Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amahoro mu gihe cy’imyaka igihumbi na nyuma yaho

Amahoro mu gihe cy’imyaka igihumbi na nyuma yaho

“Kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.”​—1 KOR 15:28.

1. Ni iki gihishiwe abagize “imbaga y’abantu benshi”?

TEKEREZA ibintu byiza ubutegetsi bukomeye kandi bufite umutegetsi urangwa n’ubutabera n’impuhwe bwakorera abayoboke babwo mu gihe cy’imyaka igihumbi! Hari ibintu bihebuje bihishiwe abantu batabarika bagize “imbaga y’abantu benshi” bazarokoka ‘umubabaro ukomeye,’ uzavanaho burundu iyi si mbi.—Ibyah 7:9, 14.

2. Ni iki cyageze ku bantu mu myaka 6.000 ishize?

2 Mu myaka 6.000 ishize, abantu bagerageje kwitegeka bo ubwabo, kandi ibyo byabateje agahinda kenshi n’imibabaro. Kera cyane Bibiliya yari yaravuze iti “umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi” (Umubw 8:9). Byifashe bite muri iki gihe? Uretse intambara n’imyivumbagatanyo, hariho n’ibibazo by’ubukene bukabije, uburwayi, kwangiza ibidukikije, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi. Hari abayobozi bavuze ko nitutagira ibyo duhindura ngo tureke kwangiza isi, bizagira ingaruka mbi cyane.

3. Ni iki Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi buzakora?

3 Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Umwami Mesiya, ari we Yesu Kristo, hamwe n’abantu 144.000 bazafatanya na we gutegeka, Ubwami bw’Imana buzagenda buvanaho ibibi byose byakorewe abantu n’isi. Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi buzasohoza isezerano rya Yehova Imana risusurutsa umutima, rigira riti “ndarema ijuru rishya n’isi nshya; ibya kera ntibizibukwa ukundi kandi ntibizatekerezwa” (Yes 65:17). Ni ibihe bintu bihebuje bizaba mu gihe kiri imbere? Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bushobora gutuma tumenya ibyo bintu ibyo ari byo, nubwo “bitaboneka,” cyangwa bikaba bitaraba.—2 Kor 4:18.

‘BAZUBAKA AMAZU, KANDI BAZATERA INZABIBU’

4. Ni ibihe bibazo by’imiturire abantu benshi bafite muri iki gihe?

4 Ni nde utakwishimira kugira inzu ye bwite, aho we n’umuryango we baba, bafite amahoro n’umutekano? Icyakora, muri iyi si ya none kubona ahantu heza ho kuba ni ikibazo gikomeye. Abantu benshi baba mu migi ituwe cyane. Mu duce twinshi abantu baba mu tuzu tudafashije, turi mu kajagari. Baba bumva batazigera bagira inzu yabo bwite.

5, 6. (a) Ibivugwa muri Yesaya 65:21 no muri Mika 4:4 bizasohora bite? (b) Ni iki twakora kugira ngo tuzabone iyo migisha?

5 Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami, icyifuzo cya buri muturage cyo kugira inzu ye bwite kizahazwa, kuko Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi Yesaya ati “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo” (Yes 65:21). Ariko icyo cyifuzo si cyo cyonyine kizahazwa. Muri iki gihe, hari abantu baba mu mazu yabo bwite, ndetse hari n’abashobora kuba bafite amazu manini cyane. Ariko kandi, bahangayikishwa n’uko habayeho ibibazo by’ubukungu bayatakaza, cyangwa ko abajura babatera. Uko si ko ibintu bizaba bimeze mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami. Umuhanuzi Mika yaranditse ati “umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi.”—Mika 4:4.

6 Ibyo byagombye gutuma dukora iki? Birumvikana ko twese dukeneye ahantu heza ho kuba. Ese aho kugira ngo duhatanire kugira inzu nziza twifuza, wenda tukaba twafata n’amadeni kugira ngo tuyibone, ibyiza si uko twakwerekeza ibitekerezo ku masezerano ya Yehova? Wibuke ibyo Yesu yavuze agira ati “ingunzu zifite amasenga n’inyoni zo mu kirere zifite aho zitaha, ariko Umwana w’umuntu ntagira n’aho kurambika umusaya” (Luka 9:58). Yesu yashoboraga kubaka inzu nziza cyane kurusha izindi zose cyangwa akayigura. Kuki atabikoze? Uko bigaragara, Yesu yashakaga kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyashoboraga kumubuza gushyira Ubwami mu mwanya wa mbere. Ese dushobora kwigana urugero rwe, tugakomeza kugira ijisho riboneje ku kintu kimwe, mbese tukirinda imihangayiko iterwa no gushaka ubutunzi?—Mat 6:33, 34.

“ISEGA N’UMWANA W’INTAMA BIZARISHA HAMWE”

7. Yehova yavuze ko abantu bari kubana bate n’inyamaswa?

7 Igihe Imana yaremaga ibintu byo ku isi, abantu ni bo yaremye bwa nyuma. Yehova yamenyesheje Umukozi we w’Umuhanga, akaba n’Umwana we w’imfura, umugambi yari afite. Yaramubwiye ati “tureme umuntu mu ishusho yacu, ase natwe, ategeke amafi yo mu nyanja n’ibiguruka mu kirere n’amatungo n’isi yose n’izindi nyamaswa zose zigenda ku butaka” (Intang 1:26). Bityo rero, Adamu na Eva, ndetse n’ababakomotseho bose bahawe inshingano yo gutegeka inyamaswa.

8. Inyamaswa zitwara zite muri iki gihe?

8 Ese koko abantu bashobora gutegeka inyamaswa zose, kandi bakabana na zo amahoro? Abantu benshi bakunda imbwa n’injangwe baba bafite mu ngo zabo. Ariko se byifashe bite ku nyamaswa zo mu gasozi? Hari raporo yagize iti “abahanga mu bya siyansi babaye hafi y’inyamaswa bakazikoraho ubushakashatsi, babonye ko inyamabere zose zigira ibyiyumvo.” Birumvikana ko hari igihe tubona inyamaswa zagize ubwoba cyangwa zarakaye iyo hari uzisagariye. Ariko se koko, zishobora kugaragaza urukundo? Iyo raporo ikomeza igira iti “iyo inyamabere zirera ibyana byazo, zigaragaza urukundo rwinshi.”

9. Ni irihe hinduka rizabaho ku birebana n’inyamaswa?

9 Ku bw’ibyo, ntitwagombye gutangara mu gihe dusomye muri Bibiliya ko abantu bazabana amahoro n’inyamaswa. (Soma muri Yesaya 11:6-9; 65:25.) Kubera iki? Wibuke ko nyuma y’Umwuzure, igihe Nowa n’umuryango we bavaga mu nkuge, Yehova yababwiye ati ‘ibyaremwe byose bifite ubuzima byo ku isi bizakomeza kubatinya.’ Ibyo byari kurinda inyamaswa (Intang 9:2, 3). Ariko kandi, Yehova ashobora gutuma inyamaswa zidatinya abantu cyane, kugira ngo babane na zo nk’uko yari yarabivuze mu ntangiriro (Hos 2:18). Mbega ukuntu abantu bose bazaba bari ku isi icyo gihe bazibonera ibintu bishimishije!

“IZAHANAGURA AMARIRA YOSE”

10. Ni iki gituma abantu barira?

10 Igihe Salomo yabonaga ‘ibikorwa byose byo gukandamiza byakorerwaga kuri iyi si,’ yavuganye agahinda ati ‘nabonye amarira y’abakandamizwa, ariko ntibari bafite uwo kubahumuriza’ (Umubw 4:1). Uko ni ko ibintu byifashe muri iki gihe, niba bitararushijeho kuba bibi. Ni nde muri twe utarigeze arira bitewe n’impamvu runaka? Ni iby’ukuri ko hari igihe turira amarira y’ibyishimo. Ariko kandi, akenshi intimba ituri ku mutima ni yo ituma turira.

11. Ni iyihe nkuru yo muri Bibiliya wowe wumva iguteye agahinda?

11 Ibuka inkuru nyinshi zivugwa muri Bibiliya z’abantu bagiye bababara maze bakarira. Igihe Sara yapfaga afite imyaka 127, ‘Aburahamu yinjiye mu ihema aborogera Sara, aramuririra cyane’ (Intang 23:1, 2). Igihe Nawomi yasezeraga ku bakazana be babiri bari barapfakaye, ‘baraturitse bararira.’ Igihe yakomezaga kubavugisha, ‘barongeye baraturika bararira’ (Rusi 1:9, 14). Igihe Umwami Hezekiya yari arwaye indwara yashoboraga kumuhitana, yasenze Imana maze “ararira cyane,” kandi uko bigaragara byababaje Yehova cyane (2 Abami 20:1-5). None se, ni nde utababazwa n’inkuru ivuga ukuntu intumwa Petero yihakanye Yesu? Igihe Petero yumvaga isake ibitse, ‘yarasohotse maze ararira cyane.’—Mat 26:75.

12. Ni mu buhe buryo ubutegetsi bw’Ubwami buzatuma abantu babona ihumure nyakuri?

12 Abantu bakeneye guhumurizwa bitewe n’ibintu byinshi bibabaje bibageraho. Ibyo ni byo Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi buzakorera abayoboke babwo. Bibiliya igira iti “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi” (Ibyah 21:4). Kuba abantu batazongera kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara, ni ibintu bishimishije. Ariko igishimishije cyane kurushaho ni uko Imana yanasezeranyije ko izakuriraho abantu umwanzi wabo ukomeye, ni ukuvuga urupfu. Ibyo bizasohora bite?

‘ABARI MU MVA BOSE BAZAVAMO’

13. Ni izihe ngaruka urupfu rwagize ku bantu kuva Adamu yakora icyaha?

13 Kuva Adamu yakora icyaha, urupfu rwategetse abantu rumeze nk’umwami. Ni umwanzi udatsindwa. Nta wuruhunga, kandi rutera intimba n’agahinda kenshi (Rom 5:12, 14). Mu by’ukuri, abantu babarirwa muri za miriyoni ‘bashyizwe mu bubata ubuzima bwabo bwose, bitewe no gutinya urupfu.’—Heb 2:15.

14. Bizagenda bite urupfu niruhindurwa ubusa?

14 Bibiliya ivuga ibirebana n’igihe ‘urupfu, ari rwo mwanzi wa nyuma, ruzahindurwa ubusa’ (1 Kor 15:26). Hari amatsinda abiri azungukirwa. Abagize “imbaga y’abantu benshi” bariho muri iki gihe bazarokoka, binjire mu isi nshya yasezeranyijwe, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Abantu babarirwa muri za miriyari bapfuye na bo bazazuka. Tekereza nawe ibyishimo bizabaho igihe abagize imbaga y’abantu benshi bazaba bakira abo bantu bazazuka! Gusuzuma zimwe mu nkuru za Bibiliya zivuga iby’abantu bazutse biduha umusogongero w’uko ibintu bizaba byifashe icyo gihe.—Soma muri Mariko 5:38-42; Luka 7:11-17.

15. Wakumva umeze ute ubonye uwo wakundaga azutse?

15 Tekereza kuri aya magambo agira ati ‘baratangara cyane, basabwa n’ibyishimo byinshi,’ n’agira ati “batangira gusingiza Imana.” Iyo uhaba icyo gihe, wenda nawe wari kumera utyo. Koko rero, kubona abo twakundaga bazutse bizatuma tugira umunezero n’ibyishimo bisaze. Yesu yaravuze ati ‘igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bumve ijwi rye bavemo’ (Yoh 5:28, 29). Nta n’umwe muri twe wigeze abona ibintu nk’ibyo; mu by’ukuri bizaba ari kimwe mu bintu bihebuje “bitaboneka,” cyangwa bizaba mu gihe kiri imbere.

IMANA IZABA “BYOSE KURI BOSE”

16. (a) Kuki twagombye kuvuga dushishikaye ibirebana n’ibintu bihebuje tuzabona mu gihe kiri imbere? (b) Ni iki Pawulo yavuze kugira ngo atere inkunga Abakristo b’i Korinto?

16 Abantu bakomeza kubera Yehova indahemuka muri ibi bihe bigoye, bazabona ibintu bihebuje mu gihe kiri imbere. Nubwo tutarabibona, gukomeza kubyerekezaho ibitekerezo bizatuma twibanda ku bintu by’ingenzi kandi twirinde kurangazwa n’ibintu bidafashije byo muri iyi si (Luka 21:34; 1 Tim 6:17-19). Nimucyo tujye tuvuga ibirebana n’ibyiringiro byacu bihebuje dushishikaye, haba mu gihe turi muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, mu gihe tuganira na bagenzi bacu duhuje ukwizera, cyangwa igihe twungurana ibitekerezo n’abo twigisha Bibiliya ndetse n’abashimishijwe. Ibyo bizatuma ibyo byiringiro bikomeza kuba nyakuri mu bwenge bwacu no mu mitima yacu. Uko ni ko intumwa Pawulo yateye inkunga Abakristo bagenzi be. Amagambo yababwiye yabafashije gutekereza uko ibintu bizaba bimeze ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Gerageza kwiyumvisha icyo Pawulo yashakaga kuvuga mu 1 Abakorinto 15:24, 25, 28.Hasome.

17, 18. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yari “byose kuri bose” akimara kurema abantu? (b) Ni iki Yesu azakora kugira ngo abantu bongere kunga ubumwe n’Imana?

17 Nta magambo meza umuntu yasobanuramo uko ubuzima buzaba bumeze ku iherezo ry’imyaka igihumbi yaruta amagambo agira ati “kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.” Ibyo bishatse kuvuga iki? Tekereza igihe abantu batunganye ari bo Adamu na Eva bari muri Edeni, bari mu muryango wa Yehova ugizwe n’ibiremwa byo mu ijuru n’ibyo ku isi, warangwaga n’amahoro kandi wunze ubumwe. Yehova, we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ni we witegekeraga ibiremwa bye byose, ni ukuvuga abamarayika n’abantu. Bivuganiraga na we, bakamusenga kandi yabahaga imigisha. Yari “byose kuri bose.”

Yesu namara gusohoza inshingano ze za cyami, azasubiza Se Ubwami yicishije bugufi

18 Iyo mishyikirano myiza bari bafitanye yajemo agatotsi igihe Satani yashukaga abantu bakigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Icyakora, kuva mu mwaka wa 1914, hari ibintu bitandukanye Ubwami bwa Mesiya bwagiye bukora kugira ngo abantu bongere kunga ubumwe n’Imana (Efe 1:9, 10). Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, tuzabona ibintu bihebuje ubu “bitaboneka,” cyangwa bitarasohora. Nyuma yaho hazaba “imperuka,” ni ukuvuga iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Ni iki kizakurikiraho? Nubwo Yesu ‘yahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi’ ntazashaka kwigarurira umwanya wa Yehova. ‘Azashyikiriza ubwami Imana, ari na yo Se,’ yicishije bugufi. Azakoresha umwanya wihariye afite n’ububasha bwe “kugira ngo Imana Data ihabwe ikuzo.”—Mat 28:18; Fili 2:9-11.

19, 20. (a) Abayoboke b’Ubwami bazagaragaza bate ko bemera ko Yehova ari we mutegetsi w’ikirenga? (b) Ni ibihe bintu bihebuje duhishiwe?

19 Icyo gihe, abayoboke b’Ubwami bazaba bari ku isi bazaba barageze ku butungane. Bazakurikiza urugero rwa Yesu, bemere ko Yehova ari we mutegetsi w’ikirenga bicishije bugufi kandi babyishimiye. Nibatsinda ikigeragezo cya nyuma, bazaba bagaragaje ko bifuza kuyoborwa na we (Ibyah 20:7-10). Nyuma yaho, ibyigomeke byose, baba abantu cyangwa abamarayika, bizarimburwa burundu. Icyo kizaba ari igihe cy’ibyishimo rwose! Ibyaremwe byose byo mu ijuru no ku isi, bizishimira gusingiza Yehova, we uzaba ‘wabaye byose kuri bose.’—Soma muri Zaburi ya 99:1-3.

20 Ese ibintu bihebuje Ubwami bugiye kuzana bizatuma werekeza ubwenge bwawe n’imbaraga zawe ku gukora ibyo Imana ishaka? Ese uzirinda kuyobywa n’ibyiringiro n’ihumure bidafashije bitangwa n’isi ya Satani? Ese uzakomera ku mwanzuro wawe wo gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova? Ngaho ibikorwa byawe nibigaragaze ko wifuza kubigenza utyo ubu n’iteka ryose. Hanyuma, uzagira amahoro kandi ugubwe neza mu gihe cy’imyaka igihumbi na nyuma yaho.