinshi nari maze mbona ko amadini ari ayo gutesha abantu igihe gusa, icyo gihe noneho niboneye ububi bwayo, maze bituma nanga icyitwa idini cyose.”

Ese koko abantu bamererwa neza batemeye Imana?

Ntibitangaje rero kuba abantu benshi babona ko amadini ari yo atuma abantu batagira amahoro, kandi ko ari yo atuma batagira icyo bageraho. Hari n’abageze ubwo bibaza niba abantu batamererwa neza baramutse batemeye Imana n’amadini. Ariko se abantu baramutse baretse kujya mu madini, byo nta kibazo byateza?

Hari umuhanga mu bya filozofiya wo mu kinyejana cya 18 witwa Voltaire warwanyije cyane ibikorwa bibi byakorwaga n’idini mu gihe cye. Nyamara yabonaga ko ari iby’ingenzi cyane kwemera ko hariho Usumbabyose kugira ngo abantu bagire imyifatire myiza. Nyuma yaho, umuhanga mu bya filozofiya w’umudage witwa Friedrich Nietzsche, yatangaje ko Imana yapfuye, ariko yatinyaga ko kutemera Imana byatuma abantu bata umuco, kandi bikaba byatuma ibintu birushaho kuzamba. Ese izo mpungenge zabo zari zifite ishingiro?

Umwanditsi witwa Keith Ward yavuze ko no muri iki gihe cyacu, ibikorwa by’ubugome bitigeze bigabanuka, ko ahubwo “byiyongereye bikagera ku rugero abantu batigeze batekereza.” Nanone kuba abantu bararetse kwemera Imana, ntibyababujije gukora amakosa akunze kubaranga, urugero nko kumungwa na ruswa no kutoroherana. Ibyo byose byatumye abantu benshi bashyira mu gaciro, yewe harimo n’abatemera Imana, babona ko kwemera Imana bituma abantu bagira imyifatire myiza.

Keith Ward yagaragaje akamaro ko kwemera ko Imana ibaho, agira ati “kwizera [Imana] bituma umuntu ahora yumva ko afite inshingano yo gufata neza abantu Imana yaremye.” Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe vuba aha, bwagaragaje ko abantu bafite amadini, ari bo bagira umutima wo kwita kuri bagenzi babo kurusha abatayafite. Kwita ku bandi na byo, bituma abantu bumva banyuzwe. Ibyagezweho n’ubwo bushakashatsi bigaragaza neza ko ihame Yesu yavuze rifite akamaro. Iryo hame rigira riti “gutanga bihesha ibyishimo byinshi kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.

Umuntu wahoze atemera Imana, ubu akaba ari umukozi ushinzwe kwita ku mibereho myiza y’abaturage, yatangajwe n’ubushobozi Bibiliya ifite bwo guhindura imibereho y’abantu. Yaravuze ati “namaze imyaka myinshi mfasha abantu kugira ngo bareke ingeso zabatezaga ibibazo zikabiteza n’abandi, ariko nta kintu gifatika nagezeho. Naje gutangazwa cyane no kubona ko [Bibiliya] ishobora gutuma abantu bahinduka bakagira imibereho myiza, kandi ibyo bikabaho mu buryo burambye.”

Icyakora, hari abantu bamwe na bamwe batemera Imana bavuga ko kwemera Imana byatumye abantu barushaho kumarana kandi amakimbirane akiyongera, kurusha uko byatumye bagaragariza abandi ineza, kandi bakabitaho. Bashobora kubona ko kwizera Imana bigirira akamaro abantu bamwe na bamwe, ariko bo bagakomeza kwinangira. Babiterwa n’iki?

Izindi mpamvu zituma batizera Imana

Abantu benshi bigishwa ko inyigisho y’ubwihindurize ari ukuri kudasubirwaho. Reka dufate urugero rwa Anila wize mu gihugu kitemera Imana cya Alubaniya. Yaravuze ati “ku ishuri twigishwaga ko kwizera Imana ari ubuswa, kandi ko bidahuje n’igihe. Buri gihe nigaga ibintu bitangaje ku bihereranye n’ibimera n’ibindi binyabuzima, ariko numvaga ko ikintu cyose cyabayeho biturutse ku bwihindurize, kubera ko ibyo ari byo twumvaga bihuje na siyansi.” Icyakora, ubu yiyemerera ko “ibimenyetso byose bahabwaga babyemeraga buhumyi.”

Ikindi kintu gishobora kubera abantu bamwe na bamwe inzitizi, ni ukuba umurakare. Abahamya ba Yehova bakunze guhura n’abantu bameze batyo, iyo babwiriza ku nzu n’inzu, bageza ku bandi ibyiringiro byo muri Bibiliya. Bertil twigeze kuvuga, yasuwe n’Umuhamya wari ukiri muto. Aribuka ko yibwiye mu mutima we ati “umuntu w’umufana gusa! Wayobye rwose!” Bertil yaravuze ati “naramwakiriye, maze ntangira kumubwira ukuntu nanga Imana, Bibiliya ndetse n’amadini.”

Gus wo muri Écosse yababazwaga cyane n’akarengane. Agitangira kuganira n’Abahamya ba Yehova, yajyaga impaka, kandi ntave ku izima. Yabazaga ibibazo bimeze nk’iby’umuhanuzi w’Umuheburayo witwaga Habakuki, wabwiye Imana ati “ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi?”—Habakuki 1:3.

Hashize igihe kinini abantu bababazwa n’uko Imana isa n’aho yirengagiza gukuraho ibibi (Zaburi 73:2, 3). Umwanditsi w’Umufaransa witwa Simone de Beauvoir yigeze kuvuga ati “kuri jye icyari cyoroshye ni ugutekereza ko isi nta muremyi ifite, aho gutekereza ko hariho umuremyi uteza abantu urujijo.”

Ariko se kuba amadini menshi adashobora gusobanura ibyo bintu biteza urujijo, byaba bisobanura ko nta bisobanuro byabyo bibaho? Gus yavuze ko yageze aho akabona “ibisobanuro bimunyuze, bigaragaza ko Umuremyi ushoborabyose afite impamvu zituma areka imibabaro igakomeza kubaho mu gihe runaka.” Yavuze ko “iyo yari intambwe y’ingenzi yari ateye.” *

Mu by’ukuri, bamwe mu bantu bavuga ko batemera Imana, na bo bashobora kuba bashidikanya ku nyigisho y’ubwihindurize, bakaba bumva bakeneye Imana mu mibereho yabo, kandi wenda bakaba bumva bakeneye gusenga. Reka turebe icyatumye bamwe mu bantu bahoze batemera ko Imana ibaho cyangwa babishidikanyaho, basuzuma icyo kibazo bitonze, maze amaherezo bakitoza kugirana imishyikirano ya bugufi n’Umuremyi wabo.

Ni iki cyatumye bizera ko hariho Umuremyi?

Wa musore wari wasuye Bertil yamufashije gutekereza, maze amwereka ko hari itandukaniro rinini hagati y’Abakristo b’ukuri n’Abakristo ku izina gusa. Bertil yasobanuye ko hari ikintu cyamutangaje kuruta ibimenyetso byinshi bamuhaye bigaragaza ko hariho Umuremyi. Yagize ati “nashimishijwe cyane no kuba yaranyihanganiye nubwo nabaga ninangiye. . . . Yakomezaga gutuza, kandi buri gihe yabaga afite igitabo ari bunsigire. Nanone kandi, yabaga yiteguye neza.” *

Svetlana, wemeraga cyane inyigisho y’ubwihindurize n’ibitekerezo by’Abakomunisiti, yemeraga inyigisho ivuga ko ibinyabuzima bihatanira kubaho, maze ibifite imbaraga akaba ari byo bikomeza kubaho, naho ibifite intege nke bigapfa. Icyakora, yabuzwaga amahwemo n’uko kuntu abantu babona ubuzima. Ibyo yize mu ishuri ry’ubuvuzi, byarushijeho kumutera urujijo. Yaravuze ati “igihe twigaga amasomo avuga ko Imana itabaho, twigishijwe ko ibinyabuzima bihatanira kubaho, maze ibifite imbaraga akaba ari byo bikomeza kubaho, naho ibifite intege nke bigapfa. Nyamara mu masomo yo kuvura, twigishijwe ko twagombye gufasha abafite intege nke.” Nanone yibazaga impamvu abantu bitwa ko bakomotse ku nguge bajya bahungabana mu byiyumvo, kandi inguge zo zitagira ibibazo nk’ibyo. Yaje guhabwa ibisobanuro by’ibyo bibazo bivuguruzanya n’umuntu atari yiteze ko yabimuha. Yaravuze ati “nyogokuru yifashishije Bibiliya, maze ansobanurira ko kuba tudatunganye ari byo bituma tujya twumva tutameze neza.” Nanone Svetlana yashimishijwe cyane no kumenya ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo bitandukanye, urugero nk’impamvu abantu beza bagerwaho n’imibabaro.

Leif ukomoka muri kimwe mu bihugu byo mu majyaruguru y’Uburayi yemeraga inyigisho y’ubwihindurize amaramaje, akabona ko Bibiliya ari igitabo kirimo inkuru z’impimbano. Ariko kandi, umunsi umwe incuti ye yaramubajije iti “wari uzi ko uhora usubiramo ibyo abandi bavuze, kandi nta kintu uzi muri Bibiliya?” Leif yasobanuye ukuntu ayo magambo yamugizeho ingaruka, agira ati “nabonye ko ntari narigeze na rimwe nibaza niba inyigisho y’ubwihindurize ari ukuri, ahubwo ko nari narapfuye kuyemera gusa. . . . Ntekereza ko kumenya ubuhanuzi bwa Bibiliya n’isohozwa ryabwo, biri mu bishobora gufasha umuntu utemera Imana, gutangira gutekereza ko ibaho.”—Yesaya 42:5, 9.

Ciarán twigeze kuvuga, yicujije imyaka myinshi yamaze ari muri politiki. Igihe yatekerezaga ku buzima, yaribwiye ati “Imana ifite imbaraga kandi yuje urukundo, ni yo yonyine ishobora gukemura ibibazo isi ihanganye na byo, kandi ikanyereka icyo nakora kugira ngo nshire aka gahinda.” Yavuganye agahinda ati “icyampa nkamenya iyo Mana.” Yasenze ababaye cyane avuga ati “niba koko uriho ukaba ushobora kunyumva, mfasha unyereke uko nava mu ngorane mfite, kandi ukize n’abandi bantu imibabaro yabo.” Hashize iminsi mike, Umuhamya wa Yehova yaramusuye. Yamusobanuriye icyo Bibiliya yigisha ku birebana n’impamvu ituma ubutegetsi bw’abantu bukora ibikorwa bibi (Abefeso 6:12). Ibyo bisobanuro byatumye Ciarán yemera ko ibyo yajyaga abona ari ukuri, kandi bituma arushaho kugira amatsiko. Amaze kwiga byinshi ku bihereranye na Bibiliya, yatangiye kwizera ko hariho Umuremyi urangwa n’urukundo.

Ushobora gushyikirana n’Umuremyi

Bimwe mu bintu byatumye abantu benshi bibaza niba hariho Umuremyi ndetse bakagera nubwo babihakana, harimo uburyarya bw’amadini, inyigisho zo kutemera ko Imana ibaho, urugero nk’ubwihindurize no kuba ububi bwogeye. Icyakora niba ubishaka, Bibiliya izaguha ibisubizo bikunyuze by’ibibazo wibaza. Nanone igaragaza ibyo Imana itekereza kugirira abantu igira iti “ni amahoro si ibibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma” (Yeremiya 29:11). Bernadette wabyaye umwana akavuka yaramugaye kandi akaba yarashidikanyaga ko Imana ibaho, ibyo byiringiro byamubereye nk’ibipfuko bipfutse ibikomere yatewe n’imibabaro yahuye na yo.

Ibisobanuro Bibiliya itanga ku birebana n’impamvu Imana ireka imibabaro igakomeza kubaho, byakoze ku mutima abantu benshi bahoze batemera Imana. Nufata igihe ugashakisha ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo by’ingenzi, nawe ushobora kuzemera udashidikanya ko hariho Imana, “itari kure y’umuntu wese muri twe.”—Ibyakozwe 17:27.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Niba wifuza kumenya niba Abakristo b’ukuri bagombye kwifatanya mu ntambara, reba ingingo ivuga ngo “Ese birakwiriye ko Abakristo bifatanya mu ntambara?” iri ku ipaji ya 29-31.

^ par. 22 Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku birebana n’impamvu zituma Imana ireka imibabaro ikabaho, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ku ipaji ya 106 kugeza ku ya 114.

^ par. 25 Niba wifuza ibindi bisobanuro bigaragaza ko habayeho irema, reba igazeti ya Réveillez-vous! yo muri Nzeri 2006 ifite umutwe uvuga ngo “Ese hariho Umuremyi?” (mu Gifaransa), yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 13]

Ibibazo abemera ubwihindurize batashoboye gusubiza

• Ni gute ubuzima bushobora guturuka ku kintu kidafite ubuzima?—ZABURI 36:10.

• Kuki inyamaswa n’ibimera byororoka bikurikije amoko yabyo?—ITANGIRIRO 1:11, 21, 24-28.

• Niba abantu baraturutse ku nguge, kuki nta muntu n’umwe ujya gusa n’inguge wigeze arokoka?—ZABURI 8:5, 6.

• Ni gute wavuga ko ibinyabuzima bifite imbaraga kurusha ibindi ari byo birokoka, kandi abantu bafite umuco wo kwita ku bandi?—ABAROMA 2:14, 15.

• Ese abantu bafite ibyiringiro nyakuri by’igihe kizaza?—ZABURI 37:29.

[Amafoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]

Bishoboka bite ko Imana irangwa n’urukundo yarema isi irimo abana bagerwaho n’imibabaro?

Uburyarya bw’amadini bwatumye abantu benshi batera Imana umugongo