Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese dushobora kuba inyangamugayo muri iyi si yamunzwe na ruswa?

Ese dushobora kuba inyangamugayo muri iyi si yamunzwe na ruswa?

“Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”​—ABAHEBURAYO 13:18.

SATANI, isi mbi na kamere yacu ibogamira ku cyaha bitugiraho ingaruka zikomeye. Ariko kandi, dushobora kubirwanya kandi tukabitsinda. Twabigeraho dute? Twabigeraho twegera Imana kandi tugakurikiza amahame atajya ata agaciro yo mu Ijambo ryayo Bibiliya. Reka turebe abiri muri yo.

IHAME RYA BIBILIYA: “Mureke kwishushanya n’iyi si.”—Abaroma 12:2.

“Bibiliya yatumye nibonera inyungu zo kuba inyangamugayo.”—GUILHERME

Inkuru y’ibyabayeho: Guilherme ni umucuruzi w’Umunyaburezili, kandi ubucuruzi bwe bugenda neza. Yemera ko kuba inyangamugayo bitoroshye. Yaravuze ati “umuntu ashobora gutangira kuriganya bitewe wenda no guhatanira kwesa imihigo isosiyete ye yahize, cyangwa guhiganwa n’abandi ku masoko. Abantu benshi bumva ko gutanga ruswa no kuyakira ari ibisanzwe. Iyo uri rwiyemezamirimo kandi uhatanira kudahomba, kuba inyangamugayo ntibiba byoroshye.”

Nubwo bimeze bityo ariko, Guilherme yashoboye gukomeza kuba inyangamugayo. Yaravuze ati “nubwo turi mu isi yumva ko ubuhemu nta cyo butwaye, dushobora kuba inyangamugayo. Icy’ingenzi ni ukugira amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru ugenderaho. Bibiliya yatumye nibonera inyungu zo kuba inyangamugayo. Iyo umuntu ari inyangamugayo ntagira inkomanga ku mutima, aba atuje kandi akumva yiyubashye. Nanone abera abandi urugero rwiza.”

IHAME RYA BIBILIYA: “Abamaramaje kuba abakire bagwa mu bishuko no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, riroha abantu mu bibarimbuza bikabangiza rwose, kuko gukunda amafaranga ari umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose.”—1 Timoteyo 6:9, 10.

“Nishimira ko gushyira mu bikorwa amahame ngengamuco ya Bibiliya byatumye ngirirwa icyizere.”—ANDRÉ

Inkuru y’ibyabayeho: André afite isosiyete ishyira ibyuma byo kurinda umutekano mu mazu. Bamwe mu bakiriya be ni abayobozi b’ikipe ikomeye y’umupira w’amaguru. Umunsi umwe, igihe iyo kipe yari imaze gukina umukino ukomeye, André yagiye ku biro by’iyo kipe maze abaha fagitire y’ibyo yari yabakoreye. Icyo gihe urwego rushinzwe imari rwari ruhugiye mu kubara amafaranga yavuye mu matike. Kubera ko bwari bwije, uhagarariye urwo rwego yihutiye kwishyura abantu bose bari babakoreye ibintu bitandukanye, harimo na André.

André yaravuze ati “igihe nari mu nzira njya mu rugo, nasanze uwo mugabo yanyishyuye menshi. Nubwo nari nzi ko ashobora kutazamenya uwo yahaye ayo mafaranga, nari nzi ko yari kuzayishyura ayakuye mu ye. Kubera iyo mpamvu, niyemeje gusubirayo. Nakoze uko nshoboye ngenda nyura mu bafana, maze musubiza amafaranga yarengagaho. Uwo mugabo yaratangaye cyane, kuko nta muntu wari warigeze amusubiza amafaranga.”

André yakomeje agira ati “kuba narabaye inyangamugayo byatumye anyubaha. Nubwo hashize imyaka myinshi ibyo bibaye, mu bantu bose bari bafitanye amasezerano n’iyo kipe, ni jye jyenyine usigaye. Nishimira ko gushyira mu bikorwa amahame ngengamuco ya Bibiliya byatumye ngirirwa icyizere.”

Kumenya ko dushobora kwirinda ingeso mbi tubifashijwemo na Bibiliya, birahumuriza. Icyakora, ibikorwa by’abantu ku giti cyabo ntibishobora kuzavanaho ruswa burundu. Impamvu zituma habaho ruswa zirakomeye cyane, ku buryo abantu badatunganye ubwabo badashobora kuyica. Ariko se ibyo bishatse kuvuga ko ruswa itazigera icika? Ingingo ya nyuma muri izi ngingo z’uruhererekane, iri buduhe igisubizo gishimishije gishingiye kuri Bibiliya.