Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umvira Imana kandi wungukirwe n’amasezerano yayo

Umvira Imana kandi wungukirwe n’amasezerano yayo

“Kuko nta muntu ukomeye kuyirusha yashoboraga kurahira, yarirahiye ubwayo.”​—HEB 6:13.

1. Ni mu buhe buryo amasezerano ya Yehova atandukanye n’ay’abantu b’abanyabyaha?

YEHOVA ni ‘Imana ivugisha ukuri’ (Zab 31:5). Abantu b’abanyabyaha ntibashobora kwiringirwa buri gihe, ariko ‘Imana yo ntishobora kubeshya.’ (Heb 6:18; soma mu Kubara 23:19.) Ibyo isezeranya abantu byose irabisohoza. Urugero, Imana yaremye ibintu byose ku isi mu gihe cy’iminsi itandatu y’irema. Ku ntangiriro ya buri munsi w’irema yavugaga icyo iri bureme kandi ibyo yavuze ‘bikaba bityo.’ Ku bw’ibyo, ku iherezo ry’umunsi wa gatandatu w’irema, ‘Imana yarebye ibyo yaremye byose ibona ko ari byiza cyane.’—Intang 1:6, 7, 30, 31.

2. Umunsi w’Imana w’ikiruhuko ni iki, kandi se kuki ‘yawejeje’?

2 Yehova Imana amaze kuvuga ko ibyo yaremye byose byari byiza cyane, yavuze ko umunsi wa karindwi wari utangiye. Uwo munsi Imana yatangiye kuruhuka. Uwo si umunsi w’amasaha 24, ahubwo ni igihe kirekire yaruhutsemo imirimo yo kurema ibintu byo ku isi (Intang 2:2). Na n’ubu, umunsi w’Imana w’ikiruhuko nturarangira (Heb 4:9, 10). Bibiliya ntihishura neza neza igihe uwo munsi watangiriye. Watangiye nyuma y’uko Imana irema umugore wa Adamu ari we Eva, hakaba hashize imyaka igera ku 6.000. Ubu dutegereje igihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu Kristo bw’Imyaka Igihumbi, igihe Imana izasohoreza umugambi ifitiye isi wo kuyihindura paradizo y’iteka ryose, izaba ituwe n’abantu batunganye (Intang 1:27, 28; Ibyah 20:6). Ese ushobora kwiringira udashidikanya ko uzabaho muri icyo gihe gishimishije? Birashoboka rwose kubera ko ‘Imana yahaye umugisha umunsi wa karindwi ikaweza.’ Iyo yari gihamya y’uko niyo havuka ibibazo bikomeye bite, umunsi w’Imana w’ikiruhuko wari kurangira yaramaze gusohoza amasezerano yayo.—Intang 2:3.

3. (a) Ni ukuhe kwigomeka kwabaye umunsi w’Imana w’ikiruhuko umaze gutangira? (b) Yehova yagaragaje ate uburyo yari kuzakemura icyo kibazo cyo kwigomeka?

3 Icyakora, umunsi w’Imana w’ikiruhuko umaze gutangira, havutse ikibazo gikomeye. Satani, wari umumarayika mu ijuru, yarwanyije Imana. Yavuze ikinyoma cya mbere, maze ashuka Eva bituma asuzugura Yehova (1 Tim 2:14). Eva yatumye umugabo we na we amushyigikira muri uko kwigomeka (Intang 3:1-6). Uko kwigomeka ni cyo kintu kibi kurusha ibindi byose cyari kibaye. Satani yabeshyeraga Yehova avuga ko atavugisha ukuri. Ariko kandi, Yehova ntiyatekereje ko byari ngombwa kurahira kugira ngo agaragaze ko umugambi yari afitiye isi uzasohora nta kabuza. Ahubwo akoresheje amagambo yari kuzasobanuka mu gihe yagennye, yavuze uko yari kuzakemura icyo kibazo, agira ati “nzashyira urwango hagati yawe [Satani] n’umugore no hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe. [Urubyaro rwasezeranyijwe] ruzakumena umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”—Intang 3:15; Ibyah 12:9.

INDAHIRO YEMEZA KO IKIVUZWE ARI UKURI

4, 5. Ni ubuhe buryo bwemewe n’amategeko Aburahamu yakoresheje atanga isezerano?

4 Muri icyo gihe Imana yari ikimara kurema abantu, uko bigaragara ntibyari byarigeze biba ngombwa ko hakoreshwa indahiro kugira ngo hemezwe ko ikivuzwe ari ukuri. Ibiremwa bitunganye byakundaga Imana kandi bikayigana ntibyari bikeneye kurahira; igihe cyose byavugishaga ukuri kandi bikizerana. Icyakora, igihe abantu bakoraga icyaha bagatakaza ubutungane ibintu byarahindutse. Ubwo abantu benshi bari bamaze guhinduka abanyakinyoma, byabaye ngombwa ko abantu batangira gukoresha indahiro mu bintu by’ingenzi bavugaga, kugira ngo bemeze ko ari ukuri.

5 Aburahamu yakoresheje indahiro nibura incuro eshatu (Intang 21:22-24; 24:2-4, 9). Urugero, yakoresheje indahiro igihe yari amaze kunesha umwami wa Elamu n’abo bari bafatanyije. Icyo gihe umwami w’i Salemu n’uw’i Sodomu basanganiye Aburahamu. Melikisedeki, umwami w’i Salemu, yari n’“umutambyi w’Imana Isumbabyose.” Kubera iyo mpamvu, yahaye Aburahamu umugisha kandi asingiza Imana kuko yari yatumye atsinda abanzi be (Intang 14:17-20). Igihe umwami w’i Sodomu yashakaga kugororera Aburahamu bitewe n’uko yari yakijije abantu be ingabo zari zabateye, Aburahamu yaramurahiye ati “nzamuye ukuboko kwanjye ndahirira imbere ya Yehova Imana Isumbabyose, Umuremyi w’ijuru n’isi, ko uhereye ku rudodo ukageza ku mushumi w’urukweto, nta kintu cyawe nzatwara kugira ngo utazavaho uvuga uti ‘ni jye watumye Aburamu aba umukire.’”—Intang 14:21-23.

ISEZERANO YEHOVA YAHAYE ABURAHAMU AKAGEREKAHO N’INDAHIRO

6. (a) Ni uruhe rugero Aburahamu yadusigiye? (b) Ni mu buhe buryo twungukirwa no kuba Aburahamu yarumviye?

6 Yehova Imana na we yagiye akoresha indahiro kugira ngo abantu badatunganye bashobore kwiringira amasezerano ye. Hari aho yarahiye akoresheje amagambo agira ati “‘ndahiye kubaho kwanjye,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga” (Ezek 17:16). Muri Bibiliya harimo ahantu hasaga 40 Yehova Imana yagiye akoresha indahiro. Wenda urugero ruzwi cyane ni ibyo Imana yabwiye Aburahamu ikagerekaho n’indahiro. Mu gihe cy’imyaka myinshi, Yehova yagiye agirana na Aburahamu amasezerano mu bihe bitandukanye, yose hamwe agaragaza ko Urubyaro rwari gukomoka kuri Aburahamu binyuze ku mwana we Isaka (Intang 12:1-3, 7; 13:14-17; 15:5, 18; 21:12). Hanyuma Yehova yagerageje Aburahamu, amutegeka gutamba umuhungu we yakundaga cyane. Aburahamu yahise amwumvira kandi ubwo yari hafi gutamba Isaka, umumarayika w’Imana yaramubujije. Hanyuma Imana yaramurahiye iti “jyewe ubwanjye ndirahiye . . . ko ubwo wagenje utyo ntunyime umwana wawe, umuhungu wawe w’ikinege, nanjye nzaguha umugisha rwose. Nzagwiza urubyaro rwawe rungane n’inyenyeri zo mu ijuru, rungane n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, kandi urubyaro rwawe ruzigarurira amarembo y’abanzi barwo. Amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze ku rubyaro rwawe kubera ko wanyumviye.”—Intang 22:1-3, 9-12, 15-18.

7, 8. (a) Kuki Imana yarahiye Aburahamu? (b) Ni mu buhe buryo abagize “izindi ntama” za Yesu bazungukirwa n’isezerano Imana yatanze ikagerekaho n’indahiro?

7 Kuki Imana yarahiye Aburahamu ko amasezerano yayo yari kuzasohora? Bwari uburyo bwo gutera inkunga abari kuzaba abaraganwa na Kristo, bagize igice cya kabiri cy’“urubyaro” rwasezeranyijwe, no gutuma ukwizera kwabo gukomera. (Soma mu Baheburayo 6:13-18; Gal 3:29.) Nk’uko intumwa Pawulo yabisobanuye, Yehova “yageretseho n’indahiro, kugira ngo binyuze ku bintu bibiri bidahinduka [ari byo isezerano rye n’indahiro ye], ibyo Imana idashobora kuvuga ibeshya, . . . dushobore kubona inkunga ikomeye yo gukomera ku byiringiro byadushyizwe imbere.”

Vuba aha Aburahamu azibonera isohozwa ry’amasezerano ya Yehova

8 Abakristo basutsweho umwuka si bo bonyine bungukirwa n’ibyo Imana yarahiye Aburahamu. Yehova yarahiye ko binyuze ku “rubyaro” rwa Aburahamu abantu bo mu ‘mahanga yose yo mu isi bari kuzihesha umugisha’ (Intang 22:18). Muri abo bahawe umugisha harimo abagize “izindi ntama” za Kristo bumvira, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izaba yahindutse paradizo (Yoh 10:16). Waba ufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi, ‘komera ku byiringiro’ byawe wumvira Imana mu mibereho yawe yose.—Soma mu Baheburayo 6:11, 12.

IZINDI NDAHIRO ZIFITANYE ISANO N’ISEZERANO YAHAYE ABURAHAMU

9. Ni iyihe ndahiro Imana yarahiye igihe abakomotse kuri Aburahamu bari mu buretwa muri Egiputa?

9 Nyuma y’ibinyejana byinshi, Yehova yongeye kurahira ko azasohoza amasezerano yari yaragiranye na Aburahamu, igihe yatumaga Mose ku bantu bakomokaga kuri Aburahamu, bari mu buretwa muri Egiputa (Kuva 6:6-8). Imana yerekeje ku byabaye icyo gihe igira iti “ku munsi natoranyije Isirayeli, . . . nazamuye ukuboko kwanjye, mbarahira ko nzabavana mu gihugu cya Egiputa nkabajyana mu gihugu nabarambagirije, igihugu gitemba amata n’ubuki.”—Ezek 20:5, 6.

10. Ni iki Imana yasezeranyije Abisirayeli nyuma yo kubakura muri Egiputa?

10 Hanyuma, Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, hari ikindi kintu Yehova yabasezeranyije agerekaho n’indahiro, agira ati “nimwumvira ijwi ryanjye mudaca ku ruhande kandi mugakomeza isezerano ryanjye, muzaba umutungo wanjye bwite natoranyije mu bandi bantu bose, kuko isi yose ari iyanjye. Kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ishyanga ryera” (Kuva 19:5, 6). Mbega ukuntu Abisirayeli batoneshejwe! Iryo sezerano ryumvikanishaga ko bamwe mu bari bagize iryo shyanga bari gukomeza kumvira, bari kuzagira ibyiringiro by’uko Imana yari kubagira ubwami bw’abatambyi bakazahesha imigisha abandi basigaye bose. Nyuma yaho, igihe Yehova yasobanuraga ibyo yakoreye Abisirayeli icyo gihe, yagize ati ‘nagiranye nawe isezerano ngerekaho n’indahiro.’Ezek 16:8.

11. Igihe Imana yatumiriraga Abisirayeli kugirana na yo isezerano bakaba ishyanga yitoranyirije, babyakiriye bate?

11 Icyo gihe, Yehova ntiyigeze ahatira Abisirayeli kumurahira ko bari kuzamwumvira; nta nubwo Imana yabahatiye kwemera kugirana na yo iyo mishyikirano yihariye. Ahubwo, bo ubwabo bavuze babyivaniye ku mutima bati “ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora” (Kuva 19:8). Iminsi itatu nyuma yaho, Yehova Imana yamenyesheje Abisirayeli icyo yari yiteze ku ishyanga yitoranyirije. Mbere na mbere yabahaye Amategeko Icumi, nyuma yaho Mose ababwira andi mategeko ari mu Kuva 20:22 kugeza 23:33. Abisirayeli babyakiriye bate? Bibiliya igira iti “bose basubiriza icyarimwe bati ‘ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora’” (Kuva 24:3). Hanyuma Mose yanditse ayo mategeko mu ‘gitabo cy’isezerano’ maze ayabasomera mu ijwi riranguruye kugira ngo ishyanga ryose ryongere riyumve. Nyuma y’ibyo, abari bagize iryo shyanga bongeye kwiyemeza ubwa gatatu bati “ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”—Kuva 24:4, 7, 8.

12. Yehova yakoze iki nyuma yo gusezeranya Abisirayeli ko babaye ishyanga yitoranyirije, ariko se bo bakoze iki?

12 Yehova yahise atangira gukora ibyo yari yabasezeranyije, ashyiraho ihema ryo gusengeramo na gahunda y’ubutambyi, byari gutuma abantu b’abanyabyaha bamwegera. Abisirayeli bo bahise bibagirwa ko biyeguriye Imana, “bababaza Uwera wa Isirayeli” (Zab 78:41). Urugero, igihe Mose yari ku musozi wa Sinayi yagiye guhabwa andi mabwiriza, Abisirayeli bananiwe kwihangana maze batangira kubura ukwizera, batekereza ko Mose yabataye. Ku bw’ibyo, bakoze igishushanyo cy’ikimasa maze baravuga bati “Isirayeli we, iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa” (Kuva 32:1, 4). Hanyuma bakoze icyo bise “umunsi mukuru wa Yehova,” maze bikubita imbere y’icyo gishushanyo bari bakoze, banagitambira ibitambo. Yehova abibonye yabwiye Mose ati “bateshutse vuba bava mu nzira nabategetse kugenderamo” (Kuva 32:5, 6, 8). Ikibabaje ni uko kuva icyo gihe Abisirayeli bagiye bahigira Imana imihigo itandukanye ariko ntibayisohoze.—Kub 30:2.

IZINDI NDAHIRO EBYIRI

13. Ni irihe sezerano Imana yahaye Umwami Dawidi ikagerekaho n’indahiro, kandi se rifitanye irihe sano n’Urubyaro rwasezeranyijwe?

13 Igihe Dawidi yari umwami, Yehova yatanze andi masezerano abiri yari kugirira akamaro abantu bose bamwumvira, agerekaho n’indahiro. Mbere na mbere, yarahiye Dawidi ko intebe ye y’ubwami yari kuzahoraho iteka (Zab 89:35, 36; 132:11, 12). Ibyo byashakaga kuvuga ko Urubyaro rwasezeranyijwe rwari kuzitwa “mwene Dawidi” (Mat 1:1; 21:9). Dawidi yicishije bugufi maze yita uwo wari kuzakomoka mu rubyaro rwe “Umwami” we, kuko Kristo yari kuzagira umwanya wo hejuru cyane.—Mat 22:42-44.

14. Ni irihe sezerano Yehova yatanze rirebana n’Urubyaro rwasezeranyijwe akagerekaho n’indahiro, kandi se ridufitiye akahe kamaro?

14 Hanyuma, Yehova yahumekeye Dawidi kugira ngo ahanure ko uwo Mwami wihariye yari no kuba Umutambyi Mukuru w’abantu. Muri Isirayeli, abami n’abatambyi babaga batandukanye. Abatambyi bakomokaga mu muryango wa Lewi, naho abami bagakomoka mu muryango wa Yuda. Ariko ku birebana n’uwari kuzaragwa intebe ye y’ubwami, Dawidi yarahanuye ati “Yehova yabwiye Umwami wanjye ati ‘icara iburyo bwanjye ugeze aho nzagirira abanzi bawe nk’agatebe ukandagizaho ibirenge.’ Yehova yararahiye (kandi ntazicuza) ati ‘uri umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki!’” (Zab 110:1, 4). Mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi, Yesu Kristo, ari we Rubyaro rwasezeranyijwe, ubu ategekera mu ijuru. Nanone kandi, ni Umutambyi Mukuru w’abantu, ufasha abihannye kugirana imishyikirano myiza n’Imana.—Soma mu Baheburayo 7:21, 25, 26.

ISIRAYELI NSHYA Y’IMANA

15, 16. (a) Ni ubuhe buryo bubiri izina Isirayeli ryakoreshejwe muri Bibiliya, kandi se Isirayeli Imana iha imigisha muri iki gihe ni iyihe? (b) Ni irihe tegeko Yesu yahaye abigishwa be ku birebana no kurahira?

15 Kubera ko ishyanga rya Isirayeli ryanze Yesu Kristo, amaherezo Imana yararyanze kandi ritakaza ibyiringiro byo kuba “ubwami bw’abatambyi.” Yesu yabwiye abayobozi b’Abayahudi ati ‘ubwami bw’Imana muzabunyagwa buhabwe ishyanga ryera imbuto zabwo’ (Mat 21:43). Iryo shyanga rishya ryavutse kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, igihe umwuka w’Imana wasukwaga ku bigishwa ba Yesu bagera ku 120 bari bateraniye i Yerusalemu. Abo ni bo biswe “Isirayeli y’Imana,” kandi bidatinze abantu babarirwa mu bihumbi bo mu mahanga yose bifatanyije na bo.—Gal 6:16.

16 Mu buryo bunyuranye n’uko Abisirayeli kavukire babigenje, abagize ishyanga rishya ry’Imana ryo mu buryo bw’umwuka bakomeje kwera imbuto nziza bayumvira. Rimwe mu mategeko abagize iryo shyanga bahawe rirebana no kurahira. Igihe Yesu yari ku isi, abantu bakoreshaga indahiro mu buryo budakwiriye, bakarahira ibinyoma cyangwa bakarahira no mu bintu bidafashije (Mat 23:16-22). Yesu yigishije abigishwa be ati ‘ntimukarahire rwose. Ahubwo Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya, kuko ibirenze kuri ibyo bituruka ku mubi.’—Mat 5:34, 37.

Buri gihe amasezerano ya Yehova arasohora

17. Ni ibihe bibazo tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Ese ibyo byaba bishaka kuvuga ko kurahira ari ko buri gihe biba ari bibi? Icy’ingenzi kurushaho se, kureka Yego yacu ikaba Yego bishaka kuvuga iki? Ibyo bibazo tuzabisuzuma mu gice gikurikira. Nimucyo uko dukomeza gutekereza ku Ijambo ry’Imana, bijye bituma dukomeza kumvira Yehova. Na we azishimira kuduha imigisha iteka ryose nk’uko yabidusezeranyije akagerekaho n’indahiro.