Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

“Narabirebaga ariko simbisobanukirwe”

“Narabirebaga ariko simbisobanukirwe”

Mu mwaka wa 1975, igihe nari mfite imyaka ibiri, ni bwo mama yatangiye gukeka ko mfite ubumuga. Igihe yari ancigatiye, hari umuntu wakubise ikintu hasi kirasakuza cyane ariko mama yatangajwe n’uko ntigeze nikanga. Nagize imyaka itatu ntaramenya kuvuga. Nyuma yaho ni bwo abaganga babwiye abagize umuryango wanjye inkuru ibabaje y’uko mfite ubumuga bwo kutumva.

Ababyeyi banjye batanye nkiri muto, maze jye na bakuru banjye babiri na mushiki wanjye, mama asigara aturera ari wenyine. Icyo gihe mu Bufaransa abana bafite ubumuga bwo kutumva ntibigaga neza nk’uko bimeze ubu, kandi hari igihe uburyo bwakoreshwaga mu kubigisha bwabababazaga cyane. Ariko kandi, kuva nkiri umwana hari ibintu byiza nagiye ngeraho abandi bantu bafite ubumuga nk’ubwanjye batagezeho. Reka mbibasobanurire.

Igihe nari mfite imyaka igera kuri itanu

Hari igihe abarimu benshi bumvaga ko abana bafite ubumuga bwo kutumva bagombye kwigishwa hakoreshejwe uburyo bwo kubahatira kuvuga no kwitegereza iminwa y’umwarimu kugira ngo basobanukirwe ibyo avuga. Mu Bufaransa aho narerewe, guca amarenga ku ishuri ntibyari byemewe na gato. Bamwe mu bana bari bafite ubumuga bwo kutumva bababoheraga amaboko inyuma mu gihe cy’amasomo.

Nkiri muto namaraga amasaha atari make buri cyumweru nigishwa kuvuga. Uwanyigishaga yamfataga mu rwasaya cyangwa mu mutwe maze akantegeka gusubiramo ibyo yambwiraga kandi ntabyumva. Sinashoboraga kuvugana n’abandi bana. Icyo gihe cyambereye kibi cyane.

Maze kugira imyaka itandatu, nagiye kwiga mu kigo kibamo abana bafite ubumuga bwo kutumva. Ni bwo bwa mbere nari mbonanye n’abandi bana bafite ubwo bumuga. Aho na ho guca amarenga ntibyari byemewe. Iyo twacaga amarenga mu ishuri badukubitaga ku ntoki cyangwa bakadupfura imisatsi. Icyakora twayacaga mu ibanga, dukoresheje ibimenyetso twabaga tuziranyeho. Amaherezo naje kubona uko mvugana n’abandi bana. Ibyo byatumye mara imyaka ine nishimye.

Igihe nari mfite imyaka icumi, nimuriwe mu ishuri ririmo abana badafite ubumuga nk’ubwanjye. Icyo gihe nagize agahinda kenshi kuko natekerezaga ko abandi bana bose bameze nkanjye bapfuye, akaba ari jye jyenyine wari usigaye. Kubera ko abaganga bari bafite impungenge z’uko imihati bashyiragaho yo kuntoza kuvuga nta cyo izageraho, basabye ababyeyi banjye kutiga amarenga kandi bambuza gushyikirana n’abana bafite ubumuga bwo kutumva. Ndacyibuka ukuntu twigeze kujya kwa muganga wita ku bafite ubumuga bwo kutumva maze nkabona igitabo cyigisha amarenga ku meza ye. Igihe nabonaga amashusho yari ku gifubiko, nagitunze agatoki mwereka ko ngishaka. Muganga yahise ahisha icyo gitabo. *

NTANGIRA KWIGA BIBILIYA

Mama yagerageje kuturera atwigisha amahame ya gikristo. Yatujyanaga mu materaniro y’Abahamya ba Yehova mu itorero ry’i Mérignac, riri hafi y’i Bordeaux. Nkiri umwana, iyo najyaga mu materaniro nta cyo numvaga. Icyakora bamwe mu bagize iryo torero bakuranwaga kwicara iruhande rwanjye, bakajya banyandikira ibyavugwaga mu materaniro. Urukundo rwabo n’ukuntu banyitagaho byankoze ku mutima. Iyo nabaga ndi mu rugo, mama yanyigishaga Bibiliya, ariko sinigeze nsobanukirwa neza ibyo yanyigishaga. Numvaga meze nk’umuhanuzi Daniyeli wabonye ubutumwa yari ahawe n’umumarayika, maze akavuga ati “ibyo ndabyumva ariko sinabisobanukirwa” (Daniyeli 12:8). Icyakora jye “narabirebaga ariko simbisobanukirwe.”

Buhoro buhoro natangiye gusobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya. Ibyo nari maze gusobanukirwa narabikunze cyane maze ntangira kubikurikiza. Nanone imico nabonanaga abantu yanyigishaga byinshi. Urugero, Bibiliya idusaba kwihangana (Yakobo 5:7, 8). Ariko sinumvaga icyo bisobanura. Ariko iyo nitegerezaga ukuntu bagenzi banjye duhuje ukwizera bagaragaza uwo muco, narushagaho kuwusobanukirwa. Itorero rya gikristo ryangiriye akamaro cyane.

NAHUYE N’IKIBAZO ARIKO KIZA GUKEMUKA

Stéphane yamfashije gusobanukirwa Bibiliya

Umunsi umwe, ubwo nari nkiri ingimbi, nabonye abasore mu muhanda barimo baca amarenga. Natangiye kwifatanya na bo, niga ururimi rw’amarenga rw’igifaransa mu ibanga. Nakomeje kujya mu materaniro ya gikristo, aho Umuhamya wari ukiri muto witwa Stéphane yanyitagaho mu buryo bwihariye. Yakoraga uko ashoboye kugira ngo tuganire, kandi twarakundanaga cyane. Icyakora hari ikibazo gikomeye nari ngiye guhura na cyo. Stéphane yaje gufungwa azira ko ativanga muri politiki. Byarambabaje cyane. Stéphane amaze gufungwa nacitse intege ku buryo naretse no kujya mu materaniro.

Nyuma y’amezi cumi na kumwe, Stéphane yarafunguwe agaruka iwabo. Tekereza ukuntu nashimishijwe cyane no gushyikirana na we dukoresheje ururimi rw’amarenga. Numvaga bindenze! Byari byagenze bite? Igihe Stéphane yari afunzwe, ni bwo yize ururimi rw’amarenga rw’igifaransa. Uko narebaga ibimenyetso Stéphane yakoraga n’intoki n’ibyo mu maso he, ni ko narushagaho gushishikazwa n’ibyo yabaga ashaka kumbwira.

AMAHEREZO NASOBANUKIWE UKURI KO MURI BIBILIYA

Stéphane yatangiye kunyigisha Bibiliya. Nubwo hari inyigisho zo muri Bibiliya nari narize, icyo gihe ni bwo natangiye kuzisobanukirwa. Nkiri muto nakundaga kureba amashusho meza yo mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, nkitegereza amafoto y’abantu bavugwamo kandi ngasuzuma buri kantu kose kari kuri ayo mafoto kugira ngo nsobanukirwe neza izo nkuru. Nari nzi ibyerekeye Aburahamu, “urubyaro” rwe n’“imbaga y’abantu benshi,” ariko nabisobanukiwe neza maze kwiga ururimi rw’amarenga (Intangiriro 22:15-18; Ibyahishuwe 7:9). Icyo gihe rwose nabonye ururimi numva kandi rungera ku mutima.

Maze kujya nsobanukirwa ibyavugirwaga mu materaniro, narishimye cyane kandi inyota nari mfite yo kumenya ukuri irushaho kwiyongera. Stéphane yaramfashije, ndushaho gusobanukirwa Bibiliya. Mu wa 1992, neguriye Yehova Imana ubuzima bwanjye ndabatizwa. Nubwo hari byinshi nari maze kugeraho, nari ngifite amasonisoni kandi gushyikirana n’abandi byarangoraga bitewe n’ibibazo nahuye na byo nkiri muto.

UKO NARWANYIJE AMASONISONI

Amaherezo itsinda narimo ryakoreshaga ururimi rw’amarenga ryashyizwe hamwe n’itorero rya Pessac, riri mu nkengero z’umugi wa Bordeaux. Byangiriye akamaro cyane kuko byatumye ngera kuri byinshi mu murimo w’Imana. Nubwo nari ngihanganye n’ikibazo cyo kudashyikirana n’abandi nisanzuye, incuti zanjye zidafite ubumuga zaramfashije kugira ngo nsobanukirwe byose. Gilles n’umugore we Elodie, bakoze uko bashoboye kose ngo bashyikirane nanjye nta nkomyi. Nyuma y’amateraniro bakundaga kuntumira tugasangira ibyokurya cyangwa ikawa, bituma tuba incuti magara. Nashimishijwe cyane no kuba umwe mu bagaragu b’Imana bagendera mu nzira zayo zirangwa n’urukundo.

Umugore wanjye Vanessa aramfasha cyane

Muri iryo torero nabonyemo umukobwa w’igikundiro witwa Vanessa. Namukundiye ko yitaga ku bantu atavangura. Kuba nari mfite ubumuga bwo kutumva ntibyamuteraga ipfunwe. Ahubwo yabonye ko ari uburyo bwo kwitoza gushyikirana n’umuntu ufite ubwo bumuga. Twarashimanye nuko mu mwaka wa 2005 turashyingiranwa. Nubwo gushyikirana n’abandi bingora, yamfashije kwikuramo amasonisoni no guca amarenga nisanzuye. Nshimishwa cyane n’ukuntu amfasha gusohoza inshingano zanjye.

INDI MPANO YEHOVA YAMPAYE

Muri uwo mwaka wa 2005, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biri i Louviers mu Bufaransa, byansabye kujyayo nkamara ukwezi nitoza akazi ko guhindura ibitabo mu zindi ndimi. Mu myaka mike ishize, ibyo biro by’ishami byashakaga gusohora ibitabo mu rurimi rw’amarenga rw’igifaransa kuri DVD. Kubera ko hari ibitabo byinshi byagombaga guhindurwa, hari hakenewe abakozi benshi.

Ntanga disikuru mu rurimi rw’amarenga rw’igifaransa

Jye na Vanessa twumvaga ko kujya gukora ku biro by’ishami ari imigisha ihebuje kandi ko ari impano iturutse kuri Yehova Imana, ariko twagize n’ubwoba. Itsinda ryacu ry’ururimi rw’amarenga ryari gusigara rimeze rite? Inzu yacu twari kuyisigira nde? Ese Vanessa yari kubona akazi aho twari twimukiye? Twashimishijwe no kubona ukuntu Yehova yakemuye ibyo bibazo byose. Rwose niboneye ukuntu Yehova adukunda, cyane cyane twe abafite ubumuga bwo kutumva.

ABAVANDIMWE BARADUSHYIGIKIYE

Kubera ko nagize uruhare mu murimo wo guhindura ibitabo mu rurimi rw’amarenga, nzi icyo bisaba ngo abatumva babone ibitabo bishingiye kuri Bibiliya. Nashimishijwe cyane no kubona ukuntu abo twakoranaga bageragezaga kunganiriza. Kuba barakoreshaga amarenga make bazi kugira ngo dushyikirane, byaranshimishaga cyane, kuko byatumaga ntigunga. Ibyo bintu byose bigaragaza urukundo, ni ikimenyetso cyihariye kiranga ubumwe bw’abagaragu ba Yehova.—Zaburi 133:1.

Nkora mu Rwego rw’Ubuhinduzi ku biro by’ishami

Nshimira Yehova cyane kuko yakoresheje itorero rya gikristo maze abarigize bakanyitaho. Nanone nshimishwa no kuba ngira uruhare ruto mu gufasha bagenzi banjye bafite ubumuga bwo kutumva, na bo bakamenya Umuremyi wuje urukundo kandi bakarushaho kumwegera. Ntegerezanyije amatsiko igihe inzitizi zose zituma abantu badashyikirana zizaba zavuyeho, maze bose bakavuga “ururimi rutunganye,” ni ukuvuga ukuri ku byerekeye Yehova Imana n’umugambi we. Icyo gihe abantu bazaba bagize umuryango wunze ubumwe.—Zefaniya 3:9.

^ par. 9 Mu mwaka wa 1991 ni bwo guverinoma y’u Bufaransa yemeye ko amarenga akoreshwa mu kwigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva.