Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wishimira umurage wacu wo mu buryo bw’Umwuka?

Ese wishimira umurage wacu wo mu buryo bw’Umwuka?

“Imana yitaye ku banyamahanga, kugira ngo ibakuremo ubwoko bwitirirwa izina ryayo.”—IBYAK 15:14.

1, 2. (a) “Ingando ya Dawidi” ni iki, kandi se ni mu buhe buryo yari kongera kubakwa? (b) Abagaragu ba Yehova bamukorera muri iki gihe bunze ubumwe ni ba nde?

MU NAMA itazibagirana y’inteko nyobozi yabereye i Yerusalemu mu mwaka wa 49, umwigishwa Yakobo yaravuze ati “Simeyoni [Petero] yadutekerereje mu buryo burambuye ukuntu ku ncuro ya mbere Imana yitaye ku banyamahanga, kugira ngo ibakuremo ubwoko bwitirirwa izina ryayo. Ibyo bihuje n’amagambo y’abahanuzi nk’uko byanditswe ngo ‘hanyuma y’ibyo nzahindukira nubake ingando ya Dawidi yaguye; kandi nzongera nubake amatongo yayo, nongere nyihagarike, kugira ngo abantu basigaye bashake Yehova babishishikariye, bafatanyije n’abo mu mahanga yose bitirirwa izina ryanjye, ni ko Yehova avuga, we ukora ibyo bintu bizwi kuva kera cyane.’”—Ibyak 15:13-18.

2 “Ingando ya Dawidi” isobanura abami bakomokaga mu muryango wa Dawidi. Iyo ngando yaguye igihe umwami wa nyuma w’u Buyuda, ari we Sedekiya, yavanwaga ku ngoma (Amosi 9:11). Icyakora, iyo ‘ngando’ yari kongera kubakwa n’uwo mu rubyaro rwa Dawidi, ari we Yesu, wari kuzaba Umwami iteka ryose (Ezek 21:27; Ibyak 2:29-36). Nk’uko Yakobo yabigaragaje muri ya nama itazibagirana, ubwo buhanuzi bwa Amosi bwarimo busohora binyuze ku ikorakoranywa ry’Abayahudi n’Abanyamahanga bari kuba abaragwa b’Ubwami. Muri iki gihe, Abakristo basigaye basutsweho umwuka n’abantu babarirwa muri za miriyoni bagize “izindi ntama” za Yesu, babwiriza ukuri ko muri Bibiliya bunze ubumwe.—Yoh 10:16.

UBWOKO BWA YEHOVA BUHURA N’IKIBAZO KITOROSHYE

3, 4. Ni iki cyafashije abari bagize ubwoko bwa Yehova gukomeza kuba abizerwa igihe bari i Babuloni?

3 Igihe Abayahudi bajyanwaga mu bunyage i Babuloni, byagaragazaga ko “ingando ya Dawidi” yaguye. None se ko i Babuloni hari higanje idini ry’ikinyoma, ni iki cyafashije abari bagize ubwoko bw’Imana gukomeza kuba abizerwa mu gihe cy’imyaka 70 bamaze mu bunyage? Igifasha abagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe gukomeza kuba abizerwa mu isi iyoborwa na Satani, ni cyo cyabafashije (1 Yoh 5:19). Abagaragu ba Yehova bafite umurage wo mu buryo bw’umwuka wihariye utuma bakomeza kuba indahemuka.

4 Mu murage wacu wo mu buryo bw’umwuka hakubiyemo Ijambo ry’Imana. Abayahudi bari barajyanywe mu bunyage i Babuloni ntibari bafite Ibyanditswe Byera byuzuye, ariko bari bazi Amategeko ya Mose, yari akubiyemo Amategeko Icumi. Bari bazi ‘indirimbo z’i Siyoni’ kandi bashoboraga kwibuka imigani myinshi. Nanone kandi, bari bazi ibikorwa bigaragaza ubutwari by’abagaragu ba Yehova ba kera. Mu by’ukuri, abo bantu bari barajyanywe mu bunyage barariraga iyo bibukaga Siyoni, kandi ntibigeze bibagirwa Yehova. (Soma muri Zaburi ya 137:1-6.) Ibyo byatumye bakomeza gushikama mu buryo bw’umwuka, nubwo bari bakikijwe n’inyigisho nyinshi z’ibinyoma z’Abanyababuloni n’imigenzo yabo.

INYIGISHO Y’UBUTATU SI IYA NONE

5. Ni ibihe bintu bigaragaza ko kera i Babuloni no muri Egiputa basengaga imana z’ubutatu?

5 Gusenga imana z’ubutatu ni kimwe mu bintu by’ibanze byarangaga idini ry’Abanyababuloni. Imwe muri izo mana z’ubutatu Abanyababuloni basengaga yari igizwe na Sini (imana y’ukwezi), Shamashi (imana y’izuba) na Ishitari (imanakazi y’uburumbuke n’intambara). Muri Egiputa ya kera, abantu babonaga ko imana yabaga yarashyingiranywe n’imanakazi, ikayibyarira umuhungu maze zikavamo imana y’ubutatu. Nubwo zose zabaga ari imana zigize ubutatu, si ko buri gihe abantu babonaga ko zingana. Imwe mu mana z’ubutatu zo muri Egiputa yari igizwe n’imana Osiris, imanakazi Isis n’umuhungu wazo Horus.

6. Wasobanura ute inyigisho y’Ubutatu, kandi se ni iki cyaturinze kwemera iyo nyigisho y’ikinyoma?

6 Amadini yiyita aya gikristo na yo yemera inyigisho y’Ubutatu. Abayobozi bayo bavuga ko Data, Umwana n’umwuka wera ari Imana imwe. Ariko iyo myizerere itesha agaciro ububasha bw’ikirenga bwa Yehova, kuko igaragaza ko ari imwe mu mana zigize ubutatu. Abagize ubwoko bwa Yehova bemera amagambo yahumetswe agira ati “Isirayeli we, tega amatwi: Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa.” Ibyo byabarinze kwemera iyo nyigisho y’ikinyoma (Guteg 6:4). Yesu yasubiyemo ayo magambo, kandi Abakristo b’ukuri bemera ibyo Yesu yavuze.—Mar 12:29.

7. Kuki umuntu adashobora kubatizwa agaragaza ko yiyeguriye Imana kandi agikomeza kwemera inyigisho y’Ubutatu?

7 Inyigisho y’Ubutatu ntihuza n’ibyo Yesu yategetse abigishwa be gukora. Yarababwiye ati “muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera” (Mat 28:19). Kugira ngo umuntu abatizwe abe Umukristo nyakuri n’Umuhamya wa Yehova, agomba kwemera ko Data Yehova arusha Yesu ububasha, kandi ko Yesu ari Umwana w’Imana waje ku isi kugira ngo atange incungu. Umuntu wifuza kubatizwa agomba no kwemera ko umwuka wera ari imbaraga Imana ikoresha, aho kuba imwe mu mana zigize Ubutatu (Intang 1:2). Nta muntu ushobora kubatizwa agaragaza ko yiyeguriye Yehova Imana kandi agikomeza kwemera inyigisho y’Ubutatu. Twishimira ko umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka waturinze kwemera iyo nyigisho itesha Imana agaciro.

UBUPFUMU

8. Ni iki Abanyababuloni bemeraga ku birebana n’imana zabo n’abadayimoni?

8 Abanyababuloni ntibemeraga gusa imana nyinshi, ahubwo nanone bemeraga abadayimoni n’ubupfumu. Hari igitabo cyavuze ko Abanyababuloni bemeraga ko abadayimoni bashoboraga guteza abantu indwara. Abantu basengaga imana zabo bazisaba ko zibarinda abadayimoni.—The International Standard Bible Encyclopaedia.

9. (a) Ni mu buhe buryo Abayahudi benshi baguye mu mutego wo kwemera inyigisho z’ikinyoma nyuma y’aho baviriye mu bunyage i Babuloni? (b) Ni iki kidufasha kwirinda akaga gaterwa no gushyikirana n’abadayimoni?

9 Nyuma y’aho Abayahudi baviriye mu bunyage i Babuloni, hari benshi baguye mu mutego wo kwemera inyigisho zidahuje n’Ibyanditswe. Igihe inyigisho z’Abagiriki zadukaga, Abayahudi benshi batangiye kwemera ko abadayimoni bashobora gukorera abantu ibyiza cyangwa ibibi. Umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka utuma twirinda akaga dushobora guterwa no gushyikirana n’abadayimoni, kuko tuzi ko Imana yaciriyeho iteka ibikorwa by’ubupfumu by’Abanyababuloni (Yes 47:1, 12-15). Ikindi kandi, kuba tubona ubupfumu nk’uko Imana ibubona, biraturinda.—Soma mu Gutegeka 18:10-12; Ibyahishuwe 21:8.

10. Ni iki twavuga ku birebana n’ibikorwa bya Babuloni Ikomeye n’imyizerere yayo?

10 Abanyababuloni si bo bonyine bakoraga ibikorwa by’ubupfumu, ahubwo binakorwa n’abayoboke ba Babuloni Ikomeye, ari yo madini yose y’ikinyoma (Ibyah 18:21-24). Mu by’ukuri, ayo madini y’ikinyoma ahuje cyane n’idini rya Babuloni ya kera kubera ko ari ryo nkomoko y’inyigisho z’ibinyoma n’ibikorwa bibi. Babuloni Ikomeye igiye kurimburwa bitewe n’ibikorwa by’ubupfumu, gusenga ibigirwamana ndetse n’ibindi byaha byayo.—Soma mu Byahishuwe 18:1-5.

11. Ni ibihe bintu byavuzwe mu bitabo byacu ku birebana n’ubupfumu?

11 Yehova yaravuze ati “singishoboye kwihanganira ubumaji” (Yes 1:13). Mu kinyejana cya 19, abantu benshi bitabiriye ibikorwa by’ubupfumu. Ni yo mpamvu Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni wo muri Gicurasi 1885 wavuze uti “kwemera ko abapfuye bakomeza kubaho si ikintu gishya. Ni imwe mu nyigisho zigishwaga mu madini ya kera, kandi iyo nyigisho ni yo imigani y’imihimbano ya kera yari ishingiyeho.” Nanone kandi, wavuze ko abadayimoni bigira nk’aho ari abantu bapfuye baba bavugana n’abazima, kandi ibyo bigira ingaruka ku mitekerereze y’abantu benshi no ku bikorwa byabo. Hari agatabo ka kera kavuze ibintu nk’ibyo, kandi ni na byo dusanga mu bitabo byacu muri iki gihe.—What Say the Scriptures About Spiritism?

ESE UBUGINGO BUBABARIZWA IKUZIMU?

12. Salomo ahumekewe yavuze iki ku birebana n’imimerere abapfuye barimo?

12 “Abamenye ukuri bose” bashobora gusubiza icyo kibazo (2 Yoh 1). Nta gushidikanya ko twemeranya n’amagambo ya Salomo agira ati “imbwa nzima iruta intare yapfuye. Kuko abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi . . . Ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose, kuko mu mva aho ujya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.”—Umubw 9:4, 5, 10.

13. Ni mu buhe buryo umuco w’Abagiriki n’idini ryabo byagize ingaruka ku Bayahudi?

13 Abayahudi bari bazi ukuri ku birebana n’imimerere y’abapfuye. Ariko kandi, igihe abategetsi b’Abagiriki batangiraga gutegeka u Buyuda na Siriya, bagerageje gutuma abantu bemera idini ry’Abagiriki n’umuco wabo. Ibyo byatumye Abayahudi bemera inyigisho y’ikinyoma ivuga ko ubugingo budapfa, kandi ko bubabarizwa ikuzimu. Abagiriki si bo batangije iyo nyigisho ivuga ko ubugingo bubabarizwa ikuzimu, kubera ko Abanyababuloni bumvaga ko “ikuzimu . . . ari ahantu habera ibintu biteye ubwoba, . . . aho imana n’abadayimoni bategekana imbaraga nyinshi n’ubugome” (The Religion of Babylonia and Assyria). Birumvikana rero ko Abanyababuloni bemeraga inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa.

14. Ni iki Yobu na Aburahamu bari bazi ku bihereranye n’urupfu hamwe n’umuzuko?

14 Nubwo Yobu wari umukiranutsi atari afite Ibyanditswe, yari azi ukuri ku bihereranye n’abapfuye. Nanone kandi, yari azi ko Yehova Imana yuje urukundo yari kwifuza cyane kumuzura (Yobu 14:13-15). Aburahamu na we yemeraga umuzuko. (Soma mu Baheburayo 11:17-19.) Abo bantu batinyaga Imana ntibemeraga inyigisho yo kudapfa k’ubugingo, kubera ko umuntu udashobora gupfa adashobora no kuzurwa. Nta gushidikanya ko umwuka w’Imana ari wo wafashije Yobu na Aburahamu gusobanukirwa imimerere y’abapfuye no kwizera umuzuko. Izo nyigisho z’ukuri na zo ziri mu bigize umurage wacu.

DUKENEYE “KUBOHORWA GUSHINGIYE KU NCUNGU”

15, 16. Ni mu buhe buryo twakijijwe icyaha n’urupfu?

15 Nanone kandi, dushimira Imana ko yaduhishuriye ukuri ku bihereranye n’uko yadukijije icyaha n’urupfu twarazwe na Adamu (Rom 5:12). Tuzi ko Yesu “ataje aje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” (Mar 10:45). Ni byiza rwose kumenya ibirebana no “kubohorwa gushingiye ku ncungu yatanzwe na Kristo Yesu.”—Rom 3:22-24.

16 Abayahudi n’Abanyamahanga bo mu kinyejana cya mbere bagombaga kwihana ibyaha byabo kandi bakizera igitambo cy’incungu cya Yesu. Naho ubundi, ntibari kubabarirwa ibyaha byabo. Ni na ko bimeze muri iki gihe (Yoh 3:16, 36). Iyo umuntu akomeje kwemera inyigisho z’ikinyoma, urugero nk’iy’Ubutatu no kudapfa k’ubugingo, ntashobora kungukirwa n’incungu. Ariko twe dushobora kungukirwa na yo. Tuzi ukuri ku birebana n’‘Umwana [w’Imana] ikunda, kandi biturutse kuri uwo Mwana, tubohorwa binyuze ku ncungu, tukababarirwa ibyaha byacu.’—Kolo 1:13, 14.

KOMEZA GUKORERA YEHOVA

17, 18. Ni iki cyadufasha kumenya amateka y’Abahamya ba Yehova, kandi se kuyamenya byatugirira akahe kamaro?

17 Umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka ukubiyemo ibindi bintu Imana yagiye itwigisha, ubundi buryo yagiye idufashamo n’ukuntu yaduhaye imigisha. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo, Ibitabo nyamwaka byacu byagiye bisohokamo inkuru zishishikaje zivuga iby’umurimo dukorera mu bihugu byo hirya no hino ku isi. Amateka yacu tuyasanga muri DVD ifite umutwe uvuga ngo “Abahamya ba Yehova bagaragaje ukwizera,” Igice cya 1 n’icya 2, no mu gitabo kivuga amateka y’Abahamya ba Yehova (Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu). Nanone kandi, akenshi amagazeti yacu aba arimo inkuru zisusurutsa umutima z’ibyabaye kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera.

18 Kumenya amateka y’umuteguro wa Yehova bitugirira akamaro, nk’uko iyo Abisirayeli batekerezaga ukuntu Imana yabakuye mu bubata bwo muri Egiputa, na bo byabafashaga (Kuva 12:26, 27). Mose wari ugeze mu za bukuru wari wariboneye ibikorwa bitangaje by’Imana, yabwiye Abisirayeli ati ‘mwibuke iminsi ya kera, mutekereze imyaka yahise uko ibihe byagiye bisimburana. Mubaze ba so, bazababwira; mubaze abakuru, bazabibatekerereza’ (Guteg 32:7). Kubera ko turi ‘ubwoko bwa Yehova, tukaba n’umukumbi wo mu rwuri rwe,’ twese twamamaza ishimwe rye twishimye kandi tukamenyesha abandi ibikorwa bye bikomeye (Zab 79:13). Ibintu amateka yacu atwigisha bizadufasha gukomeza kumukorera.

19. Kuba dufite umucyo wo mu buryo bw’umwuka byagombye gutuma dukora iki?

19 Dushimira Imana ko tutagendera mu mwijima, ahubwo ko dufite umucyo wo mu buryo bw’umwuka (Imig 4:18, 19). Ku bw’ibyo rero, nimucyo tujye dushishikarira kwiga Ijambo ry’Imana kandi tugeze ukuri ku bandi tubigiranye ishyaka. Tujye twigana umwanditsi wa zaburi wasingije Umwami w’Ikirenga Yehova agira ati “nzavuga ibyo gukiranuka kwawe, ibyo gukiranuka kwawe gusa. Mana, wanyigishije uhereye mu buto bwanjye, kandi kugeza ubu ndacyavuga imirimo yawe itangaje. Mana, ntundeke ndetse n’igihe nzaba ngeze mu za bukuru, mfite imvi, kugeza igihe nzabwirira ab’igihe kizaza iby’ukuboko kwawe, nkabwira abazakurikiraho bose ibyo gukomera kwawe.”—Zab 71:16-18.

20. Iyo tubereye Yehova indahemuka tuba tugaragaje iki? Kuba Yehova ari we ufite uburenganzira bwo gutegeka kandi akaba ari we wenyine tugomba gusenga, bituma wumva umeze ute?

20 Twebwe abagize ubwoko bwa Yehova, tuzi ko iyo tubaye indahemuka tuba tugaragaje ko ari we ukwiriye kudutegeka kandi ko ari we wenyine tugomba gusenga (Ibyah 4:11). Nanone kandi, umwuka we utuma tugeza ubutumwa bwiza ku bantu boroheje, tugapfuka ibikomere by’abafite imitima imenetse kandi tugahumuriza ababoroga (Yes 61:1, 2). Nubwo Satani agerageza kwigarurira abagize ubwoko bw’Imana hamwe n’abandi bantu bose muri rusange, twishimira cyane umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka, kandi twiyemeje gukomeza kubera Imana indahemuka no gusingiza Umwami w’Ikirenga Yehova ubu n’iteka ryose.—Soma muri Zaburi ya 26:11; 86:12.