Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ububiko bwacu

‘Ni bwo butumwa bwiza cyane kurusha ubundi bwose bumvise’

‘Ni bwo butumwa bwiza cyane kurusha ubundi bwose bumvise’

UMUVANDIMWE George Naish yarabajije ati “biriya byose ni ibyo gukora iki?” Yabivuze yerekana ikirundo cy’ibiti bya metero 18 byari aho babikaga ibikoresho mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, mu mugi wa Saskatoon, mu ntara ya Saskatchewan, muri Kanada. Bamubwiye ko ibyo biti byari byarakoreshejwe hubakwa iminara ya radiyo abasirikare bavuganiragaho mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Nyuma yaho, umuvandimwe Naish yaravuze ati “nahise numva ko twashoboraga gukoresha ibyo biti twubaka iminara ya radiyo, nuko igitekerezo cyo kugira radiyo ya gitewokarasi kivuka gityo.” Nyuma y’umwaka umwe gusa, ni ukuvuga mu mwaka wa 1924, radiyo y’Abahamya yitwaga CHUC yatangiye gukora. Yabaye imwe muri radiyo za mbere zo muri Kanada zatambukagaho ibiganiro by’idini.

(1) Sitasiyo ya radiyo yo mu mugi wa Edmonton, mu ntara ya Alberta (2) Umuvandimwe ari ku buhanga bw’ibyuma mu mugi wa Toronto mu ntara ya Ontario

Kubera ko igihugu cya Kanada kijya kungana n’u Burayi, byari bikwiriye rwose ko kibwirizwa hakoreshejwe radiyo. Mushiki wacu witwa Florence Johnson wakoraga kuri radiyo i Saskatoon, yagize ati “ibiganiro byanyuraga kuri radiyo yacu byatumye ukuri kugera ku bantu benshi tutari kuzigera tugeraho. Ikindi kandi, kubera ko ari bwo radiyo yari icyaduka, abantu bashishikazwaga no kumva ibiganiro ibyo ari byo byose byahitaga kuri radiyo.” Mu mwaka wa 1926, Abigishwa ba Bibiliya (icyo gihe akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga) bari bafite radiyo zabo bwite mu migi ine ya Kanada. *

(3) Sitidiyo ya radiyo CHUC yo mu mugi wa Saskatoon, mu ntara ya Saskatchewan

Ni iki uba warumvise iyo uza gufungura imwe muri izo radiyo? Akenshi, hashyirwagaho indirimbo zaririmbwaga n’Abahamya bo mu itorero ry’aho iyo radiyo yabaga iri, bari kumwe n’abacurangishaga ibikoresho by’umuzika. Birumvikana kandi ko abavandimwe banyuzagaho za disikuru n’ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya. Umwe mu batangaga ibiganiro witwaga Amy Jones yagize ati “hari igihe nabaga ndi mu murimo wo kubwiriza maze nakwibwira nyir’inzu, rimwe na rimwe akambwira ati ‘ni byo koko, nakumvise kuri radiyo.’”

“Hari igihe tutashoboraga gusubiza abaduterefonaga bose kuko bari benshi cyane”

Abigishwa ba Bibiliya bo mu mugi wa Halifax, mu ntara ya Nova Scotia, bakoresheje uburyo bushya bwo gutanga ibiganiro kuri radiyo: batangaga ikiganiro noneho bagasaba ababaga bateze amatwi kubaza ibibazo bishingiye kuri Bibiliya. Hari umuvandimwe wanditse ati “abantu benshi cyane bitabiraga icyo kiganiro. Hari igihe tutashoboraga gusubiza abaduterefonaga bose kuko bari benshi cyane.”

Kimwe n’abantu bo mu gihe cy’intumwa Pawulo, abantu bitabiraga ubutumwa bw’abigishwa ba Bibiliya mu buryo bunyuranye (Ibyak 17:1-5). Bamwe barabwishimiraga. Urugero, igihe Hector Marshall yumvaga abigishwa ba Bibiliya bavugira kuri radiyo iby’igitabo cyakoreshwaga mu kwiga Bibiliya (Études des Écritures), yatumije imibumbe itandatu y’icyo gitabo. Nyuma yaho, yaranditse ati “numvaga ko ibyo bitabo byari kumfasha kwigisha mu materaniro y’abana yo ku cyumweru.” Ariko igihe yarangizaga gusoma Umubumbe wa I, yiyemeje kuva mu idini rye. Yabaye umubwiriza ugira ishyaka, kandi yakomeje gukorera Yehova ari indahemuka kugeza apfuye mu mwaka wa 1998. Mu burasirazuba bwa Nova Scotia, umunsi umwe nyuma y’uko disikuru yagiraga iti “Ubwami ni bwo byiringiro by’isi” ihita kuri radiyo, hari umukoloneri witwa J. A. MacDonald wabwiye umuvandimwe w’aho ngaho ati “ejo abantu bo ku kirwa cya Cape Breton bumvise ubutumwa bwiza cyane kurusha ubundi bwose bigeze kumva.”

Ku rundi ruhande, abayobozi b’idini bararakaye cyane. Hari Abagatolika bo mu mugi wa Halifax bavuze ko bari gusenya radiyo yanyuragaho ibiganiro by’Abigishwa ba Bibiliya. Mu mwaka wa 1928, leta ibitewemo inkunga n’abayobozi b’idini, yatangaje mu buryo butunguranye ko itari kongera guha Abigishwa ba Bibiliya uburenganzira bwo gukoresha radiyo zabo batanga ibiganiro. Ibyo byatumye abavandimwe na bashiki bacu bakwirakwiza inyandiko yagiraga iti “Nyir’ikirere ni nde?” (Who Owns the Air?), yarimo ubutumwa bwo kwamagana icyo gikorwa cy’akarengane. Icyakora, abayobozi banze kongera guha Abigishwa ba Bibiliya uburenganzira bwo kunyuza ibiganiro byabo kuri radiyo.

Ese ibyo byaba byaraciye intege itsinda rito ry’abagaragu ba Yehova bo muri Kanada? Uwitwa Isabel Wainwright yagize ati “mu mizo ya mbere, abanzi bacu basaga n’aho batsinze. Ariko kandi, nari nzi ko iyaba Yehova yarashakaga ko dukomeza kubwiriza dukoresheje radiyo, atari gutuma abayobozi batwima ubwo burenganzira. Ibyo byagaragazaga ko twagombaga guhindura uburyo twakoreshaga dutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, tugakoresha ubundi bw’ingenzi cyane.” Aho kugira ngo Abigishwa ba Bibiliya bo muri Kanada bumve ko bagombaga byanze bikunze kubwiriza bakoresheje radiyo, batangiye kwibanda cyane ku murimo wo gusura abantu mu ngo zabo. Icyakora, muri icyo gihe radiyo yagize uruhare rukomeye mu gutuma abantu bumva ‘ubutumwa bwiza cyane kurusha ubundi bwose bumvise.’—Byavuye mu bubiko bwacu muri Kanada.

^ par. 4 Kugira ngo abavandimwe bo muri Kanada babashe kubwiriza abantu benshi bakoresheje radiyo, bishyuraga izindi radiyo zigahitisha ibiganiro byabo.