Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Ntimuzi umunsi n’isaha’

‘Ntimuzi umunsi n’isaha’

“Nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.”​—MAT 25:13.

TEKEREZA umuyobozi ukomeye agusabye kumutwara agiye mu nama yihutirwa. Icyakora, mbere gato y’uko ujya kumufata, ubonye ko udafite lisansi ihagije. Wumvise ugomba kwihutira kujya kuyigura. Umaze kugenda, uwo muyobozi ahita aza. Arebye hose arakubura. Kubera ko adashobora gutegereza, ahise asaba undi muntu ngo amutware. Uhise ugaruka, ariko usanga wa muyobozi yigendeye. Wakumva umeze ute?

1-3. (a) Ni izihe ngero zidufasha gusobanukirwa isomo tuvana mu migani ibiri ya Yesu? (b) Ni ibihe bibazo turi bubonere ibisubizo?

2 Tekereza noneho uramutse uri umuyobozi kandi ukaba watoranyije abagabo batatu bashoboye kugira ngo bagukorere umurimo w’ingenzi. Ubasobanuriye icyo wifuza ko bakora, maze bose uko ari batatu barabyemera. Ariko uragarutse usanga babiri gusa ari bo bakoze akazi wabahaye. Utakoze akazi wamuhaye, akubwiye impamvu z’urwitwazo zabimuteye. Mu by’ukuri, ntiyigeze anagerageza. Wakumva umeze ute?

3 Mu mugani wa Yesu w’abakobwa icumi n’uw’italanto, yavuzemo imimerere isa n’iyavuzwe haruguru. Iyo migani yombi ivuga ibintu byari kuba mu gihe cy’imperuka kandi igaragaza impamvu bamwe mu Bakristo basutsweho umwuka bari gukomeza kuba abizerwa bakaba n’abanyabwenge, ariko abandi bikabananira (Mat 25:1-30). * Yatsindagirije iyo ngingo agira ati “nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi n’isaha,” ni ukuvuga igihe Yesu yari gusohoreza urubanza Imana yaciriye isi ya Satani (Mat 25:13). Natwe dushobora gukurikiza iyo nama. Kuki gukomeza kuba maso nk’uko Yesu yabiduteyemo inkunga bidufitiye akamaro? Ni izihe ngero z’abantu bakomeje kuba maso? Ni iki tugomba gukora kugira ngo dukomeze kuba maso?

AKAMARO KO GUKOMEZA KUBA MASO

4. Kuki kuba maso bidasobanura ko tugomba gucungana n’isaha?

4 Hari ibintu bimwe na bimwe biba bisaba ko twubahiriza igihe, urugero nk’imirimo yo mu ruganda, kujya kubonana na muganga cyangwa kujya gutega imodoka. Ariko kandi, hari indi mirimo umuntu aba agomba gukora adacungana n’isaha, kuko bishobora kumurangaza cyangwa bikaba byamuteza akaga, urugero nko kuzimya inkongi y’umuriro cyangwa gutabara abagwiririwe n’impanuka. Mu gihe umuntu akora imirimo nk’iyo, ikiba gikenewe ni ukwita ku byo akora aho gucungana n’isaha. Mu buryo nk’ubwo, kubera ko imperuka yegereje cyane, ubu umurimo wihutirwa kurusha indi yose ni ukumenyesha abantu ibyo Yehova yakoze kugira ngo aturokore. Kuri twebwe Abakristo, gukomeza kuba maso ntibisobanura ko tugomba gucungana n’isaha. Mu by’ukuri, hari nibura uburyo butanu twungukirwamo no kuba tutazi umunsi nyawo cyangwa isaha imperuka izazira.

5. Ni mu buhe buryo kutamenya umunsi n’isaha bituma tugaragaza ibiri mu mutima wacu?

5 Mbere na mbere, kuba tutazi igihe imperuka izazira bituma tugaragaza ibiri mu mutima wacu. Yehova atugaragariza ko atwubaha kubera ko atureka tukihitiramo kumubera indahemuka. Nubwo twifuza kuzarokoka imperuka maze tukabona ubuzima bw’iteka, iyo si yo mpamvu y’ibanze ituma dukorera Yehova. Tumukorera bitewe n’uko tumukunda. (Soma muri Zaburi ya 37:4.) Twishimira gukora ibyo ashaka, kandi twibonera ko ibyo Imana itwigisha ari twe bigirira umumaro (Yes 48:17). Mu by’ukuri, amategeko ye ntatubera umutwaro.—1 Yoh 5:3.

6. Iyo dukoreye Imana tubitewe n’urukundo, yumva imeze ite, kandi kuki?

6 Icya kabiri, kuba tutazi umunsi cyangwa isaha bituma tubona uburyo bwo gushimisha umutima wa Yehova. Iyo dukoreye Yehova tubitewe n’urukundo aho kubiterwa n’uko imperuka iri hafi cyangwa ingororano tuzahabwa, tugira uruhare mu gutuma abona uko asubiza umwanzi umutuka ari we Satani. (Yobu 2:4, 5; soma mu Migani 27:11.) Iyo dutekereje imibabaro n’intimba Satani yaduteje, twishimira gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bityo tukanga ubutegetsi bubi bwa Satani.

7. Kuki ubona ko ari byiza kugira imibereho irangwa no kwigomwa?

7 Icya gatatu, gukorera Imana tutazi igihe imperuka izazira bituma tugira imibereho irangwa no kwigomwa. Hari abantu batazi Imana na bo bemera ko iyi si idashobora kumara igihe kirekire. Kubera ko batinya ko bashobora kugerwaho n’akaga igihe icyo ari cyo cyose, baribwira bati “mureke twirire twinywere kuko ejo tuzapfa” (1 Kor 15:32). Ariko kandi, twe ibyo ntibidutera ubwoba. Ntitwitarura abandi dushaka kugera ku byo turarikiye bishingiye ku bwikunde (Imig 18:1). Ahubwo, turiyanga tugakoresha igihe cyacu, imbaraga zacu n’ibyo dutunze kugira ngo tugeze ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. (Soma muri Matayo 16:24.) Twishimira gukorera Imana, cyane cyane dufasha abandi kuyimenya.

8. Ni uruhe rugero rwo muri Bibiliya rugaragaza impamvu dukwiriye kurushaho kwiringira Yehova n’Ijambo rye?

8 Icya kane, kuba tutazi umunsi cyangwa isaha imperuka izazira bidufasha kurushaho kwiringira Yehova no kwihatira gukurikiza Ijambo rye mu mibereho yacu. Ikintu gikunze kuranga abantu badatunganye ni ukwiyiringira bo ubwabo. Pawulo yagiriye Abakristo bose inama agira ati “umuntu utekereza ko ahagaze yirinde atagwa.” Mbere gato y’uko Yosuwa ajyana ubwoko bw’Imana mu Gihugu cy’Isezerano, abantu ibihumbi makumyabiri na bitatu basuzuguye Yehova maze batakaza ubuzima bwabo. Pawulo yaravuze ati “ibyo byababayeho kugira ngo bibe akabarore, kandi byandikiwe kutubera umuburo twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.”—1 Kor 10:8, 11, 12.

9. Ni mu buhe buryo ibigeragezo bishobora kudutunganya kandi bigatuma turushaho kwegera Imana?

9 Icya gatanu, kuba tutazi umunsi cyangwa isaha imperuka izazira bituma imibabaro duhura na yo muri iki gihe idutunganya. (Soma muri Zaburi ya 119:71.) Koko rero, muri iyi minsi y’imperuka turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (2 Tim 3:1-5). Kubera ko abantu benshi muri iyi si ya Satani batwanga, dushobora gutotezwa tuzira ukwizera kwacu (Yoh 15:19; 16:2). Nitwicisha bugufi tugasaba Imana ubuyobozi mu gihe tugezweho n’ibyo bitotezo, ukwizera kwacu kuzatunganywa, cyangwa kwezwe, nk’ukunyuze mu muriro. Ntituzanamuka, ahubwo tuzegera Yehova kuruta uko twabitekerezaga.—Yak 1:2-4; 4:8.

10. Ni iki gishobora gutuma umuntu abona igihe gisa n’aho cyihuta?

10 Umuntu ashobora kubona ko igihe cyihuta cyangwa ko kigenda buhoro. Iyo duhugiye mu mirimo myinshi tudacungana n’isaha, igihe kirihuta. Mu buryo nk’ubwo, niduhugira mu murimo ushishikaje Yehova yadushinze, uwo munsi n’iyo saha bishobora kuzaza vuba kurusha uko twabitekerezaga. Mu birebana n’ibyo, abenshi mu basutsweho umwuka baduhaye urugero rwiza. Reka dusuzume muri make ibyabaye nyuma y’uko Yesu yimikwa mu mwaka wa 1914, kandi turebe uko bamwe bagaragaje ko bari biteguye, mu gihe abandi bo batari biteguye.

ABASUTSWEHO UMWUKA BAHORA BITEGUYE

11. Kuki nyuma y’umwaka wa 1914 hari bamwe mu basutsweho umwuka batekereje ko Umwami atinze?

11 Ibuka umugani wa Yesu w’abakobwa icumi n’uw’italanto. Iyo abo bakobwa n’abagaragu bavugwa muri iyo migani baza kumenya igihe umukwe cyangwa shebuja yari kuzira, ntibari kuba bakeneye gukomeza kuba maso. Ariko bitewe n’uko batari bakizi, bagombaga guhora biteguye. Nubwo abasutsweho umwuka bari bazi ko umwaka wa 1914 wari kuba wihariye, ntibari basobanukiwe neza uko byari kugenda. Igihe babonaga ibintu bitagenze uko bari babyiteze, bamwe batekereje ko Yesu atinze. Hari umuvandimwe waje kuvuga ati “bamwe muri twe batekerezaga rwose ko twagombaga kujya mu ijuru mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira [1914].”

12. Ni mu buhe buryo abasutsweho umwuka bagaragaje ko ari abizerwa n’abanyabwenge?

12 Tekereza ukuntu bumvise bacitse intege babonye imperuka itaje kandi bari bayitegereje. Nanone kandi, abo bavandimwe bahanganye n’ibitotezo mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Umurimo wo kubwiriza wasaga n’uwahagaze burundu. Ni nk’aho abasutsweho umwuka bari basinziriye. Ariko mu mwaka wa 1919 hari ikintu cyabakanguye. Yesu yaje mu rusengero rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka, kandi igihe cy’igenzura cyari kigeze. Icyakora, hari bamwe iryo genzura ryasanze badakwiriye, bituma batakaza igikundiro cyo gukorera Umwami (Mat 25:16). Ntibari maso; bari bameze nka ba bakobwa b’abapfapfa batashyize amavuta ahagije mu matara yabo. Nanone kandi, kimwe na wa mugaragu w’umunebwe, ntibari biteguye kugira ibyo bigomwa ku bw’inyungu z’Ubwami. Ariko kandi, abenshi mu basutsweho umwuka bagaragaje ubudahemuka n’icyifuzo gikomeye cyo gukorera Shebuja no muri iyo myaka igoye y’intambara.

13. Ni iyihe mitekerereze itsinda ry’umugaragu ryagaragaje nyuma y’umwaka wa 1914, kandi se byifashe bite muri iki gihe?

13 Nyuma y’umwaka wa 1914, Umunara w’Umurinzi wagize uti “bavandimwe, abafite imitekerereze ikwiriye ntibacibwa intege n’uko gahunda y’Imana itagenze uko bari babyiteze. Ntitwifuzaga ko ibyo dushaka ari byo bikorwa; ku bw’ibyo, igihe twabonaga ko ibyo twari twiteze ko biba mu kwezi k’Ukwakira 1914 bitari byo, twishimiye ko Umwami atahinduye gahunda ye kugira ngo ayihuze n’ibyo dushaka. Ntitwifuzaga ko abigenza atyo. Icyo twifuzaga gusa ni ukurushaho gusobanukirwa gahunda ze n’imigambi ye.” Uwo muco wo kwicisha bugufi no gukora ibyo Imana ishaka ni byo bikiranga Abakristo basutsweho umwuka. Ntibavuga ko bahumekerwa n’Imana. Biyemeje gusa gukora umurimo w’Umwami hano ku isi. Muri iki gihe, abagize “imbaga y’abantu benshi” bo mu ‘zindi ntama,’ ni ukuvuga Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, na bo bakurikiza urugero rwabo bagakomeza kuba maso kandi bakarangwa n’ishyaka.—Ibyah 7:9; Yoh 10:16.

DUHORE TWITEGUYE

Nubwo waba uri mu mimerere igoranye, ujye ushaka ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka

14. Kuki ari byiza kumvira abo Imana ikoresha kugira ngo baduhe amafunguro yo mu buryo bw’umwuka?

14 Kimwe n’Abakristo basutsweho umwuka, abagize imbaga y’abantu benshi bari maso bakomeza kumvira abo Imana ikoresha kugira ngo bahe ubwoko bwayo amafunguro yo mu buryo bw’umwuka. Ni nk’aho na bo baba bongereye mu matara yabo amavuta yo mu buryo bw’umwuka binyuriye ku Ijambo ry’Imana n’umwuka wayo. (Soma muri Zaburi ya 119:130; Yohana 16:13.) Ibyo bibongerera imbaraga, bigatuma na bo bahora biteguye kugaruka kwa Kristo, bagakomeza kugira ishyaka ndetse no mu gihe bahanganye n’ibigeragezo bikomeye. Urugero, muri gereza imwe Abanazi bafungiragamo abantu, abavandimwe bari bahafungiwe bari bafite Bibiliya imwe gusa. Ku bw’ibyo, basenze Imana bayisaba ibindi byokurya byo mu buryo bw’umwuka. Nyuma y’igihe gito, bamenye ko hari umuvandimwe wari waje gufungirwa aho wari wabashije kwinjiza muri iyo gereza amagazeti mashya y’Umunara w’Umurinzi ayahishe mu nsimburangingo y’ukuguru kwe yari ikozwe mu giti. Mu barokotse Abanazi, harimo umuvandimwe wasutsweho umwuka witwaga Ernst Wauer, akaba yaravuze ati “Yehova yaradufashije mu buryo butangaje, atuma dufata mu mutwe ibitekerezo bitera inkunga byari muri ayo magazeti.” Yongeyeho ati “muri iki gihe kubona ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka biba byoroshye, ariko se ni ko buri gihe tubyishimira? Nemera ntashidikanya ko Yehova azaha imigisha myinshi abantu bamwiringira, bagakomeza kumubera indahemuka kandi bakarira ku meza ye.”

15, 16. Ni mu buhe buryo umugabo n’umugore we bagororewe bitewe n’umwete bagaragaje mu murimo wo kubwiriza, kandi se inkuru nk’izo zikwigisha iki?

15 Nanone kandi, abagize izindi ntama bahugira mu murimo wa Shebuja, bagashyigikira mu buryo bwuzuye abavandimwe ba Kristo (Mat 25:40). Mu buryo bunyuranye n’umugaragu mubi kandi w’umunebwe uvugwa mu mugani wa Yesu, baba biteguye gukorana umwete no kugira ibyo bigomwa kugira ngo bashyire inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Urugero, igihe Jon na Masako basabwaga kujya kubwiriza abantu bavuga igishinwa muri Kenya, ntibahise babyemera. Ariko bamaze gusuzuma imimerere yabo kandi bakabishyira mu isengesho, biyemeje kujyayo.

16 Imihati bashyizeho yatumye bagororerwa cyane. Baravuze bati “gukorera umurimo hano birashishikaje rwose.” Bahise batangira kwigisha Bibiliya abantu barindwi, kandi hari ibindi bintu byinshi byabashimishije. Baravuze bati “buri munsi dushimira Yehova kuba yaratumye tuza gukorera ino aha.” Birumvikana ko hari abandi bavandimwe na bashiki bacu benshi bagaragaje mu myanzuro yabo ko biyemeje gukomeza guhugira mu murimo w’Imana kugeza ku mperuka, igihe izazira icyo ari cyo cyose. Tekereza abantu babarirwa mu bihumbi bize Ishuri rya Gileyadi maze bakaba abamisiyonari. Niba ushaka kumenya iby’uwo murimo wihariye, wasoma ingingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 2001, yari ifite umutwe uvuga ngo “Dukora Ibyo Dushoboye Byose!” Mu gihe uri bube usuzuma iyo nkuru ishishikaje ivuga ibirebana n’ibyo abamisiyonari bakora buri munsi, utekereze uko warushaho gukora byinshi mu murimo w’Imana kugira ngo uyiheshe ikuzo, bityo ugire ibyishimo.

NAWE UJYE UHORA WITEGUYE

Iyo duhugiye mu bikorwa bya gikristo, tubona ko igihe cyihuta

17. Kuba tutazi umunsi cyangwa isaha bidufitiye akahe kamaro?

17 Mu by’ukuri, kuba tutazi umunsi n’isaha imperuka izazira ntibiduca intege cyangwa ngo twumve tumanjiriwe, ahubwo bidufitiye akamaro. Bituma dukomeza gukora ibyo Yehova, we Data wuje urukundo ashaka, kandi tukarushaho kumwegera. Kuba dukomeza gufata isuka mu buryo bw’ikigereranyo, tukirinda ibirangaza, byatumye tubonera ibyishimo byinshi mu murimo wa Yehova.—Luka 9:62.

18. Kuki twifuza gukomeza gukorera Imana turi indahemuka?

18 Umunsi w’Imana wo guca urubanza uregereje cyane. Nta n’umwe muri twe wifuza gutenguha Yehova cyangwa Yesu. Baduhaye umurimo uhebuje tugomba gukora muri iyi minsi y’imperuka. Mbega ukuntu twishimira ko batugirira icyizere!—Soma muri 1 Timoteyo 1:12.

19. Twagaragaza dute ko duhora twiteguye?

19 Twaba dufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa kuba muri Paradizo ku isi, nimucyo twese twiyemeze gukomeza gukora umurimo Imana yacu yaduhaye wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Na n’ubu ntituzi umunsi cyangwa isaha umunsi wa Yehova uzazira, kandi ntidukeneye kubimenya. Dushobora guhora twiteguye, kandi rwose tuzahora twiteguye (Mat 24:36, 44). Twizera tudashidikanya ko nidukomeza kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye kandi tugashyira Ubwami bwe mu mwanya wa mbere, tutazigera tumanjirwa.—Rom 10:11.