Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yego yanyu ijye iba yego

Yego yanyu ijye iba yego

“Ahubwo Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya.”​—MAT 5:37.

1. Ni iki Yesu yavuze ku birebana no kurahira, kandi kuki?

MURI rusange Abakristo b’ukuri ntibakenera kurahira. Ibyo biterwa n’uko bumvira itegeko rya Yesu wagize ati “Yego yanyu ijye iba Yego.” Yesu yashakaga kuvuga ko umuntu yagombye gukora ibihuje n’ibyo yavuze. Mbere y’uko avuga ayo magambo yari yagize ati ‘ntimugomba kurahira rwose.’ Icyatumye abivuga ni uko abantu benshi bafite akamenyero ko gupfa kurahirira buri kintu cyose bavuze, kandi badafite intego yo kugikora. Bigenda bite iyo umuntu arahiye avuga ko azakora ikintu iki n’iki hanyuma ntagikore? Aba agaragaje ko atari umuntu ukwiriye kwiringirwa kandi ko ayoborwa n’‘umubi.’—Soma muri Matayo 5:33-37.

2. Sobanura impamvu kurahira atari ko buri gihe biba ari bibi.

2 Yesu ntiyashakaga kuvuga ko igihe cyose kurahira biba ari bibi. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Yehova Imana na Aburahamu umugaragu we wizerwa, mu bihe bimwe na bimwe bagiye bakoresha indahiro. Nanone kandi, Amategeko y’Imana yasabaga ko abantu barahira mu gihe babaga bakemura ibibazo runaka bagiranye (Kuva 22:10, 11; Kub 5:21, 22). Ku bw’ibyo, bishobora kuba ngombwa ko Umukristo arahira ko ari buvugishe ukuri mu gihe agiye gutanga ubuhamya mu rukiko. Nubwo bidakunze kubaho, hari ubwo Umukristo ashobora kubona ko ari ngombwa kurahira kugira ngo yizeze abandi ko icyo yiyemeje azagikora, cyangwa ko avuga ukuri ku birebana n’ikibazo runaka. Mu by’ukuri, igihe umutambyi mukuru yarahizaga Yesu, ntiyigeze abyanga, ahubwo yahise abwiza ukuri abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi (Mat 26:63, 64). Icyakora, Yesu ntiyabaga akeneye kurahirira ko ibyo yavugaga ari ukuri, kuko igihe cyose yavugishaga ukuri. Nubwo byari bimeze bityo ariko, incuro nyinshi yatangiraga amagambo yabaga agiye kuvuga agira ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko,” kugira ngo yizeze abandi ko ibyo yavugaga byari bikwiriye kwiringirwa (Yoh 1:51;13:16, 20, 21, 38). Reka turebe ibindi twakwigira ku rugero rwa Yesu, urwa Pawulo n’urw’abandi, abo Yego yabo yabaga ari Yego.

YESU YATANZE URUGERO RUHEBUJE

Kuva Yesu abatizwa kugeza apfuye yakoze ibihuje n’ibyo yari yarasezeranyije Se

3. Ni iki Yesu yasezeranyije Imana mu isengesho, kandi se yabyakiriye ite?

3 “Dore ndaje, . . . nzanywe no gukora ibyo ushaka, Mana” (Heb 10:7). Muri ayo magambo Yesu yasezeranyije Imana ko yari kuzasohoza ibintu byose byari byarahanuwe ku Rubyaro rwasezeranyijwe, hakubiyemo no kwemera ko Satani ‘amukomeretsa agatsinsino’ (Intang 3:15). Nta wundi muntu wigeze yitangira gusohoza inshingano iremereye nk’iyo. Ijwi rya Yehova ryumvikaniye mu ijuru rivuga ko yiringira rwose Umwana we, nubwo atigeze amusaba kurahirira ko azasohoza ibyo yari yamusezeranyije.—Luka 3:21, 22.

4. Ni mu rugero rungana iki Yego ya Yesu yabaye Yego?

4 Buri gihe Yego ya Yesu yabaga ari Yego. Nta kintu yemeraga ko kimubuza gusohoza inshingano Se yari yaramushinze yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, no guhindura abigishwa abantu bose Imana yamureherezagaho (Yoh 6:44). Bibiliya isobanura ukuntu Yesu yakomeje gusohoza ibyo yari yarasezeranyije Imana igira iti “uko amasezerano y’Imana yaba menshi kose, yabaye Yego binyuze kuri we” (2 Kor 1:20). Koko rero, Yesu yatubereye urugero ruhebuje akora ibyo yasezeranyije Se. Noneho, reka turebe urugero rw’umuntu wakoze uko ashoboye kugira ngo yigane Yesu.

PAWULO YAKORAGA IBIHUJE N’IBYO YAVUGAGA

5. Ni uruhe rugero intumwa Pawulo yadusigiye?

5 “None se nkore iki Mwami?” (Ibyak 22:10). Uko ni ko Pawulo, icyo gihe witwaga Sawuli, yavuze igihe Umwami Yesu yamubonekeraga agira ngo amubuze gukomeza gutoteza Abakristo. Ibyo byatumye Sawuli yicisha bugufi yihana ibyo yari yarakoze, arabatizwa kandi yemera inshingano yihariye yari ahawe yo guhamya Yesu mu banyamahanga. Kuva icyo gihe, Pawulo yakomeje kwita Yesu “Umwami” we kandi akamwumvira, kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe ku isi (Ibyak 22:6-16; 2 Kor 4:5; 2 Tim 4:8). Pawulo ntiyari ameze nk’abantu Yesu yabwiye ati “none se kuki mumbwira muti ‘Mwami, Mwami,’ ariko ntimukore ibyo mvuga?” (Luka 6:46). Koko rero, Yesu aba yiteze ko abantu bose bemera ko ari Umwami bakora ibihuje n’ibyo bavuga, nk’uko intumwa Pawulo yabigenje.

6, 7. (a) Kuki Pawulo yasubitse uruzinduko yari kugirira i Korinto, kandi se kuki abamujoraga babonaga ko adakwiriye kwiringirwa nta shingiro bari bafite? (b) Twagombye kubona dute abashyiriweho kutuyobora?

6 Pawulo yagejeje ubutumwa bw’Ubwami hirya no hino muri Aziya Ntoya no mu Burayi, ashinga amatorero menshi kandi akajya ayasura. Hari igihe yabonaga ko ari ngombwa ko arahira yemeza ko ibyo yanditse ari ukuri (Gal 1:20). Igihe abantu bamwe b’i Korinto bumvaga ko Pawulo atari akwiriye kwiringirwa, yaranditse ati “nk’uko Imana yiringirwa, amagambo twababwiye ntabwo ari Yego hanyuma ngo yongere abe Oya” (2 Kor 1:18). Igihe Pawulo yandikaga ibyo, yari yaravuye muri Efeso, ageze i Makedoniya yerekeza i Korinto. Yari yagambiriye kongera gusura i Korinto hanyuma akabona kujya i Makedoniya (2 Kor 1:15, 16). Ariko nk’uko bimeze ku bagenzuzi basura amatorero muri iki gihe, hari ubwo biba ngombwa ko bahindura gahunda. Iryo hinduka ntiribaho bitewe n’impamvu zidafashije zishingiye ku bwikunde, ahubwo riba ari uko hari ibindi bintu by’ingenzi byihutirwa. Kuba Pawulo atarahise asura abavandimwe b’i Korinto byari bibafitiye akamaro. Mu buhe buryo?

7 Nyuma y’igihe gito amaze gukora gahunda ya mbere, inkuru y’incamugongo yamugezeho ivuga ko itorero ry’i Korinto ryihanganiraga ibikorwa byo kwicamo ibice n’ubwiyandarike (1 Kor 1:11; 5:1). Kugira ngo akemure icyo kibazo, yandikiye urwandiko rwa mbere Abakorinto abaha inama itajenjetse. Hanyuma aho kugira ngo Pawulo ahite afata ubwato buva muri Efeso yerekeza i Korinto, yahisemo guha abavandimwe be igihe cyo gushyira mu bikorwa inama yari yabahaye kugira ngo nahagera, uruzinduko rwe ruzabatere inkunga. Mu rwandiko rwa Pawulo rwa kabiri, yanditse ko ibyo ari byo mu by’ukuri byatumye asubika uruzinduko rwe. Yagize ati “ntanze Imana ho umugabo uzashinja ubugingo bwanjye, ko icyatumye kugeza ubu ntaza i Korinto ari uko ntashakaga ko murushaho kubabara” (2 Kor 1:23). Nimucyo twiyemeze kutamera nk’abantu bajoraga Pawulo; ahubwo twiyemeze kubaha cyane abashyiriweho kutuyobora. Byaba byiza twiganye Pawulo, nk’uko na we yiganye Kristo.—1 Kor 11:1; Heb 13:7.

ABANDI BATANZE URUGERO RWIZA

8. Ni uruhe rugero Rebeka yadusigiye?

8 “Ndajyana na we” (Intang 24:58). Ayo magambo Rebeka yayavuze igihe nyina na musaza we bamubazaga niba yari yemeye ko uwo munsi yari buve iwabo agakorana urugendo rw’ibirometero 800 n’umuntu atari asanzwe azi, agiye kuba umugore wa Isaka, umuhungu wa Aburahamu (Intang 24:50-58). Yego ya Rebeka yabaye Yego, kandi yabereye Isaka umugore wizerwa utinya Imana. Yamaze igihe yari ashigaje kubaho aba mu mahema ari umwimukira mu Gihugu cy’Isezerano. Kuba yarabaye uwizerwa byatumye agororerwa kuba nyirakuruza w’Urubyaro rwasezeranyijwe, ari rwo Yesu Kristo.—Heb 11:9, 13.

9. Ni mu buhe buryo Rusi yakoze ibihuje n’ibyo yavuze?

9 “Oya rwose! Ahubwo turasubirana mu bwoko bwawe” (Rusi 1:10). Ayo ni amagambo Rusi na Orupa bari abapfakazi b’Abamowabukazi, bakomezaga kubwira nyirabukwe na we wari umupfakazi, wari uvuye i Mowabu asubiye i Betelehemu. Nawomi yakomeje kubingingira gusubira mu gihugu cyabo kavukire, amaherezo Orupa asubirayo. Ariko Rusi we, Oya ye yabaye Oya. (Soma muri Rusi 1:16, 17.) Yabereye Nawomi indahemuka agumana na we, areka umuryango we n’idini ry’ikinyoma ry’i Mowabu. Yakomeje gusenga Yehova mu budahemuka kandi yagororewe kuba umwe mu bagore batanu gusa Matayo avuga mu gisekuru cya Kristo.—Mat 1:1, 3, 5, 6, 16.

10. Kuki Yesaya yatubereye urugero rwiza?

10 “Ndi hano, ba ari jye utuma” (Yes 6:8). Mbere y’uko Yesaya avuga ayo magambo, yari yabanje kubona mu iyerekwa rihebuje Yehova yicaye ku Ntebe ye y’ubwami, hejuru y’urusengero rwa Isirayeli. Mu gihe Yesaya yarebaga ibyo bintu bihebuje, yumvise Yehova avuga ati “ndatuma nde, ni nde watugendera?” Yehova yashakaga umuntu yari gutuma kugira ngo ageze ubutumwa bwe ku bwoko bw’Imana bwari bwarayobye. Yesaya yakoze ibihuje n’ibyo yavuze; Yego ye yabaye Yego. Mu gihe cy’imyaka isaga 46, yabaye umuhanuzi w’indahemuka, ageza ku bantu ubutumwa butajenjetse bw’urubanza Yehova yari yarabaciriye, n’amasezerano ahebuje ahereranye no kongera gusubizaho ugusenga k’ukuri.

11. (a) Kuki gukora ibihuje n’ibyo twavuze bifite agaciro? (b) Ni izihe ngero z’umuburo z’abantu bataretse ngo Yego yabo ibe Yego?

11 Kuki Yehova yatwandikishirije mu Ijambo rye izo ngero zose tubonye? Kandi se kureka Yego yacu ikaba Yego ni iby’agaciro mu rugero rungana iki? Bibiliya itanga umuburo usobanutse neza uvuga ko umuntu ‘utubahiriza amasezerano’ ari mu “bakwiriye gupfa” (Rom 1:31, 32). Farawo wo muri Egiputa, Sedekiya Umwami w’u Buyuda na Ananiya na Safira, ni ingero mbi ziri muri Bibiliya z’abantu bataretse ngo Yego yabo ibe Yego. Bose bagezweho n’ingorane kandi ibyababayeho byatubereye umuburo.—Kuva 9:27, 28, 34, 35; Ezek 17:13-15, 19, 20; Ibyak 5:1-10.

12. Ni iki kizadufasha kugira ngo Yego yacu ibe Yego?

12 Muri iyi “minsi y’imperuka,” dukikijwe n’abantu b’“abahemu,” “bafite ishusho yo kwiyegurira Imana ariko batemera imbaraga zako” (2 Tim 3:1-5). Tugomba kwirinda izo ncuti mbi uko bishoboka kose. Ahubwo twagombye buri gihe kwifatanya n’abantu bahora bahatanira ko Yego yabo iba Yego.—Heb 10:24, 25.

YEGO YAWE IRUTA IZINDI ZOSE

13. Ni iyihe Yego iruta izindi zose umwigishwa wa Yesu Kristo avuga?

13 Isezerano ryo kwiyegurira Imana ni ryo rikomeye cyane kurusha ayandi yose. Abantu bashaka kwiyanga bakaba abigishwa ba Yesu, babazwa incuro eshatu zose niba koko biteguye gukora ibyo basabwa (Mat 16:24). Iyo abasaza babiri baganira n’umuntu wifuza kuba umubwiriza utarabatizwa, baramubaza bati “mu by’ukuri waba wifuza kuba umwe mu Bahamya ba Yehova?” Nyuma yaho, iyo umuntu amaze kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka kandi akaba yifuza kubatizwa, abasaza bongera guhura na we, maze bakamubaza bati “ese wamaze kwiyegurira Yehova mu isengesho?” Hanyuma ku munsi wo kubatizwa, babaza abifuza kubatizwa bose bati “bishingiye ku gitambo cya Yesu Kristo, mbese mwihannye ibyaha byanyu kandi mwiyegurira Yehova kugira ngo mukore ibyo ashaka?” Ku bw’ibyo, abo bantu bavugira imbere y’abateranye bose bati “Yego,” bakaba basezeranyije Imana ko bazayikorera iteka ryose.

Ese ukomera kuri Yego yawe iruta izindi zose?

14. Ni mu buhe buryo twagombye kujya twisuzuma?

14 Waba umaze igihe gito ubatijwe cyangwa umaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ukorera Imana, ukeneye kujya wisuzuma, maze ukibaza uti “ese nigana Yesu Kristo maze Yego yanjye iruta izindi zose igakomeza kuba Yego? Ese nkomeza kumvira Yesu ngashyira umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa mu mwanya wa mbere mu mibereho yanjye?”—Soma mu 2 Abakorinto 13:5.

15. Ni mu bihe bintu bigize imibereho yacu twareka Yego yacu ikaba Yego?

15 Kugira ngo duhigure umuhigo twahigiye Imana igihe twayiyeguriraga, tugomba kuba indahemuka no mu bindi bintu by’ingenzi. Urugero: ese warashatse? Niba warashatse, komeza gukomera ku muhigo wahize wo gukunda no gukundwakaza uwo mwashakanye. Ese wasinye kontaro y’akazi cyangwa wujuje fomu usaba guhabwa inshingano runaka mu muteguro? Jya ukora ibihuje n’ibyo wiyemeje kandi usohoze ibyo wasezeranyije. Ese hari umuntu ubaho mu buryo buciriritse wagutumiye kugira ngo musangire ukamwemerera? Ntukigere wanga kujyayo bitewe n’uko hari undi muntu ufite ubushobozi ugutumiye. Ese hari umuntu wabwirije ku nzu n’inzu ukamusezeranya kuzasubira kumusura kugira ngo umuhe ubundi bufasha bwo mu buryo bw’umwuka? Jya ukora ibishoboka byose Yego yawe ibe Yego, kandi Yehova azaguha imigisha mu murimo wawe.—Soma muri Luka 16:10.

YESU, UMUTAMBYI WACU MUKURU AKABA N’UMWAMI, ASHOBORA KUDUFASHA

16. Ni iki twagombye gukora mu gihe tubonye ko tutakoze ibyo twasezeranyije?

16 Bibiliya ivuga ko twe abantu badatunganye “ducumura kenshi,” cyane cyane mu byo tuvuga (Yak 3:2). None se twakora iki mu gihe tubonye ko tutakoze ibyo twasezeranyije? Mu Mategeko Imana yahaye Abisirayeli, umuntu ‘wavugaga ibintu ahubutse’ yashoboraga kugirirwa imbabazi (Lewi 5:4-7, 11). Abakristo na bo iyo bakoze icyaha nk’icyo baba bashobora kubabarirwa. Iyo twaturiye Yehova icyaha nk’icyo, aratubabarira binyuze ku Mutambyi Mukuru, Yesu Kristo (1 Yoh 2:1, 2). Icyakora, kugira ngo dukomeze kwemerwa n’Imana, tugomba kwera imbuto zigaragaza ko twicujije, twirinda kugira akamenyero ko gukora ibyaha nk’ibyo kandi tugakora ibishoboka byose kugira ngo dukemure ikibazo cyatewe n’amagambo twavuze duhubutse (Imig 6:2, 3). Birumvikana ko icyaba cyiza kurushaho ari uko twajya dutekereza mbere yo gutanga amasezerano tudashobora gusohoza.—Soma mu Mubwiriza 5:2.

17, 18. Ni ibihe byiza abantu bose bahatanira ko Yego yabo iba Yego bazabona?

17 Mu gihe kiri imbere, hari ibintu byiza byinshi abasenga Yehova bose bakora uko bashoboye kose kugira ngo Yego yabo ibe Yego bazabona. Abakristo 144.000 basutsweho umwuka bazabona ubuzima budapfa mu ijuru, aho bazafatanya na Yesu mu Bwami bwe, ‘bagategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi’ (Ibyah 20:6). Abandi bantu babarirwa muri za miriyoni nyinshi bo bazungukirwa n’ubutegetsi bw’Ubwami bwa Kristo batuye ku isi izaba yahindutse paradizo. Icyo gihe bazafashwa kugira ngo bahinduke abantu batunganye haba ku mubiri no mu bitekerezo.—Ibyah 21:3-5.

18 Ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, hazaba ikigeragezo cya nyuma. Abazatsinda icyo kigeragezo bazaguma muri paradizo, aho buri muntu wese azajya yiringira mugenzi we (Ibyah 20:7-10). Yego yose izajya iba ari Yego, kandi Oya ibe ari Oya. Buri muntu wese uzaba uriho icyo gihe azaba yigana mu buryo bwuzuye Yehova, we Data wo mu ijuru udukunda, akaba n’‘Imana ivugisha ukuri.’—Zab 31:5.