Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inkunga zaturutse “mu kanwa k’abana bato”

Inkunga zaturutse “mu kanwa k’abana bato”

Muri Nzeri 2009, Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwashyigikiye icyemezo cyatumye umuryango wo mu rwego rw’idini w’Abahamya ba Yehova wo muri Taganrog mu Burusiya uhagarikwa, Inzu y’Ubwami yaho irafungwa ndetse hatangazwa ko 34 mu bitabo byacu bikubiyemo ibitekerezo by’ubutagondwa. Ibyo bintu byashyizwe ku muyoboro wa interineti w’Abahamya ba Yehova, hashyirwaho n’amafoto y’Abahamya barebwaga n’uwo mwanzuro, harimo n’abana bakiri bato.

Abana bo muri Ositaraliya

Amezi runaka nyuma yaho, Ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya byabonye ikarito yari iherekejwe n’ibaruwa, byari biturutse ku muryango w’Abahamya wo mu mugi wa Queensland, muri Ositaraliya, bari barabonye raporo igaragaza umwanzuro w’urwo Rukiko. Iyo baruwa yagiraga iti “bavandimwe bacu dukunda, abana bacu Cody na Larissa, bababajwe n’ibigeragezo incuti zabo zo mu Burusiya zahuye na byo kandi bakorwa ku mutima n’ukwizera bagaragaje. Banditse udukarita n’amabaruwa, kandi natwe twakusanyije impano twifuza koherereza abana b’i Taganrog, tugira ngo tubamenyeshe ko kure cyane hari abandi bana bakomeza gukorera Yehova ari abizerwa kandi babatekereza. Barabaramutsa cyane kandi rwose barabakunda.”

Abana b’i Taganrog bamaze kubona izo mpano, bandikiye uwo muryango wo muri Ositaraliya ibaruwa yo kuwushimira. Umuhamya ukorera ku biro by’ishami byo mu Burusiya yakozwe ku mutima n’izo nkunga zaturutse “mu kanwa k’abana bato,” maze yandikira Cody na Larissa ati “namwe muriyumvisha ukuntu iyo abana, ndetse n’abantu bakuru, bahaniwe ikintu batigeze bakora bibababaza. Abavandimwe na bashiki bacu b’i Taganrog nta kosa na rimwe bigeze bakora, ariko Inzu y’Ubwami yabo barayatswe. Ibyo byarabababaje cyane. Kumenya ko hari abandi bantu bo mu kindi gihugu babazirikana bizabatera inkunga rwose. Ndabashimira urukundo n’ubuntu mugaragaza.”—Zab 8:2.

Abana bo mu Burusiya bahawe impano n’abana bo muri Ositaraliya

Mu by’ukuri, turi mu muryango w’abavandimwe wo ku isi hose, kandi urukundo dukundana rudufasha twese kwihanganira ibigeragezo n’ingorane duhura na byo mu buzima. Nubwo inkiko zivuga ko ibitabo by’Abahamya ba Yehova bishishikariza abantu kwangana, abana bacu bagaragaza ko bahangayikishwa n’icyatuma bagenzi babo bamererwa neza, bakarenga imipaka ishingiye ku bihugu n’imico, bityo bakagaragaza ukuri kw’amagambo Yesu yavuze agira ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yoh 13:35.