Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ibiza ni gihamya y’uko Imana igira ubugome?

Ese ibiza ni gihamya y’uko Imana igira ubugome?

ICYO ABANTU BABIVUGAHO: “Imana ni yo iteza ibiza kuko ari yo itegeka isi. Ku bw’ibyo, igomba kuba igira ubugome.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO: “Isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yohana 5:19). Uwo ‘mubi’ ni nde? Bibiliya ivuga ko ari Satani (Matayo 13:19; Mariko 4:15). Ese ibyo ni ukuri? Tekereza kuri ibi bikurikira. Kubera ko Satani ari we utegeka iyi si, ni we utuma abantu bikunda, bakaba abanyamururumba kandi ntibarebe kure nka we. Ese ibyo ntibidufasha gusobanukirwa neza impamvu abantu bangiza ibidukikije mu buryo bukabije? Impuguke nyinshi zivuga ko kwangiza ibidukikije bishobora guteza ibiza, bigatuma birushaho kugira ubukana cyangwa abantu bakarushaho kwibasirwa na byo mu buryo bworoshye.

None se kuki Imana yemera ko Satani agira ingaruka ku bantu bene ako kageni? Byose byatangiye igihe ababyeyi bacu ba mbere bigomekaga ku Mana, icyo gihe ikaba ari yo yari Umutegetsi wabo. Kuva icyo gihe, abenshi mu batuye isi na bo bagiye bigomeka ku Mana. Uwo mwanzuro bafashe wo kwanga ko Imana ibategeka, watumye abatuye isi bishyira mu maboko y’umwanzi w’Imana, ari we Satani. Iyo ni yo mpamvu Yesu yise Satani “umutware w’isi” (Yohana 14:30). Ese Satani azategeka isi iteka? Oya rwose.

Yehova * ntiyirengagiza imibabaro Satani aduteza. Koko rero, Imana ibabazwa cyane n’imibabaro igera ku bantu. Urugero, Bibiliya ivuga ibirebana n’amakuba yagwiririye ishyanga rya Isirayeli, igira iti “igihe cyose babaga bafite imibabaro, [Yehova] na we byaramubabazaga” (Yesaya 63:9). Ku bw’ibyo, duhumurizwa n’uko vuba aha Imana izavanaho ubutegetsi bw’uwo mugome, ari we Satani. Yimitse Umwana wayo Yesu Kristo, kugira ngo abe Umwami ukiranuka iteka ryose.

IMPAMVU IBYO BITUREBA: Nubwo ubutegetsi bwa Satani bwananiwe kurinda abantu ibiza, ubwa Yesu bwo buzabishobora. Hari igihe Yesu yahagaritse imiraba ikaze y’inyanja kugira ngo akize abigishwa be. Bibiliya igira iti “acyaha umuyaga, abwira inyanja ati ‘ceceka! Tuza!’ Nuko umuyaga urahosha, maze haba ituze ryinshi.” Abigishwa be baravuze bati “mu by’ukuri uyu ni muntu ki, ko n’umuyaga n’inyanja bimwumvira” (Mariko 4:37-41)? Ibyo bitwizeza ko Yesu azarinda abantu bumvira mu gihe cy’Ubwami bwe.—Daniyeli 7:13, 14.

^ par. 5 Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.