Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuba Yehova ababarira bigufitiye akahe kamaro?

Kuba Yehova ababarira bigufitiye akahe kamaro?

“Yehova [ni] Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara . . . , ibabarira abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha.”​—KUVA 34:6, 7.

1, 2. (a) Yehova yagaragarije ishyanga rya Isirayeli ko ari Imana imeze ite? (b) Ni ikihe kibazo turi busuzume muri iki gice?

MU GIHE cya Nehemiya, hari itsinda ry’Abalewi ryasengeye mu ruhame ryemera ko incuro nyinshi ba sekuruza ‘bangaga kumvira’ amategeko ya Yehova. Icyakora, Yehova yakomezaga kubagaragariza ko ari “Imana ikunda kubabarira, igira imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara kandi ifite ineza nyinshi yuje urukundo.” Yehova yakomezaga kugaragariza ineza yuje urukundo abo Bisirayeli bo mu gihe cya Nehemiya bari baravuye mu bunyage.—Neh 9:16, 17.

2 Buri wese muri twe ashobora kwibaza ati “kuba Yehova ababarira bimfitiye akahe kamaro?” Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo cy’ingenzi, nimucyo dusuzume ukuntu Imana yababariye Umwami Dawidi n’Umwami Manase, n’ukuntu byabagiriye akamaro.

IBYAHA BIKOMEYE DAWIDI YAKOZE

3-5. Ni mu buhe buryo Dawidi yakoze icyaha gikomeye?

3 Nubwo Dawidi yatinyaga Imana, hari ibyaha bikomeye yakoze. Bibiri muri byo birebana na Uriya n’umugore we Batisheba. Ibyo byaha byagize ingaruka zibabaje cyane kuri Dawidi, Uriya na Batisheba. Ariko kandi, uko Imana yakosoye Dawidi bituma tumenya byinshi ku birebana n’imbabazi za Yehova. Reka turebe uko byagenze.

4 Dawidi yohereje ingabo z’Abisirayeli kugota umurwa mukuru w’Abamoni, ari wo Raba, wari ku birometero 80 mu burasirazuba bwa Yerusalemu, hakurya y’uruzi rwa Yorodani. Hagati aho, ubwo Dawidi yatemberaga hejuru y’inzu ye i Yerusalemu, yabonye umugore witwaga Batisheba yiyuhagira. Umugabo we ntiyari ahari. Dawidi yifuje cyane Batisheba maze amutumiza mu ngoro ye barasambana.—2 Sam 11:1-4.

5 Dawidi amaze kumenya ko Batisheba atwite, yatumije umugabo we Uriya ngo agaruke i Yerusalemu, yiringiye ko ari buryamane n’umugore we. Ariko Uriya ntiyigeze ashaka kujya iwe, nubwo Dawidi yakomezaga kubimushishikariza. Ku bw’ibyo, uwo Mwami yandikiye mu ibanga umugaba w’ingabo ze ngo ashyire Uriya “imbere, aho urugamba rukomeye,” kandi ngo abwire izindi ngabo zimuhane. Uriya yahise yicwa n’abanzi babo nk’uko Dawidi yabyifuzaga (2 Sam 11:12-17). Ku bw’ibyo, uwo mwami ntiyakoze icyaha cy’ubuhehesi gusa, ahubwo yongeyeho no kwica umuntu w’inzirakarengane.

DAWIDI AHINDURA IMITEKEREREZE

6. Ni iki Imana yakoze ku birebana n’ibyaha bya Dawidi, kandi se ni iki ibyo bihishura kuri Yehova?

6 Birumvikana ko Yehova yabonye uko ibintu byose byagenze. Nta kintu na kimwe kimwisoba (Imig 15:3). Nubwo Dawidi yaje gushakana na Batisheba, ‘ibyo yari yakoze byababaje Yehova’ (2 Sam 11:27). Ni iki Imana yakoze ku birebana n’ibyaha bikomeye Dawidi yakoze? Yatumye umuhanuzi Natani kuri Dawidi. Kubera ko Yehova ari Imana ibabarira, uko bigaragara yashakaga icyo yaheraho imubabarira. Ese kuba Yehova yarabigenje atyo ntibigukora ku mutima? Ntiyahatiye Dawidi kwatura ibyaha bye, ahubwo yohereje Natani ngo abwire uwo mwami inkuru yagaragazaga ububi bw’ibyaha yari yakoze. (Soma muri 2 Samweli 12:1-4.) Ubwo buryo Yehova yakoresheje bwatumye amenya mu by’ukuri ibyari mu mutima wa Dawidi.

7. Dawidi yumvise ameze ate amaze kumva inkuru ya Natani?

7 Umwami yahise yumva ko uwo mukire uvugwa mu nkuru ya Natani yari yakoze ibintu bidakwiriye. Dawidi yaramurakariye maze abwira Natani ati “ndahiye Yehova Imana nzima ko uwo muntu wakoze ibyo akwiriye kwicwa!” Byongeye kandi, Dawidi yavuze ko uwo muntu wari warenganyijwe yagombaga guhabwa indishyi. Ariko kandi, ibyo Natani yamubwiye nyuma yaho byaramushegeshe. Yaramubwiye ati “uwo mugabo ni wowe!” Hanyuma yabwiye Dawidi ko ibyo yari yakoze byari gutuma “inkota” itava mu nzu ye kandi ko umuryango we wari guhura n’ibyago. Nanone kandi, yari gukozwa isoni mu ruhame kubera ibyaha bye. Dawidi yamenye ko yari yakoze ibyaha bikomeye maze yumva bimubabaje, aravuga ati “nacumuye kuri Yehova.”—2 Sam 12:5-14.

ISENGESHO RYA DAWIDI N’UKUNTU IMANA YAMUBABARIYE

8, 9. Ni mu buhe buryo Zaburi ya 51 igaragaza ibyo Dawidi yatekerezaga, kandi se ni iki itwigisha ku birebana na Yehova?

8 Amagambo agize indirimbo Umwami Dawidi yanditse nyuma yaho, agaragaza ukuntu yababajwe n’ibyo yakoze. Zaburi ya 51 irimo amagambo akora ku mutima Dawidi yabwiye Yehova amwinginga kandi igaragaza neza ko yakoze ibirenze kwemera amakosa ye. Yanicujije ibyaha bye. Ikintu cy’ibanze cyari gihangayikishije Dawidi ni imishyikirano yari afitanye n’Imana. Yaravuze ati “ni wowe nacumuyeho, wowe wenyine.” Yinginze Yehova ati “Mana, undememo umutima uboneye, kandi unshyiremo umwuka mushya utuma nshikama. . . . Unsubizemo ibyishimo bituruka ku gakiza kawe, kandi umpe kugira umutima utuma nkumvira” (Zab 51:1-4, 7-12). Ese iyo ubwira Yehova amakosa yawe, umubwiza ukuri udaca ku ruhande kimwe na Dawidi?

9 Yehova ntiyigeze arinda Dawidi kugerwaho n’ingaruka zibabaje z’ibyaha yakoze. Zari gukomeza kumugeraho ubuzima bwe bwose. Icyakora, Yehova yabonye ko Dawidi yari yicujije, mbese ko yari afite “umutima umenetse kandi ushenjaguwe,” maze aramubabarira. (Soma muri Zaburi ya 32:5; Zab 51:17.) Imana Ishoborabyose iba izi ibyo umuntu aba atekereza iyo akora icyaha n’impamvu yabimuteye. Aho kugira ngo Yehova areke Dawidi na Batisheba b’abasambanyi bicwe n’abacamanza b’abantu nk’uko byasabwaga n’Amategeko ya Mose, yabagiriye imbabazi, aba ari we ukemura ikibazo cyabo (Lewi 20:10). Yanatumye umuhungu wabo Salomo asimbura se ku ngoma.—1 Ngoma 22:9, 10.

10. (a) Ni iki Yehova ashobora kuba yarashingiyeho ababarira Dawidi? (b) Ni iki umuntu agomba gukora kugira ngo Yehova amubabarire?

10 Ikindi kintu gishobora kuba cyaratumye Yehova ababarira Dawidi, ni ukuntu na we ubwe yari yaragiriye Sawuli imbabazi (1 Sam 24:4-7). Nk’uko Yesu yabivuze, Yehova adufata nk’uko natwe dufata abandi. Yagize ati “nimureke gucira abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazarucirwa, kuko urubanza muca ari rwo namwe muzacirwa, kandi urugero mugeramo akaba ari rwo namwe muzagererwamo” (Mat 7:1, 2). Kumenya ko Yehova azatubabarira ibyaha byacu niyo byaba bikomeye, urugero nk’ubusambanyi cyangwa ubwicanyi, biraduhumuriza rwose. Azatubabarira niba natwe tubabarira abandi, tukamwaturira ibyaha byacu, kandi tugahindura imitekerereze maze tukabona ibyaha byacu nk’uko abibona. Iyo abanyabyaha bihannye by’ukuri, babona “ibihe byo guhemburwa” biturutse kuri Yehova.—Soma mu Byakozwe 3:19.

MANASE YAKOZE IBYAHA BIKOMEYE ARIKO ARIHANA

11. Ni mu buhe buryo Umwami Manase yakoze ibibi mu maso y’Imana?

11 Reka turebe indi nkuru yo mu Byanditswe igaragaza ukuntu Yehova aba yiteguye kubabarira abantu niyo baba bakoze ibyaha bikomeye cyane. Nyuma y’imyaka igera kuri 360 Dawidi abaye umwami, Manase yabaye umwami w’u Buyuda. Imyaka 55 yamaze ku ngoma yaranzwe n’ibikorwa bibi, kandi ibikorwa biteye ishozi yakoze byatumye Yehova amucira urubanza. Mu byaha Manase yakoze harimo no kuba yarubakiye Bayali ibicaniro, asenga “ingabo zose zo mu kirere,” atwika abahungu be kandi ashishikariza abantu gukora ibikorwa by’ubupfumu. Mu by’ukuri, “yakoze ibibi bikabije mu maso ya Yehova.”—2 Ngoma 33:1-6.

12. Manase yahindukiriye ate Yehova?

12 Amaherezo, Manase yakuwe mu gihugu cye, ajya gufungirwa i Babuloni. Agezeyo, ashobora kuba yaributse amagambo Mose yabwiye Abisirayeli ati “aya magambo yose nagusohoreraho ukagera mu makuba, uzahindukirira Yehova Imana yawe wumvire ijwi rye” (Guteg 4:30). Manase yahindukiriye Yehova. Mu buhe buryo? ‘Yicishije bugufi cyane’ kandi “akomeza kwinginga” Imana (nk’uko byagaragajwe ku ipaji ya 21) (2 Ngoma 33:12, 13). Bibiliya ntigaragaza amagambo Manase yavuze yinginga Imana, ariko dushobora gutekereza ko hari aho yari ahuriye n’ayo Umwami Dawidi yavuze mu masengesho ye ari muri Zaburi ya 51. Uko byaba byaragenze kose, Manase yahinduye imitekerereze.

13. Kuki Yehova yababariye Manase?

13 Yehova yakiriye ate amasengesho ya Manase? ‘Yemeye kwinginga kwa Manase, yumva ibyo asaba.’ Kimwe na Dawidi wabayeho mbere ye, Manase yemeye ko yakoze ibyaha bikomeye kandi arihana by’ukuri. Iyo ni yo mpamvu Imana yamubabariye kandi imusubiza ku ngoma i Yerusalemu. Ibyo byatumye “Manase amenya ko Yehova ari we Mana y’ukuri” (2 Ngoma 33:13). Urwo rugero rwa kabiri rugaragaza ko Imana yacu ibabarira abihannye by’ukuri ruraduhumuriza rwose.

Kubera ko Yehova yababariye Manase, yamushubije ku ngoma i Yerusalemu

ESE BURI GIHE NI KO YEHOVA ABABARIRA?

14. Yehova ababarira abanyabyaha ashingiye ku ki?

14 Abenshi mu bagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe ntibazigera bakora ibyaha bikomeye nk’ibyo Dawidi na Manase bakoze. Ariko kandi, kuba Yehova yarababariye abo bami bombi bidufasha kumenya ko Imana yacu iba yiteguye kubabarira umunyabyaha wihannye by’ukuri, niyo yaba yakoze icyaha gikomeye.

15. Tubwirwa n’iki ko buri gihe atari ko Yehova ababarira?

15 Birumvikana ko bitaba bihuje n’ubwenge tuvuze ko buri gihe Yehova ababarira abantu bose ibyaha byabo. Ku birebana n’ibyo, reka tugereranye imyifatire ya Dawidi na Manase n’iy’abantu bo muri Isirayeli no mu Buyuda bari baranze kumvira Imana. Imana yatumye Natani kuri Dawidi kugira ngo imuhe uburyo bwo kwihana. Dawidi yarabyishimiye cyane maze arihana. Igihe Manase na we yari ageze mu makuba, yicujije abivanye ku mutima. Ariko kandi, akenshi abantu bo muri Isirayeli no mu Buyuda bo bangaga kwihana, nubwo Imana yakomezaga kubatumaho abahanuzi bayo ngo bababwire uko yabonaga ibikorwa byabo bibi. Ku bw’ibyo, Yehova ntiyabababariye. (Soma muri Nehemiya 9:30.) Na nyuma y’aho abari barajyanywe mu bunyage i Babuloni basubiriye mu gihugu cyabo, Yehova yakomeje kubatumaho intumwa ze zizerwa, urugero nk’umutambyi Ezira n’umuhanuzi Malaki. Iyo abantu bakoraga ibihuje n’ibyo Yehova ashaka, bagiraga ibyishimo byinshi.—Neh 12:43-47.

16. (a) Kuba abari bagize ishyanga rya Isirayeli baranze kwihana ibyaha byabo byabagizeho izihe ngaruka? (b) Ni iki Yehova akorera Abisirayeli kavukire, buri wese ku giti cye?

16 Yehova amaze kohereza Yesu ku isi kugira ngo abere abantu bose igitambo cy’incungu gitunganye, ntiyakomeje kwemera ibitambo by’amatungo Abisirayeli batambaga (1 Yoh 4:9, 10). Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje uko Se yabonaga ibintu ubwo yavugaga amagambo akora ku mutima, agira ati “Yerusalemu, Yerusalemu wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse gukoranyiriza abana bawe hamwe nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo! Ariko ntimwabishatse.” Ku bw’ibyo, Yesu yaravuze ati “ngiyo inzu yanyu, nimuyisigarane” (Mat 23:37, 38). Ni yo mpamvu iryo shyanga ry’abanyabyaha banze kwihana ryasimbuwe n’ishyanga rya Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka (Mat 21:43; Gal 6:16). Ariko se, Abisirayeli kavukire bashobora kubabarirwa ibyaha byabo, buri wese ku giti cye? Yego rwose. Yehova aba yiteguye kubababarira ibyaha no kubagirira imbabazi mu gihe bamwizeye, bakizera n’igitambo cya Yesu Kristo. Nanone kandi, Yehova azababarira abantu bapfuye batarihana ibyaha byabo ariko bazazukira kuba ku isi.—Yoh 5:28, 29; Ibyak 24:15.

UKO TWUNGUKIRWA NO KUBA YEHOVA ABABARIRA

17, 18. Ni iki twakora kugira ngo Yehova atubabarire ibyaha byacu?

17 Kuba Yehova aba yiteguye kubabarira byagombye gutuma dukora iki? Mu by’ukuri, twagombye kubigenza nk’uko Dawidi na Manase babigenje. Twagombye kwemera ko turi abanyabyaha, tukihana ibyaha byacu, tugasaba Yehova imbabazi dushyizeho umwete, kandi tukamusaba kuturemamo umutima uboneye (Zab 51:10). Nanone kandi, mu gihe twakoze icyaha gikomeye, twagombye gusanga abasaza kugira ngo badufashe mu buryo bw’umwuka (Yak 5:14, 15). Niyo twaba twakoze icyaha gikomeye, duhumurizwa no kumenya ko Yehova ameze nk’uko yibwiye Mose. Yamubwiye ko ari “Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri, igaragariza abantu ineza yuje urukundo kugeza ku bo mu bisekuru ibihumbi. Ni Imana ibabarira abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha.” Yehova ntiyigeze ahinduka.—Kuva 34:6, 7.

18 Yehova yasezeranyije Abisirayeli bihannye ko yari kubababarira ibyaha byabo burundu. Yavuze ko ibyaha byabo byari nk’ikizinga cy’“umutuku,” ariko ko yari kubihindura umweru bikererana nk’“urubura.” (Soma muri Yesaya 1:18.) None se kuba Yehova ababarira bidufitiye akahe kamaro? Dushobora kubabarirwa ibyaha byacu burundu mu gihe twihannye kandi tukagaragaza ko dushimira Yehova kuba ababarira.

19. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 None se ko Yehova ababarira, twe twamwigana dute mu mishyikirano tugirana n’abandi? Twakwirinda dute kuba abantu batababarira mu gihe hari uwakoze icyaha gikomeye, ariko akagaragaza ko yihannye by’ukuri? Igice gikurikira kizadufasha gusuzuma imitima yacu kugira ngo turusheho kumera nka Data Yehova, we “mwiza kandi witeguye kubabarira.”—Zab 86:5.