Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko twahangana n’ingorane tubigiranye ubutwari

Uko twahangana n’ingorane tubigiranye ubutwari

“Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba.”​—ZAB 46:1.

1, 2. Ni izihe ngorane abantu benshi bagiye bahura na zo, ariko se ni iki abagaragu b’Imana bifuza?

TURI mu gihe kirangwa n’ingorane zitandukanye. Iyi si yuzuyemo ibiza byinshi: imitingito, tsunami, inkongi z’imiriro, imyuzure, kuruka kw’ibirunga n’inkubi z’imiyaga. Ibyo byose byagiye biteza abantu imibabaro myinshi. Ikindi kandi, ibibazo by’imiryango n’ingorane buri muntu ku giti cye yifitiye byagiye bitera abantu ubwoba n’intimba. Ni iby’ukuri rwose ko “ibihe n’ibigwirira abantu” bitugeraho twese.—Umubw 9:11.

2 Abagaragu b’Imana muri rusange bagiye bashobora guhangana n’iyo mimerere ibabaje. Nubwo bimeze bityo ariko, turifuza kwitegura kuzahangana n’ingorane izo ari zo zose dushobora guhura na zo muri iki gihe isi yegereje iherezo ryayo. Ni mu buhe buryo twahangana n’izo ngorane zitaduciye intege? Ni iki kizadufasha guhangana n’ingorane duhura na zo muri iki gihe tubigiranye ubutwari?

TUJYE TWIGIRA KU BAHANGANYE N’IBIBAZO BY’UBUZIMA BABIGIRANYE UBUTWARI

3. Nk’uko bivugwa mu Baroma 15:4, ni iki gishobora kuduhumuriza mu gihe duhanganye n’ibibazo bikomeye?

3 Nubwo abantu benshi muri iki gihe bafite ibibazo kurusha mbere hose, ibibazo byahozeho kuva kera. Nimucyo dusuzume isomo dushobora kuvana ku bagaragu b’Imana bo mu bihe byahise, bashoboye guhangana n’ibibazo by’ubuzima babigiranye ubutwari.—Rom 15:4.

4. Ni izihe ngorane Dawidi yihanganiye, kandi se ni iki cyamufashije kuzitsinda?

4 Reka dufate urugero rwa Dawidi. Bimwe mu bibazo yahuye na byo ni ibi bikurikira: yahanganye n’umwami Sawuli washakaga kumwica, abanzi be bamugabyeho ibitero, abagore be bigeze kujyanwaho iminyago, zimwe mu ngabo ze na bamwe mu bari bagize umuryango we baramugambaniye, kandi hari igihe yigeze kwiheba cyane (1 Sam 18:8, 9; 30:1-5; 2 Sam 17:1-3; 24:15, 17; Zab 38:4-8). Inkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’imibereho ya Dawidi zigaragaza akababaro yatewe n’izo ngorane yahuye na zo. Icyakora, ntizigeze zimuhungabanya mu buryo bw’umwuka. Ukwizera gukomeye yari afite kwatumye avuga ati “Yehova ni igihome gikingira ubuzima bwanjye. Ni nde uzantera ubwoba?”—Zab 27:1; soma muri Zaburi ya 27:5, 10.

5. Ni iki cyafashije Aburahamu na Sara guhangana n’ingorane bahuye na zo?

5 Aburahamu na Sara bamaze hafi ubuzima bwabo bwose mu mahanga, baba mu mahema ari abimukira. Buri gihe si ko ubuzima bwabaga buboroheye. Ariko kandi, bagize ubutwari bihanganira inzara yateye mu gihugu cyabo hamwe n’akaga baterwaga n’amahanga yari abakikije (Intang 12:10; 14:14-16). Ni iki cyabafashije kwihangana? Ijambo ry’Imana ritubwira ko Aburahamu “yari ategereje umugi wubatse ku mfatiro z’ukuri, umugi wubatswe n’Imana ikawuhanga” (Heb 11:8-10). Aburahamu na Sara bakomeje guhanga amaso ibiri imbere, ntibakururwa n’ibintu byo mu isi yari ibakikije.

6. Ni mu buhe buryo twakwigana Yobu?

6 Yobu yahuye n’ibigeragezo bikomeye cyane. Tekereza ukuntu yumvaga ameze igihe ibintu byose mu mibereho ye byasaga n’aho ari bibi (Yobu 3:3, 11). Icyatumaga biba bibi kurushaho ni uko atari asobanukiwe impamvu ibyo byose byamubagaho. Icyakora, ntiyigeze agamburura. Yakomeje kubera Imana indahemuka kandi akomeza kuyizera. (Soma muri Yobu 27:5.) Mbega urugero rwiza dukwiriye kwigana!

7. Ni ibihe bigeragezo Pawulo yahuye na byo mu murimo yakoreraga Imana, ariko se ni iki cyatumye agira ubutwari bwo gukomeza uwo murimo?

7 Reka dusuzume n’urugero rw’intumwa Pawulo. Yahuye n’‘akaga ko mu mugi, ako mu butayu n’ako mu nyanja.’ Yavuze ko yagize ‘inzara n’inyota, akicwa n’imbeho kandi akambara ubusa.’ Nanone kandi, Pawulo yavuze ko ‘yaraye ijoro kandi akiriza umunsi ari imuhengeri’ bitewe n’ubwato bwari bwamumenekeyeho (2 Kor 11:23-27). Nubwo yahuye n’ibyo bibazo byose, yakomeje kugira imitekerereze myiza. Hari igihe bari bagiye kumwica bamuziza gukorera Imana, ariko nyuma yaho yaravuze ati “ibyo byabereyeho kugira ngo tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana izura abapfuye. Yadukijije ikintu gikomeye cyane, ni ukuvuga urupfu, kandi izongera idukize” (2 Kor 1:8-10). Abantu bahuye n’ingorane nk’izo Pawulo yahuye na zo, ni bake. Icyakora, abantu benshi muri twe bagiye bumva bameze nk’uko yari ameze kandi bashobora guterwa inkunga n’urugero rwe.

NTUKEMERE KO IBIBAZO BIGUCA INTEGE

8. Ni mu buhe buryo ibibazo duhura na byo muri iki gihe bishobora kutugiraho ingaruka? Tanga urugero.

8 Iyi si yuzuye amakuba, ibibazo bikomeye n’ingorane zitandukanye, ku buryo abantu benshi bumva bacitse intege. Hari n’Abakristo bumva bameze batyo. Lani, * wakoranaga umurimo w’igihe cyose n’umugabo we muri Ositaraliya, yavuze ko igihe bamusuzumaga bagasanga arwaye kanseri y’ibere, yumvise bimurenze, akamera nk’ukubiswe n’inkuba. Yaravuze ati “imiti bampaga yatumye ndushaho kuremba, nsigara numva nta gaciro mfite.” Ikirenze ibyo byose ni uko yagombaga no kwita ku mugabo we wari warabazwe uruti rw’umugongo. Tugeze mu mimerere nk’iyo twakora iki?

9, 10. (a) Ni iki tutagombye kwemerera Satani? (b) Ni iki kizadufasha kwihanganira ‘imibabaro myinshi’ ivugwa mu Byakozwe 14:22?

9 Ni byiza ko twibuka ko Satani aba ashaka gufatira ku bigeragezo duhura na byo kugira ngo atume tudakomeza kugira ukwizera gukomeye. Icyakora, ntitugomba kwemera ko atubuza kugira ibyishimo. Mu Migani 24:10 hagira hati “nucika intege ku munsi w’amakuba, imbaraga zawe zizaba nke.” Gutekereza ku ngero zivugwa muri Bibiliya, urugero nk’izo twabonye, bizatuma tugira ubutwari bwo guhangana n’ingorane.

10 Nanone kandi, byaba byiza tuzirikanye ko tudashobora gukuraho ibibazo byose. Mu by’ukuri, tugomba kwitega ko tuzahura na byo (2 Tim 3:12). Mu Byakozwe 14:22 hagira hati “tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.” Aho kugira ngo ucike intege, kuki utabona ko ari uburyo ubonye bwo kugaragaza ubutwari buterwa no kwizera ko Imana ifite ubushobozi bwo kugufasha?

11. Twakwirinda dute gucibwa intege n’ibibazo duhura na byo?

11 Tugomba gutekereza ku bintu byiza. Ijambo ry’Imana riratubwira riti “umutima wishimye ukesha mu maso, ariko umubabaro wo mu mutima utera kwiheba” (Imig 15:13). Abashakashatsi mu by’ubuvuzi bamaze igihe kinini bemera ko gutekereza ku bintu byiza bituma umurwayi yoroherwa. Incuro nyinshi, iyo umuntu afata ibinini bitavura ariko akaba atekereza ko biri bumuvure, yumva yorohewe. Ariko iyo umurwayi atekereza ko ibinini afata bitamuvura, arushaho kuremba. Gutekereza ku bibazo tudashobora kugira icyo dukoraho nta kindi byatumarira kitari ukuduca intege. Twishimira ko Yehova we aduha ubufasha bukwiriye. No mu bihe by’amakuba, aduha ubufasha bukwiriye binyuze ku nkunga tubonera mu Ijambo rye, umuryango w’abavandimwe udushyigikira no ku mbaraga duhabwa n’umwuka wera. Gutekereza kuri ibyo bintu bituma turushaho kugira ibyishimo. Aho kugira ngo ukomeze gutekereza ku bibazo ufite, ujye ukora ibyo ushoboye byose kugira ngo uhangane na buri kibazo kandi wibande ku byiza ufite.—Imig 17:22.

12, 13. (a) Ni iki cyafashije abagaragu b’Imana kwihanganira amakuba bagiye bahura na yo? Tanga urugero. (b) Ni mu buhe buryo amakuba agaragaza igifite agaciro nyakuri mu buzima?

12 Mu bihe bishize, ibihugu bimwe na bimwe byahuye n’amakuba akomeye. Igishimishije ni uko abavandimwe benshi bo muri ibyo bihugu bihanganye mu buryo budasanzwe. Ibyo ntibishatse kuvuga ko byari byoroshye. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2010, umutingito ukomeye hamwe na tsunami byayogoje igihugu cya Shili, bisenya amazu menshi y’abavandimwe kandi byangiza imitungo yabo. Ariko nubwo byari bimeze bityo, abavandimwe ntibahungabanye mu buryo bw’umwuka. Samuel, wari ufite inzu igasenyuka yose, yagize ati “muri ibyo bihe bikomeye, jye n’umugore wanjye ntitwigeze tureka kujya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Nemera rwose ko ibyo ari byo byatumye tutiheba.” Bo hamwe n’abandi benshi, biyibagije amakuba yabagwiririye, bakomeza kujya mbere mu murimo wa Yehova.

13 Muri Nzeri 2009, igice kinini cy’umugi wa Manila, muri Filipine, cyarengewe n’amazi. Hari umugabo w’umukire watakaje ibintu byinshi wagize ati “umwuzure wageze kuri buri wese, utuma umukire n’umukene bose bagerwaho n’imibabaro.” Ibyo bitwibutsa inama ihuje n’ubwenge Yesu yatanze agira ati “mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho udukoko n’ingese bitaburya, n’abajura ntibapfumure ngo babwibe” (Mat 6:20). Gushingira imibereho yacu ku butunzi bushobora kuyoyoka mu kanya gato, akenshi bituma umuntu amanjirwa. Ni iby’ubwenge rero gushingira imibereho yacu ku mishyikirano dufitanye na Yehova, yo idahungabana uko ingorane twahura na zo zaba ziri kose.—Soma mu Baheburayo 13:5, 6.

IMPAMVU TUGOMBA KUGIRA UBUTWARI

14. Ni izihe mpamvu dufite zo kugira ubutwari?

14 Yesu yari azi ko mu gihe cyo kuhaba kwe hari kubaho ibibazo, ariko yaravuze ati “ntibizabakure umutima” (Luka 21:9). Dufite impamvu zumvikana zo kugira ubutwari kubera ko Umwami wacu Yesu Kristo na Yehova, Umuremyi w’ijuru n’isi, badushyigikiye. Pawulo yateye inkunga Timoteyo amubwira ati “Imana ntiyaduhaye umwuka w’ubugwari, ahubwo yaduhaye umwuka w’imbaraga n’urukundo n’ubwenge.”—2 Tim 1:7.

15. Tanga ingero zigaragaza ukuntu abagaragu b’Imana bayiringiye, kandi usobanure uko twagira ubutwari nk’ubwabo.

15 Dore amagambo bamwe mu bagaragu b’Imana bavuze bagaragaza ko bayiringira. Dawidi yagize ati “Yehova ni imbaraga zanjye n’ingabo inkingira. Ni we umutima wanjye wiringira, kandi yaramfashije none umutima wanjye uranezerewe” (Zab 28:7). Pawulo yagaragaje ukwizera kutajegajega yari afite agira ati “ibyo byose tubivamo tunesheje rwose binyuze ku wadukunze” (Rom 8:37). Mu buryo nk’ubwo, igihe Yesu yari azi ko yari hafi gufatwa kandi akicwa, yavuze ikintu cyagaragaje ko yari afitanye n’Imana imishyikirano ikomeye, agira ati “sinzaba ndi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye” (Yoh 16:32). Ni iki abo bagaragu b’Imana bagaragaje muri ayo magambo? Bose bagaragaje ko biringiraga Yehova mu buryo bwuzuye. Nitwiringira Imana muri ubwo buryo, bishobora kuzatuma tugira ubutwari bwo guhangana n’ingorane izo ari zo zose dushobora guhura na zo muri iki gihe.—Soma muri Zaburi ya 46:1-3.

UNGUKIRWA N’UBUFASHA IMANA IDUHA KUGIRA NGO DUKOMEZE KUGIRA UBUTWARI

16. Kuki kwiga Ijambo ry’Imana bidufitiye akamaro?

16 Ubutwari Umukristo agira si we ubwiha. Ahubwo abuhabwa no kumenya Imana kandi akayishingikirizaho. Ibyo twabigeraho twiyigisha Ijambo ryayo Bibiliya. Hari mushiki wacu urwaye indwara yo kwiheba wavuze ikimufasha agira ati “nkunda gusoma imirongo ihumuriza.” Ese twamaze gukurikiza inama twahawe yo kugira gahunda ihoraho y’iby’umwuka mu muryango? Kubigenza dutyo bizatuma tugira imitekerereze nk’iy’umwanditsi wa zaburi wavuze ati “mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Ni yo ntekereza umunsi ukira.”—Zab 119:97.

17. (a) Ni ibihe bintu bishobora kudufasha kugira ubutwari? (b) Tanga urugero rugaragaza ukuntu imwe mu nkuru ivuga ibyabaye mu mibereho yasohotse mu bitabo byacu yagufashije.

17 Nanone kandi, dufite ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, birimo inyigisho zituma turushaho kwiringira Yehova. Hari abavandimwe benshi bagiye bafashwa mu buryo bwihariye n’inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho zisohoka mu magazeti yacu. Mushiki wacu wo muri Aziya urwaye indwara ituma ibyiyumvo by’umuntu bihindagurika cyane, yarishimye igihe yasomaga inkuru y’ibyabaye mu mibereho y’umumisiyonari washoboye kwihanganira iyo ndwara. Yaranditse ati “yamfashije gusobanukirwa ikibazo mfite kandi ituma ngira ibyiringiro.”

Mu gihe uhanganye n’ingorane, ujye ubonera inkunga mu byo Yehova yaduteganyirije

18. Kuki tugomba gusenga?

18 Isengesho rishobora kudufasha mu mimerere twaba turimo yose. Intumwa Pawulo yagaragaje agaciro k’isengesho agira ati “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu” (Fili 4:6, 7). Ese dusenga kenshi uko bishoboka kose dusaba Imana kudufasha kwihanganira ingorane duhanganye na zo? Alex, umuvandimwe wo mu Bwongereza umaze igihe kinini arwaye indwara yo kwiheba, yaravuze ati “kuvugana na Yehova mu isengesho no kumutega amatwi nsoma Ijambo rye ni byo ahanini bimfasha.”

19. Twagombye kubona dute amateraniro ya gikristo?

19 Amateraniro na yo aradufasha cyane. Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “ubugingo bwanjye bwifuje cyane kwibera mu bikari bya Yehova, ndetse ibyo birabuzonga” (Zab 84:2). Ese natwe ni uko twumva tumeze? Lani, twigeze kuvuga, yavuze uko abona amateraniro ya gikristo, agira ati “igihe cyose numvaga ko ngomba kujya mu materaniro. Nari nzi ko kugira ngo Yehova amfashe guhangana n’ibibazo byanjye nagombaga kuyajyamo.”

20. Kwifatanya mu murimo wo kubwiriza bidufasha bite?

20 Nanone kandi, gukomeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami bituma tugira ubutwari (1 Tim 4:16). Mushiki wacu wo muri Ositaraliya wahuye n’ibibazo byinshi, yagize ati “numvaga rwose ntashaka kujya kubwiriza, ariko umusaza w’itorero yarantumiye ngo tujyane. Narabyemeye. Ubanza ari bwo buryo Yehova yakoreshaga kugira ngo amfashe; igihe cyose najyaga kubwiriza numvaga nishimye” (Imig 16:20). Hari abantu benshi babonye ko iyo bafasha abandi kurushaho kwiringira Yehova, na bo ukwizera kwabo gukomera. Kubigenza batyo bituma batibanda ku bibazo byabo ahubwo bakibanda ku bintu by’ingenzi.—Fili 1:10, 11.

21. Ni iki dushobora kwiringira ku birebana n’ingorane duhura na zo?

21 Hari ibintu byinshi Yehova yaduhaye bidufasha guhangana n’ingorane duhura na zo muri iki gihe dufite ubutwari. Guha agaciro ibyo bintu byose no gutekereza ku ngero z’abagaragu b’Imana bagaragaje ubutwari kandi tukabigana, bizatuma twiringira rwose ko dushobora guhangana n’ingorane. Nubwo hari ibintu byinshi byaduca intege bishobora kutugeraho muri iyi si yegereje iherezo ryayo, dushobora kumva tumeze nka Pawulo wagize ati “dukubitwa hasi ariko ntiturimburwa. . . . Ntiducogora” (2 Kor 4:9, 16). Yehova ashobora kudufasha guhangana n’ingorane duhura na zo muri iki gihe tubigiranye ubutwari.—Soma mu 2 Abakorinto 4:17, 18.

^ par. 8 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.