Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Izina ry’Imana ni irihe?

Abagize imiryango yacu, bose bafite amazina bwite. Yewe n’amatungo yo mu rugo agira amazina! Ese ubwo ntibikwiriye ko Imana na yo igira izina? Muri Bibiliya, havuga ko Imana ifite amazina menshi y’icyubahiro, urugero nk’Imana Ishoborabyose, Umwami n’Umuremyi. Icyakora ifite n’izina bwite.—Soma muri Yesaya 42:8.

Hari Bibiliya nyinshi zirimo izina bwite ry’Imana muri Zaburi 83:18. Urugero, muri Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya, haravuga ngo “abantu bamenye ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.”

Ese ni ngombwa gukoresha izina ry’Imana?

Imana yifuza ko twajya dukoresha izina ryayo bwite. Iyo tuganira n’incuti zacu tuzivuga mu mazina, cyane cyane iyo zibidusabye. Ese ubwo si ko byagombye kugenda no mu gihe tuganira n’Imana? Uretse n’ibyo kandi, Yesu Kristo yashishikarije abantu gukoresha izina ry’Imana.—Soma muri Matayo 6:9; Yohana 17:26.

Icyakora kugira ngo tube incuti z’Imana, tugomba kumenya byinshi kuri yo; si ukumenya izina ryayo gusa. Urugero, ese ikunda iki? Ese kuyegera birashoboka? Ibisubizo by’ibyo bibazo ushobora kubisanga muri Bibiliya.