Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya uba maso utahure imigambi yo mu mutima wawe

Jya uba maso utahure imigambi yo mu mutima wawe

Bibiliya igira iti “umutima urusha ibindi byose gushukana, kandi ni mubi cyane” (Yer 17:9). Ese iyo umutima wacu wifuza ikintu cyane, ntitubona impamvu z’urwitwazo zo gukora ibyo ushaka?

Ibyanditswe biduha umuburo bigira biti “mu mutima haturukamo ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubuhehesi, ubusambanyi, ubujura, guhamya ibinyoma no gutuka Imana” (Mat 15:19). Umutima wacu w’ikigereranyo ushobora kudushuka kandi ugatuma dutanga impamvu z’urwitwazo zatumye dukora ibinyuranye n’ibyo Imana ishaka. Dushobora no kudatahura ko umutima wacu urimo udushuka, kugeza igihe dukoreye amakosa. Ni iki cyadufasha gutahura imigambi yo mu mutima wacu mbere y’uko dukora amakosa?

WATAHURA UTE IMIGAMBI YO MU MUTIMA WAWE?

Gusoma Bibiliya buri munsi bifasha bite umutima wacu w’ikigereranyo?

Jya usoma Bibiliya buri munsi kandi utekereze ku byo ivuga.

Intumwa Pawulo yaranditse ati “ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga kandi riratyaye kurusha inkota yose ifite ubugi impande zombi, rirahinguranya kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka.” Ubutumwa bw’Imana buri muri Bibiliya ‘bushobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo’ (Heb 4:12). Mu by’ukuri, kwisuzuma twifashishije Ibyanditswe bishobora kudufasha gutahura imigambi yo mu mutima wacu. Birakwiriye rero ko dusoma Ijambo ry’Imana buri munsi kandi tugatekereza ku byo rivuga. Ibyo bizatuma tubona ibintu nk’uko Yehova abibona.

Kwemera inama Bibiliya itanga no gukurikiza amahame yayo bizatoza umutimanama wacu. Umutimanama wacu umeze nk’ijwi ritubamo. Ushobora kutumenyesha ikintu kibi tugiye gukora, maze ukaturinda gushaka impamvu z’urwitwazo zo kugikora (Rom 9:1). Nanone kandi, Bibiliya ikubiyemo ingero z’abantu bashobora “kutubera umuburo” (1 Kor 10:11). Iyo tuvanye isomo ku byababayeho, bishobora kuturinda gukora amakosa. Ni iki buri wese muri twe yagombye gukora?

Gusenga bidufasha kumenya abo mu by’ukuri turi bo

Jya usenga Imana kugira ngo igufashe gutahura imigambi yo mu mutima wawe.

Yehova ni we “ugenzura imitima” (1 Ngoma 29:17). ‘Aruta imitima yacu kandi azi byose’ (1 Yoh 3:20). Nta wushobora kubeshya Imana. Iyo dusenze Yehova tukamubwira ibiduhangayikishije, ibyiyumvo n’ibyifuzo byacu, ashobora kudufasha gutahura imigambi yo mu mutima wacu. Dushobora no gusaba Imana ‘kuturemamo umutima uboneye’ (Zab 51:10). Ku bw’ibyo rero, isengesho ridufasha cyane kumenya imigambi yo mu mutima wacu.

Amateraniro ya gikristo adufasha gutahura imigambi yo mu mutima wacu

Jya utega amatwi igihe uri mu materaniro.

Gutega amatwi ibivugirwa mu materaniro bishobora kudufasha gusuzuma umuntu wacu w’imbere, ni ukuvuga umutima wacu. Ni iby’ukuri ko igihe cyose tugiye mu materaniro atari ko twunguka ikintu gishya. Ariko kandi, kuyajyamo bituma turushaho gusobanukirwa amahame ya Bibiliya, kandi tukibutswa ibintu bidufasha gutahura imigambi yo mu mutima wacu, bityo tukagira icyo duhindura. Ibitekerezo abavandimwe na bashiki bacu batanga, na byo bishobora kudufasha cyane (Imig 27:17). Kwitandukanya n’Abakristo bagenzi bacu ntiduteranire hamwe na bo buri gihe, bishobora kuduteza akaga. Bishobora gutuma ‘dushaka kugera ku byo turarikiye bishingiye ku bwikunde’ (Imig 18:1). Ni yo mpamvu twagombye kwibaza tuti “ese mfite akamenyero ko kujya mu materaniro yose kandi nkungukirwa na yo?”—Heb 10:24, 25.

UMUTIMA WACU UZATWEREKEZA HE?

Umutima wacu ushukana ushobora kutuyobya mu buryo bwinshi. Reka dusuzume uko ushobora kutuyobya mu birebana no gushaka ubutunzi, kunywa inzoga, guhitamo incuti n’uko twidagadura.

Gushaka ubutunzi.

Twese dukenera ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Kwifuza ibyo bintu si bibi. Ariko Yesu yaduhaye umuburo wo kwirinda gushyira ubutunzi mu mwanya wa mbere. Yatanze urugero rw’umuntu wari umukire, afite ibigega byuzuye imyaka. Igihe yezaga indi myaka, yabuze aho kuyihunika maze yiyemeza gusenya ibigega yari afite akubaka ibinini kurushaho. Yaratekereje ati “aho ni ho nzahunika ibinyampeke byanjye n’ibintu byanjye byose byiza. Hanyuma nzabwira ubugingo bwanjye nti ‘bugingo bwanjye, ubikiwe ibintu byinshi byiza bizamara imyaka myinshi; gubwa neza, urye, unywe, unezerwe.’” Ariko kandi, hari ikintu cy’ingenzi uwo muntu yiyibagije: iyo aza gupfa iryo joro, ibyo yari kuba yarakoze byose nta cyo byari kumumarira.—Luka 12:16-20.

Uko tugenda dusaza, dushobora guhangayikishwa no gushaka ibintu bizatugoboka tugeze mu za bukuru, ku buryo dutangira gushaka impamvu z’urwitwazo zo gukora amasaha y’ikirenga ku minsi y’amateraniro cyangwa tugatangira kwirengagiza mu buryo runaka inshingano za gikristo. Ese ntitwagombye kwirinda ibintu nk’ibyo? Dushobora no kuba tukiri bato kandi tukaba tubona ko gukora umurimo w’igihe cyose ari ibintu byiza cyane. Ariko se, twaba tureka gukora umurimo w’ubupayiniya dutekereza ko dukwiriye kubanza kugira icyo twiteganyiriza mbere yo kuwukora? Ese uhereye ubu, ntitwagombye gukora ibishoboka byose kugira ngo tube abakire mu by’Imana? Ni nde uzi niba ejo tuzaba tukiriho?

Kunywa inzoga.

Mu Migani 23:20 hagira hati “ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi.” Umuntu ukunda inzoga ashobora gutanga impamvu z’urwitwazo zituma ahora azinywa. Ashobora kuvuga ko azinywa kugira ngo yumve atuje, ko atazinywera gusinda. Niba dukenera kunywa inzoga kugira ngo twumve dutuje, byaba byiza twigenzuye tukamenya imigambi iri mu mutima wacu.

Guhitamo incuti.

Birumvikana ko tudashobora kwirinda gushyikirana n’abantu batizera mu gihe turi ku ishuri, mu kazi, no mu murimo wo kubwiriza. Ariko kandi, kumarana na bo igihe kinini bitari ngombwa cyangwa kugirana na bo ubucuti, ntibyaba bikwiriye. Ese twaba dutanga impamvu z’urwitwazo zituma tugirana na bo ubucuti, tuvuga ko bafite imico myiza? Bibiliya itanga umuburo ugira uti “ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza” (1 Kor 15:33). Nk’uko utwanda duke dushobora kwanduza amazi yari meza, kugirana ubucuti n’abantu batubaha Imana bishobora kutwangiza mu buryo bw’umwuka, kandi bigatuma tugira imitekerereze, imyambarire, imvugo n’imyifatire nk’ibyabo.

Uko twidagadura.

Ikoranabuhanga ryo muri iki gihe rituma umuntu abona uburyo bunyuranye bwo kwidagadura bitamugoye. Ariko imyinshi muri iyo myidagaduro ntikwiriye ku Mukristo. Pawulo yaranditse ati ‘ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose ntibikigere binavugwa rwose muri mwe’ (Efe 5:3). Byagenda bite se niba umutima wacu udushishikariza kureba ibintu by’umwanda cyangwa kubyumva? Dushobora gutekereza ko buri wese aba akeneye kwidagadura mu rugero runaka, kandi ko guhitamo uburyo bwo kwidagadura ari ikibazo kireba umuntu ku giti cye. Ariko twagombye guhora tuzirikana inama ya Pawulo, maze ntitwemere kureba ibikorwa by’umwanda cyangwa kubyumva.

DUSHOBORA KUGIRA IBYO DUHINDURA

Niyo umutima wacu waba waradushutse maze tukaba twaragiye dutanga impamvu z’urwitwazo zatumye dukora ibintu bibi, dushobora guhinduka (Efe 4:22-24). Reka turebe ingero ebyiri.

Uwitwa Miguel * yagombaga guhindura uko yabonaga ibirebana n’ubutunzi. Yaravuze ati “mu gihugu jye, umugore wanjye n’umuhungu wacu dukomokamo, abantu babona ko gutunga ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho no kubaho neza, ari iby’ingenzi cyane. Hari igihe niyemeje gutunga ibintu byose byo muri iyi si nashoboraga kubona, ntekereza ko nari kubigeraho ariko sinkunde ubutunzi.” Ariko Miguel ntiyatinze kubona ko yibeshyaga. Yakomeje agira ati “nasenze Yehova mubwira uko nabonaga ibintu n’ibyo umutima wanjye wagambiriraga. Namubwiye ko jye n’umuryango wanjye twifuzaga kumukorera mu buryo bwuzuye. Twafashe umwanzuro wo koroshya ubuzima, maze twimukira aho ababwiriza bari bakenewe cyane kurusha ahandi. Bidatinze twabaye abapayiniya. Twaje kubona ko kugira ngo tugire imibereho irangwa n’ibyishimo, tutari dukeneye kugira ibintu byinshi.”

Ibyabaye kuri Lee bigaragaza ukuntu kwisuzuma atibereye byamufashije kureka incuti mbi. Yaravuze ati “akazi nkora k’ubucuruzi katumaga buri gihe nsohokana n’abacuruzi bo mu bindi bihugu. Nabaga nzi ko twashoboraga kunywa inzoga nyinshi, ariko kwifatanya na bo byaranshimishaga. Akenshi naranywaga nkenda gusinda, ariko nyuma yaho numvaga bimbabaje. Byabaye ngombwa ko nisuzuma ntibereye. Inama zo mu Ijambo ry’Imana hamwe n’izo abasaza bangiriye zamfashije kubona ko mu by’ukuri nifatanyaga n’abantu badakunda Yehova. Ubu ahanini akazi kanjye ngakorera kuri telefoni igihe cyose bishoboka, maze nkirinda guhura kenshi n’abo bacuruzi.”

Tugomba kwisuzuma tutibereye, maze tukamenya imigambi yo mu mutima wacu. Mu gihe twisuzuma, twagombye gusenga Yehova tumusaba ubufasha, twibuka ko ‘amenya amabanga y’umutima’ (Zab 44:21). Nanone kandi, Imana yaduhaye Ijambo ryayo, rishobora kutubera nk’indorerwamo (Yak 1:22-25). Inama duhabwa binyuze ku bitabo byacu no ku materaniro, na zo ni ingirakamaro. Ibyo byose bishobora gutuma turinda umutima wacu kandi tugakomeza kugendera mu nzira yo gukiranuka.

^ par. 18 Amazina yarahinduwe.