Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni uwuhe mwuka ugaragaza?

Ni uwuhe mwuka ugaragaza?

“Ubuntu butagereranywa bw’Umwami Yesu Kristo bubane n’umwuka mugaragaza.”​—FILE 25.

IGIHE intumwa Pawulo yandikiraga bagenzi be bari bahuje ukwizera, incuro nyinshi yagiye avuga ko yari yizeye ko Imana na Kristo bari kwishimira umwuka amatorero yagaragazaga. Urugero, yandikiye Abakristo b’i Galatiya ati “ubuntu butagereranywa bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane n’umwuka mugaragaza. Amen” (Gal 6:18). Ni iki yerekezagaho ubwo yavugaga ati “umwuka mugaragaza”?

2, 3. (a) Ni iki rimwe na rimwe Pawulo yabaga ashaka kwerekezaho iyo yakoreshaga ijambo “umwuka”? (b) Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza ku bihereranye n’umwuka tugaragaza?

2 Ijambo “umwuka” Pawulo yakoresheje aho ngaho ryerekeza ku mbaraga zituma tuvuga cyangwa dukora ibintu mu buryo runaka. Umuntu umwe ashobora kuba agwa neza, yita ku bandi, atuje, agira ubuntu cyangwa se akunda kubabarira. Bibiliya ishimagiza “umwuka wo gutuza no kugwa neza” (1 Pet 3:4; Imig 17:27). Undi muntu we ashobora kuba avuga amagambo mabi, akunda ubutunzi, arakara vuba cyangwa afite umwuka wo kwigenga. Ikirenze ibyo byose ni uko hari n’abantu baba bafite umwuka wo gutekereza ku bwiyandarike, wo kutumvira cyangwa wo kwigomeka ku Mana.

3 Ku bw’ibyo, igihe Pawulo yavugaga ati ‘Umwami abane n’umwuka mugaragaza,’ yashakaga gutera abavandimwe be inkunga yo kugaragaza umwuka uhuje n’ibyo Imana ishaka, no kugira imico nk’iya Kristo. (2 Tim 4:22; soma mu Bakolosayi 3:9-12.) Byaba byiza twibajije tuti “ni uwuhe mwuka ngaragaza? Ni iki nakora kugira ngo ndusheho kugaragaza imyifatire ishimisha Imana? Nakora iki kugira ngo ntume mu itorero harushaho kurangwa umwuka mwiza?” Reka dufate urugero: mu murima w’ibihwagari, ibara rikeye rya buri rurabo rw’igihwagari rigira uruhare mu gutuma umurima wose usa neza. Ese kimwe n’izo ndabo natwe dutuma itorero riba ryiza? Mu by’ukuri twagombye guhatanira kuba nka rumwe muri izo ndabo. Reka noneho dusuzume icyo twakora kugira ngo tugaragaze imico ishimisha Imana.

IRINDE UMWUKA W’ISI

4. “Umwuka w’isi” ni iki?

4 Ibyanditswe bigira biti “ntitwahawe umwuka w’isi, ahubwo twahawe umwuka uturuka ku Mana” (1 Kor 2:12). “Umwuka w’isi” ni iki? Umwuka w’isi ni kimwe n’umwuka uvugwa mu Befeso 2:2, hagira hati ‘mwahoze mugenda mukurikiza ibyo muri iyi si, mukurikiza umutegetsi w’ubutware bw’ikirere, ni ukuvuga umwuka ubu ukorera mu batumvira.’ “Ikirere” kivugwa aho ni umwuka w’isi, cyangwa imitekerereze y’abantu bo muri iyi si. Kimwe n’umwuka usanzwe, uwo mwuka uri hose. Ukunze kugaragazwa n’imyifatire y’abantu bo muri iki gihe bavuga bati “nta muntu ugomba kumbwira icyo nkora,” cyangwa ngo “ngomba kurwanirira uburenganzira bwanjye.” Abo bantu babarirwa mu “batumvira” bo mu isi ya Satani.

5. Ni uwuhe mwuka mubi bamwe mu bantu bo muri Isirayeli bagaragaje?

5 Imyifatire nk’iyo si iya none. Mu gihe cya Mose, Kora yarwanyije abayoboraga itorero rya Isirayeli. Yarwanyije cyane cyane Aroni n’abahungu be, bari bafite inshingano y’ubutambyi. Ashobora kuba yarabonaga ibikorwa bakoraga byagaragazaga ko badatunganye. Cyangwa se akaba yaratekerezaga ko Mose yatangaga inshingano akoresheje icyenewabo. Ibyo Kora yaba yaratekerezaga byose, ikigaragara ni uko yatangiye kubona ibintu mu buryo bwa kimuntu kandi yasuzuguye abo Yehova yari yarashyizeho, ubwo yababwiraga ati “turabarambiwe . . . Ni iki gituma mwishyira hejuru y’itorero rya Yehova?” (Kub 16:3). Datani na Abiramu na bo bitotombeye Mose, bamubwira ko ‘yashakaga kwigira umutware wabo.’ Igihe Mose yabatumizaga, bamushubije bafite ubwibone bwinshi bati “ntituri bukwitabe!” (Kub 16:12-14). Yehova ntiyashimishijwe n’umwuka bagaragaje. Yishe ibyo byigomeke byose.—Kub 16:28-35.

6. Ni mu buhe buryo abantu bamwe na bamwe bo mu kinyejana cya mbere bagaragaje imyifatire mibi, kandi se ni iki gishobora kuba cyarabibateye?

6 Hari abantu bamwe na bamwe bo mu kinyejana cya mbere na bo banengaga abari bafite inshingano mu itorero, “bagatuka abanyacyubahiro” (Yuda 8). Abo bagabo bashobora kuba batari banyuzwe n’inshingano bari bafite mu itorero, maze bagerageza koshya abandi kugira ngo bigomeke ku bo Imana yari yarahaye inshingano kandi bazisohozaga neza.—Soma muri 3 Yohana 9, 10.

7. Ni uwuhe mwuka twagombye kwirinda kugaragaza?

7 Birumvikana rwose ko umwuka nk’uwo utagombye kurangwa mu itorero rya gikristo. Iyo ni yo mpamvu tugomba kwitonda kugira ngo tutagira imitekerereze nk’iyo. Abasaza b’itorero ntibatunganye kimwe n’uko byari bimeze mu gihe cya Mose no mu gihe cy’intumwa Yohana. Abasaza bashobora gukora amakosa akatugiraho ingaruka. Mu gihe ibyo bibaye, ntibyaba bikwiriye ko umwe mu bagize itorero agaragaza umwuka w’isi, akavuga ati “ngomba kurenganurwa” cyangwa akavuga ati “hagomba kugira igikorwa ku birebana n’ibyo uyu muvandimwe yakoze.” Yehova ashobora guhitamo kwirengagiza udukosa duto duto. Ese natwe si uko twagombye kubigenza? Hari abantu bamwe na bamwe bagiye bakora ibyaha bikomeye mu itorero ariko bakanga kwitaba abasaza bagize komite yashyiriweho kubafasha, bitewe n’uko hari ibyo banengaga abo basaza. Ibyo byaba bimeze nk’umurwayi wanze kuvurwa abitewe n’uko hari ikintu yanenze muganga.

8. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe yadufasha gukomeza kugira imitekerereze ikwiriye ku birebana n’abayobora itorero?

8 Kugira ngo twirinde uwo mwuka, dukwiriye kwibuka ko Bibiliya igaragaza Yesu afite ‘mu kiganza cye cy’iburyo inyenyeri ndwi.’ “Inyenyeri” zigereranya mbere na mbere abagenzuzi basutsweho umwuka, ariko nanone zigereranya n’abandi bagenzuzi b’amatorero. Yesu ashobora kuyobora izo ‘nyenyeri’ ziri mu kiganza cye uko abona bikwiriye kose (Ibyah 1:16, 20). Bityo rero, kubera ko Yesu ari we Mutware w’itorero rya gikristo, ni we uyobora inteko z’abasaza. Iyo umwe mu bagize inteko y’abasaza akeneye gukosorwa, ufite ‘amaso ameze nk’ibirimi by’umuriro’ akora ibishoboka byose agakosorwa mu gihe gikwiriye no mu buryo bukwiriye (Ibyah 1:14). Hagati aho, dukomeza kubaha abashyizweho n’umwuka wera, kuko Pawulo yanditse ati “mwumvire ababayobora kandi muganduke, kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu nk’abazabibazwa, kugira ngo babikore bishimye, aho kubikora basuhuza umutima, kuko ibyo ari mwe byagiraho ingaruka mbi.”—Heb 13:17.

Ni mu buhe buryo gutekereza ku mwanya Yesu afite bigira uruhare ku birebana n’uko wakira inama?

9. (a) Ni ikihe kigeragezo Umukristo ashobora guhura na cyo mu gihe akosowe cyangwa ahawe igihano? (b) Ni iyihe myifatire myiza umuntu aba akwiriye kugira mu gihe acyashywe?

9 Nanone Umukristo ashobora kugaragaza umwuka afite mu gihe akosowe cyangwa yambuwe inshingano mu itorero. Hari umuvandimwe ukiri muto wigeze guhabwa inama n’abasaza babigiranye amakenga ku birebana no gukina imikino yo kuri orudinateri irimo urugomo. Ikibabaje ni uko atakiriye iyo nama neza bigatuma adakomeza kuba umukozi w’itorero, kubera ko atari acyujuje ibisabwa n’Ibyanditswe (Zab 11:5; 1 Tim 3:8-10). Nyuma yaho, uwo muvandimwe yabwiye abantu ko atemeye umwanzuro abasaza bafashe. Yanandikiye ibiro by’ishami amabaruwa menshi anenga abasaza kandi yoshya abandi mu itorero kugira ngo na bo babigenze batyo. Mu by’ukuri ariko, iyo dushatse kwisobanura mu gihe twakoze amakosa, duhungabanya amahoro y’itorero ryose, kandi ibyo nta cyo bitugezaho. Mu gihe dukosowe, ibyiza ni uko tubona ko ubwo ari uburyo tuba tubonye bwo kumenya aho dufite intege nke, maze tukabyakirana umutima mwiza.—Soma mu Maganya 3:28, 29.

10. (a) Ni iki amagambo ari muri Yakobo 3:16-18 atwigisha ku birebana n’umwuka umuntu ashobora kugaragaza? (b) Kugira “ubwenge buva mu ijuru” bigira akahe kamaro?

10 Amagambo avugwa muri Yakobo 3:16-18 atwereka umwuka umuntu ashobora kugaragaza mu itorero, waba mwiza cyangwa mubi. Hagira hati ‘aho ishyari n’amakimbirane biri, ni na ho haba akaduruvayo n’ibindi bintu bibi byose. Ariko ubwenge buva mu ijuru, mbere na mbere buraboneye, kandi ni ubw’amahoro, burangwa no gushyira mu gaciro, buba bwiteguye kumvira, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, ntiburobanura ku butoni, ntibugira uburyarya. Byongeye kandi, imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro, zikabibirwa abaharanira amahoro.’ Iyo dukoze ibihuje n’“ubwenge buva mu ijuru,” tugira imico nk’iy’Imana kandi ituma mu bavandimwe harangwa umwuka mwiza.

TUJYE TUGARAGAZA UMWUKA WO KUBAHA MU ITORERO

11. (a) Gukomeza kugira umwuka mwiza bizatuma twirinda iki? (b) Ni iki urugero rwa Dawidi rutwigisha?

11 Twagombye kuzirikana ko Yehova yashyizeho abasaza mu itorero kugira ngo ‘baragire itorero ry’Imana’ (Ibyak 20:28; 1 Pet 5:2). Ku bw’ibyo, tubona ko ari iby’ubwenge kubaha iyo gahunda yashyizweho n’Imana, twaba turi abasaza cyangwa tutari bo. Gukomeza kugira umwuka mwiza bizadufasha kwirinda kurwanira inshingano. Igihe Sawuli Umwami wa Isirayeli yatekerezaga ko Dawidi yashoboraga kumusimbura ku ngoma, ‘yatangiye kwishisha Dawidi’ (1 Sam 18:9). Uwo mwami yakomeje kugira umwuka mubi agera n’ubwo ashaka kwica Dawidi. Aho kugira ngo duhangayikishwe cyane n’umwanya dufite nk’uko byari bimeze kuri Sawuli, ibyiza ni uko twaba nka Dawidi. Nubwo yahuye n’akarengane kenshi, yakomeje kubaha ubutware bwashyizweho n’Imana.—Soma muri 1 Samweli 26:23.

12. Ni iki twakora kugira ngo dutume itorero rikomeza kunga ubumwe?

12 Ibintu abantu batabona kimwe bishobora kuba intandaro yo kurakaranya mu itorero, ndetse no hagati y’abagenzuzi. Hari inama iboneka muri Bibiliya ishobora kubidufashamo igira iti “ku birebana no kubahana, mufate iya mbere” kandi “ntimukigire abanyabwenge” (Rom 12:10, 16). Aho kugira ngo dutsimbarare twumva ko ari twe dufite ukuri, twagombye kwemera ko akenshi haba hari uburyo bwinshi bwo kubona ibintu kandi bwose bukaba bukwiriye. Iyo tugerageje guha agaciro uko abandi babona ibintu, dushobora kugira uruhare mu gutuma itorero ryunga ubumwe.—Fili 4:5.

13. Ni iki twagombye gukora mu gihe tumaze kugaragaza uko tubona ibintu, kandi se ni uruhe rugero ruri muri Bibiliya rubigaragaza?

13 Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko kugira icyo tuvuga ku bintu tubona ko bikwiriye kunonosorwa mu itorero ari bibi? Oya. Mu kinyejana cya mbere, hari ikibazo cyavutse, gituma habaho impaka nyinshi. Abavandimwe ‘bemeje ko Pawulo na Barinaba n’abandi bo muri bo bajya i Yerusalemu ku ntumwa n’abasaza, kugira ngo babagishe inama kuri izo mpaka’ (Ibyak 15:2). Nta gushidikanya ko buri wese muri abo bavandimwe yari afite uko abona icyo kibazo n’uburyo yumva cyakemuka. Ariko buri wese amaze kuvuga uko yabonaga ibintu kandi umwuka wera ukabafasha gufata umwanzuro, abavandimwe ntibakomeje gutsimbarara ku bitekerezo byabo. Urwandiko rwarimo uwo mwanzuro rumaze kugera ku matorero, ‘bishimiye iyo nkunga batewe’ kandi ‘bashikama mu kwizera’ (Ibyak 15:31; 16:4, 5). Mu buryo nk’ubwo, niba ikibazo tukigejeje ku bavandimwe babishinzwe mu itorero, twagombye kwishimira kukirekera mu maboko yabo, akaba ari bo bagisuzuma babyitondeye.

TUJYE TUGARAGAZA UMWUKA MWIZA MU MISHYIKIRANO TUGIRANA N’ABANDI

14. Ni mu buhe buryo twagaragaza umwuka mwiza mu mishyikirano tugirana n’abandi?

14 Mu mishyikirano tugirana n’abandi, tubona uburyo bwinshi bwo kugaragaza umwuka mwiza. Iyo buri wese muri twe yihutiye kubabarira mu gihe hari umuhemukiye, bigira akamaro cyane. Ijambo ry’Imana rigira riti “mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana” (Kolo 3:13). Amagambo ngo “igihe umuntu agize icyo apfa n’undi” yumvikanisha ko hari igihe umuntu ashobora kuba afite impamvu zo kurakazwa n’ibyo abandi bakoze. Icyakora, aho kubabazwa cyane n’udukosa duto duto, bikaba byanahungabanya amahoro y’itorero, twigana Yehova tukababarira abavandimwe bacu tubyishimiye, maze tugakomeza gukora umurimo w’Imana dufatanye urunana.

15. (a) Ni irihe somo tuvana kuri Yobu mu birebana no kubabarira? (b) Ni mu buhe buryo isengesho rituma tugaragaza umwuka mwiza?

15 Ku birebana no kubabarira, dushobora gukura isomo ku mugabo witwaga Yobu. Abantu batatu bitwaga ko baje kumuhumuriza bamubwiye amagambo menshi amubabaza. Ariko kandi, Yobu yarabababariye. Mu buhe buryo? Bibiliya ivuga ko ‘yasenze asabira bagenzi be’ (Yobu 16:2; 42:10). Gusenga dusabira abandi bishobora gutuma duhindura uko twababonaga. Gusenga dusabira Abakristo bagenzi bacu bose bituma tubabona nk’uko Kristo ababona (Yoh 13:34, 35). Uretse gusabira abavandimwe bacu, twagombye no gusenga dusaba umwuka wera (Luka 11:13). Umwuka w’Imana uzadufasha kugaragaza imico isabwa Abakristo b’ukuri mu mishyikirano tugirana n’abandi.—Soma mu Bagalatiya 5:22, 23.

JYA UGIRA URUHARE MU GUTUMA UMUTEGURO W’IMANA URANGWA N’UMWUKA MWIZA

16, 17. Ni iyihe myifatire wiyemeje kugira?

16 Iyo buri wese mu bagize itorero yiyemeje kugira uruhare mu gutuma mu itorero harangwa umwuka mwiza, bigira akamaro. Nyuma yo gusuzuma iki gice, dushobora kubona ko hari icyo dukwiriye kunonosora mu birebana no kugaragaza umwuka mwiza. Niba ari uko biri, twagombye kwemera ko Ijambo ry’Imana ritwereka ibyo dukwiriye guhindura tudatindiganyije (Heb 4:12). Pawulo wifuzaga kubera amatorero icyitegererezo, yaravuze ati “nta cyo umutimanama wanjye undega. Ariko ibyo si byo bigaragaza ko ndi umukiranutsi, ahubwo ungenzura ni Yehova.”—1 Kor 4:4.

17 Niduhatanira gukora ibihuje n’ubwenge buva mu ijuru, aho gutsimbarara ku buryo tubonamo ibintu cyangwa gutekereza ko dukwiriye guhabwa inshingano z’inyongera, tuzagira uruhare mu gutuma itorero rirangwa n’umwuka mwiza. Kuba abantu bakunda kubabarira no kubona ibyiza ku bandi, bizatuma tubana amahoro na bagenzi bacu duhuje ukwizera (Fili 4:8). Nidukora ibyo byose, dushobora kwiringira ko Yehova na Yesu bazashimishwa ‘n’umwuka tugaragaza.’—File 25.