Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Tumaze imyaka 60 dufitanye ubucuti ariko ni nk’aho ari bwo tukimenyana

Tumaze imyaka 60 dufitanye ubucuti ariko ni nk’aho ari bwo tukimenyana

Ku mugoroba umwe wo mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1951, abasore bane, bose bari mu kigero cy’imyaka 20, bari mu mugi wa Ithaca, muri Leta ya New York, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahagaze mu tuzu twa telefoni twari twegeranye, kandi bahamagaraga kure cyane bishimye, urugero nko muri Leta ya Michigan, iya Iowa n’iya Kaliforuniya. Bari bafite inkuru nziza bashakaga kugeza ku bo baterefonaga.

MU KWEZI kwa Gashyantare k’uwo mwaka, abapayiniya 122 bari baragiye i South Lansing, muri Leta ya New York, kwiga Ishuri rya 17 rya Gileyadi. Bamwe muri abo banyeshuri bari biteguye kuba abamisiyonari harimo Lowell Turner, William (Bill) Kasten, Richard Kelsey na Ramon Templeton. Lowell na Bill baturukaga muri Leta ya Michigan, Richard yaturukaga muri Leta ya Iowa naho Ramon agaturuka muri Leta ya Kaliforuniya. Abo bavandimwe bahise bagirana ubucuti.

Uturutse ibumoso ugana iburyo: Richard, Lowell, Ramon na Bill batangiye kugirana ubucuti mu Ishuri rya Gileyadi

Nyuma y’amezi atanu, ubwo abanyeshuri batangarizwaga ko umuvandimwe Nathan Knorr wo ku cyicaro gikuru yari kuza kugira icyo ababwira, buri wese yari afite amatsiko. Abo bavandimwe uko ari bane bari baravuze ko bifuzaga gukorera mu gihugu kimwe, niba bishoboka. Ese bari bagiye kumenyeshwa aho bari kuzakorera umurimo w’ubumisiyonari? Yego rwose.

Ubwo umuvandimwe Knorr yatangiraga kubwira abanyeshuri ibihugu bari boherejwemo, amatsiko yarushijeho kwiyongera. Yabanje guhamagara ba basore bane ngo baze kuri podiyumu. Bagiye bumva bafite ubwoba, ariko nanone bahumurijwe n’uko bari boherejwe mu gihugu kimwe. Ariko se icyo gihugu cyari ikihe? Abanyeshuri bagenzi babo baratangaye cyane, bakoma amashyi y’urufaya igihe hatangazwaga ko bari boherejwe mu Budage.

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bari barashimishijwe n’ukuntu Abahamya ba Yehova bo mu Budage bagaragaje ubudahemuka kuva mu mwaka wa 1933, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Hitler. Abenshi muri abo banyeshuri bibukaga ukuntu bateguye imyambaro, bakayipakira, bakayoherereza abavandimwe babo b’i Burayi nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Abari bagize ubwoko bw’Imana bo mu Budage batanze urugero ruhebuje mu birebana no kwizera, kwiyemeza, kugira ubutwari no kwiringira Yehova. Lowell yibuka ko yatekereje ati “ubu noneho tugiye kumenyana neza n’abo bavandimwe na bashiki bacu dukunda cyane.” Ntibitangaje rero kuba buri wese muri bo yari ashishikajwe cyane no guterefona abagize umuryango we n’incuti ze kugira ngo abibamenyeshe.

BAJYA MU BUDAGE

Ramon ayobora Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami

Ku itariki ya 27 Nyakanga 1951, ubwato bwitwaga Homeland bwavuye ku nkomane ya East River yo mu mugi wa New York, maze abo bavandimwe bane batangira urugendo rw’iminsi 11 berekeza mu Budage. Umuvandimwe Albert Schroeder, wari umwe mu barimu bo mu Ishuri rya Gileyadi, waje no kuba umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi, yari yarabigishije amwe mu magambo y’ibanze y’ikidage. Ubwo noneho bari hamwe n’abagenzi benshi bo mu Budage, wenda bashoboraga kwiga andi magambo y’ikidage. Ariko uko bigaragara abo bagenzi bivugiraga indimi zinyuranye zishamikiye ku kidage. Mbega ngo birababera urujijo!

Mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 7 Kanama, nyuma y’utubazo tw’uburwayi abo bavandimwe bagize bitewe n’urugendo rwo mu nyanja, bakandagije ikirenge ku butaka bw’u Budage, mu mugi wa Hamburg. Aho bageraga hose babonaga ibisigisigi by’intambara yari imaze imyaka itandatu gusa irangiye. Iryo joro bafashe gari ya moshi ibajyana i Wiesbaden, ahari ibiro by’ishami icyo gihe, bagenda bababajwe cyane n’ibyo bari babonye.

Richard arimo akoresha imashini ishyira aderesi ku mabahasha kuri Beteli y’i Wiesbaden

Kuwa gatatu mu gitondo cya kare bahuye n’Umuhamya wa mbere w’Umudage, kandi rwose yari afite izina ry’Abadage. Hans yabavanye aho gari ya moshi zahagararaga abajyana kuri Beteli, abasigana na mushiki wacu wari ugeze mu za bukuru utari uzi icyongereza. Icyakora, yatekerezaga ko kuvuga mu ijwi riranguruye byari gutuma bumvikana. Ariko nubwo yagendaga arushaho kongera ijwi, ari we ari n’abo bavandimwe uko ari bane byarushagaho kubabangamira. Amaherezo umuvandimwe Erich Frost wari umukozi w’ibiro by’ishami yaraje, maze abasuhuzanya urugwiro mu cyongereza. Noneho ibintu byari bigiye mu buryo.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, abo bavandimwe bane bagiye mu ikoraniro rya mbere ry’ikidage, ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ugusenga kutanduye,” ryabereye ahitwa Francfort-sur-le-Main. Kuba harateranye abantu 47.432 kandi hakabatizwa 2.373 byatumye abo bavandimwe b’abamisiyonari barushaho kugira ishyaka n’icyifuzo cyo gukora umurimo wo kubwiriza. Ariko iminsi mike nyuma yaho, umuvandimwe Knorr yabamenyesheje ko bagombaga kuguma kuri Beteli, akaba ari ho bakorera umurimo.

Ibyishimo baboneye mu murimo byabemeje rwose ko Yehova aba azi ibyiza kurusha ibindi

Kubera ko Ramon yakundaga umurimo w’ubumisiyonari, yari yarigeze kwanga kujya gukora kuri Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Richard na Bill na bo ntibari barigeze batekereza gukorera kuri Beteli. Ariko ibyishimo baje kubonera muri uwo murimo byatumye bemera ko Yehova ari we uzi ibyiza kurusha ibindi. Ku bw’ibyo rero, ibyiza ni uko umuntu yishingikiriza ku buyobozi bwa Yehova aho gukurikiza ibyifuzo bye. Umuntu uzi ibyo azishimira gukorera Yehova aho ari ho hose kandi asohoze inshingano yose ahawe.

VERBOTEN!

Abenshi mu bari bagize umuryango wa Beteli yo mu Budage, bari bishimiye ko Abanyamerika baje kuba muri Beteli yabo, kuko bari kubafasha kwimenyereza icyongereza. Ariko umunsi umwe, ubwo bari mu cyumba bafatiragamo amafunguro, icyizere bari bafite cyarayoyotse. Umuvandimwe Frost, wahoraga avugana akanyamuneza, yafashe ijambo atangira kuvuga mu kidage ikintu cyasaga n’aho gikomeye. Abenshi mu bari bagize umuryango wa Beteli bahise baceceka, amaso bayahanga ku masahani yabo. Nubwo abo bavandimwe bashya batashoboraga gusobanukirwa ibyari bimaze kuvugwa, batangiye kwiyumvisha ko ari ikintu cyabarebaga. Ku bw’ibyo, igihe umuvandimwe Frost yavugaga mu ijwi riranguruye ati “VERBOTEN!” (“Birabujijwe!”) akabisubiramo mu ijwi riranguruye kurushaho kugira ngo abitsindagirize, bumvise bagize ubwoba. Ni iki bari bakoze cyatumye uwo muvandimwe avuga atyo?

Umuvandimwe Frost (iburyo) ari kumwe n’abandi igihe umuvandimwe Knorr (ibumoso) yari yabasuye

Gufata amafunguro birangiye, abantu bose bihutiye kujya mu byumba byabo. Nyuma yaho, hari umuvandimwe wabasobanuriye ati “kugira ngo mushobore kudufasha, mugomba kumenya ikidage. Ni yo mpamvu umuvandimwe Frost yavuze ko igihe cyose mutaramenya ikidage, kuvugana namwe icyongereza bibujijwe (VERBOTEN).”

Abagize umuryango wa Beteli bahise bumvira. Ibyo ntibyafashije abo bavandimwe bari bashya kumenya ikidage gusa, ahubwo byanabafashije kumenya ko nubwo gushyira mu bikorwa inama itanzwe n’umuvandimwe wuje urukundo bishobora kubanza kugorana, incuro nyinshi ari twe biba bifitiye akamaro. Inama uwo muvandimwe Frost yatanze yagaragazaga ko ahangayikishijwe n’icyatuma umuteguro wa Yehova ukora neza kandi yagaragazaga urukundo yakundaga abavandimwe. * Ntibitangaje ko abo bavandimwe uko ari bane baje kumukunda cyane.

TWIGIRA KU NCUTI ZACU

Bari mu kiruhuko mu Busuwisi mu mwaka wa 1952

Hari ibintu by’ingirakamaro dushobora kwigira ku ncuti zacu zitinya Imana, kandi natwe bikadufasha kurushaho kuba incuti za Yehova. Abo bavandimwe uko ari bane bigiye ibintu byinshi ku bavandimwe na bashiki bacu benshi bo mu Budage, kandi buri wese yagiye yigira kuri mugenzi we. Richard yaravuze ati “Lowell yari azi ikidage mu rugero runaka, ariko twe cyaratugoraga. Kubera ko ari na we wari mukuru muri twe, ni we twiyambazaga mu birebana n’ururimi kandi ni we wafataga iya mbere.” Ramon yaravuze ati “ubwo umuvandimwe w’Umusuwisi yadutizaga akazu ke gato kari kubakishije imbaho mu misozi yo mu Busuwisi kugira ngo tugacumbikemo mu gihe twari mu kiruhuko cya mbere twagize nyuma y’umwaka umwe tugeze mu Budage, numvise nishimye cyane! Naratekereje nti ‘tugiye kumara ibyumweru bibiri turi twenyine, nta kurwana n’ikidage!’ Ariko ibyo nabivugaga ntazi ibyo Lowell yari kudukorera. Yafashe umwanzuro w’uko buri gitondo twari kujya dusuzuma isomo ry’umunsi mu kidage! Icyambabaje kurushaho ni uko yari akomeye kuri uwo mwanzuro. Ariko hari isomo rikomeye twamwigiyeho. Ujye ukurikiza ubuyobozi uhawe n’abantu bakwifuriza ibyiza n’iyo rimwe na rimwe waba utemeranya na bo. Iyo myifatire yatugiriye akamaro mu gihe cy’imyaka myinshi, kandi yatumye kugandukira ubuyobozi bwa gitewokarasi birushaho kutworohera.”

Abo bavandimwe bane bitoje guha agaciro ibyo buri wese muri bo yabaga ashoboye kurusha abandi, nk’uko mu Bafilipi 2:3 habivuga hati “mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta.” Ku bw’ibyo, hari ibyo abo bavandimwe babonaga ko Bill ashoboye gukora neza kubarusha, akaba ari we basaba kubikora. Lowell yaravuze ati “iyo habaga hari ibintu bikomeye kandi bidashimishije byasabaga gukorwa, twasabaga Bill kubidufashamo. Yari afite ubushobozi bwihariye bwo guhangana n’imimerere igoye, ariko twe ntitwari dufite ubutwari cyangwa ubushobozi nk’ubwe.”

ISHYINGIRANWA RYIZA

Buri wese muri abo bavandimwe bane yaje gushaka. Kubera ko ubucuti bwabo bwari bushingiye ku rukundo bakunda Yehova n’umurimo w’igihe cyose, biyemeje gushaka abagore biteguye gushyira Yehova mu mwanya wa mbere. Umurimo w’igihe cyose wari warabigishije ko gutanga bihesha imigisha kurusha guhabwa, kandi ko inyungu z’Ubwami ari zo zigomba kuza mbere y’ibyifuzo by’umuntu. Ku bw’ibyo, bahisemo bashiki bacu bari basanzwe bakora umurimo w’igihe cyose. Ibyo byatumye bose uko ari bane bagira imiryango ikomeye kandi yishimye.

Kugira ngo abantu bagirane ubucuti burambye cyangwa ishyingiranwa rirambye, Yehova agomba kubigiramo uruhare (Umubw 4:12). Nubwo Bill na Ramon baje gupfusha abo bashakanye, bombi bari barabonye ukuntu umugore w’indahemuka agushyigikira kandi agatuma ugira ibyishimo. Lowell na Richard baracyafite abagore babashyigikira, kandi Bill, wongeye gushaka, yahisemo neza umugore kugira ngo ashobore gukomeza gukora umurimo w’igihe cyose.

Mu myaka yakurikiyeho, bagiye boherezwa gukorera ahantu hatandukanye, cyane cyane mu Budage, Ositaraliya, muri Luxembourg, Kanada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibyo byatumye izo ncuti enye zidakomeza kubana nk’uko zabyifuzaga. Ariko nubwo buri wese yabaga ari kure y’undi, bakomeje kwandikirana, buri wese akishimira ibyiza mugenzi we yagezeho kandi akarirana na we mu bibazo yahuye na byo (Rom 12:15). Incuti nk’izo ni iz’agaciro kenshi kandi twagombye kuzishimira cyane. Ni impano z’agaciro kenshi Yehova atanga (Imig 17:17). Muri iyi si kubona incuti nyancuti biragoye! Ariko, buri Mukristo w’ukuri ashobora kugira incuti nyinshi. Kubera ko turi Abahamya ba Yehova, dufite incuti nyinshi zigizwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera bo hirya no hino ku isi, kandi ikiruta byose dufitanye ubucuti na Yehova Imana na Yesu Kristo.

Kimwe natwe twese, izo ncuti uko ari enye zagiye zihura n’ibibazo bibaho mu buzima, urugero nk’intimba umuntu aterwa no gupfusha uwo bashakanye, imihangayiko iterwa no kurwara indwara ikomeye, iterwa no kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru, ibibazo bijyanye no kurera umwana kandi uri mu murimo w’igihe cyose, impungenge umuntu agira iyo ahawe indi nshingano ya gitewokarasi n’ibibazo bidasiba kwiyongera ubu baterwa n’uko bageze mu za bukuru. Ariko nanone ibyababayeho byatumye bamenya ko incuti, zaba izo turi kumwe cyangwa iziri kure yacu, zifasha abakunda Yehova guhangana n’ibibazo byose bahura na byo.

UBUCUTI BW’ITEKA RYOSE

Birashimishije kuba Lowell, Ramon, Bill na Richard bariyeguriye Yehova, umwe afite imyaka 18, undi 12, undi 11 n’undi 10. Kandi igihe bose bari bafite hagati y’imyaka 17 na 21 batangiye umurimo w’igihe cyose. Bakoze ibihuje n’inama iboneka mu Mubwiriza 12:1, hagira hati “jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru mu minsi y’ubusore bwawe.”

Niba uri umusore, uzemere itumira rya Yehova ryo kujya mu murimo w’igihe cyose niba bishoboka. Hanyuma, kimwe n’izo ncuti enye, ku bw’ubuntu bwe butagereranywa, nawe ushobora kuzabona ibyishimo biterwa no kuba umugenzuzi w’akarere, umugenzuzi w’intara cyangwa umugenzuzi w’ibiro by’amashami. Ushobora no gukora kuri Beteli, ukaba waba n’umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami. Ushobora no kwigisha mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami n’Ishuri ry’Abapayiniya. Ushobora no gutanga ibiganiro mu makoraniro. Mbega ukuntu abo bavandimwe bane bashimishwa no kuba abantu benshi cyane barungukiwe n’umurimo bakoze! Ibyo byose babishobojwe n’uko igihe bari bakiri abasore bemeye itumira rya Yehova rirangwa n’urukundo ryo kumukorera babigiranye ubugingo bwabo bwose.—Kolo 3:23.

Uturutse ibumoso ugana iburyo: Richard, Bill, Lowell na Ramon bahuriye i Selters mu gihe cyo kwegurira Yehova ibiro by’ishami mu mwaka wa 1984

Muri iki gihe Lowell, Richard na Ramon bongeye gukorana ku biro by’ishami byo mu Budage, ubu biri i Selters. Ikibabaje ni uko mu mwaka wa 2010 Bill yapfuye ari umupayiniya wa bwite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubucuti bose uko ari bane bari bafitanye bwari bumaze imyaka igera kuri 60 bwahagaritswe n’urupfu. Ariko kandi, Yehova Imana yacu ntiyigera yibagirwa incuti ze. Dushobora kwizera tudashidikanya ko mu gihe cy’ubutegetsi bwe bw’Ubwami, Abakristo bose bari bafitanye ubucuti bagatandukanywa n’urupfu bazongera kugirana ubucuti.

“Mu myaka 60 tumaze dufitanye ubucuti, nta kintu na kimwe kibi nibuka cyaba cyarabaye hagati yacu”

Mbere gato y’uko Bill apfa, yaranditse ati “mu myaka 60 tumaze dufitanye ubucuti, nta kintu na kimwe kibi nibuka cyaba cyarabaye hagati yacu. Igihe cyose nabonaga ko imishyikirano dufitanye yihariye.” Izo ncuti ze uko ari eshatu zatekereje ko zizakomeza kugirana ubucuti mu gihe cy’isi nshya, maze zongeraho ziti “tuzaba ari nk’aho ari bwo tukimenyana.”

^ par. 17 Inkuru ishishikaje ivuga iby’imibereho y’umuvandimwe Frost, iboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1961, ku ipaji ya 244-249 (mu cyongereza).