Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese amagambo ya Yesu ari muri Matayo 19:10-12 yumvikanisha ko abantu bahitamo gukomeza kuba abaseribateri baba barahawe impano y’ubuseribateri mu buryo bw’igitangaza?

Reka turebe imimerere Yesu yavuzemo ayo magambo. Igihe Abafarisayo bamusangaga bakamubaza ikibazo kirebana no gutana, yabasobanuriye neza ihame rya Yehova rirebana n’ishyingiranwa. Nubwo Amategeko yemereraga umugabo kwandikira umugore we icyemezo cy’ubutane mu gihe yari kuba amubonyeho “ikintu kidakwiriye,” uko si ko byari bimeze mu ntangiriro (Guteg 24:1, 2). Hanyuma Yesu yaravuze ati “umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye.”​—Mat 19:3-9.

Abigishwa be babyumvise baravuze bati “niba iby’umugabo n’umugore ari uko bimeze, gushaka si byiza.” Yesu yarabashubije ati “abantu bose si ko bashobora kwemera ayo magambo, keretse abafite impano. Hari abadashaka kubera ko bavutse ari ibiremba, hari n’abagizwe inkone n’abantu, hakaba n’abigira inkone bitewe n’ubwami bwo mu ijuru. Ushaka kwemera ubwo buzima nabwemere.”​—Mat 19:10-12.

Abantu b’ibiremba bavuzwe muri uwo murongo babaga baravutse batyo, cyangwa barabitewe n’impanuka, cyangwa se bakaba baragizwe batyo n’abandi bantu. Icyakora, hari n’abigiraga inkone ku bushake. Nubwo bashoboraga gushaka, barifataga bagakomeza kuba abaseribateri “bitewe n’ubwami bwo mu ijuru.” Kimwe na Yesu, bahitagamo ubuseribateri kugira ngo bashobore kwitangira gukora umurimo w’Ubwami. Ntibabaga baravukanye impano y’ubuseribateri cyangwa ngo babe barayihawe. Mu by’ukuri, bemeraga ubwo buzima, mbese bakakira iyo mpano babyishimiye.

Intumwa Pawulo ashingiye kuri ayo magambo Yesu yavuze, yasobanuye ko nubwo Abakristo bose, baba abaseribateri cyangwa abashatse, bashobora gukorera Imana mu buryo yemera, ‘abamaramaje mu mutima’ gukomeza kuba abaseribateri, bo ‘bakora neza kurushaho.’ Mu buhe buryo? Abantu bashatse baba bagomba gufata ku gihe cyabo n’imbaraga zabo kugira ngo babikoreshe bashimisha abo bashakanye kandi babiteho. Abakristo b’abaseribateri bo bashobora gukora umurimo w’Umwami badafite izo nzitizi. Kuba ari abaseribateri babibona nk’“impano” ituruka ku Mana.​—1 Kor 7:7, 32-38.

Ku bw’ibyo, Ibyanditswe bitubwira ko Umukristo adahabwa impano y’ubuseribateri mu buryo runaka bw’igitangaza. Ahubwo, kuyibona bimusaba kwiyemeza gukomeza kuba umuseribateri, kugira ngo ateze imbere inyungu z’Ubwami adafite ibimurangaza. Muri iki gihe, hari benshi biyemeje gukomeza kuba abaseribateri bitewe n’iyo mpamvu, kandi byaba byiza abandi bagiye babatera inkunga.