Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova ni idini ry’abaporotesitanti?

Ese Abahamya ba Yehova ni idini ry’abaporotesitanti?

Ibibazo by’abasomyi

Ese Abahamya ba Yehova ni idini ry’abaporotesitanti?

Abahamya ba Yehova ntibemera ko ari idini ry’Abaporotesitanti. Kubera iki?

Abaporotesitanti batangiriye mu Burayi mu kinyejana cya 16, bagamije kuvugurura Kiliziya Gatolika y’i Roma. Ijambo “Umuporotesitanti,” ryakoreshejwe bwa mbere ku bayoboke ba Martin Luther bari mu Nama y’i Speyer mu mwaka wa 1529. Kuva icyo gihe, iryo jambo ryagiye rikoreshwa muri rusange bashaka kuvuga abantu bose bagendera ku mahame n’intego by’icyo bise Ivugurura. Ku bw’ibyo, hari inkoranyamagambo yavuze ko Umuporotesitanti ari umuyoboke w’idini ryose ritemera ko Papa ari umutware w’isi yose, kandi wemera amahame y’Ivugurura avuga ko umuntu yemerwa n’Imana bitewe n’ukwizera kwe, ko abizera bose bashobora gusohoza inshingano nk’iz’abapadiri kandi ko ukuri kuboneka muri Bibiliya honyine.—Merriam-Webster’s Collegiate Dictionary, 11th Edition.

Nubwo Abahamya ba Yehova na bo batemera ubutware bwa Papa kandi bakaba bashyigikira Bibiliya n’umutima wabo wose, hari byinshi batandukaniyeho n’amadini y’Abaporotesitanti. Hari igitabo cyavuze ko Abahamya ba Yehova ari abantu “bihariye” (The Encyclopedia of Religion). Reka dusuzume ibintu bitatu batandukaniyeho n’abandi.

Icya mbere, nubwo amadini y’Abaporotesitanti atemera inyigisho zimwe na zimwe z’Abagatolika, abafashe iya mbere mu gutuma habaho Ivugurura ntibigeze bareka inyigisho zimwe na zimwe z’Abagatolika, urugero nk’Ubutatu, umuriro w’iteka n’inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa. Icyakora Abahamya ba Yehova bo bizera ko izo nyigisho zinyuranyije na Bibiliya, kandi ko zituma abantu bafata Imana uko itari.—Reba ku ipaji ya 4 kugeza ku ya 7 y’iyi gazeti.

Icya kabiri, ni uko intego y’Abahamya ba Yehova atari uguhakana inyigisho z’idini runaka, ahubwo bagamije kwigisha abantu ibyabagirira akamaro. Bashyira mu bikorwa inama ya Bibiliya igira iti “ariko umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana, agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka” (2 Timoteyo 2:24, 25, Bibiliya Yera). Ni iby’ukuri ko Abahamya ba Yehova bashyira ahagaragara inyigisho zinyuranye na Bibiliya amadini menshi yigisha. Ariko kandi, iyo babigenza batyo ntibaba bagamije kuvugurura andi madini. Ahubwo intego yabo, ni iyo gufasha abantu b’imitima itaryarya kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana n’Ijambo ryayo Bibiliya (Abakolosayi 1:9, 10). Iyo abantu bo mu yandi madini batsimbaraye bakanga kwemera ibyo Abahamya ba Yehova bababwira, icyo gihe Abahamya birinda kujya impaka na bo zidafite icyo zimaze.—2 Timoteyo 2:23.

Icya gatatu, ni uko Abahamya ba Yehova bagize umuryango mpuzamahanga wunze ubumwe ku isi yose, mu gihe Abaporotesitanti bo biciyemo ibice bakavamo amadini abarirwa mu magana. Ku bihereranye n’inyigisho za Bibiliya, Abahamya ba Yehova bo mu bihugu birenga 230 bakurikiza inama intumwa Pawulo yatanze yo ‘kuvuga rumwe.’ Ntibagira amacakubiri. Ahubwo ‘bunze ubumwe rwose mu bitekerezo kandi bafite imyumvire imwe’ (1 Abakorinto 1:10). Bihatira ‘gukomeza ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro ubahuza.’—Abefeso 4:3.