Urubuga rw’abakiri bato
Ntugashake kuba umuntu ukomeye
Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, umere nk’umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.
Abantu b’ingenzi bavugwamo: Dawidi, Abusalomu, Yowabu
Ibivugwamo muri make: Abusalomu yagerageje kwigarurira ubwami bwa se.
SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.—SOMA MURI 2 SAMWELI 14:25-33; 15:1-17; 18:9-17, 30-33.
Wumva Abusalomu yarasaga ate? (Ongera usome muri 2 Samweli 14:25, 26.)
Igihe Abusalomu yageragezaga kwigarurira imitima y’abantu bazaga kureba umwami ngo abarenganure, utekereza ko yitwaraga ate, kandi se yabavugishaga ate? (Ongera usome muri 2 Samweli 15:2-6.)
Dukurikije ibivugwa muri 2 Samweli 14:28-30, Abusalomu yari muntu ki?
KORA UBUSHAKASHATSI.
Ni iki Abusalomu yari yarakoze kugira ngo yigarurire ubwami? (Igisubizo: Soma muri 2 Samweli 13:28, 29. Kubera ko Amunoni yari imfura ya Dawidi, ni we wari kuzaragwa ubwami.)
Nubwo Abusalomu yifuzaga kuba umuntu ukomeye no guhabwa ikuzo, uko yahambwe bigaragaza ko mu by’ukuri yabonwaga ate? (Ongera usome muri 2 Samweli 18:17.)
Utekereza ko ari iki gishobora kuba cyaratumye Abusalomu ashaka kuba umuntu ukomeye? (Gereranya n’ibivugwa kuri Diyotirefe, muri 3 Yohana 9, 10.)
Zaburi ya 3 yanditswe na Dawidi igihe Abusalomu yigomekaga.) _______
Ibyo Abusalomu yakoze byatumye Dawidi yumva ameze ate? (Igisubizo: SomaUMWITOZO. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .
N’akaga ko gushaka kuba umuntu ukomeye.
N’intimba ibyo umuntu akora bishobora guteza abandi, hakubiyemo n’ababyeyi be.
UNDI MWITOZO.
Ni iki gishobora gutuma ugwa mu mutego wo gushaka kuba umuntu ukomeye?
Wakwirinda ute ubwibone?
NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?
Ikindi watekerezaho: Iyo ibivugwa muri iyi nkuru bitagenda nk’uko byagenze, maze Abusalomu akicisha bugufi aho gushaka kuba umuntu ukomeye, byari kugenda bite?—Imigani 18:12.