Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ijambo ry’Imana ryahinduye umuryango w’Abahindu

Ijambo ry’Imana ryahinduye umuryango w’Abahindu

SINZIGERA nibagirwa itariki ya 22 Kanama 2005. Uwo munsi hari kuwa mbere, jye n’umuryango wanjye twicaye dusangira amafunguro ya mu gitondo. Icyo gihe nari hagati yo gupfa no gukira, kuko nari ndwaye ikibyimba kinini mu bwonko. Umugabo wanjye Krishna yarasenze, nyuma yaho mfata ijambo ngira icyo mbwira umuryango.

Nabwiye abagize umuryango wanjye nti “ngiye kwa muganga kwibagisha ahantu hakomeye. Ubwo rero, mwitege ibishobora kumbaho byose. Nateguye uko nzahambwa mu gihe byaba bibaye ngombwa. Mwebwe abasenga Yehova, mushikame. Naho mwebwe mutamusenga, ndabinginze ngo mwemere kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro yacu ya gikristo. Ibyo bizatuma mubona ibyo nanjye nizeye kuzabona mu isi nshya yegereje, aho abasenga Imana by’ukuri bazabaho iteka ku isi izahinduka paradizo bafite ubuzima buzira umuze.”

Mbere y’uko mbabwira uko byagenze bamaze kumbaga, reka mbabwire amateka yanjye n’uko naje kumenya Imana y’ukuri.

Nkiri Umuhindu

Mama anteruye

Umuryango wanjye wabaga mu nzu yubakishije ibyuma n’ibiti, yari ku gasozi ko mu mugi wa Durban, uri ku nkombe z’inyanja muri Afurika y’Epfo. Kugira ngo tugere ku marembo y’iwacu tuvuye ku muhanda wari mu kabande, twazamukaga ingazi 125. Izo ngazi zageraga ku kayira gakikijwe n’ibihuru katugezaga ku marembo. Hirya y’ayo marembo hari urusengero rwa nyogokuru rwari rwuzuye amashusho n’ibishushanyo by’imana z’Abahindu. Nyogokuru yambwiye ko ndi “umwana wo mu rusengero” (mandir kī baccā, mu gihinde), kandi ko imana twasengaga ari zo zatumye mvuka. Imbere y’urwo rusengero, hari ingazi nziza cyane zisize irangi ry’umutuku zageraga imbere ku muryango warwo. Iyo nzu yari nini, ifite ikirongozi kirekire, igikoni kinini kirimo iziko, ibyumba byo kuryamamo birindwi n’ikindi cyari cyubatse iruhande rw’iyo nzu. Ayo mazu twayabagamo turi 27, harimo sogokuru na nyogokuru, data na barumuna be batatu, mushiki we muto n’imiryango yabo.

Inzu yacu

Kwita kuri uwo muryango ungana utyo, ntibyari byoroshye. Ariko kuba abari bagize umuryango wacu barabaga hamwe, byatumaga turushaho kunga ubumwe kandi hari byinshi twibuka bikadushimisha. Abakazana bane ba sogokuru, harimo na mama ari we Gargee Devi, bagabanaga imirimo yo mu rugo. Basimburanaga ku mirimo yo guteka no gukora isuku. Sogokuru ni we wari umutware w’umuryango, kandi ni we wahahiraga umuryango wose. Buri wa gatatu, sogokuru na nyogokuru bajyaga ku isoko kugura inyama, imbuto n’imboga twakeneraga mu cyumweru cyose. Twakundaga kwicara munsi y’igiti cya pinusi cyari ku gasozi kitegeye ikibaya, dutegereje ko bava ku isoko. Iyo twababonaga bavuye muri bisi bafite ibitebo binini, twamanukaga za ngazi 125 kugira ngo tujye kubatwaza.

Ndi hafi ya za ngazi 125

Mu busitani bwacu, hari igiti cy’umukindo cyari cyaritsemo inyoni. Twakundaga kuzibona zigenda zikongera zikagaruka, kandi tukazumva ziririmba. Nyogokuru yabaga yicaye kuri za ngazi imbere y’urugi rw’imbere, maze akatubarira inkuru zitandukanye, asa n’aho adusobanurira icyo izo nyoni zavugaga. Hari ibintu byinshi byiza nibuka twakoreraga iwacu mu rugo. Twarasekaga, tukarira, tugakina, tukamwenyura kandi tugasangira. Mbese, twishimiraga kuba turi kumwe turi umuryango mugari. Ikiruta byose, ni uko aho ari ho twatangiriye kwiga ibyerekeye Umuremyi wacu Yehova n’Umwana we Yesu Kristo.

Mbere y’uko tumenya Yehova, hari imihango myinshi twakoraga buri munsi mu idini twarimo ry’Abahindu. Nanone twagiraga ibirori bikomeye buri gihe, tugatumira abashyitsi bakaza gusenga imana n’imanakazi zitandukanye. Muri ibyo birori, hari igihe nyogokuru yavuganaga n’abadayimoni, maze byagera saa sita z’ijoro zuzuye neza, tugatamba ibitambo by’amatungo kugira ngo tubagushe neza. Nanone abantu twari duturanye bari bamuzi cyane bitewe n’inkunga yahaga amashuri n’insengero z’Abahindu.

Uko twamenye Yehova

Mu mwaka wa 1972, sogokuru yararwaye arapfa. Nyuma y’amezi make, Abahamya ba Yehova babiri bahaye umugore wa data wacu witwa Indervathey, nanone bitaga Jane, amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Yaje kubabazwa n’uko atashoboye kubazana iwacu ngo tuganire. Mbere yaho, iyo Abahamya bazaga iwacu buri gihe twarabirukanaga. Ariko igihe bagarukaga, uwo mugore wa data wacu yabahaye ikaze, maze ababwira ko yari afitanye ikibazo n’umugabo we bitewe n’uko yanywaga inzoga nyinshi. Abaturanyi ndetse na bene wacu bari baragiriye uwo mugore inama yo gutandukana na we. Abahamya bamusobanuriye uko Imana ibona ishyingiranwa (Matayo 19:6). Uwo mugore yashimishijwe n’inama zo muri Bibiliya ndetse n’isezerano ry’imibereho myiza mu isi nshya. * Yaretse umugambi wo gutana na data wacu, maze atangira kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya. Iyo yabaga yigira mu cyumba cy’uruganiriro, abandi bakazana ba sogokuru bakurikiraniraga icyo kiganiro mu byumba byabo.

Amaherezo abo bakazana ba sogokuru bose batangiye kwiga Bibiliya. Jane yatubwiraga ibyo yigaga, kandi yakundaga kudusomera inkuru zo mu gitabo cy’abana (Écoutez le grand Enseignant), * akanazidusobanurira. Ba data wacu bamaze kumenya ko abagore babo bigaga Bibiliya, batangiye kuturwanya. Umwe muri bo yafashe ibitabo byacu byose, harimo na Bibiliya, maze arabitwika. Baradututse baranadukubita, baduhora ko twajyaga mu materaniro. Data ni we wenyine utaraturwanyije; ntiyigeze yanga ko twiga ibyerekeye Yehova. Abo bakazana bose uko ari bane bakomeje kujya mu materaniro kandi barushaho gukunda Yehova Imana.

Mu wa 1974, Jane yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova, nyuma yaho hakurikiraho mama n’abandi bagore ba ba data wacu. Amaherezo, nyogokuru na we yavuye mu idini ry’Abahindu. Namaze imyaka myinshi mbakurikira, nkajya mu materaniro ya gikristo. Hanyuma igihe nari mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova, Umuhamya witwa Shameela Rampersad yarambajije ati “uzabatizwa ryari?” Naramushubije nti “sinabatizwa kuko nta muntu wigeze anyigisha Bibiliya.” Yambwiye ko yari kuzayinyigisha. Mu ikoraniro ryakurikiyeho ryo ku itariki ya 16 Ukuboza 1977, narabatijwe. Nyuma yaho, abantu 18 muri 27 bari bagize umuryango wacu, barabatijwe. Ariko igihe nabagwaga, data Sonny Deva, yari akiri Umuhindu.

“Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha”

Ayo magambo ari mu Bafilipi 4:6, 7 yaramfashije, cyane cyane igihe bansuzumaga bakansangana ikibyimba kinini mu bwonko. Aho hagira hati “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu.” ‘Kudahangayikishwa n’ikintu icyo ari cyo cyose,’ cyane cyane mu gihe bakubwiye ko ushobora gupfa isaha iyo ari yo yose, ntibyoroshye. Nabanje kurira ariko nyuma yaho nza gusenga Yehova. Kuva icyo gihe nagize “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.”

Ni nk’aho Yehova Imana yamfashe ukuboko kw’iburyo, maze akanyobora muri ibyo bihe byose (Yesaya 41:13). Yamfashije kugira ubutwari bwo gusobanurira abaganga ko niyemeje gukurikiza itegeko rya Bibiliya ryo kwirinda amaraso (Ibyakozwe 15:28, 29). Ibyo byatumye umuganga wanteye ikinya n’uwambaze bemera kumbaga batanteye amaraso. Nyuma yaho, uwo muganga yavuze ko nabazwe bikagenda neza kandi ko ikibyimba cyose cyavuyemo. Nanone yavuze ko nta wundi murwayi yari yarigeze abaga mu bwonko ngo akire vuba nkanjye.

Nyuma y’ibyumweru bitatu nigishije umuntu Bibiliya nkiri mu bitaro. Hashize ibyumweru birindwi, nongeye gutwara imodoka, kubwiriza no kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Nashimishijwe n’ukuntu bagenzi banjye duhuje ukwizera banshyigikiye mu murimo wo kubwiriza. Baramperekezaga bakangeza mu rugo. Ntekereza ko gutega amatwi Bibiliya ku byuma bifata amajwi no kwibanda ku mibereho yanjye yo mu buryo bw’umwuka, byamfashije gukira vuba.

Nanone nashimishijwe n’uko nyuma yo kubagwa, data yemeye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya. Yabatijwe afite imyaka 73, ubu akaba akorera Yehova ashyizeho umwete. Bene wacu barenga 40, bifatanyije natwe gusenga Yehova. Nubwo igice cy’ubwonko gikorana n’ijisho ryanjye ry’ibumoso cyangiritse kandi aho bambaze hakaba hafatanyishijwe utwuma, ntegereje igihe Yehova ‘azagira ibintu byose bishya,’ mu isi izahinduka Paradizo.—Ibyahishuwe 21:3-5.

Ndi kumwe n’umugabo wanjye (ibumoso), umukobwa wanjye n’ababyeyi banjye

Ubu mfite umugabo mwiza akaba ari umugenzuzi mu itorero, nkagira n’umukobwa mwiza witwa Clerista umfasha mu murimo wo kubwiriza, dore ko mara igihe kirekire muri uwo murimo. Yehova Imana yampaye imigisha myinshi mu murimo. Kugeza ubu nashoboye gufasha abantu benshi nigishije Bibiliya, bibonera ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga. Ubu abarenga 30 muri bo biyeguriye Imana barabatizwa.

Niringiye ntashidikanya kuzabaho igihe Yehova Imana azadukiza iyi si mbi, tukaba mu isi izahinduka paradizo.

^ par. 12 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’umugambi Imana ifitiye isi, reba igice cya 3 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 13 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova ariko ntikigicapwa.