Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urugendo twakoze rukatwereka ibyo mu gihe cyashize

Urugendo twakoze rukatwereka ibyo mu gihe cyashize

Ibaruwa yaturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Urugendo twakoze rukatwereka ibyo mu gihe cyashize

TEKEREZA ukuntu byaba bishishikaje gufata urugendo, ukajya kureba uko abakurambere bawe babagaho. Urebye natwe twavuga ko twakoze urugendo nk’urwo. Twavuye mu Busuwisi tujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abantu benshi bumva ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari igihugu cyateye imbere cyane muri byose, ariko urwo rugendo twakoze rwatweretse uko abantu babagaho mu myaka magana abiri ishize. Reka tubabwire uko byagenze.

Kubera ko tuvuga ururimi rw’Igisuwisi gishamikiye ku Kidage, twatumiriwe kumara amezi atatu muri leta ya Indiana. Twari tugamije kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku miryango y’Abamishi bakivuga ururimi rw’abakurambere babo. Iyo leta ya Indiana ituwe n’imiryango ibarirwa mu magana y’Abamishi.

Abamishi bakomoka ku itsinda ry’abantu bitwaga Abanabatisita babayeho mu kinyejana cya 17. Iryo zina ryabo barikomora ku muyobozi wabo witwaga Jacob Amman wabaga mu Busuwisi. Abo bantu batinyaga Imana bahereye ku byo bari barize muri Bibiliya icyo gihe, bamenye ko kubatiza abana no gukora imirimo ya gisirikare ari bibi. Ibyo byatumye leta ibatoteza ibahora imyizerere yabo. Bake muri bo bageze nubwo bicwa bazira imyizerere yabo. Ibitotezo byakomeje kwiyongera, maze biba ngombwa ko bamwe bahungira mu tundi duce two mu Busuwisi no mu Bufaransa. Mu kinyejana cya 19 rwagati, ababarirwa mu bihumbi muri bo bari barahungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bakomeje gukurikiza umuco wabo, kandi bakomeza kuvuga ururimi rw’Igisuwisi gishamikiye ku Kidage.

Ubwo twasuraga abo bantu b’abagwaneza, batangajwe no gusanga tuvuga ururimi rwabo kavukire. Sa n’ureba uko byari bimeze.

Batubajije mu rurimi rwabo bati “bishoboka bite ko muvuga ururimi rwacu?”

Twarabashubije tuti “ni uko twaturutse mu Busuwisi.”

Baratangaye maze baratubwira bati “gute se kandi mutari Abamishi?”

Abamishi benshi baratwakiriye, maze tubona babaho nk’abantu ba kera cyane. Aho kugira ngo bakoreshe amatara akoresha umuriro w’amashanyarazi, bakoresha amatara ya peteroli. Aho kugendera mu modoka, bagendera ku magare akururwa n’amafarashi. Nanone aho kuvoma kuri robine, bavoma mu mariba, bakanifashisha ubwoko bw’urusyo rukoreshwa n’umuyaga kugira ngo bazamure amazi mu iriba, kandi aho kumva radiyo, bararirimba.

Ikintu cyadutangaje kurushaho, ni uburyo abo bantu twasuye bicishaga bugufi kandi bakiyoroshya. Abamishi benshi basoma Bibiliya buri munsi, kandi bishimira kuyiganiraho. Ibyo byatumye tubona uburyo bwo kuganira na bo ku bihereranye n’umugambi Imana ifitiye isi n’abantu.

Bidatinze, inkuru y’uko muri ako gace hari abashyitsi baturutse mu Busuwisi yabaye kimomo. Abenshi badusabye gusura bene wabo, kandi natwe twarabyishimiye. Ubwo twatumirirwaga gusura ishuri ry’Abamishi, twagize amatsiko menshi, kandi dutegereza uwo munsi twishimye. Ni iki twari kubona?

Tugikomanga ku rugi rw’ikigo cy’ishuri, mwarimu yahise afungura maze aduha ikaze. Yahise atwinjiza mu ishuri ryarimo abanyeshuri 38, bari bafite amatsiko yo kubona abashyitsi bane bari baje kubasura. Amashuri umunani y’abanyeshuri bari hagati y’imyaka 7 na 15, yari yateranyirijwe mu cyumba kimwe cy’ishuri. Abakobwa bari bambaye imyambaro y’ubururu n’ingofero z’umweru, abahungu bo bari bambaye amapantaro y’umukara n’amashati y’ubururu bwijimye. Igisenge cy’ishuri cyari hejuru cyane. Inkuta eshatu zari zisize irangi ry’ubururu bwerurutse, naho ku rukuta rw’imbere hari ikibaho. Hafi aho hari umubumbe w’isi n’amakarita y’isi azinze. Hirya mu nguni, hari icyuma kinini gitanga ubushyuhe.

Tumaze kwicara imbere, abanyeshuri batwitegereje bafite amatsiko menshi. Buri shuri ryazaga ku meza ya mwarimu, maze akabaza abanyeshuri ibibazo ku mukoro wo mu ishuri yari yaraye abahaye. Twatangajwe no kubona umwarimu abaza abana ibibazo ku isomo bize rirebana n’imisozi miremire yo mu Busuwisi. Kubera ko ibitabo mwarimu yigishirizagamo byari bishaje, yatubajije niba u Busuwisi bukimeze nk’uko ibyo bitabo bibuvuga. Yaratubajije ati “ese mu mpeshyi baracyajya kuragirira inka mu nzuri? Ese kuri iyo misozi haracyaba amasimbi?” Yaramwenyuye igihe twamwerekaga amafoto y’amabara yerekana iyo misozi iriho amasimbi, maze akayagereranya n’ayo yari afite mu gitabo.

Umugore w’uwo mwarimu, akaba ari we umwungirije, yatubajije ikibazo abantu benshi bakunze kubaza. Yarabajije ati “ese muzi kuririmba musa n’abakoronga?” Twamushubije ko tutabishobora. Icyakora kubera ko twari tuzi ko Abamishi bazi kuririmba ibi bisanzwe, ndetse bakaba bazi no kuririmba mu buryo bwabo gakondo basa n’abakoronga, twabasabye kuturirimbira. Barabyemeye, maze dutega amatwi twishimye iyo korari y’abantu mirongo ine. Hanyuma, umwarimu yohereje abanyeshuri hanze kugira ngo bajye mu kiruhuko.

Umugore w’uwo mwarimu yahise adusaba kumuririmbira. Kubera ko tuzi indirimbo zitandukanye z’Igisuwisi gishamikiye ku Kidage, twarabyemeye. Abanyeshuri bahise bamenya ko twarimo turirimba, maze bidatinze baba bagarutse mu ishuri. Twahagaze imbere y’abanyeshuri, maze dukora uko dushoboye turabaririmbira.

Nyuma yaho, twatumiriwe gusangira amafunguro ya saa sita n’umuryango w’Abamishi ugizwe n’abantu 12. Ameza maremare akoze mu giti yari ateretseho ibyokurya biryoshye, harimo ibirayi binombye, inyama z’ingurube, ibigori, umugati, foromaje, imboga, ibindi bintu bikoze mu ifarini hamwe n’ibindi byokurya byo kwikuza. Buri wese yasenze bucece mbere yo kurya. Mu gihe twaruraga ibyokurya, twaganiriye ku bihereranye n’igihugu cy’abakurambere babo cy’u Busuwisi, maze na bo batubwira uko babaho aho mu masambu. Mu gihe cyo gufata amafunguro, abana baba bongorerana, kandi bakubita udutwenge. Iyo bose bamaze kurya, basenga isengesho risoza, maze abana bakamenya ko noneho bashobora kuva ku meza, ariko bakirinda kujya gukina. Buri wese aba afite akazi ko kwandurura ameza no koza ibyombo, ariko bakabanza kuvoma amazi mu iriba no kuyateka.

Igihe abana barimo boza amasahani, ababyeyi baduhaye ikaze mu cyumba cy’uruganiriro. Nta ntebe z’amadiva bagiraga, ariko twicaye ku ntebe z’imbaho nziza zifite ukuntu zinyeganyega iyo umuntu azicayeho. Bavanye mu kabati Bibiliya ishaje yo mu rurimi rw’Ikidage, maze nk’uko bimenyerewe mu miryango y’Abamishi, duhita dutangira kuganira kuri Bibiliya. Dore bimwe mu byo twaganiriyeho: ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi n’abantu? Ni iki Yesu yashakaga kuvuga, igihe yavugaga ko abitonda bazaragwa isi? Ese koko Imana izababariza abanyabyaha mu muriro w’iteka? Ni ba nde bubahiriza itegeko Yesu yatanze ryo kubwiriza ubutumwa bwiza mu isi yose? Kuganira kuri ibyo bibazo ndetse n’ibindi byinshi n’abo bantu bakunda Imana kandi bifitiye Bibiliya zabo, birashimisha.

Ubu tujya dusubiza amaso inyuma, tukibuka urwo rugendo twakoze rugatuma tumenya ibintu byinshi bya kera. Twiringiye ko urugendo twakoze hamwe n’ibiganiro twagiranye n’abo bantu bavuga ururimi rw’Igisuwisi gishamikiye ku Kidage, rwatumye abantu benshi batwakira, kandi rugatuma bemera ukuri kuboneka mu Ijambo ry’Imana Bibiliya, ibyo akaba ari na byo dusenga dusaba.