Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza kwegera Yehova

Komeza kwegera Yehova

“Mwegere Imana na yo izabegera.”—YAK 4:8.

1, 2. (a) Ni ayahe ‘mayeri’ Satani akoresha? (b) Ni iki kizadufasha kwegera Imana?

YEHOVA IMANA yaremanye abantu icyifuzo cyo kugirana na we imishyikirano ya bugufi. Ariko kandi, Satani aba ashaka ko dutekereza ko tudakeneye Yehova, nk’uko na we abitekereza. Icyo ni ikinyoma Satani yakomeje gukwirakwiza kuva yashuka Eva mu busitani bwa Edeni (Intang 3:4-6). Mu gihe cyose cy’amateka y’abantu, abenshi bagiye batekereza ko badakeneye Imana.

2 Igishimishije ni uko twe dushobora kwirinda uwo mutego wa Satani. Bibiliya ivuga ko “tutayobewe amayeri ye” (2 Kor 2:11). Satani agerageza kudutandukanya na Yehova, atuma tugira amahitamo mabi. Ariko kandi, nk’uko igice kibanziriza iki cyabigaragaje, dushobora kugira amahitamo meza mu birebana n’akazi, imyidagaduro n’imishyikirano tugirana n’abagize umuryango wacu. Iki gice kiri bugaragaze ibindi bintu bine Satani akoresha kugira ngo adushuke: ikoranabuhanga, ubuzima, amafaranga no kwirata. Nitugira amahitamo meza mu birebana n’ibyo, ‘tuzegera Imana.’—Yak 4:8.

IKORANABUHANGA

3. Tanga urugero rugaragaza ukuntu ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa neza cyangwa rigakoreshwa nabi.

3 Hirya no hino ku isi, abantu bagenda barushaho kugira ibikoresho bya elegitoroniki bigezweho. Iyo bikoreshejwe neza bishobora kugira akamaro. Ariko iyo bikoreshejwe nabi, bishobora kudutandukanya na Data wo mu ijuru. Reka dufate urugero rwa orudinateri. Kugira ngo iyi gazeti urimo usoma yandikwe kandi icapwe, hakoreshejwe za orudinateri. Umuntu ashobora kwifashisha orudinateri akora ubushakashatsi cyangwa ashyikirana n’abandi, kandi hari igihe ashobora kuyikoresha yidagadura. Icyakora, hari igihe dushobora kubatwa na orudinateri. Abamamaza ibicuruzwa bemeza abantu babigiranye amayeri ko bagomba kugura ibikoresho bigezweho. Hari umusore wifuzaga cyane ubwoko bwa orudinateri igezweho, ku buryo yagurishije mu ibanga imwe mu mpyiko ze kugira ngo ayigure! Mbega ibintu bibabaje!

4. Ni iki Umukristo umwe yakoze kugira ngo adakomeza kubatwa na orudinateri?

4 Byaba bibabaje cyane kurushaho umuntu aramutse yangije imishyikirano afitanye na Yehova bitewe no gukoresha nabi ibikoresho bya elegitoroniki, cyangwa akabatwa na byo. Umukristo witwa Jon ufite imyaka hafi 30 yavuze ko yamaraga igihe kinini kuri orudinateri aho kwiyigisha. * Akenshi Jon yagezaga mu gicuku akiyiriho. Yaravuze ati “uko nagendaga ndushaho kunanirwa, ni na ko nananirwaga guhagarika ibiganiro nagiranaga n’incuti zanjye cyangwa kureba za videwo, nubwo zimwe zabaga atari nziza.” Kugira ngo Jon acike kuri iyo ngeso, yaregeye orudinateri ye ku buryo yifungaga iyo isaha ye yo kujya kuryama yabaga igeze.—Soma mu Befeso 5:15, 16.

Babyeyi, mujye mufasha abana banyu gukoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga

5, 6. (a) Ni iki ababyeyi bagomba gukorera abana babo? (b) Ababyeyi bakora iki kugira ngo abana babo bagire incuti nziza?

5 Babyeyi, si ngombwa ko mugenzura buri kantu kose abana banyu bakoze, ariko mugomba kugenzura uko bakoresha orudinateri. Ntimukemere ko bajya ku miyoboro ya interineti igaragaza ubwiyandarike, imikino irimo urugomo, ubupfumu, cyangwa ngo bashyikirane n’abantu babi, kugira ngo gusa batabarogoya. Mubigenje mutyo, bashobora gutekereza bati “ubwo papa na mama nta cyo bibabwiye, bigomba kuba ari byiza.” Babyeyi, mufite inshingano yo kurinda abana banyu, hakubiyemo ab’ingimbi n’abangavu, ikintu cyose gishobora kubatandukanya na Yehova. Ndetse n’inyamaswa zirinda ibyana byazo akaga. Tekereza icyo idubu yakora haramutse hagize ushaka kugirira nabi ibyana byayo!—Gereranya na Hoseya 13:8.

6 Jya ufasha abana bawe kugira incuti z’Abakristo b’intangarugero bari mu kigero gitandukanye. Ikindi kandi, ujye wibuka ko abana bawe bakeneye ko umarana na bo igihe. Ku bw’ibyo, ujye ushaka igihe cyo gusekana na bo, icyo gukinana na bo no gukorana, bityo mwese “mwegere Imana.” *

UBUZIMA

7. Kuki twese twifuza gukomeza kugira amagara mazima?

7 Incuro nyinshi, tubaza abandi uko bamerewe. Kuva igihe Adamu na Eva bumviraga Satani maze bakitandukanya na Yehova, twese turarwara. Iyo turwaye Satani arishima, kuko icyo gihe gukorera Yehova bitugora. Ikindi kandi, iyo dupfuye nta cyo dushobora kumukorera (Zab 115:17). Ku bw’ibyo, tuba dushaka gukomeza kugira amagara mazima. Nanone kandi, twagombye guhangayikishwa n’ubuzima bw’abavandimwe bacu.

8, 9. (a) Twakwirinda dute guhangayikira ubuzima birenze urugero? (b) Kugira ibyishimo bitugirira akahe kamaro?

8 Icyakora, tugomba kwirinda gukabya. Hari bamwe bagiye bashishikariza abandi kurya ibyokurya runaka, gufata imiti iyi n’iyi, gukoresha imiti nyunganiramirire cyangwa ibintu byongera ubwiza, ndetse bakabikorana ishyaka ryinshi kurusha iryo bagaragaza babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Bashobora kumva rwose ko barimo bafasha abandi. Nubwo byaba bimeze bityo ariko, ntibikwiriye ko mbere cyangwa nyuma y’amateraniro abera ku Nzu y’Ubwami cyangwa se mu gihe cy’amakoraniro dushishikariza abandi kugura ibyo bintu. Kubera iki?

9 Duteranira hamwe kugira ngo twige Bibiliya kandi tubone ibyishimo bituruka ku mwuka wera w’Imana (Gal 5:22). Gutanga inama z’iby’ubuzima muri ibyo bihe, twaba tuzisabwe cyangwa tutazisabwe, bishobora gutuma tutagera kuri iyo ntego kandi bishobora kubuza abandi ibyishimo (Rom 14:17). Umuntu ni we ugomba kwihitiramo uburyo bwo kwita ku buzima bwe. Ikindi kandi, nta muntu n’umwe wavura indwara zose. Ndetse n’abaganga bazi kuvura neza, barasaza kandi bakarwara, amaherezo bagapfa. Byongeye kandi, guhangayikishwa cyane n’ubuzima bwacu ntibitwongerera iminsi yo kubaho (Luka 12:25). Ibinyuranye n’ibyo, “umutima unezerewe urakiza.”—Imig 17:22.

10. (a) Ni iki gituma umuntu aba mwiza mu maso ya Yehova? (b) Ni ryari tuzagira ubuzima buzira umuze?

10 Nanone kandi, birakwiriye ko twiyitaho kugira ngo tugaragare neza. Ariko ntibikwiriye ko tugerageza kuvanaho ibintu byose bigaragaza ko dukuze. Ibyo bintu bishobora kugaragaza ko turi inararibonye, ko dukwiriye icyubahiro kandi ko dufite ubwiza bw’imbere. Urugero, Bibiliya igira iti “imvi ni ikamba ry’ubwiza iyo ribonewe mu nzira yo gukiranuka” (Imig 16:31). Uko ni ko Yehova atubona kandi natwe twagombye kugerageza kubona ibintu dutyo. (Soma muri 1 Petero 3:3, 4.) None se, byaba bikwiriye ko twangiza ubuzima bwacu dukoresha imiti iteje akaga cyangwa twibagisha tugamije gusa kugaragara neza? Uko imyaka twaba dufite yaba ingana kose, twaba dufite amagara mazima cyangwa turwaye, ubwiza nyakuri tubukesha “ibyishimo bituruka kuri Yehova” (Neh 8:10). Mu isi nshya, tuzagira ubuzima buzira umuze, kandi umubiri wacu ugwe itoto (Yobu 33:25; Yes 33:24). Mu gihe dutegereje icyo gihe, kugira ubwenge n’ukwizera bizadufasha gukomeza kuba hafi ya Yehova no kwishimira uko turi.—1 Tim 4:8.

AMAFARANGA

11. Ni mu buhe buryo amafaranga ashobora kutubera umutego?

11 Amafaranga si mabi kandi no kuyashaka mu buryo bukwiriye si bibi (Umubw 7:12; Luka 19:12, 13). Icyakora, niba ‘dukunda amafaranga,’ bizadutandukanya na Yehova (1 Tim 6:9, 10). “Imihangayiko yo muri iyi si,” ni ukuvuga guhangayikira bikabije ibintu dukenera mu buzima, bishobora kutuniga mu buryo bw’umwuka. Uko ni na ko bimeze ku birebana n’“imbaraga zishukana z’ubutunzi,” ari byo gutekereza umuntu yibeshya ko ubutunzi ari bwo buhesha ibyishimo nyakuri n’umutekano (Mat 13:22). Yesu yagaragaje neza ko “nta wushobora” gukorera Imana n’ubutunzi.—Mat 6:24.

12. Ni iyihe mitego yo gushaka kubona amafaranga menshi iriho muri iki gihe, kandi se twayirinda dute?

12 Gutekereza ko amafaranga ari yo afite agaciro kurusha ibindi bintu byose bishobora gutuma umuntu akora ibikorwa bibi (Imig 28:20). Hari abantu bagiye bifuza kubona amafaranga menshi mu gihe gito, bituma bagura amatike ya tombola. Abavandimwe bamwe na bamwe bagiye bishora mu bucuruzi bumvaga ko buzatuma babona amafaranga mu buryo bwihuse, bagera n’ubwo babyinjizamo abandi bagize itorero babasezeranya ko na bo bazabona amafaranga menshi. Hari n’igihe abavandimwe bagiye baka abagize itorero inguzanyo zo kujyana mu bucuruzi maze bakabasezeranya ko bazabishyura akayabo k’amafaranga. Ntukemere ko umururumba utuma bakuriganya. Jya urangwa n’ubushishozi. Niba bagusezeranyije ibintu bisa n’aho ari inzozi, jya umenya nyine ko bishobora kuba ari inzozi.

13. Ni mu buhe buryo uko Yehova abona ibirebana n’amafaranga bitandukanye n’uko isi ibibona?

13 Nidushyira “ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo” mu mwanya wa mbere, Yehova azahira imihati dushyiraho kugira ngo tubone ibintu bya ngombwa dukenera (Mat 6:33; Efe 4:28). Ntiyifuza ko dusinzira mu materaniro kubera ko twakoze amasaha y’ikirenga, cyangwa ngo twicare mu Nzu y’Ubwami ariko twitekerereza iby’amafaranga. Ariko kandi, abantu benshi muri iyi si bumva ko nibakora ibishoboka byose kugira ngo babone amafaranga ari bwo bashobora kuzabaho neza mu gihe kizaza, maze bamara gusaza bakiruhukira. Incuro nyinshi batera n’abana babo inkunga yo kubigenza batyo. Icyakora, Yesu yagaragaje ko ibitekerezo nk’ibyo bidashyize mu gaciro. (Soma muri Luka 12:15-21.) Ibyo bishobora kutwibutsa ibyabaye kuri Gehazi watekerezaga ko yashoboraga kuba umunyamururumba kandi agakomeza kwemerwa na Yehova.—2 Abami 5:20-27.

14, 15. Kuki tutagomba kwiringira amafaranga? Tanga urugero.

14 Bavuga ko hari za kagoma zagiye zirohama bitewe n’uko zanze kurekura ifi iremereye zabaga zafatishije inzara zazo. Ibintu nk’ibyo bishobora kutubaho igihe twaba duhatanira kuba abakire. Hari umusaza w’itorero witwa Alex wagize ati “ubusanzwe nzi gucunga ifaranga ryanjye. Iyo ndimo mesa mu mutwe ngasuka isabune nyinshi, nyisubiza mu icupa!” Ariko kandi, hari ubucuruzi yatangiye gukora, atekereza ko mu gihe gito yari kureka akazi yakoraga, maze akaba umupayiniya. Yamaraga igihe kinini yiga uko yakora neza ubwo bucuruzi bwe. Yakoresheje amafaranga yari yarazigamye kandi yaka inguzanyo kugira ngo ajye yunguka menshi. Ariko kandi, yarahombye. Alex yagize ati “nashakaga kugaruza amafaranga yanjye.” Yumvaga ko natarambirwa azagera ubwo yongera kunguka.

15 Alex yamaze amezi menshi nta kindi atekereza uretse ubwo bucuruzi. Kwita ku bintu by’umwuka byari bisigaye bimugora, kandi ntiyari agisinzira. Ariko kandi, Alex yabuze inyungu yari yiteze, ahomba amafaranga ye yose, maze biba ngombwa ko agurisha inzu ye. Yagize ati “natumye umuryango wanjye ugira agahinda kenshi.” Ariko hari isomo byamwigishije. Yaravuze ati “ubu nzi ko umuntu wese wiringira isi ya Satani azamanjirwa cyane” (Imig 11:28). Koko rero, nitwiringira amafaranga cyangwa ubushobozi dufite bwo kuyabona, tuzaba twiringiye Satani, “imana y’iyi si” (2 Kor 4:4; 1 Tim 6:17). Kuva icyo gihe Alex yoroheje ubuzima “ku bw’ubutumwa bwiza.” Ibyo byatumye we n’umuryango we barushaho kugira ibyishimo kandi byabafashije kurushaho kwegera Yehova.—Soma muri Mariko 10:29, 30.

KWIRATA

16. Ni iki cyagombye kudutera ishema, ariko se byagenda bite twishyize hejuru?

16 Twagombye guterwa ishema no kuba turi Abahamya ba Yehova (Yer 9:24). Ibyo bituma duhora tugerageza gufata imyanzuro myiza no gukurikiza amahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru. Ariko twishyize hejuru tukumva ko hari ibyo tuzi kurusha Yehova, bishobora kudutandukanya na we.—Zab 138:6; Rom 12:3.

Aho kugira ngo uhatanire kugira inshingano mu itorero, jya wishimira umurimo wo kubwiriza

17, 18. (a) Tanga urugero rw’umuntu uvugwa muri Bibiliya wicishaga bugufi, utange n’ingero z’abantu birataga. (b) Ni iki umuvandimwe yakoze kugira ngo ubwibone butamutandukanya na Yehova?

17 Bibiliya irimo ingero z’abantu bari abirasi n’abandi bicishaga bugufi. Umwami Dawidi yicishije bugufi ashakira ubuyobozi kuri Yehova, kandi yamuhaye imigisha (Zab 131:1-3). Icyakora, Yehova yacishije bugufi Nebukadinezari na Belushazari, bari abami b’abibone (Dan 4:30-37; 5:22-30). Natwe hari imimerere ishobora kutugora turamutse turi abibone. Ryan, umukozi w’itorero ufite imyaka 32, yimukiye mu rindi torero. Yagize ati “nari niteze ko nzahita mpabwa inshingano yo kuba umusaza, ariko umwaka washize ntaraba we.” Ese yaba yaragize ubwibone maze akarakarira abasaza yumva ko banze kumuha inshingano? Ese yari kureka kujya mu materaniro, maze ubwibone bugatuma atandukana na Yehova n’abagize ubwoko bwe? Ese wowe wari kubigenza ute?

18 Ryan yaravuze ati “nasomye ingingo zose nashoboraga kubona mu bitabo byacu zivuga ibirebana n’icyo wakora mu gihe icyo wari witeze kitabonetse” (Imig 13:12). Yakomeje agira ati “natangiye kubona ko nari nkeneye kwiga kwihangana no kwicisha bugufi. Nagombaga kwemera ko Yehova antoza.” Ryan yaretse kwitekerezaho, ahubwo atangira gutekereza uko yarushaho gufasha abandi, haba mu itorero no mu murimo wo kubwiriza. Bidatinze yatangiye kwigisha abantu benshi Bibiliya kandi bigaga neza. Yagize ati “igihe nabaga umusaza hashize umwaka n’igice, byarantunguye; ntibyari bikimpangayikisha kubera ko nishimiraga cyane umurimo wo kubwiriza.”—Soma muri Zaburi ya 37:3, 4.

KOMEZA KUBA HAFI YA YEHOVA

19, 20. (a) Twakora iki kugira ngo ibintu twize muri ibi bice byombi bitazadutandukanya na Yehova? (b) Ni izihe ngero z’abantu bakomeje kuba hafi ya Yehova dukwiriye kwigana?

19 Hari ibintu birindwi twasuzumye muri ibi bice byombi, kandi muri ibyo byose nta kibi kirimo. Duterwa ishema no kuba turi abagaragu ba Yehova. Twishimira kugira umuryango ufite ibyishimo, kandi tukishimira kugira ubuzima bwiza. Tuzi ko akazi n’amafaranga bidufasha kubona ibyo dukeneye. Nanone tuzi ko imyidagaduro ishobora kutugarurira ubuyanja kandi ko ikoranabuhanga rishobora kutugirira akamaro. Ariko tugomba kwibuka ko ikintu cyose gikozwe mu gihe kidakwiriye, kigakorwa mu rugero rukabije cyangwa mu buryo budakwiriye, gishobora kudutandukanya na Yehova.

Ntukemere ko hagira ikintu kigutandukanya na Yehova

20 Birumvikana ko ibyo ari byo Satani aba ashaka. Icyakora, ushobora kwirinda ako kaga kandi ukakarinda umuryango wawe (Imig 22:3). Egera Yehova kandi ukomeze kuba hafi ye. Dufite ingero nyinshi z’abantu bavugwa muri Bibiliya babikoze. Enoki na Nowa ‘bagendanye n’Imana y’ukuri’ (Intang 5:22; 6:9). Mose “yakomeje gushikama nk’ureba Itaboneka” (Heb 11:27). Yesu yahoraga akora ibyo Se ashaka, kandi byatumye amuha imigisha (Yoh 8:29). Jya wigana izo ngero. Bibiliya igira iti “mujye mwishima buri gihe. Musenge ubudacogora. Mujye mushimira ku bw’ibintu byose” (1 Tes 5:16-18). Ntukemere ko hagira ikintu kigutandukanya na Yehova.

^ par. 4 Amazina yarahinduwe.

^ par. 6 Reba igazeti ya Nimukanguke! yo mu Kwakira 2011 ifite umutwe ugira uti “Uko warera abana bawe neza.”