Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amashuri ya gitewokarasi ni ikimenyetso kigaragaza urukundo rwa Yehova

Amashuri ya gitewokarasi ni ikimenyetso kigaragaza urukundo rwa Yehova

YEHOVA ni we ‘Mwigisha wacu Mukuru’ (Yes 30:20). Urukundo rutuma yigisha abandi akanabatoza. Urugero, urukundo rwinshi Yehova akunda Yesu rwatumye amwereka “ibintu byose we ubwe akora” (Yoh 5:20). Urukundo Yehova adukunda twe Abahamya be, rutuma aduha “ururimi rw’abigishijwe,” mu gihe dushyiraho imihati kugira ngo tumwubahe kandi dufashe abandi.—Yes 50:4.

Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ibyo Kwigisha yiganye urukundo rwa Yehova ishyiraho amashuri icumi ya gitewokarasi, kugira ngo yigishe abantu babyifuza kandi bari mu mimerere ibemerera kuyajyamo. Ese ubona ko ayo mashuri ari ikimenyetso kigaragaza urukundo rwa Yehova?

Tugutumiriye kurushaho kumenya iby’ayo mashuri ya gitewokarasi n’ibyavuzwe na bamwe mu bayize. Hanyuma wibaze uti “nakora iki kugira ngo nungukirwe n’izo nyigisho ziva ku Mana?”

UNGUKIRWA N’INYIGISHO ZA GITEWOKARASI

Yehova, we ‘Mana y’urukundo,’ aduha inyigisho zituma imibereho yacu irushaho kugira ireme, zikadutegurira guhangana n’ingorane, kandi zikadufasha kurushaho kwishimira umurimo wacu (2 Kor 13:11). Kimwe n’abigishwa bo mu kinyejana cya mbere, dufite ibikwiriye byose kugira ngo dufashe abandi, ‘tubigisha gukurikiza ibyo twategetswe byose.’—Mat 28:20.

Nubwo tudashobora kwiga ayo mashuri yose, dushobora kungukirwa na rimwe cyangwa menshi muri yo. Ikindi kandi, dushobora gukurikiza inyigisho zishingiye kuri Bibiliya tuba twahawe. Dushobora nanone kurushaho gusohoza neza umurimo wacu, dukorana n’abagaragu ba Yehova bize ayo mashuri.

Ibaze uti “ese imimerere ndimo ishobora gutuma niga amwe muri ayo mashuri?”

Abagaragu ba Yehova bishimira cyane gushyigikira ayo mashuri y’ingirakamaro no kuyiga. Turakwifuriza ko inyigisho ubonera muri ayo mashuri zatuma urushaho kwegera Imana, kandi ukagira ibikwiriye byose kugira ngo usohoze inshingano yaguhaye, cyane cyane iyihutirwa yo kubwiriza ubutumwa bwiza.