Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Igihe” cyagenwe kiri bugufi

“Igihe” cyagenwe kiri bugufi

“Igihe” cyagenwe kiri bugufi

ABIGISHWA ba Yesu bifuzaga ko imibabaro ivaho, nk’uko umuhanuzi Habakuki na we yabyifuzaga. Bamaze kumenya icyo Ubwami bw’Imana buzakora kugira ngo bukemure ibibazo biri ku isi, babajije Yesu bati “ibyo bintu bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe [uri Umwami] n’imperuka y’isi” (Matayo 24:3)? Yesu yabashubije avuga ko Yehova Imana ari we wenyine uzi igihe nyacyo ubwo Bwami bwari gutangirira gutegeka isi yose (Matayo 24:36; Mariko 13:32). Icyakora, Yesu yahanuye ibintu byari kubaho bikagaragaza ko icyo gihe kiri bugufi, kandi hari n’abandi bantu babihanuye.—Reba  agasanduku kari iburyo.

Ese ntiwemera ko ibyo bintu byogeye muri iki gihe? Nanone Yesu yahanuye ko hari umurimo wo kwigisha wagombaga gukorwa ku isi hose. Yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Matayo 24:14.

Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova basohoza ubwo buhanuzi bakora uwo murimo. Mu bihugu bigera kuri 236, Abahamya barenga miriyoni zirindwi babwira abantu ibyo Ubwami buzakora, kandi bakabafasha kubaho mu buryo buhuje n’amahame akiranuka y’Imana, yo yifuza gukuraho imibabaro. Nukomeza kwiga ibihereranye n’Ubwami bw’Imana, uzaba mu isi itarimo imibabaro iteka ryose.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

 Imirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko turi mu minsi y’imperuka

MATAYO 24:6, 7; IBYAHISHUWE 6:4

• Intambara zitigeze kubaho

MATAYO 24:7; MARIKO 13:8

• Imitingito ikomeye

• Ibura ry’ibiribwa

LUKA 21:11; IBYAHISHUWE 6:8

• Ibyorezo by’indwara

MATAYO 24:12

• Ukwiyongera k’ubwicamategeko

• Urukundo rwari gukonja

IBYAHISHUWE 11:18

• Kurimbura isi

2 TIMOTEYO 3:2

• Gukabya gukunda amafaranga

• Kutumvira ababyeyi

• Gukabya kwikunda

2 TIMOTEYO 3:3

• Kudakunda ababo

• Kutumvikana n’abandi

• Abantu b’ingeri zose ntibari kumenya kwifata

• Abantu benshi ntibari gukunda ibyiza

2 TIMOTEYO 3:4

• Gukunda ibinezeza aho gukunda Imana

2 TIMOTEYO 3:5

• Abantu benshi bari kwishushanya biyita Abakristo

MATAYO 24:5, 11; MARIKO 13:6

• Abahanuzi benshi b’ibinyoma bari kwaduka

MATAYO 24:9; LUKA 21:12

• Gutoteza Abakristo b’ukuri

MATAYO 24:39

• Kutita ku miburo Bibiliya itanga

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Abahamya ba Yehova bigisha iby’Ubwami bw’Imana ku isi hose