Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itoze kugira urukundo rudatsindwa

Itoze kugira urukundo rudatsindwa

Itoze kugira urukundo rudatsindwa

‘Urukundo rwihanganira byose. Urukundo ntirutsindwa.’—1 KOR 13:7, 8.

1. (a) Ni gute akenshi abantu bavuga ibihereranye n’urukundo? (b) Urukundo rwa benshi rushingira ku ki?

URUKUNDO rwavuzweho byinshi. Abantu bagiye bashimagiza uwo muco kandi bakawutaka cyane mu ndirimbo. Urukundo ni cyo kintu cy’ibanze abantu bakeneye. Icyakora, ibitabo ndetse na za filimi byagiye biruvuga mu nkuru z’impimbano zivuga iby’urukundo, kandi ibyinshi muri byo biragurishwa cyane ku masoko. Nubwo bimeze bityo ariko, ikibabaje ni uko urukundo nyakuri dukunda Imana ndetse n’urwo dukunda bagenzi bacu rwakendereye. Twibonera isohozwa ry’ibyo Bibiliya yahanuye ko byari kuzabaho muri iyi minsi y’imperuka. Muri iki gihe, abantu ‘barikunda, bagakunda amafaranga, [kandi] bagakunda ibinezeza aho gukunda Imana.’—2 Tim 3:1-5.

2. Ni uwuhe muburo Bibiliya itanga ku bihereranye n’urukundo rudakwiriye?

2 Abantu baremanywe ubushobozi bwo kugaragaza urukundo, ariko Ijambo ry’Imana riduha umuburo wo kwirinda urukundo rudakwiriye. Ikindi kandi, Bibiliya isobanura uko bigenda iyo urukundo nk’urwo rushinze imizi mu mitima yacu (1 Tim 6:9, 10). Ese waba wibuka ibyo Pawulo yanditse ku bihereranye na Dema? Nubwo Dema yifatanyaga na Pawulo, yaje gukunda iby’isi (2 Tim 4:10). Intumwa Yohana yahaye Abakristo umuburo wo kwirinda ako kaga. (Soma muri 1 Yohana 2:15, 16.) Gukunda isi hamwe n’ibintu by’akanya gato itanga, ntibishobora kujyanirana no gukunda Imana hamwe n’ibyo iduha.

3. Ni ikihe kibazo duhura na cyo, kandi se gituma twibaza ibihe bibazo?

3 Nubwo tukiri muri iyi si, ntituri abayo. Ku bw’ibyo, duhura n’ikibazo kitoroshye cyo kwirinda kubona urukundo mu buryo budakwiriye nk’uko iyi si irubona. Ni iby’ingenzi ko twirinda kugwa mu mutego wo kugira urukundo nk’urwo. None se, ni ba nde twagombye kugaragariza urukundo ruzira ubwikunde? Ni ibihe bintu byadufasha kwitoza kugira urukundo rwihanganira byose kandi rudatsindwa? Ni gute kugira imibereho nk’iyo bitugirira akamaro muri iki gihe, kandi bikazadufasha no mu gihe kizaza? Dukeneye kubona ibisubizo bituruka ku Mana bigaragaza uko ibona ibintu, kugira ngo bidufashe kubaho nk’uko ishaka.

Jya witoza gukunda Yehova

4. Ni gute urukundo dukunda Imana rwakwiyongera?

4 Kwitoza gukunda Yehova twabigereranya n’ukuntu umuhinzi ashyiraho imihati agatunganya ubutaka kugira ngo azateremo imbuto. Iyo amaze kuzitera aba yiteze ko zizakura neza (Heb 6:7). Uko ni ko natwe tugomba gushyiraho imihati kugira ngo urukundo dukunda Imana rwiyongere. Ibyo bisaba iki? Tugomba gutunganya umutima wacu ugereranywa n’ubutaka bwiza bwabibwemo imbuto z’ukuri k’Ubwami. Ibyo twabikora binyuriye mu kwiyigisha Ijambo ry’Imana dushyizeho umwete kugira ngo twongere ubumenyi tuyifiteho (Kolo 1:10). Kujya mu materaniro y’itorero buri gihe no kuyifatanyamo, na byo bizadufasha kongera ubumenyi bwacu. Ese buri wese muri twe ashyiraho imihati buri gihe kugira ngo yongere ubumenyi afite?—Imig 2:1-7.

5. (a) Ni gute twakwiga imico y’ingenzi ya Yehova? (b) Ni iki twavuga ku bihereranye n’ubutabera bw’Imana, ubwenge bwayo n’imbaraga zayo?

5 Yehova agaragaza imico ye binyuriye mu Ijambo rye. Nitwiga Ibyanditswe bityo tukongera ubumenyi dufite kuri Yehova, tuzarushaho guha agaciro imico ye. Iyo mico ni ugukiranuka, imbaraga, ubwenge, hamwe n’umuco we uruta iyindi ari wo w’urukundo. Yehova agaragaza ubutabera mu nzira ze zose no mu mategeko ye atunganye (Guteg 32:4; Zab 19:8). Dushobora gutekereza ku mirimo ya Yehova y’irema yose, maze tugatangazwa n’ubwenge bwe butagira akagero (Zab 104:24). Isanzure na ryo rigaragaza ko Yehova ari we Soko y’imbaraga zidashira.—Yes 40:26.

6. Ni gute Imana yatugaragarije urukundo, kandi se ibyo byagombye gutuma dukora iki?

6 Twavuga iki se ku bihereranye n’umuco w’Imana uruta iyindi, ari wo w’urukundo? Twese dushobora kugira uwo muco kandi ukagira icyo uduhinduraho. Imana yagaragaje urukundo rwayo igihe yahaga abantu incungu. (Soma mu Baroma 5:8.) Abantu bose bo ku isi bashobora kungukirwa n’ubwo buryo. Icyakora, abitabira urukundo rw’Imana kandi bakizera Umwana wayo, ni bo bonyine incungu igirira akamaro (Yoh 3:16, 36). Kuba Imana yaratanze Yesu ho impongano y’ibyaha byacu, byagombye gutuma natwe tuyikunda.

7, 8. (a) Ni iki dusabwa kugira ngo tugaragaze ko dukunda Imana? (b) Ni izihe ngorane abagize ubwoko bw’Imana bahura na zo, ariko ntizibabuze kumvira amategeko yayo?

7 Dukurikije ibintu byose Imana yadukoreye, ni gute twagaragaza ko tuyikunda? Igisubizo Bibiliya itanga kirasobanutse neza. Bibiliya igira iti ‘gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo; kandi amategeko yayo si umutwaro’ (1 Yoh 5:3). Koko rero, urukundo dukunda Yehova Imana rutuma twubahiriza amategeko ye. Iyo ni imwe mu mpamvu zituma dutangaza izina rye n’Ubwami bwe, ibyo bikaba bigirira abandi akamaro. Iyo tubikora tubikuye ku mutima, bigaragaza ko twumvira amategeko y’Imana tubitewe n’intego nziza.—Mat 12:34.

8 Abavandimwe bacu bari hirya no hino ku isi bakomeza kumvira amategeko y’Imana, nubwo bahura n’abantu banga kwitabira ubutumwa bw’Ubwami. Ntibacika intege ngo bareke gukora uwo murimo mu buryo bwuzuye (2 Tim 4:5). Natwe twifuza kugeza ku bandi ubumenyi dufite ku byerekeye Imana, kandi tukumvira n’andi mategeko yayo.

Impamvu dukunda Umwami wacu Yesu Kristo

9. Ni ibiki Kristo yihanganiye, kandi se ni iki cyabimuteye?

9 Uretse kuba dukunda Imana, hari n’izindi mpamvu nyinshi zituma twitoza gukunda Umwana wayo. Nubwo tutigeze tubona Yesu, uko turushaho kumumenya, ni ko urukundo tumukunda rurushaho kwiyongera (1 Pet 1:8). Bimwe mu bintu Yesu yihanganiye ni ibihe? Igihe Yesu yakoraga ibyo Se ashaka, abantu bamwanze nta mpamvu, baramutoteza, baramubeshyera, baramuharabika kandi baramutuka cyane. (Soma muri Yohana 15:25.) Urukundo Yesu akunda Se wo mu ijuru, rwatumye yihanganira ibyo bigeragezo byose. Ikindi kandi, urukundo rwe rwatumye apfira abantu benshi ngo abacungure.—Mat 20:28.

10, 11. Dukurikije ibyo Kristo yadukoreye, ni iki dukwiriye kwiyemeza gukora?

10 Imibereho ya Yesu ituma twumva dushaka kugira icyo dukora. Iyo dutekereje ku byo Kristo yadukoreye, urukundo tumukunda rurushaho kwiyongera. Kubera ko turi abigishwa be, twagombye kwihatira kugira urukundo nk’urwe kandi tugakomeza kurugaragaza. Ibyo bizatuma twihangana mu gihe dukomeza kubahiriza itegeko ridusaba kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa.—Mat 28:19, 20.

11 Tugaragaza ko dushimira ku bw’urukundo Kristo yakunze abantu bose, twihatira gusohoza inshingano yaduhaye mbere y’uko imperuka iza. (Soma mu 2 Abakorinto 5:14, 15.) Urukundo rwa Kristo ni rwo rwatumye akora ibyo Imana yateganyirije abantu. Ikindi kandi, urugero Kristo yadusigiye ngo turwigane rutuma buri wese muri twe agira uruhare mu mugambi w’Imana. Ibyo bidusaba kwitoza gukunda Imana mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose (Mat 22:37). Iyo dushyira mu bikorwa ibyo Yesu yatwigishije kandi tugakomeza amategeko ye, tuba tugaragaza ko tumukunda, kandi ko twiyemeje gukora uko dushoboye kose kugira ngo dushyigikire ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, nk’uko na we yabigenje.—Yoh 14:23, 24; 15:10.

Dukurikire inzira iruta izindi zose y’urukundo

12. Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yavugaga iby’“inzira iruta izindi zose”?

12 Intumwa Pawulo yiganaga Kristo. Kubera ko Pawulo yageraga ikirenge mu cya Kristo, yashoboraga gutera inkunga abavandimwe be ashize amanga agira ati “mujye munyigana” (1 Kor 11:1). Nubwo Pawulo yateye Abakristo b’i Korinto inkunga yo gukomeza kugira ishyaka ryo kwifuza kugira impano z’umwuka zariho mu kinyejana cya mbere, urugero nko gukiza indwara no kuvuga izindi ndimi, yaberetse ko hari ikindi kintu cyiza kuruta ibindi bagombaga gukurikira. Mu 1 Abakorinto 12:31 yaravuze ati “nyamara ndabereka inzira iruta izindi zose.” Amagambo ari mu mirongo ikurikiraho agaragaza ko iyo nzira iruta izindi zose ari urukundo. Ni mu buhe buryo urukundo ari inzira iruta izindi zose? Pawulo yakomeje asobanura icyo yashakaga kuvuga. (Soma mu 1 Abakorinto 13:1-3.) Ariko se iyo aza kuba afite ubushobozi bwo gusohoza inshingano nyinshi ariko adafite urukundo, byari kumumarira iki? Nta cyo. Umwuka w’Imana watumye asobanura icyo kintu cy’ingenzi. Mbega ikintu cy’ingirakamaro Pawulo yatumye dusobanukirwa!

13. (a) Isomo ry’umwaka wa 2010 rivuga iki? (b) Ni mu buhe buryo urukundo rudatsindwa?

13 Pawulo yakomeje adusobanurira icyo urukundo ari cyo n’icyo rutari cyo. (Soma mu 1 Abakorinto 13:4-8.) Noneho fata akanya usuzume icyo kugaragaza urukundo bigusaba. Ibande ku magambo asoza umurongo wa 7 n’abimburira umurongo wa 8. Ayo magambo agira ati ‘urukundo rwihanganira byose. Urukundo ntirutsindwa.’ Ayo ni yo magambo azaba agize isomo ry’umwaka wa 2010. Zirikana ko ku murongo wa 8, Pawulo yavuze ko impano z’umwuka, harimo no guhanura no kuvuga izindi ndimi, zakoreshejwe mu gihe itorero rya gikristo ryatangiraga, zari kurangira. Ntizari gukomeza kubaho. Ariko urukundo rwo ruzakomeza kubaho. Yehova ni urukundo, kandi ahoraho iteka ryose. Ku bw’ibyo urukundo ntiruzatsindwa, cyangwa ngo rurangire. Ruzakomeza kubaho iteka ryose ari umuco uranga Imana yacu ihoraho.—1 Yoh 4:8.

Urukundo rwihanganira byose

14, 15. (a) Ni gute urukundo rwadufasha kwihanganira ibigeragezo? (b) Kuki umuvandimwe umwe ukiri muto yanze kwihakana?

14 Ni iki gituma Abakristo bihangana nubwo bahura n’ibigeragezo, imimerere igoranye n’ibindi bibazo? Mbere na mbere babiterwa n’uko baba bafite urukundo ruzira ubwikunde. Urukundo nk’urwo rukora ibirenze ibyo kugira icyo umuntu aha undi. Ruraguka ku buryo rutuma umuntu agera n’ubwo yiyemeza gukomeza kuba indahemuka, ndetse n’iyo byaba ngombwa ko apfa ku bwa Kristo (Luka 9:24, 25). Nimucyo dutekereze ku mibereho irangwa n’ubudahemuka Abahamya bagaragaje mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose ndetse na nyuma yayo, igihe bababarizwaga mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, mu bigo byakorerwagamo imirimo y’agahato ndetse no mu magereza.

15 Uko ni ko byagendekeye Umuhamya ukiri muto wo mu Budage witwa Wilhelm. Aho kugira ngo yihakane ukwizera kwe, yakomeje kuba uwizerwa igihe yari agiye kwicwa n’itsinda ry’abasirikare b’Abanazi. Mu ibaruwa yanditse asezera ku muryango we yagize ati “mbere na mbere tugomba gukunda Imana, nk’uko Umuyobozi wacu Yesu Kristo yabidutegetse. Nidukomeza kumubera indahemuka, azatugororera.” Nyuma yaho, mu ngingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi, umwe mu bagize umuryango we yagize ati “mu bihe by’akababaro umuryango wacu wanyuzemo, twakomeje gushyira urukundo dukunda Imana mu mwanya wa mbere.” Muri iki gihe, abavandimwe benshi ni uko babyitwaramo nubwo bafungwa. Twavuga nk’abavandimwe bo muri Arumeniya, Eritereya, Koreya y’Amajyepfo no mu bindi bihugu. Abo bavandimwe bakomeza gushikama bitewe n’urukundo bakunda Yehova.

16. Ni iki abavandimwe bo muri Malawi bihanganiye?

16 Mu duce twinshi tw’isi, hari ibintu binyuranye bigerageza ukwizera kw’abavandimwe bacu n’ukwihangana kwabo. Abahamya ba Yehova bo muri Malawi bamaze imyaka 26 leta yarababujije gukora umurimo wo kubwiriza, ari na ko batotezwa bikomeye kandi bakagirirwa nabi mu buryo bwinshi. Icyakora, kuba barihanganye byatumye babona imigisha. Igihe ibitotezo byatangiraga, muri icyo gihugu hari Abahamya 18.000. Nyuma y’imyaka mirongo itatu, uwo mubare warenze incuro ebyiri, ugera ku 38.393. Uko ni na ko byagenze no mu bindi bihugu.

17. Ni iki abantu bamwe baba mu miryango igizwe n’abantu badahuje ukwizera bihanganira, kandi se kuki bashobora kwihanganira ako karengane?

17 Kimwe mu bigeragezo bigera ku bagize ubwoko bw’Imana muri rusange, ni ugutotezwa. Icyakora ibyo bitandukanye n’igihe Abakristo baba batotezwa n’abagize imiryango yabo. Abagize imiryango yabo cyangwa bene wabo ba bugufi, bashobora gutuma bahangayika. Ese Yesu ntiyari yarahanuye ko ibyo byose byagombaga kubaho? Koko rero, abantu benshi biboneye ukuri kw’ayo magambo (Mat 10:35, 36). Abakiri bato bagiye bihanganira kurwanywa n’ababyeyi babo batizera. Hari bamwe ndetse birukanywe mu rugo, icyakora Abahamya bishimiye kubakira mu ngo zabo. Hari abandi bambuwe ibyabo. Ni iki cyafashije abo bantu bose kwihanganira ako karengane? Si urukundo bakunda umuryango w’abavandimwe gusa, ahubwo ahanini babitewe n’urukundo nyakuri bakunda Yehova n’Umwana we.—1 Pet 1:22; 1 Yoh 4:21.

18. Ni gute urukundo rwihanganira byose rufasha Abakristo bashakanye?

18 Hari indi mimerere myinshi abantu bahura na yo mu buzima isaba ko urukundo rubafasha kwihanganira byose. Mu muryango, urukundo rufasha abashakanye kumvira amagambo ya Yesu agira ati “icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya” (Mat 19:6). Iyo Abakristo bashakanye bagize “imibabaro mu mubiri wabo,” bagombye kwibuka ko Yehova ari we ufite umwanya w’ingenzi mu ishyingiranwa ryabo (1 Kor 7:28). Ijambo ry’Imana rivuga ko ‘urukundo rwihanganira byose.’ Iyo umugabo n’umugore bambaye uwo muco, bagira imbaraga zo kubana akaramata, kandi bagatuma ishyingiranwa ryabo rikomera.—Kolo 3:14.

19. Abagize ubwoko bw’Imana bakoze iki, igihe habaga impanuka kamere?

19 Urukundo rudufasha kwihanganira byose mu gihe habaye impanuka kamere. Uko ni ko byagenze igihe umutingito wibasiraga amajyepfo ya Peru, ndetse n’igihe umuyaga wiswe Katrina wayogozaga uduce two mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Izo mpanuka zasenye amazu menshi y’abavandimwe bacu, kandi zangiza n’ibintu byabo. Urukundo rwatumye amatorero yo ku isi yose atanga imfashanyo zo kubatabara, kandi abavandimwe na bashiki bacu benshi bitangiye kujya kubafasha, babubakira amazu, kandi babasanira Amazu y’Ubwami. Ibyo bikorwa byagaragaje ko abavandimwe bakundana kandi bakitanaho mu bihe byose no mu mimerere iyo ari yo yose.—Yoh 13:34, 35; 1 Pet 2:17.

Urukundo ntirutsindwa

20, 21. (a) Kuki urukundo ruruta byose? (b) Kuki wiyemeje gukurikira inzira y’urukundo?

20 Muri iki gihe, twe abagize ubwoko bwa Yehova tubona ko ari iby’ubwenge gukurikira inzira iruta izindi zose y’urukundo. Mu by’ukuri, urukundo ruruta byose. Dore uko intumwa Pawulo yagaragaje uko kuri. Mbere na mbere, yavuze ko impano z’umwuka zari kuzashira, kandi ko itorero rya gikristo ryagombaga kuziyongera kandi rigakomera. Hanyuma yashoje agira ati “icyakora, ubu hasigaye ukwizera, ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu; ariko ikiruta byose muri ibyo ni urukundo.”—1 Kor 13:13.

21 Amaherezo, ibintu twizera bizasohora, hanyuma tube tutagikeneye gukomeza kubyizera. Kwiringira amasezerano dutegereje ko azasohozwa bizaba bitagikenewe igihe ibintu byose bizaba byahinduwe bishya. Ariko se bite ku bihereranye n’urukundo? Urukundo rwo ntiruzatsindwa cyangwa ngo rushire; ruzahoraho. Kubera ko tuzabaho iteka, nta gushidikanya ko tuzarushaho kubona ibindi bintu bikubiye mu rukundo rw’Imana, kandi tukabisobanukirwa. Nukora ibyo Imana ishaka, ugakomeza inzira iruta izindi zose y’urukundo rudatsindwa, uzabaho iteka.—1 Yoh 2:17.

Ni gute wasubiza?

• Kuki tugomba kwirinda urukundo rudakwiriye?

• Ni iki urukundo rushobora kudufasha kwihanganira?

• Ni mu buhe buryo urukundo rudatsindwa?

[Ibibazo]

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 27]

Isomo ry’umwaka wa 2010 riravuga ngo ‘Urukundo rwihanganira byose. Urukundo ntirutsindwa.’—1 Kor 13:7, 8.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Urukundo dukunda Imana rutuma tubwiriza

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Urukundo rudatsindwa rwafashije abavandimwe na bashiki bacu bo muri Malawi kwihanganira ibitotezo