Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ruswa irogeye

Ruswa irogeye

“Hari imirimo isosiyete yacu ikorera abayobozi bo mu nzego za leta kandi akenshi twishyurwa nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu. Icyakora vuba aha, nagiye kumva numva umwe muri bo arampamagaye, ambwira ko nitwemera kujya tugira ayo tumuhaho, azajya atwishyura vuba.”—JOHN. *

ESE waba warigeze guhura n’ikibazo cya ruswa? Birashoboka ko ikibazo wahuye na cyo gitandukanye n’icyo tumaze kuvuga, ariko nta gushidikanya ko wagezweho n’ingaruka za ruswa.

Mu mwaka wa 2011, Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa wakoze urutonde rugaragaza uko ibihugu bikurikirana mu birebana no kurwanya ruswa. * Raporo y’uwo muryango, yagaragaje ko “ibyinshi mu bihugu n’uturere 183 byagenzuwe, byari bifite amanota ari munsi ya 5 ku 10” mu birebana no kurwanya ruswa. Mu myaka ibiri mbere yaho, ni ukuvuga mu wa 2009, raporo ya buri mwaka y’uwo muryango yari yaragaragaje ko ruswa yogeye ku isi hose, igira iti “nta karere na kamwe ko ku isi katavugwamo ruswa.”

“Kurya ruswa ni ugukoresha nabi ububasha wahawe mu nyungu zawe bwite. Umuntu ubaho, akabona amaramuko cyangwa akagira ibyishimo ari uko abamuyobora babaye inyangamugayo, arababara cyane iyo bariye ruswa.”​—TRANSPARENCY INTERNATIONAL

Ingaruka za ruswa zishobora kuba mbi cyane. Urugero, hari ikinyamakuru cyavuze ko “ruswa n’uburangare” biri mu bintu byatumye muri Hayiti hapfa abantu batagira ingano igihe habaga umutingito mu mwaka wa 2010 (Time). Cyongeyeho ko muri icyo gihugu “amazu menshi yubakwa hadakurikijwe amabwiriza ya ba injenyeri, bitewe n’uko abayubaka baha ruswa abagenzuzi ba leta.”

Ese ruswa izacika burundu? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, tugomba kubanza kumenya ibintu by’ibanze bituma habaho ruswa. Ibyo biri busuzumwe mu ngingo zikurikira.

^ par. 2 Izina ryarahinduwe.

^ par. 4 “Ibihugu byamunzwe na ruswa bihabwa amanota hakurikijwe uko ruswa itangwa mu nzego za leta.”—Transparency International.