Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Ntitukarambirwe’

‘Ntitukarambirwe’

‘Ntitukareke gukora ibyiza.’​—GAL 6:9.

1, 2. Ni mu buhe buryo gutekereza ku muteguro wa Yehova ukorera mu ijuru no ku isi bituma turushaho kuwugirira icyizere?

GUTEKEREZA ko turi mu muteguro ukorera mu ijuru no ku isi birashishikaje rwose. Iyerekwa riri muri Ezekiyeli igice cya 1 no muri Daniyeli igice cya 7, rigaragaza mu buryo bushishikaje ibyo Yehova arimo akora kugira ngo asohoze umugambi we. Yesu ni we uyoboye igice cyo ku isi cy’umuteguro wa Yehova kugira ngo gishyire umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu mwanya wa mbere, cyite ku byo abakora uwo murimo baba bakeneye mu buryo bw’umwuka, kandi giteze imbere ugusenga k’ukuri. Mbega ukuntu ibyo bituma tugirira icyizere umuteguro wa Yehova!—Mat 24:45.

2 Ese buri wese muri twe akomeza kugendana n’uwo muteguro uhebuje? Ese ishyaka dufitiye ukuri rikomeza kwiyongera cyangwa riragabanuka? Mu gihe dusuzuma ibyo bibazo, dushobora kubona ko twatangiye kurambirwa, cyangwa wenda tukaba tutakigira ishyaka nk’iryo twari dufite mbere. Ibyo ni ibintu bishoboka. Mu kinyejana cya mbere, byabaye ngombwa ko intumwa Pawulo ashishikariza Abakristo bagenzi be kuzirikana urugero rwatanzwe na Yesu mu birebana no kugira ishyaka. Pawulo yavuze ko byari gutuma ‘batarambirwa maze bakagamburura’ (Heb 12:3). Mu buryo nk’ubwo, ibyo twasuzumye mu gice cyabanjirije iki, kikaba cyaragaragaje ibyo umuteguro wa Yehova ukora muri iki gihe, byagombye gutuma dukomeza kwihangana mu murimo kandi tukagira ishyaka.

3. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tutarambirwa, kandi se ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Icyakora, Pawulo yagaragaje ko hari ibindi dusabwa gukora kugira ngo tutarambirwa. Yavuze ko tugomba gukomeza “gukora ibyiza” (Gal 6:9). Reka dusuzume ibintu bitanu bishobora kudufasha gukomeza gushikama no kugendana n’umuteguro wa Yehova. Hanyuma buri wese muri twe ashobora kureba niba hari icyo we ku giti cye cyangwa abagize umuryango we banonosora.

TUJYE DUTERANIRA HAMWE KUGIRA NGO DUTERANE INKUNGA KANDI DUSENGE YEHOVA

4. Kuki twavuga ko guteranira hamwe ari ikintu cy’ibanze mu bigize gahunda y’ugusenga k’ukuri?

4 Guteranira hamwe ni kimwe mu bintu by’ibanze byagiye biranga abagaragu ba Yehova. Mu ijuru, Yehova ajya atumirira ibiremwa by’umwuka kuza aho ari mu gihe yagennye (1 Abami 22:19; Yobu 1:6; 2:1; Dan 7:10). Abari bagize ishyanga rya Isirayeli bagombaga guteranira hamwe, “kugira ngo batege amatwi bige” (Guteg 31:10-12). Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bari bafite akamenyero ko kujya mu masinagogi kugira ngo basome Ibyanditswe (Luka 4:16; Ibyak 15:21). Igihe itorero rya gikristo ryashingwaga, abari barigize na bo basabwaga guteranira hamwe, kandi no muri iki gihe, guteranira hamwe ni ikintu cy’ibanze mu bigize gahunda yacu yo kuyoboka Imana. Abakristo b’ukuri ‘barazirikanana kugira ngo baterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza.’ Tugomba gukomeza ‘guterana inkunga kandi tukarushaho kubigenza dutyo uko tubona umunsi [wa Yehova] ugenda wegereza.’—Heb 10:24, 25.

5. Ni mu buhe buryo twaterana inkunga mu materaniro?

5 Bumwe mu buryo bw’ingenzi duteranamo inkunga, ni ugutanga ibitekerezo mu materaniro. Dushobora kwatura ukwizera kwacu dusubiza ikibazo kijyanye na paragarafu, dutanga ibisobanuro ku murongo w’Ibyanditswe, tuvuga inkuru ngufi igaragaza ukuntu ari iby’ubwenge gukurikiza amahame ya Bibiliya, cyangwa tukabikora mu bundi buryo (Zab 22:22; 40:9). Uko imyaka umaze ujya mu materaniro yaba ingana kose, nta gushidikanya ko wemera ko kumva ibitekerezo bivuye ku mutima bitangwa n’abavandimwe na bashiki bacu, baba abakuru n’abato, bitera inkunga.

6. Ni mu buhe buryo amateraniro adufasha?

6 Ni izihe mpamvu zindi zituma Imana yacu idusaba guteranira hamwe buri gihe? Amateraniro yacu n’amakoraniro bituma tugira ubutwari bwo kuvuga ijambo ry’Imana dushize amanga no kudacika intege mu gihe abantu bo mu ifasi tubwirizamo baturwanya, cyangwa bakaba batitabira ubutumwa tubagezaho (Ibyak 4:23, 31). Ibiganiro bishingiye ku Byanditswe biradukomeza kandi bigatuma dushikama mu kwizera (Ibyak 15:32; Rom 1:11, 12). Ibyo twigishwa mu materaniro n’inkunga tuhabonera bituma tugira ibyishimo nyakuri, kandi bikaduha “gutuza mu minsi y’amakuba” (Zab 94:12, 13). Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ibyo Kwigisha igenzura imirimo yo gutegura gahunda zose zo mu buryo bw’umwuka zirebana no kwigisha abagize ubwoko bwa Yehova ku isi hose. Twishimira ibintu byose bikorwa kugira ngo duhabwe inyigisho nziza tubonera mu materaniro yacu ya buri cyumweru.

7, 8. (a) Ni iyihe ntego y’ibanze ituma duteranira hamwe? (b) Ni mu buhe buryo amateraniro agufasha?

7 Icyakora, uretse inyungu buri wese muri twe abonera mu materaniro, hari ikindi kintu gifite agaciro kenshi kurushaho gituma tuyajyamo. Impamvu y’ibanze ituma duteranira hamwe ni ukugira ngo dusenge Yehova. (Soma muri Zaburi ya 95:6.) Kuba dushobora gusingiza Imana yacu ihebuje ni imigisha rwose (Kolo 3:16). Birakwiriye ko tujya mu materaniro buri gihe kandi tukayifatanyamo kugira ngo dusenge Yehova (Ibyah 4:11). Ntibitangaje rero ko duterwa inkunga yo ‘kutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero.’—Heb 10:25.

8 Ese tubona ko amateraniro yacu ari uburyo Yehova yateganyije kugira ngo adufashe kwihangana kugeza igihe azavaniraho iyi si mbi? Niba ari ko biri, amateraniro azaba kimwe mu ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi’ duha umwanya wa mbere mu mibereho yacu (Fili 1:10). Impamvu ikomeye cyane ni yo yagombye kutubuza guteranira hamwe n’abavandimwe bacu kugira ngo dusenge Yehova.

MUSHAKE ABAFITE IMITIMA ITARYARYA

9. Ni iki kigaragaza ko umurimo wo kubwiriza ari uw’ingenzi cyane?

9 Kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza, na byo bidufasha gukomeza kugendana n’umuteguro wa Yehova. Yesu yatangije uwo murimo igihe yari hano ku isi (Mat 28:19, 20). Kuva icyo gihe, umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa ni cyo kintu umuteguro wa Yehova wimiriza imbere. Inkuru nyinshi z’ibintu biba muri iki gihe zigaragaza ko abamarayika bashyigikira umurimo wo kubwiriza dukora, kandi bakatuyobora ku bantu “biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka” (Ibyak 13:48; Ibyah 14:6, 7). Igice cyo ku isi cy’umuteguro wa Yehova gishyigikira uwo murimo w’ingenzi cyane kurusha indi yose, kandi kikawuyobora. Ese natwe umurimo wo kubwiriza ni wo dushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu?

10. (a) Tanga urugero rugaragaza ukuntu dushobora gukomeza gukunda ukuri. (b) Umurimo wo kubwiriza wagufashije ute kutarambirwa?

10 Kugira umwete mu murimo bituma dukomeza gukunda ukuri. Reka turebe ibyavuzwe na Mitchel, umuvandimwe umaze igihe kirekire ari umusaza n’umupayiniya w’igihe cyose. Yaravuze ati “nkunda kubwira abandi ibirebana n’ukuri. Ntekereza ku ngingo ziba zasohotse mu Munara w’Umurinzi cyangwa Nimukanguke!, maze ngatangazwa n’ukuntu ziba zanditse mu buryo burangwa n’ubwenge n’ubushishozi, ndetse n’ukuntu ibivugwamo biba bikwiriye kandi bishyize mu gaciro. Mba nshaka guhita njya kubwiriza kugira ngo nshishikarize abantu gusoma ayo magazeti, nkirebera ukuntu bayishimira. Kubwiriza bituma nkomeza gushikama. Nkora uko nshoboye kose kugira ngo ikintu icyo ari cyo cyose ndi bukore, ngikore mbere cyangwa nyuma y’igihe nageneye umurimo wo kubwiriza.” Mu buryo nk’ubwo, natwe niduhugira mu murimo wera bizadufasha gukomeza gushikama muri iyi minsi y’imperuka.—Soma mu 1 Abakorinto 15:58.

JYA WUNGUKIRWA N’AMAFUNGURO YO MU BURYO BW’UMWUKA

11. Kuki twagombye kungukirwa mu buryo bwuzuye n’amafunguro yo mu buryo bw’umwuka Yehova aduha?

11 Yehova atuma tugira imbaraga binyuze ku bitabo byinshi adutegurira. Nta gushidikanya ko ushobora kuba wibuka igihe wari umaze gusoma igitabo, maze ugatekereza uti “ibi ni byo nari nkeneye rwose. Ni nk’aho ari jye Yehova yabyandikiye!” Ibyo ntibitangaje. Yehova aratwigisha kandi akatuyobora binyuze kuri ibyo bitabo. Yagize ati “nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo” (Zab 32:8). Ese dushyiraho imihati kugira ngo dufate amafunguro yose yo mu buryo bw’umwuka duhabwa, kandi tuyatekerezeho? Kubigenza dutyo bizadufasha gukomeza kwera imbuto no kudacika intege mu buryo bw’umwuka muri iyi minsi y’imperuka.—Soma muri Zaburi ya 1:1-3; 35:28; 119:97.

12. Ni iki cyadufasha guha agaciro amafunguro yo mu buryo bw’umwuka duhabwa?

12 Birakwiriye ko dutekereza ku kazi gakorwa, kagatuma duhora tubona ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka meza cyane. Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ubwanditsi igenzura imirimo irebana no gukora ubushakashatsi, kwandika, gukosora umwandiko, gushyira amafoto mu mwandiko no guhindura ibitabo byacu, byaba ibicapwa n’ibishyirwa ku muyoboro wacu wa interineti. Ibiro by’amashami bicapa ibitabo, byohereza ibyo bitabo mu matorero abyegereye n’aya kure. Kuki iyo mirimo yose ikorwa? Ni ukugira ngo abagize ubwoko bwa Yehova bagaburirwe neza mu buryo bw’umwuka (Yes 65:13). Nimucyo rero tujye dushishikarira gufata ayo mafunguro yose yo mu buryo bw’umwuka tubona binyuze ku muteguro wa Yehova.—Zab 119:27.

TUJYE DUSHYIGIKIRA GAHUNDA Z’UMUTEGURO

13, 14. Ni ba nde bashyigikira gahunda za Yehova mu ijuru, kandi se ni mu buhe buryo twabigana?

13 Mu iyerekwa, intumwa Yohana yabonye Yesu agendera ku ifarashi y’umweru, agiye kurwanya abanzi ba Yehova (Ibyah 19:11-15). Kuba muri iryo yerekwa Yesu yari akurikiwe n’abamarayika b’indahemuka hamwe n’abasutsweho umwuka banesheje, bamaze guhabwa ingororano yabo mu ijuru, bikomeza ukwizera kwacu (Ibyah 2:26, 27). Mbega ukuntu baduha urugero ruhebuje mu birebana no gushyigikira gahunda za Yehova!

14 Mu buryo nk’ubwo, abagize imbaga y’abantu benshi bashyigikira mu buryo bwuzuye umurimo ukorwa n’abavandimwe ba Kristo basutsweho umwuka bakiri hano ku isi, bayobora umuteguro muri iki gihe. (Soma muri Zekariya 8:23.) Ni mu buhe buryo buri wese muri twe yagaragaza ko ashyigikira gahunda za Yehova? Uburyo bumwe twabigaragazamo ni ukugandukira abatuyobora (Heb 13:7, 17). Ibyo bitangirira mu itorero ryacu. Ese amagambo tuvuga ku birebana n’abasaza atuma abandi babubaha kandi bakubaha umurimo w’ubugenzuzi bakora? Ese dutera abana bacu inkunga yo kubaha abo bagabo bizerwa no kubashakiraho inama zishingiye ku Byanditswe? None se, mu rwego rw’umuryango tujya tuganira uko dushobora gukoresha amafaranga yacu kugira ngo dushyigikire umurimo ukorerwa ku isi hose, dutanga impano (Imig 3:9; 1 Kor 16:2; 2 Kor 8:12)? Ese duha agaciro inshingano dufite yo kwita ku Nzu y’Ubwami? Iyo dushyigikira gahunda z’umuteguro muri ubwo buryo, Yehova aduha umwuka we wera. Uwo mwuka ukomeza kudufasha kugira ngo tutarambirwa muri iyi minsi y’imperuka.—Yes 40:29-31.

TUJYE TUBAHO MU BURYO BUHUJE N’UBUTUMWA TUBWIRIZA

15. Kuki tugomba guhora duhatana kugira ngo tubeho mu buryo buhuje n’umugambi wa Yehova uhebuje?

15 Kugira ngo dukomeze gushikama no kugendana n’umuteguro wa Yehova, nanone tugomba kubaho mu buryo buhuje n’ubutumwa tubwiriza. Ibyo twabikora ‘tugenzura tukamenya neza icyo Umwami yemera’ (Efe 5:10, 11). Gukora ibyiza ntibitworohera bitewe na Satani, iyi si mbi ndetse no kudatungana kwacu. Bavandimwe na bashiki bacu dukunda, bamwe muri mwe murwana intambara itoroshye buri munsi kugira ngo mukomeze kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Ibyo bituma Yehova abakunda cyane. Ntimugacogore. Kubaho mu buryo buhuje n’umugambi wa Yehova bizaduhesha ibyishimo byinshi kandi bitume twiringira tudashidikanya ko twemerwa na we.—1 Kor 9:24-27.

16, 17. (a) Ni iki twagombye gukora mu gihe dukoze icyaha gikomeye? (b) Twakungukirwa dute n’urugero rwa Anne?

16 Ariko se, wakora iki mu gihe ukoze icyaha gikomeye? Jya wihutira gushaka ubufasha. Guhisha icyaha bizatuma ibintu birushaho kuba bibi. Wibuke ko Dawidi yavuze ko igihe yahishaga ibyaha bye, ‘amagufwa ye yashajishijwe no kuniha kwe umunsi wose’ (Zab 32:3). Koko rero, guhisha ibyaha byacu bizatuma tubura ibyishimo kandi ducike intege mu buryo bw’umwuka, ariko ‘nitubyatura kandi tukabireka tuzababarirwa.’—Imig 28:13.

17 Reka dufate urugero rwa Anne. * Igihe yari umwangavu, yari umupayiniya w’igihe cyose. Icyakora, yatangiye kugira ubuzima bw’amaharakubiri. Ibyo byamugizeho ingaruka mbi cyane. Yaravuze ati “nari mfite umutimanama uncira urubanza. Igihe cyose numvaga ntishimye kandi nihebye.” Yakoze iki? Yavuze ko igihe kimwe ubwo yari mu materaniro, basuzumye umurongo wo muri Yakobo 5:14, 15. Anne yabonye ko yari akeneye ubufasha maze asanga abasaza. Yashubije amaso inyuma maze aravuga ati “iyo mirongo y’Ibyanditswe ni umuti Yehova atwandikira kugira ngo atuvure mu buryo bw’umwuka. Kunywa uwo muti ntibyoroshye, ariko uravura. Numviye inama iboneka muri iyo mirongo, kandi byangiriye akamaro.” Ubu hashize imyaka runaka ibyo bibaye, kandi Anne yongeye kugira imbaraga, akaba akorera Yehova afite umutimanama utamucira urubanza.

18. Ni iki twagombye kwiyemeza?

18 Mbega ukuntu kubaho muri iyi minsi y’imperuka no kuba mu muteguro wa Yehova ari ibintu bishimishije! Mureke twiyemeze kutazigera tubifatana uburemere buke. Ahubwo, nimucyo twe hamwe n’abagize umuryango wacu tujye tujya mu materaniro buri gihe kugira ngo dusenge Yehova twifatanyije n’itorero ryacu, dushishikarire gushaka abafite imitima itaryarya mu ifasi yacu, kandi duhe agaciro amafunguro yo mu buryo bw’umwuka duhabwa buri gihe. Nimucyo nanone dushyigikire abatuyobora kandi tubeho mu buryo buhuje n’ubutumwa tubwiriza. Nitubigenza dutyo, tuzakomeza kugendana n’umuteguro wa Yehova, kandi ntituzigera tureka gukora ibyiza.

^ par. 17 Izina ryarahinduwe.