Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Imana ihana abantu ibigiranye ubugome?

Ese Imana ihana abantu ibigiranye ubugome?

KUGIRA NGO dusubize icyo kibazo, reka tubanze dusuzume muri make inkuru ebyiri zo muri Bibiliya z’ukuntu Imana yahannye abantu, ni ukuvuga Umwuzure wo mu gihe cya Nowa n’irimbuka ry’Abanyakanani.

UMWUZURE WO MU GIHE CYA NOWA

ICYO ABANTU BABIVUGAHO: “Imana yagaragaje ko ifite ubugome igihe yarimburaga abantu bose ikoresheje umwuzure, hakarokoka Nowa n’umuryango we gusa.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO: Imana yaravuze iti ‘sinishimira ko umuntu mubi apfa; ahubwo nishimira ko umuntu mubi ahindukira akareka inzira ye maze agakomeza kubaho’ (Ezekiyeli 33:11). Ku bw’ibyo, ntiyashimishijwe na gato n’irimbuka ry’abantu bo mu gihe cya Nowa. None se kuki yabarimbuje umwuzure?

Bibiliya isubiza ko Imana yahannye abantu babi bo mu gihe cyahise, “kugira ngo yereke abatubaha Imana bose ibintu bigomba kuzabaho” (2 Petero 2:5, 6). None se ibyo yakoze byerekanye iki?

Mbere na mbere, nubwo kurimbura abantu biyibabaza, ibona abantu b’abagome bateza abandi imibabaro kandi ikaba igomba kubaryoza ibyo bakora. Amaherezo izakuraho imibabaro yose n’akarengane kose.

Nanone, ibihano byose Imana yuje urukundo yatanze, yabitanze yabanje gutanga umuburo. Urugero, nubwo Nowa yari umubwiriza wo gukiranuka, abantu hafi ya bose ntibamwitayeho. Bibiliya igira iti “ntibabyitaho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose.”—Matayo 24:39.

Ese na nyuma yaho, Imana yakomeje kuburira abantu mbere yo kubahana? Yego rwose. Urugero, yaburiye abari bagize ubwoko bwayo bwa Isirayeli ko iyo bakomeza gukora ibibi nk’ibyo amahanga yari abakikije yakoraga, Imana yari kubahana mu maboko y’abanzi babo, bakarimbura umurwa mukuru wabo Yerusalemu kandi bakabajyana mu bunyage. Nyamara Abisirayeli bakomeje gukora ibibi, bigera nubwo batamba abana babo. Ese hari icyo Yehova yabikozeho? Yego. Yaragikoze ariko agikora nyuma y’igihe kirekire yari amaze yoherereza abagize ubwoko bwe abahanuzi bo kubaburira, kugira ngo bisubireho amazi atararenga inkombe. Yageze nubwo ababwira ati “Yehova Umwami w’Ikirenga ntazagira icyo akora atabanje guhishurira ibanga rye abagaragu be b’abahanuzi.”—Amosi 3:7.

IMPAMVU IBYO BITUREBA: Duhumurizwa no kuba Yehova aburira abantu mbere yo kubarimbura. Dushobora kwiringira ko Imana izacira urubanza rukwiriye abantu bose bateza abandi imibabaro babigiranye ubugome. Bibiliya igira iti “abakora ibibi bazakurwaho, . . . ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:9-11). None se umuntu aramutse ahannye abagizi ba nabi kugira ngo abantu be gukomeza kubabara, wabifata ute? Ese wakumva ko ari umugome, cyangwa wakumva ko agira impuhwe?

IRIMBUKA RY’ABANYAKANANI

ICYO ABANTU BABIVUGAHO: “Irimbuka ry’Abanyakanani ni icyaha cy’intambara cyakoranywe ubugome, cyagereranywa na jenoside zo muri iki gihe.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO: “Inzira [z’Imana] zose zihuje n’ubutabera. Ni Imana yiringirwa kandi itarenganya” (Gutegeka kwa Kabiri 32:4). Ibikorwa by’Imana by’ubutabera ntibishobora kugereranywa n’intambara z’abantu. Kubera iki? Ni ukubera ko Imana ishobora kureba mu mitima, ariko abantu bo bakaba batabishobora.

Urugero, igihe Imana yaciraga urubanza imigi ya Sodomu na Gomora maze ikiyemeza kuyirimbura, umugabo w’indahemuka Aburahamu yibajije niba uwo mwanzuro Imana yari ifashe urangwa n’ubutabera. Ntiyashoboraga kwiyumvisha ukuntu Imana ikiranuka, ‘yarimburana abakiranutsi n’abanyabyaha.’ Imana yamuteze amatwi yihanganye, maze imwizeza ko niyo i Sodomu haza kuboneka abakiranutsi icumi gusa, itari kuharimbura (Intangiriro 18:20-33). Biragaragara ko Imana yagenzuye imitima yabo, maze ikabona ko bari babi cyane.—1 Ibyo ku Ngoma 28:9.

Mu buryo nk’ubwo, Imana yabonye ko Abanyakanani bari babi, maze itegeka ko barimburwa. Bari abagome cyane, ku buryo batwikaga abana babo ari bazima kugira ngo babatambeho ibitambo (2 Abami 16:3). * Abanyakanani bari bazi ko Yehova yari yarategetse Abisirayeli kwigarurira icyo gihugu cyose. Abahisemo kuguma muri icyo gihugu no kurwanya Abisirayeli, mu by’ukuri bari biyemeje no kurwanya Yehova wari wabahaye gihamya ikomeye y’uko yari ashyigikiye ubwoko bwe.

Nanone kandi, Imana yababariye Abanyakanani baretse inzira zabo mbi, bakemera gukurikiza amahame ngengamuco ya Yehova. Urugero, Umunyakananikazi Rahabu wari indaya, yarokoranywe n’umuryango we. Nanone igihe abaturage b’Abanyakanani bari batuye mu mugi wa Gibeyoni basabaga imbabazi, barokokanye n’abana babo.—Yosuwa 6:25; 9:3, 24-26.

IMPAMVU IBYO BITUREBA: Hari isomo ry’ingenzi cyane dushobora kuvana ku rubanza Imana yaciriye Abanyakanani. Turimo turegereza “umunsi w’urubanza no kurimbuka kw’abatubaha Imana” (2 Petero 3:7). Niba dukunda Yehova tuzishimira kubona avanaho imibabaro y’abantu, igihe azaba arimbura abantu bose banga kugandukira ubutegetsi bwe bukiranuka.

Abanyakanani bari abagome cyane, kandi biyemeje kurwanya Imana n’ubwoko bwayo

Yehova atwibutsa abigiranye urukundo ko imyanzuro ababyeyi bafata igira ingaruka ku bana babo. Ijambo ry’Imana rigira riti “uzahitemo ubuzima kugira ngo ukomeze kubaho, wowe n’abazagukomokaho, ukunde Yehova Imana yawe, wumvire ijwi rye kandi umwifatanyeho akaramata” (Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20). Ese ayo magambo yavuzwe n’Imana irangwa n’ubugome, cyangwa yavuzwe n’Imana ikunda abantu kandi ikaba ibifuriza gufata imyanzuro myiza?

^ par. 15 Abahanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo, bavumbuye ibimenyetso bigaragaza ko Abanyakanani batambiraga imana zabo impinja.