Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inyigisho y’ikinyoma ya 6: Imana yemera ko dukoresha amashusho mu gusenga

Inyigisho y’ikinyoma ya 6: Imana yemera ko dukoresha amashusho mu gusenga

Aho yakomotse:

hari igitabo cyavuze kiti “Abakristo ba mbere ntibakoreshaga amashusho mu gusenga . . . Kiliziya yemeye gukoresha amashusho mu kinyejana cya 4 n’icya 5, ishingiye ku gitekerezo cy’uko gusobanurira abantu b’injiji inyigisho za gikristo hifashishijwe amashusho, ari byo byari kugira ingaruka nziza kurusha kubigisha ukoresheje disikuru cyangwa ibitabo.”—Cyclopedia of Biblical, Theological, and Ecclesiastical Literature, cyanditswe na McClintock na Strong, Umubumbe wa 4, ku ipaji ya 503 n’iya 504.

Icyo Bibiliya ibivugaho:

“ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere” (Kuva 20:4, 5). Intumwa Yohana yandikiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ati “bana bato, mwirinde ibigirwamana.”—1 Yohana 5:21.

None se koko nk’uko kiliziya ibivuga, gukoresha amashusho bigamije gusa gufasha abantu kwegera abo ayo mashusho ahagarariye, no kubaha icyubahiro? Hari igitabo cyagize kiti “amashusho ashobora kuba yarabanje gukoreshwa nk’imfashanyigisho cyangwa nk’imitako gusa. Urebye iyo ni yo mpamvu abayakoreshaga batangaga. Icyakora tugomba kwemera ko nyuma yaho, ayo mashusho, cyane cyane ayakoreshwaga n’idini ry’Aborutodogisi b’i Burasirazuba, yaje kujya asengwa.” (The Encyclopedia of Religion). Ariko kandi, umuhanuzi Yesaya yabajije ikibazo gikwiriye agira ati “Imana mwayihwanya na nde, cyangwa mwayigereranya n’ishusho ki?”—Yesaya 40:18.

Gereranya iyi mirongo ya Bibiliya: Yesaya 44:13-19; Ibyakozwe 10:25, 26; 17:29; 2 Abakorinto 5:7

UKURI:

Imana ntiyemera ko dukoresha amashusho n’ibishushanyo

REKA INYIGISHO Z’IBINYOMA, WIZIRIKE KU KURI

None se ni uwuhe mwanzuro twageraho tumaze gusuzuma mu magambo ahinnye inyigisho z’ibinyoma zikigishwa n’amadini menshi? Iyo ‘migani y’ibinyoma yahimbanywe amayeri,’ ntishobora gusimbura inyigisho z’ukuri zoroheje kandi ziduhumuriza zo muri Bibiliya.—2 Petero 1:16.

Bityo rero, ntutindiganye kugereranya Ijambo ry’Imana, ryo soko y’ukuri, n’ibyo wigishijwe, kandi ubikore utinangiye umutima (Yohana 17:17). Nubigenza utyo, uzibonera ukuri kw’amagambo agira ati “muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.”—Yohana 8:32.